Sunday, December 18, 2016

Rwanda: Inkomoko y'Insigamigani "Yihaye Kuvodavoda"


Umushyikirano 2016: Abahagaze uturutse ibumoso ugana iburyo:
Me Evode Uwizeyimana na Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita 
Inkuru ya Kanyarwanda Papiyasi
Kigali-City, Rwanda.

Tariki ya 18 Ukuboza,
2016

Kuvuga ngo "Kanaka yihaye kuvodavoda" byaturutse ku mugabo witwaga Evode Uwizeyimana ku ngoma ya Paul Kagame ahayingayinga mu mpera z'umwaka wa 2016. 


Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yarigize akaraha kajyahe, yibwira ko afite ibisubizo by'ibibazo byose, ari inshyanutsi ndetse anavugira hejuru nk'inyombya kandi akanubahuka abantu bose, ataretse abamuruta, ibyo byose akabikora yitwaza imico mibi yabyirukanye yibwira ko igezweho. Kuvodavoda ubundi byaturutse ku izina ry'uyu mugabo rya Gikirisitu yafashe abatizwa n'abapadiri ba Kiliziya Gatolika kera akiri umwana ariryo Evode nyine (kuvodavoda).  Evode Uwizeyimana rero yakuze ari umuhungu wirarira cyane, yibona ko arusha abantu bose ubwenge. Mu mikurire ye, yize amategeko. Nuko nyuma y'ahagana mu w'i 1994 ubwo u Rwanda rwagwaga mu icuraburindi, uyu Evode Uwizeyimana yaje guhungira ibwotamasimbi kwa ba rutuku. Yarahageze rero nibwo yabonye ko ariwe kamara mu gushaka ibisubizo by'i byari byaragwiririye u Rwanda. Mu mibereho ye aho i bwotamasimbi yabeshwagaho cyane no gusebanya cyane cyane yigira umusesenguzi w'amategeko mpuzamahanga.  

Mu misesengurire ye, yagiraga imvugo yuzuye agasuzuguro kugeza ubwo yise abari abayobozi b'u Rwanda icyo gihe ko ari "agatsiko k'amabandi". Yazengurutse amashyaka y'abanyarwanda aho ibwotamasimbi, maze arabacagagura si ukwanduranya yivayo arangije yitahira mu Rwanda.  Ageze mu Rwanda, mu buryo bwatunguye abo asanzeyo ndetse n'abo asize hanze, aza guhabwa umwanya ukomeye wo kuba umwe mu byegera bya Kagame wari utwaye icyo gihe. Yasanze mu Rwanda hari umuco wo kuganira wakundaga guhuza abanyarwanda baturutse imihanda yose y'isi. Uwo muhango wari wariswe "Inama y'umushyikirano" kandi wakundaga kuba cyane cyane mu kwezi k'Ukuboza kwa buri mwaka.  Mu nama ya mbere y'umushyikirano uwo mugabo yagiyemo, imico mibi ye ntiyamukundiye kuko yahavuye akoze ibara. Ubwo uwari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba witwaga Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita yafataga ijambo, yashimye ibyagezweho byose cyane cyane umutekano ku nkiko zose z'igihugu ariko avuga ko mu ngo (mu rugo) umutekano utari mwiza kandi ko ingaruka zagaragaye hagati y'abashakanye, ababyeyi bihekura, abana bicaga ababyeyi ndetse n'ayandi mahano anyuranye yagendaga yiyongera mu rubyiruko.

Mu kwicisha bugufi kwinshi Musenyeri yarangije ijambo rye atanze igitekerezo cy'uko ibirindiro by'umutekano byamanurwa bikagera no mu ngo kandi n'abazigize bakabigiramo uruhare runini. Mu gihe uwo muhango w'Umushyikirano wari utararangira, nyirakazihamagarira Evode Uwizeyimana yatse ijambo, bararimuha, maze ahaguruka yinanura ibitugu mu bwirasi bwinshi yari asanzwe azwiho. Nuko abari muri iyo nteko mbonekarimwe baratangira barongorerana mbese nk'aho bakavuze bati noneho uyu mwirasi agiye kuvuga iki. Nuko nawe araterura ati : "Murakoze Nyakubahwa kumpa ijambo, hari ikintu mvuga ku cyo bise ku gitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, igitekerezo kikwiye gusenywa". Amaze kugisubiramo, avuga ko abanyarwanda bose batahaga mu ngo. Akomeza agerekaho ko yibaza impamvu Musenyeri Nzakamwita yatanze igitekerezo kandi we nta rugo yagiraga (muri icyo gihe abihaye Imana ntibemererwaga gushaka). Maze mu bwishongozi bwinshi Evode yongeraho ko yenda abantu babimubwira mu isakaramentu ryo kwicuza ibyaha bitaga Penetensiya. Mu bwenge buke yagiraga, yakomeje avuga ko nta hantu ku isi utabona ibibazo nk'ibyo Nzakamwita yari yavuze. Abivugana amakaka menshi ndetse anavangamo ururimi rwa ba rutuku, anaruvuga nabi (zero clime).  

Mu bari bicaye aho muri iyo nteko, barumiwe, bamwe bazunguza imitwe, abandi babura aho barigitira kubera kumirwa. Mu byababaje abaraho ni uko Evode yahubutse akavuga ko Musenyeri Nzakamwita atigeze atanga igitekerezo cy'ikibazo yavuze; Evode uwo yarangije agereranya Musenyeri, umusaza usheshe akanguhe wanganaga na Sekuru wa Evode, amugereranya n'umwana w'ingimbi ngo wari watanze igitekerezo mu buryo bwiza buruta ubwa Nzakamwita.  Abari aho bibajije niba noneho Evode yahanzweho, maze uwarukuriye iyo nteko witwaga Makuza amuca mu ijambo ashimangira ko igitekerezo cya Nzakamwita cyumvikanye kandi ko kireba umuryango nyarwanda. Maze amashyi ngo kacikaci. Makuza akomeza amukosora nuko Evode aho kubyumva neza arazurura bya cyane nk'uko byagaragaraga cyane mu mashusho y'ikoranabuhanga yari agezweho icyo gihe.  

Bityo rero iyo umuntu ahubutse atazi ibyo arwana nabyo, atazi ikimuhatse, ari umwirarizi wa cyane, mu mivugire ye akayombera hejuru kurusha abandi, akibwira ko ariwe kamara... icyo gihe baravuga ngo "Yihaye kuvodavoda".

Izindi nkuru bijyanye:



0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home