Saturday, March 31, 2012

LES FORCES DEMOCRATIQUES UNIFIEES, FDU-INKINGI: UN APERCU



MISSION:

VERITE & JUSTICE

DIALOGUE & RECONCILIATION

DEMOCRATIE & ETAT DE DROIT


Les FDU constituent un cadre politique dont le but est de:

Rassembler l’opposition démocratique rwandaise et définir ensemble les actions à mener fédérer les forces et réaliser une unité d’action au service d’objectifs et de choix stratégiques communs, conduire une politique de résistance active contre la dictature militaro-sectaire installée au Rwanda en vue d’instaurer un Etat de droit au Rwanda respectueux des standards démocratiques internationaux.

Qui sommes-nous?

Les Forces Démocratiques Unifiées sont composées d’organisations politiques et de personnalités non affiliées déterminées à offrir au peuple rwandais une alternative démocratique face au régime dictatorial du Front Patriotique Rwandais (FPR). Les FDU ont la conviction que la construction d’un Etat doit être axée sur la dignité de la personne humaine, jouissant de sa liberté et de ses droits et répondant de ses obligations.

 Pourquoi les FDU ?

La faillite idéologique, politique et morale du FPR et son incapacité à réconcilier le peuple rwandais sont des faits avérés. Un sentiment de méfiance et de raideur structurelles mine le pays qui s’enfonce chaque jour davantage dans une situation socio-économique et politique désastreuse. La faillite économique et sociale du régime FPR, masquée par une politique de privatisation mafieuse, a plongé de larges couches de la population dans la misère. L’Etat et l’ensemble du système social sont dans une situation de déliquescence généralisée.

En outre, le FPR a transformé la tragédie rwandaise en un fonds de commerce destiné à empêcher la recherche et la manifestation de la vérité sur les crimes de génocide, les crimes contre l’humanité, les crimes de guerre et toutes les autres violations du droit international humanitaire commises depuis 1990. Le génocide rwandais est utilisé à des fins de répression de toute contestation politique et pour protéger les criminels du régime de toute poursuite, qu’elle soit du fait de la justice nationale ou de la justice internationale, infligeant ainsi à certaines victimes un déni de justice. Structurellement instable et incapable de se transformer en un mouvement national capable de faire face aux exigences de la démocratie moderne, le FPR ne fait que cultiver et gérer le désordre structurel pour maintenir son hégémonie sur la société rwandaise.

Au niveau régional, la non résolution des conflits internes au Rwanda est au centre de l’émergence et du développement de l’insécurité. L’arrivée du FPR a aggravé les tensions pré-existantes et en a créé de nouvelles, faisant du Rwanda un foyer de crise et d’antagonismes entre les peuples et une source structurelle de tensions et de déstabilisation pour l’ensemble des pays de la région des Grands Lacs.

Les FDU trouvent cette situationnon seulement inacceptable, moralement et politiquement, mais également dangereuse pour le Rwanda et pour toute la région des Grands Lacs. Elles estiment que la paix et la sécurité de cette région ne dépendent pas que du simple désarmement et du simple rapatriement des membres des groupes armés rwandais présents sur les territoires des Etats voisins du Rwanda, mais surtout et d’abord du règlement global des conflits politiques internes au Rwanda.

 Pour quels objectifs?

Considérant la dégradation continue de la situation politique, sociale, économique et morale dans notre pays;

Convaincues de la nécessité de promouvoir la paix, la sécurité et la stabilité comme condition préalable à la réconciliation du peuple rwandais

Conscientes que le régime en place constitue l’obstacle majeur à la démocratie, à la justice, au d éveloppementsocio – économique de notre pays;

Décidées à conjuguer les efforts pour instaurer un Etat de droit fondé sur la démocratie pluraliste;

Déterminées à promouvoir l’unité, la solidarité, la cohésion et la coopération entre toutes les composantes de la nation;

Résolues à préserver et à protéger les droits et les libertés individuelles, à promouvoir des institutions transparentes et la culture démocratique, à promouvoir la bonne gouvernance et l’Etat de droit;

Résolues à instaurer une justice indépendante, équitable, respectueuse du droit de toutes les victimes et de toutes les familles des victimes sans distinction;

Les FDU se sont assignées les objectifs suivants :

1.       Mettre en place un régime politique démocratique multipartite

2.       Créer les conditions de la tenue et de la conclusion d’un dialogue rwandais hautement inclusif

3.       Mettre un terme à l’impunité et garantir de justes et impartiales réparations aux victimes

4.       Mettre un terme à la discrimination et garantir l’égalité de chances entre tous les citoyens rwandais

5.       Rapatrier les réfugiés et assurer leur réinsertion

6.       Restructurer et relancer l’économie nationale

7.       Mettre un terme définitif à l’expansionnisme et contribuer à restaurer la paix et la sécurité régionale

VALEURS ET PRINCIPES DE BASE:

1. L’ETAT DE DROIT. Fondement même d’une gestion de la cité, l’état de droit que notre organisation cherche à promouvoir comprend et met en avant les principes de légalité, de primauté du droit, d’égalité devant la loi. Il rejette l’arbitraire. Dans un pays comme le Rwanda qui a connu sans discontinuer des régimes autoritaires, voire autocratiques, notre organisation politique se bat pour des institutions politiques qui défendent les droits fondamentaux de la personne humaine et reposent sur le pluralisme politique.

2. L'EGALITE ET LA LIBERTE. Aussi, adhérons-nous parfaitement aux idéaux d'égalité et de liberté qui justifièrent la lutte contre le racisme, l'esclavage et la colonisation dont a été victime le Peuple Noir. De manière particulière, dans un pays comme le nôtre qui, d'une part, a connu le racisme absolu que constituent le génocide et les crimes massifs contre l'humanité et qui, d'autre part, continue de véhiculer l'ostracisme parmi ses concitoyens, l'attachement à ses valeurs fondatrices du panafricanisme n'est plus à démontrer. Garantir l'égalité devant la loi, l'égalité de chance et les libertés fondamentales contre l'oppression du pouvoir doit être la lutte quotidienne de notre organisation.

3. L’AUTONOMIE INDIVIDUELLE. Il s’agit de la capacité  et du droit de la personne humaine à libérer la créativité, à prendre en charge ses problèmes, à déterminer et à poursuivre son destin, à décider et à répondre (responsabilité) de ses propres actes. L’autonomie individuelle fonde la démocratie comme institution de tous, car en tant qu’égaux, ils participent à la gestion de la société et de la société. Face à une culture politique centralisatrice et autoritaire qui a induit le conformisme généralisé et l’obéissance aveugle au pouvoir « Ilivuze umwami », notre organisation reconnaît comme un droit la résistance contre l’oppression qui pousse l’individu à dénoncer tout Etat, toute politique, tout souverain qui porte atteinte à l’humanité de la personne humaine, une humanité fondatrice de la citoyenneté.

4. LA SOLIDARITE. La solidarité implique la reconnaissance et la prise en compte permanente des interdépendances qui lient les différentes catégories sociales, les riches et les pauvres, les familles, les générations, voire les personnes entre  elles. La solidarité induit la justice sociale. Nous ne naissons pas avec la même fortune et la vie ne nous assure pas toujours l’égalité des chances, notre organisation se bat pour cette égalité et dit que chaque personne humaine a droit, quelles que soient les circonstances, à une vie décente fondée sur des ressources suffisantes et sur leur répartition équitable. La solidarité est incompatible avec le racisme, l’ethnisme et le rejet des minorités.

5. LE DEVOIR DE MEMOIRE. Le génocide et les crimes contre l’humanité ainsi que la violence inouïe qui ont été commis au Rwanda ont laissé des traces indélébiles dans la mémoire des gens. Il est criminel de nier ou de relativiser le drame absolu qu’ont subi les victimes et leurs parents survivants. Ces victimes ou leurs parents constituent désormais une catégorie spécifique à laquelle il faut reconnaître la souffrance particulière, rendre justice et réparer, même si ce ne sera que partiel, le préjudice subi. Pour que pareille catastrophe humanitaire ne se reproduise plus chez nous, notre organisation s’engage à défendre contre vents et marées le droit absolu à la vie et à garder allumée la bougie à la mémoire des victimes.

6. LA PARTICIPATION POPULAIRE. L’appropriation et la mise en confiance des citoyens dans les institutions exigent que les citoyens contrôlent directement et inspirent effectivement l’exercice du pouvoir. Il est indispensable que chaque individu, à tous les niveaux de la société, prenne conscience de ses droits et de ses devoirs. Pour ce faire, notre organisation s’engage à faire reconnaître et à introduire dans la Constitution l’initiative populaire comme un droit constitutionnel. Il s’agit de la faculté donnée aux citoyens d'exercer directement, à côté du parlement et du gouvernement, leur parcelle de souveraineté. 

7. LA DECENTRALISATION. L'autre manifestation de la réussite d'une démocratie consiste en ce que les décisions soient prises au niveau des différentes sphères de proximité du citoyen pour que celui-ci se sente participer pleinement à la vie publique.  La décentralisation, c'est cette multiplication des instances de décision à portée du citoyen dans ce qui est appelé le pouvoir local où le niveau national accepte et laisse le  libre champ à la créativité du pouvoir local. La décentralisation permettrait l'expression libre de certains  particularismes culturels et l'émancipation des dynamiques économiques et sociales. 

8. DEVELOPPEMENT DURABLE.  Notre organisation attache beaucoup d’importance à la gestion durable et équitable des ressources naturelles et à la conservation de l’environnement, ainsi qu’à la réhabilitation des équilibres des écosystèmes dégradés par l’activité humaine. C’est dire que, parce que solidaires avec les générations futures à qui nous devons laisser des ressources
pour leur propre vie, toute décision politique doit être soumise à une évaluation de ses effets à moyen et à long terme sur les équilibres écologiques et sur l’avenir des sociétés humaines, de la société rwandaise en particulier.

PROGRAMME POLITIQUE:

LE PROGRAMME COMPLET EN FICHIER PDF (Version FR)

LE RESUMÉ DU PROGRAMME EN FICHIER PDF (Version FR)

RWANDA/FDU-INKINGI: TURASHAKIRA ABANYARWANDA U RWANDA RUMEZE RUTE?


TURASHAKIRA ABANYARWANDA U RWANDA Ki?
Dr. Nkiko Nsengimana,
 Ikiganiro Mbwirwaruhame FDU /RNC, 
Buruseli, Tariki ya 31 Werurwe 2012.




Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

Umuntu ujya muri politiki, cyane cyane ishaka impindura ikomeye, agomba kwitegura ko, igihe atari yasohoza inshingano ze, atari inzira y’umunezero n’ibyubahiro. Agomba kwitegura ko ari inzira y’amahwa, y’amarira, y’urupfu bibabaye ngombwa. Niba wemera icyo ugamije, ugomba kwemera kugenda iyo nzira. Iyo nzira muri FDU Inkingi twemeye kuyigenda kuko dushaka kuraga abana bacu, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi, u Rwanda bishyira bizanamo, bashakamo ubuzima bwabo, nta bwoba bafite ko bucya barimbuwe kubera  ibitekerezo byabo cyangwa ubwoko bwabobatanahisemo. Abana bacu bagashakisha amahirwe yabo uko bashaka, bakazananirwa n’aho ubushobozi bwabo bugarukiye.

Nta Rwanda rw’abahutu duharanira ngo bihimure, nta Rwanda rw’abatutsi ngo bihorere. Ari ibyo se twaba turwanyiriza iki Kagame ko yabigezeho, ibyo kubaka u Rwanda agonganishije abanyarwanda. Muri FDU-Inkingi turashaka guca inzigo. Turashaka u Rwanda tuzabanamo twese, abanyarwanda bakura amasomo mu mahano atavugwa twahuye nayo, basesengura ubutegetsi bw’ingoyi y’igitugu, nyuma bakiyizera, bakiyemeza kuva mu ntambara y’abazimu baheneranye, bakava mu ntambara y’amatariki, bakajya mu ntambara y’abazima, barwanirira urwibutso rwa bose, kuko ariyo nzira yo guseka no kugororoka kw’abacu bavukijwe ubuzima ku gasi, kuko ariyo nzira y’ubuzima, yo kwandika amateka mashya, abanyarwanda basangiye kandi biyumvamo. Amateka y’igihe gishize, kubera impamvu cyangwa inyungu zinyuranye, ntidushobora kuyumva kimwe. Ntabwo ashobora kuduhuza. Nyamara imbere haje, kuko tuzaba tuhubakiye hamwe, tuzahibonamo twese kandi haduhuze.

Nkuko maze kubivuga, tuzi icyo tugamije, ntabwo tuzagitatira ngo ni uko ku mbuga kuri Internet, abantu b’abashyushya mitwe , nyamara badatinyuka no gusinya mu mazina yabo , ntabwo tuzareka inshingano zacu ngo ni uko  basebanya  badututse. FDU Inkingi, dufatanije n’ababishaka nka RNC, turi umusemburo w’impindura ikomeye y’ubuyobozi n’amateka mu Rwanda. Umusemburo kandi ntukorera ubwinshi, nkuko abazi igisoro, umukino si inka nyinshi, ni umuvuno. Intambara y’amahwa, twarayemeye, tuzayinyuramo niba ariyo nzira yonyine ishoboka ngo tugere ku nshingano zacu. Iyo nzira kandi tuyirimo. Perezida wacu Madame Victoire Ingabire Umuhoza we ayigeze kure. Mwibuke adusezeraho atashye mu Rwanda mu kwa mbere 2010, yaravuze ati : « Niteguye amananiza yose, niteguye gufungwa, no gupfa bibaye ngombwa » ;  ati : Aho nzaba ngejeje, niba dusangiye guharanira amizero y’abanyarwanda, muzakomereze aho ».

Buri munsi kurushaho, uko dushyigikira Madamu Victoire Ingabire, niko twumva ko inzira yafashe ari iya kigabo. Kubera Victoire Ingabire, ubu abanyarwanda n’isi yose bazi ko u Rwanda rutegekwa n’umunyagitugu, n’umwicanyi ruharwa. Madamu Victoire Ingabire akigera mu Rwanda, niwe wabwiye bwa mbere ubutegetsi bw’agatsiko bwa Kagame, ati :  Abanyarwanda biciwe, ari abatutsi ubu byemewe, ari abahutu, ubu ubutegetsi bubazinzika, bose bagomba kugira uburenganzira bwo kwibuka ababo, akababaro kabo igihugu cyose cyikakazirikana ». Kubera izo mpamvu arafunze. Ariko aho ari mu buroko, aracyaharanira inzira ya demokrasi, yo kwishyira ukizana, yo kwiyunga. Bamufungiye ibyaha bamurega ngo yarabikoze bitarabaho. Mwumvise ko ejo bundi yaregeye urukiko rw’ikirenga ngo rumuvaneho icyaha cyo gupfobya jenoside, azira kubera ko yavuze ko ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke batsembatsembye imbaga y’abahutu; azira ko avuga ko, nkuko abatutsi bishwe bibukwa,abahutu bishwe nabo bagomba kwibukwa. Wagira ngo ni icyaha cy’inkomoko basiga umuntu wese, ubaye ijwi rya rubanda rutagira kivurira, umuntu wese utavuga rumwe n’ubutegetsi. Kiriya kirego yatanze kirakomeye cyane, ni igipimo cya nyuma tuzamenyeraho ubudasubirwaho ko urubanza aburana ari urwa politiki, kandi ko ubucamanza buri mu kwaha kwa Perezida Kagame n’agatsiko ke. Dutegereje cyane uko ruzacibwa.

Banyarwanda, banyarwandakazi,

Twoye rero gutonekana kandi twese dufite intimba ; twese turababaye kubera ko twavukijwe abacu. Abahutu nibumve ko abatutsi bapfushije bafite intimba, ndetse n’umujinya, kuko muri 1994, interahamwe n’izindi nkoramaraso, bitwaje ko ari abahutu, kandi nta muhutu wabatumye,  birara mu batutsi, barabatsemba, babaziza ubwoko bwabo. Abatutsi nibumve ko abahutu bapfushije bafite intimba, ndetse n’umujinya, kuko muri icyo gihe, ndetse na mbere y’aho cyangwa nyuma yabyo, mu nkambi no mu mashyamba  yínzitane yo muri Kongo, abategetsi n’abasirikare bamwe b’inkotanyi, rimwe na rimwe  babikoruyemo ngo abihorera, biraye mu bahutu mu gihugu, nyuma mu mahanga, mu mpunzi, bagatsembatsemba.

Twoye gutonekana kandi abenshi dufite intimba zingana, dufite igisebe cy’umufunzo  kitazakira niba tutiyemeje kugikanda, amashyira y’abicanyi cyangwa y’abayobozi babi, baduhemberamo urwango, tukayavanishamo umuhoko ushyushye, akavamo burundu. Ariko bitewe n’ubwoba bw’ufite igisebe, hari igihe umubwira uti umuti ni ukugukandisha umuhoko ushyushye, akanga pe !

FDU Inkingi na RNC twishyira hamwe, tukemeza ko tugiye gutumira abanyarwanda mu munsi w’urwibutso, abahutu n’abatutsi bateraniyemo, twari tuzi ko uwo mushinga, uwo munsi w’urwibutso, hari abahutu n’abatutsi, aho gutsimbarara k’urwibutso, batsimbaraye cyane ku matariki, bitazashimisha, ndetse bazanaturwanya. Ariko tutababeshye, ukwubahuka, ugusebanya, ibitutsi byagaragajwe na bamwe ku mbuga z’ibiganiro bya Internet, ntabwo twakekaga ko ubuhezanguni nk’ubwo, hari intagondwa zikibufite.

Mbanze mbwire abantu ko hari ukujijishwa kudasanzwe. Ubutumire FDU-Inkingi yatumiwemo ntibwitabire ni ubwo mu nama yo kuwa 12/2/2012 bwari bugamije kwungurana ibitekerezo bugacya hakaba imyigaragambyo yamagana rapport y’abafaransa kw’ihanurwa ry’indege ya Prezida Habyarimana. Tuvuga ko tutajya kwamagana rapport tutarasoma. Mwabonye itangazo ryavuye muri iyo nama yabo ko ntaho ritaniye n’ayo twari twatangaje ku wa 10/01/2012 no kuwa 16/01/2012. Ndetse n’imyigaragambyo bari batumiyemo abantu, kubera ngo itumba, batangaje ko itakibaye, nkaho mbere batari bazi ko mw’itumba hakonja. Hagati yacu na RNC, n’andi mashyirahamwe, twari tucyungurana ibitekerezo kw’itariki yazemezwa mu kwibuka abacu bose barimbuwe. Nyuma, niho hatumijwe imyigaragambyo ya le 6.4. Mwabonye abasinye ubutumire bw’imyigaragambyo, bwasohotse nyuma kuya 28 Gashyantare 2012, busohowe na JMV Ndagijimana. Mbere y’uko iyo tariki yemezwa ntabwo twatumiwe mu bayitegura cyanga ngo tugire icyo tubivugaho. Iryo tanguranwa rigomba kuba rifite ikindi cyihishe inyuma. None ngo FDU Twanga abahutu, ngo twanga Habyarimana. Koko ! Ngo Nkiko akorera Ibuka. Harahagazwe.

Nibyo koko, twagiye inama, duti twanze kuba imbohe z’amateka, icyo duharanira ni urwibutso, si amatariki. Kugeza ubu itariki ya 7 Mata mu Rwanda ihariwe kwibuka abatutsi bazize jenoside, iheza abahutu kuko batemerewe kuyivugamo intimba yabo, hari n’abahutu batayizamo kuko iyo tariki bayibonamo gukinirwa ku mubyimba. Duti umuti si itariki ya 6 Mata, yagirwa iyo kwibuka abahutu bazize itsembatsemba, abatutsi bazaba badashobora kuvuga akababaro kabo, cyangwa abatutsi bamwe babonamo umunsi wo kwidegembya kwa bamwe mubagize uruhare mu bwicanyi. Twaraganiriye duti reka duhitemo itariki, itari iya 6, ntibe n’iya 7, duhuze mu rwibutso abahutu n’abatutsi biciwe, ariko bagasubiranamo hagati yabo kubera gutatanywa bikururwa n’intagondwa z’abahutu n’abatutsi bafite inyungu yo guhembera urwango hagati y’amoko. Muri twe hari abavuze bati dufate 6 + 7=13, hari abavuze bati uwa gatandatu w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa kane. Ngewe ubwanjye nifuzaga kuya 22 Mata kuko nabonaga nta muntu utakemera itariki ya Kibeho  Barambwiye bati hari abantu bashinze amashyaka ubu, bise ubwicanyi bwa Kibeho ko ari ukwitabara, kandi wenda hagati aho barahinduye ibitekerezo, bati twaba tubaheje. Ni uko twafashe itariki ya 14 Mata. Na yo ishobora guhinduka bitewe n’ubwumvikane bw’abo tubitegurana.

Ngiyo imbarutso y’ibitutsi bya bamwe yasembuwe kuya 25 Gashyantare n’uwiyita Jozef Muhamira, ngo FDU irarwanya imyigaragambyo yo kuya 6 Mata,Twe ntitwumva dushaka kwigaragambya ku munsi wagombye kuba uw’icyunamo. Aho bamwe bashakaga amatariki y’imyigaragambyo mu kwa kane, twe turahashaka umwanya w’icyunamo gihuje abahutu n’abatutsi. Abashaka kwigaragambya, si ibyacu, twababwira iki. Bazajye i Paris, ntitubabujije kwigaragambya, twe, turimo kuzuza inama y’umunsi w’icyunamo.

Narangiza mvuga ko ibibazo bitwugarije bitazarangizwa n’imyigaragambyo iteganijwe ku ya 6/04/2012. Abantu bagombye lero guha abandi ituze abafite imyumvire imwe bagafatanya gahunda, abatabyemera ntibaharabikirwe ubusa. Urugamba turimo ni rurerure, ntabwo gusebanya aribyo bizatuma dutera imbere.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

U Rwanda n’abanyarwanda turwanirira, ntabwo ruri kuri Internet ; ni u Rwanda ruri mu Rwanda ; twe muri FDU,buri gitondo tumenya uko rwaramutse kuko turiyo. Abaturwanya, niba koko murwanya Kagame n’agatsiko ke, kuko tubona ahubwo imbaraga zirenze muzishyira mu kuturwanya, turabatumiye, nimuze, mwumve uko bishyushye, uko biryana, ahari mwacisha make. Ahari mwamenya ko nta munyarwanda mu gihugu, utegereje ubutegetsi bwo kwihimura. Abanyarwanda mu Rwanda barashaka kubana, ikibazo ni uko babuze ubuyobozi bafatanya iyo nzira.

Nimuze rero nk’abantu twemera ko abanyarwanda bashobora kwiyunga, ntawe uheje undi mu kwibuka abe, ahubwo tubibukire twese hamwe. Hagati yacu abiciwe, ntacyo dupfa, dusangiye akaga, twishyire hamwe ahubwo turwanye abaduhekuye. Twoye gukingira ikibaba umwanzi w’abanyarwanda tuvuga ngo ni uwo mu bwoko bwacu. Abishe abacu bahuje ubwoko : ni ubwoko bw’abicanyi.

Nimwime amatwi ababashora mu ntambara y’abazimu b’inkorabusa zahagurutse ngo zisenye ibyazisize; nimuze tujye mu ntambara y’abazima, y’ibikorwa, izasigira abana bacu, abuzukuru,ubuvivi n’ubuvivure, igihugu cyiyunze, gisangiye amakuba n’amahirwe.

Ndavuga ibikorwa. Mu ncamake, reka mbanyuriremo, ibindi byinshi duhuriyeho, mugenzi wanjye Rudasingwa arabibabwira mu magambo arambuye. Muri uyu mwaka ushize kugeza ubu, FDU Inkingi, ari Komite y’agataganyo nshingwabikorwa iri mu Rwanda idukuriye, ari natwe Komite mpuzabikorwa mu mahanga, twahuje imbaraga dukora ibikorwa binyuranye byo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke no guhamya ingamba za politiki zacu. Twakoze imyigaragambyo, dufatanyije cyane cyane na RNC, ndetse n’andi mashyirahamwe ari mu buhungiro, kimwe n’andi mashyaka tuvuga rumwe, ikorerwa mu Bubiligi, Espagne, Ubufaransa, Amerika, igamije kwereka amahanga ko umushyitsi bakira ari inkoramaraso. Mu kwereka abanyamahanga uko dusesengura politiki y’u Rwanda n’ingamba zacu, twakiriwe cyangwa twashyikirije inyandiko memorandum ibihugu bishyigikiye Leta y’u Rwanda. Mu Rwanda intumwa nyinshi zisura bagenzi bacu (Ubwongereza, Ubuholandi, Ububiligi, Union européenne, etc.).Twamaganye gushaka gucyura ku ngufu kw’impunzi. Twabwiye ibihugu byinshi impungenge dufite kubona nta nkurikizi ya Rapport Mapping yerekeye iyicwa ry’impunzi z’abahutu muri Kongo zikorwa.

Twagiye kandi dusohora inyandiko nyinshi zirebana n’imibereho mibi n’ugutotezwa kw’abaturage, zirebana na : gacaca, ruswa n’inyerezamutungo, gutema intoki, gusenya amazu ya nyakatsi y’abakene, kwirukana mu mugi abaturage batambaye inkweto n’abanyamagari, guca imisoro irenze urugero cyangwa itazwi. Dusohora buri kwezi imbonerahamwe y’ibiciro by’imyaka n’ibikenerwa n’abaturage benshi, twanditse inyandiko zirebana na politiki ya FDU y’uburezi, ubuhinzi n’amajyambere arambye. Mu rwego w’ubucamanza bw’u Bufaransa bukurikirana ihanurwa rw’indege ya Perezida Habyarimana, yambaye imbarutso y’itsembabwoko n’itsembatsemba, uretse amatangazo twasohoye kuri ibyo, tumaze no gusohora inyandiko isesengura rapport balistique, twashyikirije ubucamanza bw’abafaransa. Mu kanya mugenzi wanjye Ndereyehe, ushinzwe ingamba muri FDU arayibagezaho.

Ntashira ararekwa. Mbaye ngarukiye aha.

Murakarama

Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi

Africa: Stop prostituting yourselves to the West

By Lendo Kumbu
Afrohistorama

Samedi, 9 Juillet, 2011
[Message from former President Lula to his African counterparts]
[Translated from French by Ambrose Nzeyimana]

Former Brazilian President Lula humiliated African presidents at the last African Union Summit [held in Equatorial Guinea in July 2011]
Following the example of Latin America, Africa should decide to take its true independence from Western hands. The African continent which is rich in mineral resources and fertile land, would in fact have all the potential to become the first world economic power, but she is still oppressed under the colonial wrap of economic powers of the planet. This is the analysis of former Brazilian president Lula da Silva, who was [July 2011] in Equatorial Guinea for the meeting of African heads of states.
Lula invited the heads of states to open their eyes to what is happening in Africa in recent months, in Libya and Ivory Coast: “the interference of France and the United States is a serious danger to the sovereignty of African and for future generations.”
During the General Assembly, on the role of African youth, a separate session of the meeting with a theme on the Libyan crisis, Lula has accused African leaders of being greedy, thirsty for power, betraying their own countries and especially of being servants of the West! He fustigated them of damaging the black continent and throwing away its sovereignty. The motto of these heads of states, “everyone for himself, God for All”, will not advance Africa at all. There must be a sense of responsibility, humility, dignity and Unity to govern well! After criticizing the case of African leaders who came to power through a coup or the desire of Western powers, he then denounced the monopoly of [world decisions] by the five countries [permanent members of the Security Council]. He explained that: Africa Union has 1.4 billion people; Latin America 400 000 inhabitants and it is inconceivable that the United States, France, China, Russia, and Great Britain dictate what must be at the UN security council!! Especially when the global economic comes from USA [and their Western allies].
He deplored the fact that the AU was funded only by five African countries and the rest through Western donations. As a consequence, AU cannot preserve or protect African interests nor have a sound voice in international affairs. It is the same AU that legitimizes coups, rebellions or illegal activities to obtain power in Africa, ignoring the people’s will and purpose of elections. Many present heads of states held their heads down. He reiterated to tehm the French invasion on the African continent. France feeds and arms rebels in countries which have ceased to be its colonies. There are interferences in the internal affairs of African countries! It was clear the reference was Ivory Coast, where Paris with the use of force has kidnapped the President Gbagbo to make room for Ouattara.
If for Ivory Coast, nothing was done to stop the coup, AU may request the immediate ceasefire in Libya. President Jacob Zuma held the same position, and is seen as one of the main opponents to the West arguing that they do not have the right to assassinate Kaddafi.
A deep silent in the conference hall was noticeable, where presidents who are Western stooges were numerous, such as Abdoulaye Wade of Senegal who had stayed at Benghazi to recognize the Libyan rebel government, Blaise Compaore of Burkina Faso who has supported the rebellion of Ouattara against Gbagbo in Ivory Coaste, Yoweri Museveni of Uganda who fights Al Shabaab in Somalia, Paul Kagame of Rwanda who rampage on behalf of the West and then Sassou N’Guesso of Congo Brazzaville, Idriss Deby of Chad, Paul Biya of Cameroon, Faure Gnassingbe of Togo, Odinba Ali Bongo of Gabon and the last recruited on the list of agents of the powers of oppression is Allassane Ouattara of the Ivory Coast!
Note:
Since the contribution of President Lula to the annual conference of African heads of states which in 2011 was held in
Equatorial Guinea, we know that Kaddafi has been killed. And this was one of the unofficial purposes of the West and affiliated forces to invade Libya. In October 2011, a contingent of 100 US military adviserswere officially sent to Uganda. AFRICOM, the US military command for Africa, has been working around the clock to gain foot in most parts of the continent. Kony 2012 is part of the strategy. In the face of external aggressive interests for African resources which have for long postponed a prosperous future for Africans, bold resolutions and well conceived plans of action are required from true sons and daughters of the motherland.

Rwanda: Abo muri FDU-Inkingi ntakindi bapfa uretse ingamba za politiki zitandukanye

Inkuru ya Eric Bahembera
Tariki ya 9 Mutarama 2012

Si igitangaza ko abantu babona ibintu ku buryo butandukanye. Ikibabaza ni uko habuze imbaraga zo kuvuga ngo igice cyemera stratégie iyi ni iyi gihisemo kwitwa gutya maze divorce ibe consomé. Nabyo aliko birumvikana kuko ntawemera kureka izina rifite amanota meza.

Urugero mu buzima busanzwe ni nka Boris Becker umwe wakinaga tennis bitangaje. Abahoze ari abagore be n'ubwo batandukanye barakitwa ba Becker n'ubwo batandukanye burundu ndetse bakongera bagashaka abandi bagabo.

FDU-Inkingi rero ifite ikibazo cyo kugira izina ryabaye synonyme ya résistance pacifique, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, abenshi tubonamo intwari ijegeza Kagame, yagejeje mu
Rwanda. Izina FDU-Inkingi mu Rwanda si izina gusa, ahubwo ni abarwanashyaka n'abayobozi baryo bahakorera ku mugaragaro. Abenshi muri bo ni abajeunes. FDU-Inkingi rero simvuze ko yaciye agahigo kuko inzira ikiri ndende ariko yerekanye ko wa mujeneral w'igihangage Paul Kagame avugishwa amagambure, yabura arguments akerekana imitsi.

Ngarutse kuri stratégies abo muri FDU-Inkingi bapfa mu magambo make navuga ko hari ebyiri:

1) Ingamba ya mbere (Stratégie #1) ni ukwirarira ko uri igihangange ukabikorera aho uwo muhanganye mutazahurira.

2) Ingamba ya kabiri (Stratégie #2) ni ukwicisha bugufi ugatinyuka gukorera ku mugaragaro aho ushaka kugera ku butegetsi.

Ku ngamba ya mbere yo kwigira ibihangange simvugaho byinshi kuko ntari mubayemera. Ngo FDU-Inkingi igomba nyine kwigira igihangange igakorana gusa n'abemera umurongo wayo gusa. Kuvugana na FPR ni icyaha kitagomba kwihanganirwa mu gihe itaremera ibyo FDU-Inkingi isaba byose. Gushinga ishyaka mu
Rwanda ni ukurisenya kuko muri iyo stratégie abayobozi baryo bagomba kuba buri gihe kure y'aho FPR ifite abantu yahindura ibyitso ku buryo bworoshye.

Ingamba ya kabiri niyo yagendeweho ngo Mme Ingabire ajye mu Rwanda aho FDU-Inkingi ishaka gufata ubutegetsi bikorewe mu nzira ya demokarasi, ntakwirarira ko dufite intwaro z'ibitangaza zizakuraho ubutegetsi bw'igitugu.

Mu kwicisha bugufi kubera kutagira imbaraga z'ikirenga harimo kwifatanya n'abandi. Ni uko mu Rwanda FDU-Inkingi ifatanya na PS-Imberakuri ndetse Mme Ingabire atarafungwa Green Party nayo barafatanyagaga. Gufatanya na RNC-Ihuriro biri muri urwo rwego. Gushyikirana na FPR mu nyungu z'u Rwanda usibye ko FPR yabyanze nabyo biri muri iyo stratégie biciye mucyo FDU-Inkingi yise Inama-Ngoboka-Gihugu. Ni muri urwo rwego umuperezida w'igihugu ntavuze muri Afrika agerageza (bons offices) bikaba atari ngombwa guca kuri ambassadeur w'umunyarwanda utagera ibikuru. Ni gutyo abafasha ba Mme Ingabire i Kigali bahura n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kenshi Kagame atuma cyangwa FDU-Inkingi igatuma. Dialogues directs wenda zizaba na FPR nayo umunsi yicishije bugufi.

Mme Ingabire agifite uburyo bwo kudukoresha inama, stratégie ya kabiri ni iyo ishyaka ryahisemo. Nyuma aho afungiwe abari bataranyuzwe mu ihitamo bashaka ko ishyaka rikurikiza stratégie ya mbere. Ubwo amacakubiri aba aratangiye.

Sinzi abahisemo inzira ya mbere aho bageze ariko abahisemo iya kabiri baracyakataje. Abo ba kabiri baracyashyigikiye ko ishyaka riyoborerwa mu Rwanda, uwungirije Mme Ingabire mu Rwanda, Bwana Boniface Twagirimana), kuri ubu ni we utanga amabwiriza. Ishyaka rifite ubu mu Rwanda hose abayoboke baruta kure abari mu mahanga. Inama yuriya mw'ambassadeur Syvere Uwibajije yo guhamagara abarwanashyaka ngo bakemure ibibazo by'ishyaka ni nziza ariko ntiyoroshye kuyishyira mu bikorwa kubera amategeko mabi yo mu Rwanda. Kuvuga ngo abari mu mahanga gusa bace runo rubanza ni ukudaha abarwanashyaka bose ububasha bureshya. Abashyigikiye stratégie ya mbere bo bifuje kubikemura ukundi basubira muri logique y'amashyaka yabyaye FDU-Inkingi (RDR, FRD na ADR). Ibi nabyo byaba byirengagiza ko FDU-Inkingi irimo abantu benshi batacyibona muri ayo mashyaka cyangwa batigeze bayibonamo. Nyuma ibi nabyo byacamo FDU-Inkingi igipande cya gatatu.

Njye uko mbibona aho kuvuga igipande cya Eugene Ndahayo najya mvuga Stratégie 1 n'aho igipande cya Nkiko Nsengimana, mu by'ukuri kitabaho, nkavuga ahubwo ko ari igipande icya Mme Victoire Ingabire kuko ari we uri mu Rwanda, nkacyita stratégie 2. Cyokora kubera ko ibi bice byombi bivuga ko byemera Mme Victoire Ingabire ubwo Stratégie 2 twayitirira Boniface Twagirimana.

Ubundi rero mu gihe gukemura ibibazo bitarashoboka njye nakwifuza ko buri wese akomeza stratégie ze atarwanyije undi ku mugaragaro. Wenda hazagira ugira imbaraga zo kuvuga ngo ndi icyahoze kiri muri FDU-Inkingi nk'uko bimenyerewe mu Rwanda  ngo mu cyahoze ari Gitarama, etc.

Nabonye basigaye basinya FDU-Inkingi Kigali na FDU-Inkingi Lyon wenda mu minsi iri imbere ni uko tuzajya tuzitandukanya habe hasigaye ikibazo cya Logo.

Ibyo ari byo byose njye ubwo muzambariza mu gice cyayobotse abatuyoborera mu Rwanda.



###

About Boris Becker:

According to Wikipedia, the free encyclopedia, Boris Franz Becker (born 22 November 1967) is a former World No. 1 professional tennis player from Germany
He is a six-time Grand Slam singles champion, an Olympic gold medalist, and the youngest-ever winner of the men's singles title at Wimbledon at the age of 17. 
Becker also won five major indoor championships titles including three ATP Masters World Tour Finals (played eight finals, second all-time to Ivan Lendl, who played nine) and one WCT Finals and one Grand Slam Cup. 
He also won five Masters 1000 series titles and eight Championship Series titles. 
Tennis Magazine put Becker in 18th place on its list of the 40 greatest tennis players from 1965 to 2005.

UBUYOBOZI BWA FDU-INKINGI BURI MU RWANDA

Inkuru y'umusomyi wacu
Democracy Human Rights
Tariki ya 31 Werurwe 2012
Ku itariki ya 28 Werurwe 2012, mu nyandiko yahise kuri le prophete.fr, Zelote Mahoro yagize ati:
“…Tuzi na FDU ya Victoire Ingabire ikorera mu Rwanda kuko ihafite inzego zuzuye z’ishyaka rya politiki”. 
http://www.leprophete.fr/2012/03/28/paris-imyigaragambyo-ya-le-6-mata-ni-simusiga-rnc-na-nkiko-bagiye-kwikura-mu-kibuga-izuba-riva-zelote-mahoro/
Ku ya 31 Werurwe 2012, NASHO SANGANO asubiza inyandiko ya Zelote Mahoro yagize ati :
« …kuvuga ko mu Rwanda hari "inzego zuzuye z'ishyaka rya politiki", ntabwo ari ukuri. Ntabwo Madame Victoire Ingabire Umuhoza yabonye umwanya n'igihe byo kuzishyiraho, nta n'ubwo ubutegetsi bwari kumuha iryo "zimano". Wikwiyibagiza ko FDU-Inkingi ihanganye n'ingoma idashaka na gato ko ibintu bihinduka bityo igakora ibishoboka byose ngo idashinga imizi mu Rwanda. Ahubwo FDU-Inkingi n'inzego zayo mu Rwanda ni ibyo kwubakwa. Bityo rero, FDU-Inkingi iriho ni imwe nk'uko yahozeho kuva cyera n'abayobozi bayo, ikaba igomba gukomeza inshingano zayo yihaye igishingwa kugirango igere ku ntego yayo yo guhindura imiyoborere y'igihugu cyacu ».
Ese koko ibi Nasho Sangano avuga ni ukuri cyangwa ni ukujijisha? Ese koko mu Rwanda nta FDU ihari ? Njye siko mbibona. Namwe nimwirebere. Ubibona ukundi anyomoze! 
Kuya 19 Werurwe, Juvenal Mujyambere atubwira uko urubanza rwa Mme Ingabire rwagenze yagize ati : "Abajijwe (Mme Ingabire) ku byerekeranye n'abantu bashyirwagaho gucunga umutekano nko mu gihe habaga imyigaragambyo icyo basobanuye yavuze ko abo bantu bashyirwagaho kubera ko hari haragaragaye abantu bakoragara ibikorwa bya sabotage muri za meeting na manifestation bituma hashyirwaho abantu bazwi na police bagahabwa jurets z'umuhondo mu rwego rwo kugirango babashe gukorana na polisi. Umucamanza Rutazana yabajije ibyo bikorwa n'igihe byabereye Ingabire asubiza ko hari abantu bagiye bahura na za menace nk'uwari umunyamabanga mukuru w'ishyaka Mberabahizi umugorewe yigeze kugirirwa nabi. Abajijwe niba komisiyo y'umutekano yavuze yaragiyeho kubera ibibazo bya Mberabahizi yashubije ko ari urugero yatanze ko ahubwo ari we ari n'abandi barwanashyaka batahwemye kohererezwa ubutumwa bubabwira ko ibyo barimo nibatabireka bazahura n'ingorane emwe ngo n'aho agereye mu Rwanda ubwo butumwa yakomeje kububona", Umusoto, Message #43731.
Kuya 20 Werurwe 2012, Eric Bahembera asubiza uwitwa Kwitonda yagize ati: “…rwose nta rwango mfitiye abo bagabo (Eugene Ndahayo na Jean Baptiste Mberabahizi) bombi nk'abantu. Muri politiki ho baratoba rwose. Sinanze ko bagira imyanya mu ishyaka yo mu rwego rwohejuru. Nanze ko bakomeza kwiyitirira imyanya bahoranye. Niba umukuru w'ishyaka (Mme Ingabire) avuga ngo umunyamabanga mukuru yahoze ari umwe muri aba bagabo (JB Mberabahizi)  aliko ubu akaba ari undi (Sylvain Sibomana)  bakwemeye bagakorera ishyaka mu yindi myanya ryazabagenera. Bakwumva badashoboye kubaho batitwa ba peresida bagahimba irindi;  guhimba ishyaka ntibikomeye. Gukomeza kuvuga ko uri umunyamabanga w'umuntu wivugira ko umunyamabanga we ari undi ni ukumutaba mu nama", Rwandanet, Message #173908.
Kuya 9 Mutarama, 2012, Rwitete Rwitete ati :“Mbonye wanagaruye ya matewori yanyu ngo bari abanga Ingabire na CEP ye. Icya mbere, Ingabire ntiyashinze ishyaka wenyine, yewe si nawe igitekerezo gituturukaho. Ishyaka rijyaho ryihaye imikorere, gahunda, ingamba, etc. Ntabwo ikintu nyine cy'agataganyo gishobora gusimbura inzego zisanzweho, zashyizwe binyuze mu murongo w'ishyaka”, Umusoto: Message #40424
Kuya 9 Mutarama, 2012, Murwanashyaka Bazatsinda ati:
“Naho kuba ikinyamakuru kivuga ko Ndahayo na Nkiko bahagarariye ibice bibiri bihanganye k'umugabane w'i Burayi nanjye ndemeranya nacyo kuko mu Rwanda nta FDU ihari, kereka niba ushaka kumbwirako Ingabire ariwe FDU”, Umusoto: Message #40391.
Kuya 9 Mutarama, 2012, Eric Bahembera ati: “Abo….baracyashyigikiye ko ishyaka riyoborerwa mu Rwanda , uwungirije Ingabire mu Rwanda (Boniface Twagirimana) kuri ubu ni we utanga amabwiriza. Ishyaka rifite ubu mu Rwanda hose abayoboke baruta kure abari mu mahanga”, …. aho kuvuga igipande cya Ndahayo najya mvuga Stratégie 1 n'aho icya Nkiko mu by'ukuri kitabaho ahubwo cya Ingabire kuko ari we uri mu Rwanda nakita stratégie 2. Kubera ko ibice byombi bivuga ko byemera Ingabire ubwo Stratégie 2 tuyitirire Twagirimana”, Rwandanet, Message  #166347.
In November 2011, The Rwandan Chronicles écrivait ceci: “…Dr. Jean Baptist Mberabahizi who is currently Secretary General of the European-based wing of the United Democratic Forum Inkingi (FDU-Inkingi)….”
That means there must be another wing of FDU-Inkingi which is based of course in Rwanda. http://www.the-chronicles.net/index.php/politics/175-our-party-weak-to-contest-for-presidency-rucibigango-.html
Le 22 Novembre 2010, Musabyimana Gaspard écrivait ceci: «Les FDU ont un comité provisoire qui reste très actif malgré les intimidations de toutes sortes. Le parti a des adhérents au Rwanda. Ils ont vaincu leur peur comme le leur a demandé Victoire Ingabire» : Bruxelles : bilan de 10 mois de présence du parti politique FDU-Inkingi au Rwanda
http://www.musabyimana.net/lire/article/bruxelles-bilan-de-10-mois-de-presence-du-parti-politique-fdu-inkingi-au-rwanda-2/index.html
Le 28 septembre 2010, Eugène NDAHAYO, alors Président du Comité de Soutien aux FDU-INKINGI, écrivait ceci :
"Le Comité de Soutien salue  les réalisations accomplies par le Comité Exécutif Provisoire  en 9 mois seulement de présence effective des FDU-INKINGI au Rwanda". http://www.rwandatekaiteka.org/article-comite-de-soutien-des-fdu-inkingi-communique-de-presse-58023614.html
Enfin, le 04 avril 2010, le même Eugène NDAHAYO écrivait : «les FDU-INKINGI ont pris l’option de mener la lutte au Rwanda même, en décidant d’aller faire enregistrer l’organisation, implanter ses structures dans le pays et prendre part à l’élection présidentielle qui se tiendra le 09 août 2010». http://rwandinfo.com/fr/rwanda-creation-en-europe-dun-comite-de-soutien-aux-fdu-inkingi/