IBIMENYETSO SIMUSIGA BY’UBUTEKAMUTWE BWA TOMASI NAHIMANA
Inyokomputu
imenyereye kunyurwa amanuma, guhinda no gushega. Ibyo bituma benshi muri bo
badafata igihe cyo gutekereza maze itabi ryose isi ibatekereye, bakaritumagura
batazi igitekeye mu nkono.
Nyamara
umuntu wese uzi ubushishozi icyo ari cyo, nta kimenyetso na kimwe atitaho. Nta
gikorwa cyangwa ijambo bitaba bifite igisobanuro. Yezu ni we wigishije ko
uhemutse mu ducye ahemuka no mu byinshi. Uwibye ifaranga rimwe aba yakwiba na
miliyari y’amafaranga. Niyo mpamvu rubanda rugufi igomba kwigishwa gufatira
amaferi mu gihe gikwiye. Ikirinda guhomboka inyuma y’abatekamutwe kandi
bagaragaweho ibimenyetso. Nako ikimenyetso kimwe kirahagije. Umuntu wese wo
muri rubanda rugufi ugihinda inyuma ya Nahimana Tomasi, natege amatwi cyangwa
asome yitonze ibi bikurikira.
1.
Tomasi Nahimana yahinze mu by’igipadiri biramunanira.
Ku
Nyundo ho ntiyajyamweyo no kuba Padiri. Ni ishuri yashakaga. Ariko gushaka
imibereho byatumye akomeza mu Iseminari Nkuru i Rutongo ndetse umwaka
ukurikiyeho ajya i Kagbayi aho yatangiye kwiga filozofiya (muri Philosophicum).
Ubwo 1994 iba irageze, yikoza muri Zayire akiza amagara ye. Bamukozeho ngo
atahe ntiyatindiganyije kuko imibereho yo mu nkambi itari imunyuze. Ubwo
yatashye mu kibaya cya Nyakibanda. Kuko nta yindi mibereho yabonaga, afunga
amaso arashinyiriza. Akomeza guhombeka amaso yubika ingohe kugeza ahawe
ubupadri. Ubwo yikojejemo abona ntacyo arimo kwinjiza mu mufuka gifatika. Kandi
n’igitsina cye kimurusha ibiro. Ubwo yabibayemo atabirimo nibwo aturumbutse
ajya kwishakira imibereho ahandi. Ariko kuko ari umutekamutwe ntiyavugisha
ukuri ngo avuge ko bimunaniye. Kuko yabonaga agomba gukomeza kubirisha mbese
akaba yazaba Bertrand Aristide wa kabiri. Ni bwo umutwe awutetse uramuhira.
Ahari ifaranga hose akahagaba ibitero. Atangira kwifatira abantu ko impamvu
yaretse ubutumwa bwa Kiliziya ari ukubera guharanira ubutabera bw’Abanyarwanda,
none akaba yarahisemo kuba afashije hasi iby’igipadiri. Abandi akababwira ko
ari Papa wamwohereje akamutuma kubohora Abanyarwanda ku ngoyi ya FPR-INKOTANYI.
Ubwo abamuyobotse bose, amafaranga bakayamuhundagazaho, na n’ubu rukigeretse.
Tomasi Nahimana rero ni umutekamutwe kuko yabeshye Kiliziya ngo arayitangiye,
arangije yifatira indi nzira nyamara akomeza gukama abakristu gatolika
ababeshya ko yatumwe na Papa ndetse akomeza no gukorera ubutumwa bwa gipadiri
kuri murandasi kuko mu bundi buryo batabimwemerera. Gusa iyo murandasi ni yo
imunyuze, kuko imuzanira akamiya amira. Mukristu gatolika ukiruka inyuma
y’umutakamutwe Tomasi Nahimana menya ko uri mu kintu gisa n’idini ry’icyaduka
Nahimana ahagarariye. Uzagishe inama Padri mukuru wa Paruwasi utuyemo
azakubwira amabwiriza ya Kiliziya ku birebana n’abavuye mu gipadiri nka Tomasi
Nahimana. Kwigishwa na we Ijambo ry’Imana ni nko gutaha ubukwe bw’umukobwa
wijyanye.
2.
Nk’umutekamutwe w’umunyamwuga, Nahimana Tomasi yabeshye kenshi Abanyarwanda.
DORE BIMWE MU BINYOMA BYE ICUMI BYAGOMBYE GUTUMA UMUCIKAHO BURUNDU:
2.1.
URUGENDO AVUGA KO YAKOZE AJYA KWIYAMAMAZA MU RWANDA MU MATORA YO MURI 2017.
Genda
Nahimana uri inzobere mu kubeshya! Icyambere cyo nta shyaka wari usanze mu
Rwanda ryagutanzeho umukandida kandi ryemewe na Kalinga. Ariko ubeshya abantu
ngo ugiyeyo. Ngo Inkotanyi zagutinye ziguhagarikira mu nzira. Zigutinya se wari
witwaje intwaro zingana iki zo kuzirasa? Icyo bikoze uvuga ko hari umugore
mwari muri kumwe! Niba koko hari n’aho mwageze maze mugakimirana, mwari
mwasohokeyeyo ngo mwiganirire, dore ko kuri iyo ngingo naho wigize kabuhariwe.
Injiji ni ziriya zose zaguhaye amafaranga ngo ugiye kwiyamamaza. Injiji ni
bariya bose bemeye ikinyoma cyawe ngo Kalinga yaguhagarikiye mu nzira. Niba
hari n’ibyo yaba yaranditse, ni ibyo mwembi na Kalinga mwari muziranyeho ngo
musangire amafaranga y’inyokomputu. Nahimana we! Uri umutekamutwe wo mu rwego
rwo hejuru.
2.2.
KWIGIRA PEREZIDA WA GUVERINOMA ITABAHO.
Iki
gikorwa ubanza uri uwa mbere wagikoze ma mateka y’isi. Uri kabuhariwe mu
butekamutwe. Kubona warubatse guverinoma mu kirere kandi injiji zikakuyoboka.
Ngayo amafaranga! Ugera n’aho ushinga igisirikare mu kirere, maze utangira
gutanga amapeti! Ubwo injiji zirakuyoboka ngo uzigire za majenerali!
Ntiwarekeye aho ahubwo washyize aho mu kirere ngo n’inteko ishinga amategeko
ndetse ushyiraho ngo n’urukiko rwa rubanda. N’uko injiji zirakuyoboka karahava.
Kuko wari umaze kugwiza ifaranga ukajya ubavunguriraho. Maze bamara kurigata ku
idolari cyangwa ihero bakakurigata mu nnyo bakuvuga ibigwi utigeze, utazigera
unagira.
2.3.
KAGOMA IGIHUMBI.
Ubutekamutwe
ni uruganda ruhora rubyara ibinyoma kugira ngo rudahomba. Ibyo wari ubizi. Niyo
mpamvu iyo wabonaga ikintu abantu bamaze kukijora wahitaga uzana akandi gashya.
Wigeze rero kwadukana ibyo wise KAGOMA 1000! Ngo zo kugufasha gutumura
Inkotanyi! Ubwo kagoma zararirimbwe ziranaguruka kuri murandasi ariko biherera
ahongaho. Ubundi ifaranga izo kagoma zagowe ziguha urikubita umufuka byose
birangirira aho. Abantu mwese mwiyandikishije muri za Kagoma mwabaye injiji
mbi. Mumenye ko amazina yanyu n’aho mubarizwa byagejejwe mu Rugwiro. Niba
mutari muzi ko Nahimana akorana na Namuhoranye nimubimenye maze muve
inyuma y’uwo mutakamutwe.
2.4.
PASEPORU CYANGWA URWANDIKO RWO GUSOHOKA NO KUGARUKA MU GIHUGU.
Ubutekamutwe
bwa Tomasi Nahimana bwishyize ahagaragara aho atangiye kugurisha inyandiko
zitemewe. Ibi byari bigamije kwigwizaho umutungo no kumenya aho inyokomputu
iherereye kugira ngo abigeze kuri Namuhoranye na ba sebuja. Birababaje
kubona umuntu wabeshyaga ko aharanira uburenganzira bw’abarenganye ari we uza
kubasonga akoresheje ubujura n’ubugambanyi. Ariko se kuki abantu baba injiji
bigeze aho koko? Umuntu yaguha uburenganzira bwo kwinjira no gusohoka mu gihugu
atagira? Kuki inyokomputu yanga rwose ikarindagira?
2.5.
MILIYONI YA DEMOKRASI.
Si
miliyoni y’Amanyarwanda. Ni miliyoni y’Amahero! Yayisabye ashimitse ngo
nibamuhe miliyoni y’amahero atumure kariya gatsiko! Kugeza ubu ntituzi ayo
yahawe uko angana n’icyo yayamajije. Gusa ikizwi ni uko atongeye kugira icyo
abivugaho. N’abashatse kubimenya, bakabimubaza, arimo arabahiga ngo abatsinde munsi y’ikanifu! Narye ariko ntazaryoherwa. Abamuhaye inturo ni bo bavuga ngo «biens
mal acquis ne profitent jamais». Ducishirije bikavuga ngo «ibyo waronse
mu manyanga, ntuzigera ubinezerwamo». Nta gushidikanya ko ubujura
n’ubutekamutwe bwa Nahimana buzageraho bukamugwa hejuru kandi bikabonwa na
bose. Nibitabera hano ku isi bizabera no mu bundi buzima. Ibyibano urabirya
bikakuniga! Gusa ibyo byateye inkunga Kalinga kuko byaciye intege abantu
bashoboraga gutera inkunga ibikorwa nyabyo byo kubohoza gakondo ya rubanda
rugufi.
2.6.
IRIMBI MU KIRERE.
Ubutekamutwe
bwa Nahimana bwageze aho bujyana amazina y’abantu bapfuye bakayamanika mu
kirere, barangiza bakabashinyagurira ngo nibaruhukire mu mahoro. Erega
bigahinduka umuhango wo guhamba mu kirere! Aya yo ni amahano mu yandi. Ni
ugushinyagurira abo ba nyakwigendera. Ariko no muri ayo mahano, inyokomputu
yamuhombotse inyuma. Nuko ifaranga batangaga ngo abazamure mu kirere, we
arikubita umufuka! Nuko ashaka indi karita yo gukina mu rusimbi rwe yise
politike.
2.7.
UMUKANDIDA PEREZIDA MU 2024.
Noneho
yarabiciye biracika. Dore ko amafaranga yari amaze kuyagwiza. Yakumuruye
inyokomputu imuhombokaho bazenguruka hafi isi yose ngo mu cyo bise «CONVENTION».
We yari azi neza ko atazajyayo. Abantu be b’imena na bo babizi. Ariko babeshya
rubanda karahava. Maze ab’injiji barabayoboka. Amafaranga barabarundira.
Indirimbo ziraririmbwa. Imicezo iracezwa. Umukandida ntiyigera ajya
kwiyamamaza. Ubuzima burakomeza. Kandi inyokomputu ikomeza kumushega inyuma.
Ibi binyibutsa ibyabaye mu myaka ya 2000, ubwo hari idini ntavuze ryigishije
abantu ko mu 2000 isi izashira. Ubwo abayoboke baryo bariteguye. Abahinzi
bareka guhinga. Umwaka wa 2000 uragera urinda urangira isi ikiri ntaraga. None
turi mu 2026. Gusa ikibabaje ni uko inyokomputu yakomeje kuguma muri iryo
ngirwadini. None idini ry’umutekamutwe Nahiimana na ryo ryasezeranyije
abayoboke baryo ko umukandida waryo rukumbi agiye mu Rwanda kwiyamamaza muri
2024. Ntiyigeze ajyayo. Ubu turi muri 2026 kandi abo bayoboke baracyari muri
iryo dini. Aho amaherezo ntibazamera nka cya korondwe cyumiye ku mwite!
2.8.
IBITERANE BYO GUTORAMO INOTE NO GUSABANA N’ABASIZOYE «CONVENTIONS».
Ibi
biterane, ingirwadini rya Nahimana ryabyise «Konvasiyo» (CONVENTION).
Iri ni ijambo yibye Abanyamerika ariko ariha icye gisobanuro. Muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika (USA) buri shyaka rifite umukandida, rigira igihe cyo
kumwimika ngo arihagararire nyuma yo guhigika abandi yahatanaga na bo binyuze mu
matora y’abarwanashyaka. Ngira ngo muzi uburyo BARACK OBAMA yahanganye
na HILARY CLINTON kandi bose ari abademokrate. Aho OBAMA atsindiye
yegukanye kuba umukandida rukumbi w’ishyaka rirangwa n’ibara ry’ubururu, iryo
shyaka ryakoze CONVENTION. Ni ukuvuga ryarahuye rirongera ririyunga,
abari baratukanye barahoberana, maze bose bafatana urunana bihuriza ku
mukandida umwe wagombaga guhangana n’umukandida w’abarepublikani barangwa
n’ibara ritukura. Icyo gihe umukandida wabo yari JOHN McCAIN. Convention
rero iba rimwe kuri buri shyaka bimika umukandida wabo ndetse biba ari n’uburyo
bwo kumwamamaza. Umutekamutwe Nahimana rero yafashe iryo jambo maze
ararisambanyisha. Nguwo mu Bufaransa (i Paris), muri Malawi, muri Afurika
y’Epfo, muri Amerika (i Washingitoni DC), muri Ositarariya, muri Canada. Urumva
ko imigabane hafi ya yose yayihetuye. Asigaje kujya i Tokiyo cyangwa ahandi
muri Aziya. Mwibuke ukuntu abayoboke b’ingirwadini ye bamusimbije iruhande
rw’inzu ikoreramo abadepite bo muri Amerika! Inyokomputu izi guhinda no gushega
kubi! Koko nta soni mugasimbiza umujura n’umutekamutwe kuriya? Ariko nta mugayo
bamwe mwabaga mukutse «imivure» yabazaniye. Abandi mugaragura amabondo muhaze
ifaranga abaha ngo mukomeze mumwiruke inyuma nk’impumyi.
2.9.
KAMINUZA YA POLITIKE NA KAMINUZA YA GISIRIKARE MU KIRERE.
Umutekamutwe
Nahimana yashinze kaminuza mu kirere kandi inyokomputu iramuyoboka. Nguwo ngo
arategura abazaba abategetsi! Ese hari irindi shuri ku isi rifite intego
nk’iyo? Ni we wenyine urifite ku isi. Ishuri ritegura abategetsi! Yewe ni akaga
kubona injiji ziza kuhigisha, maze n’izindi zikaza kuhiga. Uwo mutekamutwe aba
azi no kubihimbaza no kubikabiriza bityo abatazi uko ubutekamutwe bukora
bakagwa mu mutego nta rutangira. Nuko we ifaranga akarikubita umufuka. Azi
guhitamo rero ibikurura abantu b’injiji. Ishuri ry’abategetsi! Ishuri
ry’abasirikare bakuru! Mbega ubutekamutwe! Ngaho nimutange ayo amadipolome
yanyu maze ibihugu murimo bibahe akazi! Ariko se naho bakwemera izo mpapuro
z’impimbano ngo ni dipolome, bakwemera ko mubayobora cyangwa mu binjirira mu
gisirikare? Yewe simfe n’uwatetse umutwe, ariko n’abo yawutekeye ni ntabo!
2.10.
COALITION BARINGA.
Nyuma
yo kubyumvikanaho na ba sebuja bari mu Rugwiro, guverinoma ye yarayisheshe.
Maze ayihinduramo icyo yise ROC (Rwandan Opposition Coalition: Ishyirahamwe
ry’abarwanya ubutegetsi mu Rwanda). Aho rero ubutekamutwe bwe bushingiye ni
ugufata abantu bo mu ngirwadini rye akabita impuzamadini. Ubwo kandi
ntiyatindijemo yahise yigira umukandida w’icyo kiryabarezi cye muri 2029!
Kugira ngo akomeze arangaze inyokomputu mu gihe Kalinga ikomeje gucura inkumbi
kandi yica urubozo abashaka ukuri n’ubutabera bose. Dore Uzaramba Karasira
Aimable bamuhitanye. Naho Tomasi Nahimana azajya guhatana n’abo bicanyi mu
2029! Mbese we abona ko ntacyo batwaye Abanyarwanda kugeza mu 2029 aho azajya
kureba uko yahangana na bo. Twizere ko bizageza icyo gihe kalinga
itakivugirizwa izindi ngoma ngo itambirwe n’inyokomputu.
3.
UMWANZURO.
Igihe kirageze ngo umuntu wese wari uri inyuma y’umutekamutwe Tomasi Nahimana afate icyemezo kidakuka cyo kumuva inyuma. Abakoranye na we mukabona ibibi bye mwikomeza kumuhishira. Mwigira ubwoba bw’uko yabata mu nsi y’ikanifu. Nimutange icyiru cy’ubujiji mwagize icyo gihe, maze mujijure abo Nahimana na Namuhoranye na Kalinga yabo barimo kujijisha. Abakristu Gatolika munenye ko Tomasi Nahimana yavuye mu gipadiri. Nimureke gukomeza kumubonamo intumwa ya Papa na Kiliziya ayoboye, ahubwo mumubonemo umutekamutwe, mumuhunge rwose, kandi mwamagane ubujura n’ubugambanyi bwe bwitwaje intwaro y’ubutekamutwe.
Indi
nkuru bijyanye:
ABAPARMEHUTU DUHANGANYE N’ABANYEPOLITIKI N’ABARWANYI B’ABATEKAMUTWE BIYITA OPPOSITION NYARWANDA.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home