Wednesday, August 12, 2026

Nsubize abantu bitwa All for Rwanda n'abandi bazumvireho.

Inkuru ya Karoli Mbwirabumva
HTPJ Blog Contributor
Huye, Rwanda
Tariki ya 9 Kanama 2026

Itangazo rya All for Rwanda riravuga ko All for Rwanda ari umuryango mpuzamahanga.Ayo mahanga ni ayahe? All for Rwanda igizwe n'ibihugu bingahe? Ikorera he (ifite icyicaro he)? Ese mu mahanga yashyize umukono ku nyandiko ishinga All for Rwanda harimo ibihugu by'akarere nk'uRwanda, RDC, uBurundi. na Tanzaniya?

Ku birebana n'itahuka ry'impunzi z'Abanyarwanda bivuze iki ubigereranyije n'uko impunzi za kera zatashye mu 1994? Ese buriya ntizatashye mu cyubahiro ku buryo abandi batashye nkazo byaba ari amahano cg amakosa ya politiki? Amasezerano yashyizweho umukono na leta y' uRda na RDC i Washington muri Amerika nibo areba gusa, ntareba icyitwa M23 cg FDLR.

Amasezerano yakozwe hagati y'abiyita FDLR na leta ya Congo nibo areba kandi byagorana ko ashyirwa mu bikorwa kuko atitabiriwe n'abo areba bose: Ni ukuvuga HCR na leta y' u Rda yo yamaze no kuyamagana. Ikindi, FDLR nta mandat ifite yo kuvugira impunzi zose z’Abanyarwanda.

Kwemeza ko FDLR ihagarariye impunzi zose z'Abanyarwanda by'umwihariko iz'abahutu ntaho bitaniye no kwihuriza muri FPR, ngo mufite umwanzi umwe, hatitawe ku mateka n'amatage yanyu. Icyo byabyaye mwarakibonye.

Muri iyi myumvire kandi, harimo guha ishingiro imvugo za FPR ko abahutu bose ari FDLR, ari abantu basize bakoze jenoside, bakayikomeza mu karere, bakaba banagifite agatima ko kugaruka mu Rwanda, gusoza igikorwa, ibintu bitakwihanganirwa na gato.

FDLR n'impunzi z'Abanyarwanda bihuzwa gute, bihurira he?

Ntabwo tuzi FDLR ifite imbunda zo guhungabanya umutekano w'akarere; iyo twumvise ni irinda impunzi mu buryo bwayo, kugeza aho na leta y' uRda mu ijwi rya Kabareba ibihamya. Na leta ya Kongo mutarayijya mu matwi niko yari ibizi.

Niba FDLR ifite n'intwaro ni izo kwirwanaho no kurwana ku bantu bayo. Irakuraho ubwirinzi bwayo isigarane iki mu gihe hari ugishaka kuyirimbura atsimbaraye ku ngamba ze z'ubwirinzi!

Kwemera ko FDLR ifite intwaro bikuye FPR aho umwami yakuye Butsete kuko bihaye ishingiro icyiswe ingamba z'ubwirinzi ari bwo RDF muri RDC, kandi mu buryo bwa gisirikare, bigomba gukorwa gutyo. Uwanze kubikora ni Habyarimana na Kisekedi; umusaruro wabivuyemo turawubona.

FDLR muyita ingabo za demokarasi zo kubohora u Rwanda ariko RDC mukayita Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Ibi ubwabyo bitesha agaciro abandika n'ibyo bandika kuko uwo mwandikira ntabaho cg se muramupfobya mu buryo bumwe cg ubundi. Umwe mu bo muvuga ko yakoze amasezerano ari nawe mufite ibyo mushima cg musaba ntabaho. Abize amategeko na correspondence bace uru rubanza.

Reka nibutse abiyise All for Rwanda ko ibiganiro hagati y'Abanyarwanda na FPR byarangiriye mu masezerano ya Arusha, mu ihanurwa ry' indege ya Falcon 50, mu biganiro byo mu Urugwiro bashyizeho ibyiswe inkiko Gacaca, Ndumunyarwanda jye nita Ndi umututsi w'inzirakarengane wowe ukaba umuhutu w'umwicanyi n'ibyaje gushamikiraho nk'imvugo jenoside yakorewe abatutsi, guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, ingengabitekerezo ya jenoside, n'amategeko ayihana.

Ibyo biganiro abantu bifuza ni ibyo guha ishingiro jenoside iri mu karere, si ibyo kuyihagarika no gukurikirana abayikora. Ni ubugambanyi butazabura ingaruka zizaba mbi cyane kuruta izaturutse ku biganiro byabaye mbere. Ni ubuswa bukabije muri politiki n' igisilikare, ni intege nke, ni ubugambanyi bukomeye kumva ko ikibazo kiri hagati y' Abanyarwanda, akarere na FPR, ari impunzi z'Abanyarwanda (abahutu), kuruta ko ikibazo ari FPR n' abafatanyabikorwa bayo, igisilikare cyayo, n'ingengabitekerezo yabo mbi.

Ni ubuswa bukomeye, intege nke zikabije, ubugome n'ubugambanyi, kumva ko ikibazo Abanyarwanda n'akarere bafitanye na FPR cyakemurwa no gutsinda abitwa FDLR no kubambura ubushobozi bwa gisirikare kuruta ko cyakemurwa no gutsinda FPR/ APR no kubambura ubushobozi bwa Gisirikare.

FDLR yarwanye ryari kandi he ngo ibe igomba gutsindwa, cyane cyane ko mbere y’uko abayicumbikiye mubajya mu matwi bavugaga ko FDLR idateye uRwanda ikibazo cy’umutekano?

Ubushobozi bwayo bwa gisirikare butagaragarira ku butaka bw' uRda ni ubushobozi nyabaki?

Kuki mwumva ko FDLR yatsindwa ikamburwa ubushobozi bwa gisirikare ariko ntimwumve kandi ngo mwemere ko na FPR/ APR yatsindwa ikamburwa ubushobozi bwa gisilikare?

Muri iyi mvugo murahamya ko (murashinja) FDLR cg impunzi z'Abanyarwanda kubaka ubushobozi mu kwitwaza intwaro bahungabanya umutekano w'akarere bakora n'ibindi nk’uko FPR n'abafatanyabikorwa bayo babivuga.

Ibi bigize icyaha kandi biha inshingano ibihugu bibacumbikiye na ONU (HCR) kubahana.

Leta y' uRwanda mu ijwi rya Kabarebe yiyemereye ko aribo bicanyi babitojwe neza kandi ko mu karere aribo mpungabanya z'umutekano (a killing machine, kujagajaga no kuyogoza akarere, bica igihumeka cyose); none mu itangazo ryanyu mubibakuyeho mubishyira ku mpunzi z'abahutu zitwa FDLR mwongeraho no koshya leta zo mu karere ngo zibigane.

Bamwe muri mwe cg ba so ni uko bakoze ubwo bavugaga ko mu 1972 abahutu bamwe bitiranya na parmehutu cg abanyenduga, bishe, batoteje abatutsi mu mashuri no mu kazi bamwe bakicwa abandi bakameneshwa ari nabyo byazanye politiki yo kwigisha ko mu 1959-1961 abahutu biswe abaparmehutu cg abanyenduga batwikiye abatutsi, bakabica , bakabamenesha.

Ubu muravuga ko abahutu nk'ubwoko bakoreye abatutsi jenoside nk'ubwoko, mu 1994 mukabishimangira mwemeza ko mu bahunze nyuma y'ubwo bwicanyi hakirimo abasize bishe abatutsi kandi ko mwese muhuriye ku kubangamira umutekano w'akarere mu gihe hari uwiyemereye kuyogoza akarere yica.

Mwabaye a killing machine ryari? Mwajagajaze, mwayogoje akarere ryari?

Tito ati: “twaganiriye na Kagame uko jenosidi izakorwa, na gahunda zizakurikiraho nyuma yayo. Ati: “natwe twarakoraga”. Kuki mufata ibyaha by'abantu bikaba ibyaha by'ubwoko? Kuki mufata ibyaha byahuriho n'abantu bikaba ibyaha bya bamwe?

Igisubizo cya politiki cyarangiriye aho amasezerano yarangiriye kubigarura mu 2026 byasaba kuba uri umuntu utajyana n'igihe kandi utinda kumva no kubona. Ntabwo impunzi z'Abanyarwanda zizigera zitaha mu mutekano n'icyubahiro ku Ngoma ya FPR.

Filipo Mpayimana yavuze iby' amasasu yo gucyura impunzi, Kagame avuga ibyo kwica impunzi, izisigaye zigacyurwa, zikozwa, zigasigwa amavuta zikemererwa kuba mu Banyarwanda.

Iyo politiki yo gucyura impunzi no kuzisubiza mu buzima busanzwe iracyahari kuko uwabatsinze ntaho yagiye, aracyahari.

Urubuga rwa politiki narwo uko murushaka ntarwo muzabona kuri iyi Ngoma. Hari icyo Kagame yaruvuzeho: Yagize ati: “twakoze ibirenze ibikenewe, twemera gukorana n'abicanyi”, kandi koko bamwe mwiyemereye ko murimo abicanyi, ko mushaka kuganira n'abatagatifu, kuko ntaho mwigeze muvuga nibura ibyo bo biyemerera.

Ikindi, murishinja guhungabanya umutekano w'akarere mu gihe hari abandi babyemera bakanabishyira mu bikorwa. Kagame ati: “ibyo ntibikora hano. Ntihakora amategeko hakora amahitamo yacu”.

URda rwahisemo ko utavuga rumwe na leta aba avuga ubusa; bityo namwe muri kuvuga ubusa. URda rwahisemo gukorera muri Forum y'amashyaka menshi aho bose bagendera ku gitekerezo kimwe, jye nakwita igitekerezo cya FPR. Ibyo bindi muri gushaka, Antoni Mugesera yabyise umurengwe. Bityo, bamwe murimwe murarenzwe.

Ngo umuhutu urenzwe arenza nyina akaguru. Antoni Mugesera yavuze ko mbere y'uko haba inama ya guverinoma, abaministiri ba FPR bagombaga gukora inama n'ubuyobozi bwa FPR ngo bahabwe briefing. Yewe n'ibi byemezo biri gufatirwa inzoga si ibyemezo bya leta ni ibyemezo bya FPR. Ni uko dukora.

Uretse namwe, mwa bahutu mwe batumva, n'umwami Ndahindurwa cg Kimenyi Alexandre n'abandi ntibatashye mu cyubahiro. Muzi uko batashye? Ntibyaba bitunguranye mutashye nkabo uretse ko n'ayo mahirwe mbona bamwe batayabona nk'uko byagendekeye Z.

Hari umuzungu wavuze ko amagufa y'abahutu yanduza (profaner) ay' abatutsi. Iyo mvuga nurayumva niba gutaha mu cyubahiro bidakunze? Icyubahiro umuntu arakihesha ntagihabwa

Bantu ba All for Rwanda, mu karere ntihari imvururu n'ihohoterwa, hari jenosidi.

Ibyo murimo byitwa ubutamenya cg kwisinziriza ngo utabona ukuri kandi iyo utazi ikibazo cg ucyihunza ntiwakibonera igisubizo. Niba mutazi ikibazo kiri mu karere bivuze ko nta n' igisubizo mufite.

Mutuze, mubanze mwige ikibazo akarere gafite mureke gushyuhaguza mutumbira imbehe. Kwitiranya jenoside n'imvururu n'ihohoterwa, i Rda tubyita gupfobya no guhakana jenoside, kandi bifite amategeko abihana.

Ntabwo rero mugiye gutaha mu cyubahiro; ndababona mupimisha ikirenge ubujyakuzimu bw'inyanja mukarohama, ndababona mwishora mu ruzi murwita ikime, mugasoma nkeri cg ingona zikabatapfuna kuko nazo dusigaye tuzorora.

Ndakemanga cyane ubuhuza bw’Amerika mushima n'umusaruro wabwo.
Igisigaye igihe nicyo kizerekana umunyakuri hagati yanjye namwe.

Inzira RDC yahisemo nk'igihugu cyatewe, abaturage bacyo n'ababahungiyeho bakarimburwa n'ibyabo bikangizwa ibindi bigasahurwa, yari nziza iyo mutabajya mu matwi ngo bayoboke ibiganiro. Ariko inzira bishoyemo ngo yo kuganira ni inzira mbi, inzira ifunze kandi yo kwica amategeko n'amasezerano mpuzamahanga arebana n'ibyaha bya jenoside, ibyaha by'intambara no kuvogera ubusugire bw'ibihugu.

All for Rwanda irasaba abo isaba nka nde? Ifite ububasha ki bwo gusaba?
Kuki All for Rwanda isaba ubutegetsi bwa Kongo ntigire icyo isaba uRwanda?

Ko ishinja Ubutegetsi bwa Kongo gucumbikira impunzi zitwaje intwaro zinafite muri izo abashakishwa n'ubutabera ntigire icyo ivuga nibura ku byaha FPR yiyemerera nko kujagajaga, kuyogoza akarere nka a killing machine, kugota impunzi z'abahutu zigahungetwa, zigakomatanyirizwa, zikahagizwa, n'ibindi .

Impunzi z'Abanyarwanda ntabwo arizo zikuraho inkingi z'ingenzi z'umutekano n'ituze ry'akarere. Umutekano n'ituze ry'akarere byasenywe kandi bikomeje gusenywa n'abakajagajaga, bayogoza imihana, kubera ko ari a killing machine bakabikora mu nyungu zabatumye ari nazo muri kwitabaza ngo bige iby'impunzi aho kwiga ku utera ubuhunzi.

Kuki mweza FPR/ APR mukibasira impunzi z'abahutu?

Bantu ba All for Rwanda nta bwiyunge burambye buba mu binyoma, amafuti n'ubutiriganya.

Niba muhunga ukuri muzi, ubwiyunge buzaza gute?

Bamwe muri mwe cg ba so bavuze ko habaye coup d' état itamennye amaraso mu 1973.
Mu 1990 bavuga ko batewe n'abatutsi, ko umwanzi ari umututsi n'ikitso cye, umugome n'umugambanyi none mu 2026 muvuze ko impunzi z'abahutu arizo ziteje umutekano muke mu karere kandi zitwaje intwaro, ko zifite ubushobozi bwa gisirikare, ko muri bo harimo abagomba kwitaba inkiko.

Hari icyo mwavuze se kuri a killing machine?

Ibi rero ntibyarangiza jenoside iri mu karere mwe mwita amakimbirane, ibibazo bya politiki ngo tugere ku bwiyunge.

Imvugo n'imyumvire ibangamiye igisubizo cya politiki ni iyihe? Murabikura ho nka bande? Ese murabikuraho koko biriho? Izo mvugo n'imyumvire bifitwe na nde kandi bifite mbaraga ki yo gutsinda ukuri?

Ese mu masezerano ya Washington harimo iki? Ntabwo harimo ingingo zisaba Kongo kureka imvugo z'urwango? Ese koko izo mvugo zirahari cg ni kimwe n'ibyo muri gushinja abitwa FDLR?

Ese ntabwo muri ayo masezerano ntiharimo ibyitwa kurandura FDLR? Abantu ba mbere bari kwica ariya masezerano ni mwe kuko kurandura FDLR si synonyme yo gushyira intwaro hasi ngo wishingane,

Mwibuke ko amahanga, harimo ubufransa bemereye RDC umusanzu mu kurimbura FDLR. Amerika yo yohereje RDF n'udushami twayo. Muhoozi nawe yemeye ubufasha cyane ko ubwo yemereye Israel yamaze kubutanga. Rahira ko mutazibyarira amazi nk' ibisusa!

Igisubizo cya leta y'uRwanda kirabibutse ko nta biganiro n'abajenosideri.

Mwambuye abajenosideri umwambaro wabo murawitera ngo murakora politiki, mureke ubabere rero. Rahira ko ibyo muhunga atari byo mugiye kubona. Murajya mu mitsi da!

Amasezerano ya Washington nta mahoro azazazana, nta terambere rirambye azazana.

Ikintu cyose kidatsinda FPR ngo kiyambure ubushobozi bwa gisirikare, ikintu cyose giha abazungu inshingano zitari izabo mu kibazo cy'Afrika nta gisubizo kiza kandi kirambye kizatanga.

Izindi nkuru bijyanye:

FDLR: désarmement, démobilisation, cantonnement, mécanisme de suivi et relocalisation jusqu'à la dissolution, ... ce que prévoit le protocole présenté par Kinshasa.

TURASHIZE: MRNDYA KINANI_RDR_YA NDEREYEHE_FDU YA BUKEYE_ALL FOR RWANDA YA Lt MUREGO NASINAMENYE!

All For Rwanda salue  une avancée majeure dans la mise en œuvre des Accords de Washington et appelle à saisir cette opportunité historique pour la paix dans les Grands Lacs

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home