Saturday, March 23, 2019

Remembrance for Rwandan hutu refugees butchered at Lubutu River and Ikela Village in DRC

By William FilsDe Ruvoyage
March 12, 2019

TODAY MARCH 12, 2019, I REMEMBER MY RELATIVES BUTCHERED AT RIVER LUBUTU AND IKELA VILLAGE IN DRC.

Twenty-two years ago by this time the Rwandan Patriotic Front (RPF) led by Paul Kagame (current President of Rwanda), the UDPF led by Yoweri Museveni (current President of Uganda), the Burundian army led by Pierre Buyoya (former President of Burundi), and the Alliance of Democratic Forces for the Liberation of Congo-Zaire (AFDL), a coalition of Rwandan, Ugandan, Burundian, and selected Congolese dissidents led by Laurent Desire Kabila had finished killing the Rwandan Hutu refugees who had camped at Tingitingi and Amisi in Maniema province in DR Congo. They had now captured the city of Kisangani and were burning alive any Hutu refugee in Congo.

I remember the night shooting at the Lubutu River when the multitude of us wanted to cross the bridge and RPF of Kagame and UPDF of M7 had put several machine guns pointed at the bridge and shot us. We were around 300,000 Rwandan hutu refugees, women, children, pregnant women, sick people, and elderly ones all trying to cross the Lubutu bridge then they started shooting us. The more they shot us the more people continued pushing from behind because there were other RPF soldiers shooting us from behind. The corpses were so many until people and bodies started falling into the river. Their shooting went on from 3am until morning. Many families drown into river lubutu. The dead and drowning people were soo many and they made new bridge and people started stepping on them to cross the river. That is how myself and few others who survived managed to cross River Lubutu...

When Kisangani fell into the hands of the Western and corporate mercenaries led by Kagame those who weren't killed went into hiding into the Equatorial forests. Then Kagame came up with a plan called Rwandan Refugees for Sale. The Congolese who had hid some of us started hunting us like phacocheros for butchery. Each Rwandan Hutu refugee caught was worth $50. Now Congolese started handing us up. We were hunted day and night and those who were caught met their certain death. On this day I remember my uncle Irabaruta Schadrack and his entire family killed and thrown into River Lubutu. I also take this time to remember my Aunts and their husbands who were sold in Ikela, DRC and were slaughtered like pigs for sale. LEST WE FORGET
😭đŸ˜ȘđŸ˜„đŸ˜„


Source: 
 William FilsDe Ruvoyage Facebook Page

Kutigirira Icyizere kw'Abahutu b'Abanyarwanda Ni Kimwe Mu Bikomeje Kubadindiza

Inkuru ya Dr. Jean Nepomuscene Manirarora
Washington DC, tariki ya 23 Werurwe, 2019.

N’ubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose, ntidukwiye kurunda abahutu bose mu gatebo kamwe. Nibyo koko, abenshi mu bahutu, muri wa muco wabo wa kimuntu, banyurwa bunuma, ntibakenge, bakizera uje wese abareshyeshya akarimi keza.

Ikindi kigaragara, nk’uko Radio Muhabura itasibaga kubivuga, abahutu ni abantu boroshye kuyobora, “un peuple facile Ă  diriger”. Ni abantu bubaha/batinya abayobozi babo; abantu badatinyuka gufata iya mbere mu buyozi (responsabilitĂ©/leadership). Mwibuke ko muri ibi bihe tugezemo umuntu wese utinya ubuyobozi (leadership) ntacyo ashobora kwigezaho haba mu buzima busanzwe, muri politiki, no mu bushoramari.

Sinzi niba bituruka ku buhake bwabakandamije imyaka n’imyaniko, ariko birababaje.

Niyo mpamvu iyo hashinzwe ishyaka iri n’iri, umuryango udaharanira inyungu uyu n’uyu, habura abantu bajya mu myanya y’ubuyobozi hirya no hino, n’abagiyemo bakajyamo kw’izina gusa. Umuntu yatanga igitekerezo, aho kucyuzuza/kukinenga/kugishimangira, abantu bagahitamo kwibera ba "ndiyo bwana", cyangwa bagakurikiza ya mvugo, ngo "kubyo Makuza avuze ntacyo nongeraho"!

Kuba kandi abo bahutu basonzeye impunduka ku bwinshi, bituma iyo hagize umuntu ugaragaza agakorwa aka n’aka bashidukira icyarimwe, bagata n’urwo bari bambaye, ngo intsinzi iri hafi, byahe? Bagahora muri iyo zunguruka (
Ă©ternel recommencement), umwaka ugashira undi ugataha.

Twarabibonye Mme Victoire Ingabire ataha, tubibona Ihuriro-RNC rivuka, none turimo kubibona mu bikorwa bya Sankara na FLN ye...!

Igihe cyose abahutu batazicara ngo barebere hamwe ibibazo bibugarije n’uburyo bagomba kuzahangana nabyo mu binyejana biri imbere, bazahora muri iyo zunguruka.

Kuva kandi nta ngufu dushyira mu miryango (commmunautĂ©s) duturukamo, ngo abana bacu tubategure kuzatuzungura, bamenye kwirinda no gusimbuka imitego yose ya Sekibi, ibyo twumva ko turimo gukora bigamije kubohora Abanyarwanda, umunsi tuzaba tutakiriho byose bizayoyoka. Mana y’i Rwanda nyabuna ntibikabe; tabara!

Icyitonderwa: 
Iyi nkuru yasohotse bwa mbere ku rubuga nkoranyambaga, Whatsapp Group Amahoro Iwacu, tariki ya 21 Werurwe, 2019.