Wednesday, June 13, 2012

RWANDA: IBITEKEREZO FDU-INKINGI N'IHURIRO RNC BITANGA KU BIGANIRO BIVUGWA MURI IYI MINSI HAGATI YA LETA YA FPR N'ABATAVUGA RUMWE NAYO




Muri iyi minsi haravugwa ko hari Abanyarwanda ku giti cyabo bariho bashakisha ukuntu bakoresha ibiganiro bihuza Leta ya FPR n'abantu baturutse mu mitwe n'imiryango ya politiki itavuga rumwe n'ubwo butegetsi. Ni muri urwo rwego umunyarwanda witwa Sylvestre Uwibajije ukubutse mu mishyikirano na Leta ya Kigali yatumije inama ngo igamije kungurana ibitekerezo ku “ukuntu initiative ya dialogue na Leta y'u Rwanda yashyirwa mu bikorwa”. Kuri icyo kibazo kimwe n'ibisa nacyo, FDU-Inkingi n'Ihuriro RNC biratangaza ibi bikurikira:


Duhereye ku bigaragara mu nyandiko za nyir'ugutumira iyi nama, ni igitekerezo cye bwite, bityo akaba ari nawe utumira muri ibyo biganiro byo kungurana ibitekerezo abo ashaka cyangwa abo abona baberanye n'ibigamijwe kugerwaho;Inyandiko ye yise “Gukemura ikibazo cy’ubuhunzi no kunoza Demokarasi mu Rwanda “ ikubiyemo incamake y'ibiganiro yagiranye na bamwe mu bategetsi ba Leta ya Kigali ariko ntigaragaza ibitekerezo biturutse mu mpunzi, mu mashyirahamwe, mu miryango cyangwa n'amashyaka akorera mu buhungiro.N'ubwo nta mpaka dufite ku bwitange bwe no kuba afite impamvu ikomeye ituma akoresha umutungo we kugira ngo afashe abanyarwanda gukemura ikibazo cy'ubuhunzi no kunoza demokrasi, ntitwabura kwibaza impamvu mbere yo gukora urwo rugendo atahaye abo atumiye ubu amahirwe yo kumuha ibitekerezo byo kwitwaza mu butumwa yari agiyemo bityo akavugana n'abategetsi anababwira ibitekerezo n'ibyifuzo yakusanije.Imishyikirano nyayo y'ukuri itari ikinamico igira abayihagararira n’ abumvikanisha impande zishyikirana (facilitators, mediators) baba bazwi n'impande zirebwa n'ibibazo kandi bagaharanira ko buri ruhande ruhabwa za garanti ko ibyemejwe bizubahirizwa. Muri iki gitekerezo ibi ntabirimo. Nta n'icyo kivuga ku ndorerezi zaturuka mu bihugu bishishikajwe n'icyemurwa ry'ibibazo biri mu butegetsi bwo mu Rwanda no hagati y'Abanyarwanda.Itegeko nshinga ry'igihugu ryagiye rivugururwa inshuro nyinshi kugira ngo rihe prezida wa Republika ubutegetsi bwose (absolute power). Igihe cyose rimushyira hejuru y'amategeko, ntacyakurikizwa atacyemeye. Ipiganwa rishingiye ku matora naryo ntirishoboka mu mitegekere y'u Rwanda y'iki gihe. Amategeko agenga amatora abogamiye ku ishyaka riri ku butegetsi ndetse n'akanama k'igihugu k'itora kakaba kagizwe n'ishyaka rimwe. Itora nyaryo ntirishoboka ibyo bitavuguruwe. Inzego z'umutekano, ingabo, abapolisi n'intore za FPR bafite uruhare mu mitunganirize, gutegura, kubarura no gukurikira iby'amatora. Abo bose babogamiye ku ishyaka rya FPR Inkotanyi. Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bashatse kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aherutse, bamwe barishwe abandi bari muri gereza. Urugero ni Andre Kagwa Rwisereka wa Green Party, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi na Bernard Ntaganda Perezida wa PS Imberakuri, abo bakaba barabanjirijwe mw'ibohero na Charles Ntakirutinka, Pasteur Bizimungu na Dr Theoneste Niyitegeka. Igihe nta vugurura ribaye, ibyaganirwaho muri ubu buryo byaba imfabusa ahubwo bikorohereza Leta gufunga itavunitse abayirwanya.

Ibitekerezo nk'ibi byirengagiza ibibazo bikomeye bimeze nk'ubundi buryo bwo gutegura ikinamico rizwi ku izina ry'”inama y'igihugu y'umushyikirano” iterana buri mwaka igahuza intore n'abandi ngo baba baje kwerekwa ibyagezweho barahunze. Ibyo byose bikoreshwa mu rwego rwo kubeshya abanyamahanga ko ubutegetsi bwa Kagame bushaka demokrasi n'ubwiyunge nyabwo mu gihugu.

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko nta bushake na mba iyo Leta ifite bwo kwumvikana n'abayirwanya ni iyo mikorere yo kwivuganira n'abo badafitanye ibibazo, maze itangazamakuru ryayo rikirirwa riharabika abayirwanya ariko n'inzego z'ubutasi zibahigira hasi no hejuru, kugeza n'aho Leta yambura inyandiko z'inzira abafitanye isano bose n'abayirwanya mu nzira za politiki harimo n'abana bavutse ejo bundi.

Nta kuntu babeshya ko bemera gushyikirana, mu gihe abanyapolitiki bayobora amashyaka atavuga rumwe na bwo bafungwa cyangwa bakicwa, abandi bagahunga ndetse bakanakurikiranwa iyo bahungiye. Ingero ni nyinshi: Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi arafunze; Bernard Ntaganda, umuyobozi wa PS Imberakuri arafunze; Deo Mushayidi, umuyobozi wa PDP-Imanzi arafunze; Dr Theoneste Niyitegeka wababanjirije aracyafunze; ba Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka abayobozi ba PDR-Ubuyanja bari baraheze muburoko bazira gushing ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi. André Kagwa Rwisereka we yarishwe; kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko Leta icyohereza abajya kwica abari mu buyobozi bw'amashyaka ayirwanya bahungiye mu Burayi no muri Africa. Ingero ni inyinshi; Twahera kuri Seth Sendashonga, Col Lizinde, Gen Kayumba, Bwana Ingabire Charles ndetse nabandi tutarondoye amazina, kugeza n’ ubwo ubutegetsi bwafashe ingamba zo kwica no gufunga abafitanye amasano n’ abanyapolitiki batavuga rumwe nabwo, nka John Rutayisire, na Coloneli Rugigana Ngabo.

Gushyikirana hagati y'Abanyarwanda bikwiye gushingira ku ngingo nyinshi zumvikanyweho mu mishyikirano ya Arusha ahubwo zikuzuzwa bitewe n'aho ibihe bigeze n'ingero z'abandi bagize imishyikirano yo kwubaka igihugu kigendera ku mategeko, gusaranganya ubutegetsi, kwubaka inzego z'umutekano zidakorera mu kwaha kw'ishyaka, no guha abaturage bose amahirwe angana mu gihugu cyabo.

Imishyikirano ya nyirarureshwa, dusanga itazigera izana amahoro arambye.

Mugire Amahoro

Lausanne 13.06.2012

Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa.

Washington DC ku wa 13.06.2012

Komite Mpuzabikorwa ya RNC – Ihuriro
Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa

Izindi nkuru bijyanye:
Ambassadeur Sylvestre Uwibajije nadusobanurire!


Ambassadeur Sylvestre Uwibajije nadusobanurire!

Dr Rudasingwa arasanga ngo abantu bagomba kwitondera Initiative ya Bwana Sylvestre Uwibajije


Thursday, June 7, 2012

SPAIN/RWANDA: SAKHAROV PRIZE FOR VICTOIRE INGABIRE


Apoya la concesión del premio Sajarov a Victoire Ingabire

La Plataforma Basta de Impunidad en Ruanda apoya la campaña de la Federación de Comités de Solidaridad con África Negra UMOYA, para solicitar que se conceda el premio Sajarov del Parlamento europeo a Victoire Ingabire, líder de la oposición ruandesa encarcelada por el régimen de Paul Kagame.

Infórmate en el siguiente enlace: www.umoya.info/ingabire



Mantengamos entre todos el compromiso por los derechos de todos, por la libertad en Ruanda.
--

==

Support granting the Sakharov Prize to Victoire Ingabire

The Platform Stop Impunity in Rwanda supports the campaign committees of the Federation of Solidarity with Black Africa UMOYA to request to be granted the European Parliament's Sakharov Prize to Victoire Ingabire, Rwandan opposition leader jailed by the regime of Paul Kagame. 

Keep up on the following link: www.umoya.info/Ingabire



Keep the commitment to all the rights of all, for freedom in Rwanda.
- -

==

Soutenir l'octroi du prix Sakharov à Mme Victoire Ingabire

La plate-forme Arrêt Impunité au Rwanda soutient les comités de campagne de la Fédération de solidarité avec l'Afrique noire Umoya de demander à être accordé par le Parlement européen le Prix Sakharov à Mme Victoire Ingabire, leader de l'opposition rwandaise emprisonnée par le régime de Paul Kagame. 

Tenez-vous informés sur le lien suivant: www.umoya.info/Ingabire  

Gardez l'engagement d’oeuvrer pour touts les droits de tous, pour la liberté au Rwanda.
- -

==