Saturday, March 23, 2019

Kutigirira Icyizere kw'Abahutu b'Abanyarwanda Ni Kimwe Mu Bikomeje Kubadindiza

Inkuru ya Dr. Jean Nepomuscene Manirarora
Washington DC, tariki ya 23 Werurwe, 2019.

N’ubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose, ntidukwiye kurunda abahutu bose mu gatebo kamwe. Nibyo koko, abenshi mu bahutu, muri wa muco wabo wa kimuntu, banyurwa bunuma, ntibakenge, bakizera uje wese abareshyeshya akarimi keza.

Ikindi kigaragara, nk’uko Radio Muhabura itasibaga kubivuga, abahutu ni abantu boroshye kuyobora, “un peuple facile à diriger”. Ni abantu bubaha/batinya abayobozi babo; abantu badatinyuka gufata iya mbere mu buyozi (responsabilité/leadership). Mwibuke ko muri ibi bihe tugezemo umuntu wese utinya ubuyobozi (leadership) ntacyo ashobora kwigezaho haba mu buzima busanzwe, muri politiki, no mu bushoramari.

Sinzi niba bituruka ku buhake bwabakandamije imyaka n’imyaniko, ariko birababaje.

Niyo mpamvu iyo hashinzwe ishyaka iri n’iri, umuryango udaharanira inyungu uyu n’uyu, habura abantu bajya mu myanya y’ubuyobozi hirya no hino, n’abagiyemo bakajyamo kw’izina gusa. Umuntu yatanga igitekerezo, aho kucyuzuza/kukinenga/kugishimangira, abantu bagahitamo kwibera ba "ndiyo bwana", cyangwa bagakurikiza ya mvugo, ngo "kubyo Makuza avuze ntacyo nongeraho"!

Kuba kandi abo bahutu basonzeye impunduka ku bwinshi, bituma iyo hagize umuntu ugaragaza agakorwa aka n’aka bashidukira icyarimwe, bagata n’urwo bari bambaye, ngo intsinzi iri hafi, byahe? Bagahora muri iyo zunguruka (
éternel recommencement), umwaka ugashira undi ugataha.

Twarabibonye Mme Victoire Ingabire ataha, tubibona Ihuriro-RNC rivuka, none turimo kubibona mu bikorwa bya Sankara na FLN ye...!

Igihe cyose abahutu batazicara ngo barebere hamwe ibibazo bibugarije n’uburyo bagomba kuzahangana nabyo mu binyejana biri imbere, bazahora muri iyo zunguruka.

Kuva kandi nta ngufu dushyira mu miryango (commmunautés) duturukamo, ngo abana bacu tubategure kuzatuzungura, bamenye kwirinda no gusimbuka imitego yose ya Sekibi, ibyo twumva ko turimo gukora bigamije kubohora Abanyarwanda, umunsi tuzaba tutakiriho byose bizayoyoka. Mana y’i Rwanda nyabuna ntibikabe; tabara!

Icyitonderwa: 
Iyi nkuru yasohotse bwa mbere ku rubuga nkoranyambaga, Whatsapp Group Amahoro Iwacu, tariki ya 21 Werurwe, 2019.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home