Friday, May 8, 2026

IBIMENYETSO SIMUSIGA BY’UBUTEKAMUTWE BWA TOMASI NAHIMANA


Inkuru y’Umukunzi w’Urubuga Kazigabanabenirage
Tariki ya 7 Gicurasi, 2026.

Inyokomputu imenyereye kunyurwa amanuma, guhinda no gushega. Ibyo bituma benshi muri bo badafata igihe cyo gutekereza maze itabi ryose isi ibatekereye, bakaritumagura batazi igitekeye mu nkono.

Nyamara umuntu wese uzi ubushishozi icyo ari cyo, nta kimenyetso na kimwe atitaho. Nta gikorwa cyangwa ijambo bitaba bifite igisobanuro. Yezu ni we wigishije ko uhemutse mu ducye ahemuka no mu byinshi. Uwibye ifaranga rimwe aba yakwiba na miliyari y’amafaranga. Niyo mpamvu rubanda rugufi igomba kwigishwa gufatira amaferi mu gihe gikwiye. Ikirinda guhomboka inyuma y’abatekamutwe kandi bagaragaweho ibimenyetso. Nako ikimenyetso kimwe kirahagije. Umuntu wese wo muri rubanda rugufi ugihinda inyuma ya Nahimana Tomasi, natege amatwi cyangwa asome yitonze ibi bikurikira.

1. Tomasi Nahimana yahinze mu by’igipadiri biramunanira.

Ku Nyundo ho ntiyajyamweyo no kuba Padiri. Ni ishuri yashakaga. Ariko gushaka imibereho byatumye akomeza mu Iseminari Nkuru i Rutongo ndetse umwaka ukurikiyeho ajya i Kagbayi aho yatangiye kwiga filozofiya (muri Philosophicum). Ubwo 1994 iba irageze, yikoza muri Zayire akiza amagara ye. Bamukozeho ngo atahe ntiyatindiganyije kuko imibereho yo mu nkambi itari imunyuze. Ubwo yatashye mu kibaya cya Nyakibanda. Kuko nta yindi mibereho yabonaga, afunga amaso arashinyiriza. Akomeza guhombeka amaso yubika ingohe kugeza ahawe ubupadri. Ubwo yikojejemo abona ntacyo arimo kwinjiza mu mufuka gifatika. Kandi n’igitsina cye kimurusha ibiro. Ubwo yabibayemo atabirimo nibwo aturumbutse ajya kwishakira imibereho ahandi. Ariko kuko ari umutekamutwe ntiyavugisha ukuri ngo avuge ko bimunaniye. Kuko yabonaga agomba gukomeza kubirisha mbese akaba yazaba Bertrand Aristide wa kabiri. Ni bwo umutwe awutetse uramuhira. Ahari ifaranga hose akahagaba ibitero. Atangira kwifatira abantu ko impamvu yaretse ubutumwa bwa Kiliziya ari ukubera guharanira ubutabera bw’Abanyarwanda, none akaba yarahisemo kuba afashije hasi iby’igipadiri. Abandi akababwira ko ari Papa wamwohereje akamutuma kubohora Abanyarwanda ku ngoyi ya FPR-INKOTANYI. Ubwo abamuyobotse bose, amafaranga bakayamuhundagazaho, na n’ubu rukigeretse. Tomasi Nahimana rero ni umutekamutwe kuko yabeshye Kiliziya ngo arayitangiye, arangije yifatira indi nzira nyamara akomeza gukama abakristu gatolika ababeshya ko yatumwe na Papa ndetse akomeza no gukorera ubutumwa bwa gipadiri kuri murandasi kuko mu bundi buryo batabimwemerera. Gusa iyo murandasi ni yo imunyuze, kuko imuzanira akamiya amira. Mukristu gatolika ukiruka inyuma y’umutakamutwe Tomasi Nahimana menya ko uri mu kintu gisa n’idini ry’icyaduka Nahimana ahagarariye. Uzagishe inama Padri mukuru wa Paruwasi utuyemo azakubwira amabwiriza ya Kiliziya ku birebana n’abavuye mu gipadiri nka Tomasi Nahimana. Kwigishwa na we Ijambo ry’Imana ni nko gutaha ubukwe bw’umukobwa wijyanye.

2. Nk’umutekamutwe w’umunyamwuga, Nahimana Tomasi yabeshye kenshi Abanyarwanda.

DORE BIMWE MU BINYOMA BYE ICUMI BYAGOMBYE GUTUMA UMUCIKAHO BURUNDU:

2.1. URUGENDO AVUGA KO YAKOZE AJYA KWIYAMAMAZA MU RWANDA MU MATORA YO MURI 2017.

Genda Nahimana uri inzobere mu kubeshya! Icyambere cyo nta shyaka wari usanze mu Rwanda ryagutanzeho umukandida kandi ryemewe na Kalinga. Ariko ubeshya abantu ngo ugiyeyo. Ngo Inkotanyi zagutinye ziguhagarikira mu nzira. Zigutinya se wari witwaje intwaro zingana iki zo kuzirasa? Icyo bikoze uvuga ko hari umugore mwari muri kumwe! Niba koko hari n’aho mwageze maze mugakimirana, mwari mwasohokeyeyo ngo mwiganirire, dore ko kuri iyo ngingo naho wigize kabuhariwe. Injiji ni ziriya zose zaguhaye amafaranga ngo ugiye kwiyamamaza. Injiji ni bariya bose bemeye ikinyoma cyawe ngo Kalinga yaguhagarikiye mu nzira. Niba hari n’ibyo yaba yaranditse, ni ibyo mwembi na Kalinga mwari muziranyeho ngo musangire amafaranga y’inyokomputu. Nahimana we! Uri umutekamutwe wo mu rwego rwo hejuru.

2.2. KWIGIRA PEREZIDA WA GUVERINOMA ITABAHO.

Iki gikorwa ubanza uri uwa mbere wagikoze ma mateka y’isi. Uri kabuhariwe mu butekamutwe. Kubona warubatse guverinoma mu kirere kandi injiji zikakuyoboka. Ngayo amafaranga! Ugera n’aho ushinga igisirikare mu kirere, maze utangira gutanga amapeti! Ubwo injiji zirakuyoboka ngo uzigire za majenerali! Ntiwarekeye aho ahubwo washyize aho mu kirere ngo n’inteko ishinga amategeko ndetse ushyiraho ngo n’urukiko rwa rubanda. N’uko injiji zirakuyoboka karahava. Kuko wari umaze kugwiza ifaranga ukajya ubavunguriraho. Maze bamara kurigata ku idolari cyangwa ihero bakakurigata mu nnyo bakuvuga ibigwi utigeze, utazigera unagira.

2.3. KAGOMA IGIHUMBI.

Ubutekamutwe ni uruganda ruhora rubyara ibinyoma kugira ngo rudahomba. Ibyo wari ubizi. Niyo mpamvu iyo wabonaga ikintu abantu bamaze kukijora wahitaga uzana akandi gashya. Wigeze rero kwadukana ibyo wise KAGOMA 1000! Ngo zo kugufasha gutumura Inkotanyi! Ubwo kagoma zararirimbwe ziranaguruka kuri murandasi ariko biherera ahongaho. Ubundi ifaranga izo kagoma zagowe ziguha urikubita umufuka byose birangirira aho. Abantu mwese mwiyandikishije muri za Kagoma mwabaye injiji mbi. Mumenye ko amazina yanyu n’aho mubarizwa byagejejwe mu Rugwiro. Niba mutari muzi ko Nahimana akorana na Namuhoranye nimubimenye maze muve inyuma y’uwo mutakamutwe.

2.4. PASEPORU CYANGWA URWANDIKO RWO GUSOHOKA NO KUGARUKA MU GIHUGU.

Ubutekamutwe bwa Tomasi Nahimana bwishyize ahagaragara aho atangiye kugurisha inyandiko zitemewe. Ibi byari bigamije kwigwizaho umutungo no kumenya aho inyokomputu iherereye kugira ngo abigeze kuri Namuhoranye na ba sebuja. Birababaje kubona umuntu wabeshyaga ko aharanira uburenganzira bw’abarenganye ari we uza kubasonga akoresheje ubujura n’ubugambanyi. Ariko se kuki abantu baba injiji bigeze aho koko? Umuntu yaguha uburenganzira bwo kwinjira no gusohoka mu gihugu atagira? Kuki inyokomputu yanga rwose ikarindagira?

2.5. MILIYONI YA DEMOKRASI.

Si miliyoni y’Amanyarwanda. Ni miliyoni y’Amahero! Yayisabye ashimitse ngo nibamuhe miliyoni y’amahero atumure kariya gatsiko! Kugeza ubu ntituzi ayo yahawe uko angana n’icyo yayamajije. Gusa ikizwi ni uko atongeye kugira icyo abivugaho. N’abashatse kubimenya, bakabimubaza, arimo arabahiga ngo abatsinde munsi y’ikanifu! Narye ariko ntazaryoherwa. Abamuhaye inturo ni bo bavuga ngo «biens mal acquis ne profitent jamais». Ducishirije bikavuga ngo «ibyo waronse mu manyanga, ntuzigera ubinezerwamo». Nta gushidikanya ko ubujura n’ubutekamutwe bwa Nahimana buzageraho bukamugwa hejuru kandi bikabonwa na bose. Nibitabera hano ku isi bizabera no mu bundi buzima. Ibyibano urabirya bikakuniga! Gusa ibyo byateye inkunga Kalinga kuko byaciye intege abantu bashoboraga gutera inkunga ibikorwa nyabyo byo kubohoza gakondo ya rubanda rugufi.

2.6. IRIMBI MU KIRERE.

Ubutekamutwe bwa Nahimana bwageze aho bujyana amazina y’abantu bapfuye bakayamanika mu kirere, barangiza bakabashinyagurira ngo nibaruhukire mu mahoro. Erega bigahinduka umuhango wo guhamba mu kirere! Aya yo ni amahano mu yandi. Ni ugushinyagurira abo ba nyakwigendera. Ariko no muri ayo mahano, inyokomputu yamuhombotse inyuma. Nuko ifaranga batangaga ngo abazamure mu kirere, we arikubita umufuka! Nuko ashaka indi karita yo gukina mu rusimbi rwe yise politike.

2.7. UMUKANDIDA PEREZIDA MU 2024.

Noneho yarabiciye biracika. Dore ko amafaranga yari amaze kuyagwiza. Yakumuruye inyokomputu imuhombokaho bazenguruka hafi isi yose ngo mu cyo bise «CONVENTION». We yari azi neza ko atazajyayo. Abantu be b’imena na bo babizi. Ariko babeshya rubanda karahava. Maze ab’injiji barabayoboka. Amafaranga barabarundira. Indirimbo ziraririmbwa. Imicezo iracezwa. Umukandida ntiyigera ajya kwiyamamaza. Ubuzima burakomeza. Kandi inyokomputu ikomeza kumushega inyuma. Ibi binyibutsa ibyabaye mu myaka ya 2000, ubwo hari idini ntavuze ryigishije abantu ko mu 2000 isi izashira. Ubwo abayoboke baryo bariteguye. Abahinzi bareka guhinga. Umwaka wa 2000 uragera urinda urangira isi ikiri ntaraga. None turi mu 2026. Gusa ikibabaje ni uko inyokomputu yakomeje kuguma muri iryo ngirwadini. None idini ry’umutekamutwe Nahiimana na ryo ryasezeranyije abayoboke baryo ko umukandida waryo rukumbi agiye mu Rwanda kwiyamamaza muri 2024. Ntiyigeze ajyayo. Ubu turi muri 2026 kandi abo bayoboke baracyari muri iryo dini. Aho amaherezo ntibazamera nka cya korondwe cyumiye ku mwite!

2.8. IBITERANE BYO GUTORAMO INOTE NO GUSABANA N’ABASIZOYE «CONVENTIONS».

Ibi biterane, ingirwadini rya Nahimana ryabyise «Konvasiyo» (CONVENTION). Iri ni ijambo yibye Abanyamerika ariko ariha icye gisobanuro. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) buri shyaka rifite umukandida, rigira igihe cyo kumwimika ngo arihagararire nyuma yo guhigika abandi yahatanaga na bo binyuze mu matora y’abarwanashyaka. Ngira ngo muzi uburyo BARACK OBAMA yahanganye na HILARY CLINTON kandi bose ari abademokrate. Aho OBAMA atsindiye yegukanye kuba umukandida rukumbi w’ishyaka rirangwa n’ibara ry’ubururu, iryo shyaka ryakoze CONVENTION. Ni ukuvuga ryarahuye rirongera ririyunga, abari baratukanye barahoberana, maze bose bafatana urunana bihuriza ku mukandida umwe wagombaga guhangana n’umukandida w’abarepublikani barangwa n’ibara ritukura. Icyo gihe umukandida wabo yari JOHN McCAIN. Convention rero iba rimwe kuri buri shyaka bimika umukandida wabo ndetse biba ari n’uburyo bwo kumwamamaza. Umutekamutwe Nahimana rero yafashe iryo jambo maze ararisambanyisha. Nguwo mu Bufaransa (i Paris), muri Malawi, muri Afurika y’Epfo, muri Amerika (i Washingitoni DC), muri Ositarariya, muri Canada. Urumva ko imigabane hafi ya yose yayihetuye. Asigaje kujya i Tokiyo cyangwa ahandi muri Aziya. Mwibuke ukuntu abayoboke b’ingirwadini ye bamusimbije iruhande rw’inzu ikoreramo abadepite bo muri Amerika! Inyokomputu izi guhinda no gushega kubi! Koko nta soni mugasimbiza umujura n’umutekamutwe kuriya? Ariko nta mugayo bamwe mwabaga mukutse «imivure» yabazaniye. Abandi mugaragura amabondo muhaze ifaranga abaha ngo mukomeze mumwiruke inyuma nk’impumyi.

2.9. KAMINUZA YA POLITIKE NA KAMINUZA YA GISIRIKARE MU KIRERE.

Umutekamutwe Nahimana yashinze kaminuza mu kirere kandi inyokomputu iramuyoboka. Nguwo ngo arategura abazaba abategetsi! Ese hari irindi shuri ku isi rifite intego nk’iyo? Ni we wenyine urifite ku isi. Ishuri ritegura abategetsi! Yewe ni akaga kubona injiji ziza kuhigisha, maze n’izindi zikaza kuhiga. Uwo mutekamutwe aba azi no kubihimbaza no kubikabiriza bityo abatazi uko ubutekamutwe bukora bakagwa mu mutego nta rutangira. Nuko we ifaranga akarikubita umufuka. Azi guhitamo rero ibikurura abantu b’injiji. Ishuri ry’abategetsi! Ishuri ry’abasirikare bakuru! Mbega ubutekamutwe! Ngaho nimutange ayo amadipolome yanyu maze ibihugu murimo bibahe akazi! Ariko se naho bakwemera izo mpapuro z’impimbano ngo ni dipolome, bakwemera ko mubayobora cyangwa mu binjirira mu gisirikare? Yewe simfe n’uwatetse umutwe, ariko n’abo yawutekeye ni ntabo!

2.10. COALITION BARINGA.

Nyuma yo kubyumvikanaho na ba sebuja bari mu Rugwiro, guverinoma ye yarayisheshe. Maze ayihinduramo icyo yise ROC (Rwandan Opposition Coalition: Ishyirahamwe ry’abarwanya ubutegetsi mu Rwanda). Aho rero ubutekamutwe bwe bushingiye ni ugufata abantu bo mu ngirwadini rye akabita impuzamadini. Ubwo kandi ntiyatindijemo yahise yigira umukandida w’icyo kiryabarezi cye muri 2029! Kugira ngo akomeze arangaze inyokomputu mu gihe Kalinga ikomeje gucura inkumbi kandi yica urubozo abashaka ukuri n’ubutabera bose. Dore Uzaramba Karasira Aimable bamuhitanye. Naho Tomasi Nahimana azajya guhatana n’abo bicanyi mu 2029! Mbese we abona ko ntacyo batwaye Abanyarwanda kugeza mu 2029 aho azajya kureba uko yahangana na bo. Twizere ko bizageza icyo gihe kalinga itakivugirizwa izindi ngoma ngo itambirwe n’inyokomputu.

3. UMWANZURO.

Igihe kirageze ngo umuntu wese wari uri inyuma y’umutekamutwe Tomasi Nahimana afate icyemezo kidakuka cyo kumuva inyuma. Abakoranye na we mukabona ibibi bye mwikomeza kumuhishira. Mwigira ubwoba bw’uko yabata mu nsi y’ikanifu. Nimutange icyiru cy’ubujiji mwagize icyo gihe, maze mujijure abo Nahimana na Namuhoranye na Kalinga yabo barimo kujijisha. Abakristu Gatolika munenye ko Tomasi Nahimana yavuye mu gipadiri. Nimureke gukomeza kumubonamo intumwa ya Papa na Kiliziya ayoboye, ahubwo mumubonemo umutekamutwe, mumuhunge rwose, kandi mwamagane ubujura n’ubugambanyi bwe bwitwaje intwaro y’ubutekamutwe.

Indi nkuru bijyanye:

ABAPARMEHUTU DUHANGANYE N’ABANYEPOLITIKI N’ABARWANYI B’ABATEKAMUTWE BIYITA OPPOSITION NYARWANDA.