UBUYOBOZI BWA FDU-INKINGI BURI MU RWANDA
Ku ya 31 Werurwe 2012, NASHO SANGANO asubiza inyandiko ya Zelote Mahoro yagize ati :
« …kuvuga ko mu Rwanda hari "inzego zuzuye z'ishyaka rya politiki", ntabwo ari ukuri. Ntabwo Madame Victoire Ingabire Umuhoza yabonye umwanya n'igihe byo kuzishyiraho, nta n'ubwo ubutegetsi bwari kumuha iryo "zimano". Wikwiyibagiza ko FDU-Inkingi ihanganye n'ingoma idashaka na gato ko ibintu bihinduka bityo igakora ibishoboka byose ngo idashinga imizi mu Rwanda. Ahubwo FDU-Inkingi n'inzego zayo mu Rwanda ni ibyo kwubakwa. Bityo rero, FDU-Inkingi iriho ni imwe nk'uko yahozeho kuva cyera n'abayobozi bayo, ikaba igomba gukomeza inshingano zayo yihaye igishingwa kugirango igere ku ntego yayo yo guhindura imiyoborere y'igihugu cyacu ».
Ese koko ibi Nasho Sangano avuga ni ukuri cyangwa ni ukujijisha? Ese koko mu Rwanda nta FDU ihari ? Njye siko mbibona. Namwe nimwirebere. Ubibona ukundi anyomoze!
Kuya 19 Werurwe, Juvenal Mujyambere atubwira uko urubanza rwa Mme Ingabire rwagenze yagize ati : "Abajijwe (Mme Ingabire) ku byerekeranye n'abantu bashyirwagaho gucunga umutekano nko mu gihe habaga imyigaragambyo icyo basobanuye yavuze ko abo bantu bashyirwagaho kubera ko hari haragaragaye abantu bakoragara ibikorwa bya sabotage muri za meeting na manifestation bituma hashyirwaho abantu bazwi na police bagahabwa jurets z'umuhondo mu rwego rwo kugirango babashe gukorana na polisi. Umucamanza Rutazana yabajije ibyo bikorwa n'igihe byabereye Ingabire asubiza ko hari abantu bagiye bahura na za menace nk'uwari umunyamabanga mukuru w'ishyaka Mberabahizi umugorewe yigeze kugirirwa nabi. Abajijwe niba komisiyo y'umutekano yavuze yaragiyeho kubera ibibazo bya Mberabahizi yashubije ko ari urugero yatanze ko ahubwo ari we ari n'abandi barwanashyaka batahwemye kohererezwa ubutumwa bubabwira ko ibyo barimo nibatabireka bazahura n'ingorane emwe ngo n'aho agereye mu Rwanda ubwo butumwa yakomeje kububona", Umusoto, Message #43731.
Kuya 20 Werurwe 2012, Eric Bahembera asubiza uwitwa Kwitonda yagize ati: “…rwose nta rwango mfitiye abo bagabo (Eugene Ndahayo na Jean Baptiste Mberabahizi) bombi nk'abantu. Muri politiki ho baratoba rwose. Sinanze ko bagira imyanya mu ishyaka yo mu rwego rwohejuru. Nanze ko bakomeza kwiyitirira imyanya bahoranye. Niba umukuru w'ishyaka (Mme Ingabire) avuga ngo umunyamabanga mukuru yahoze ari umwe muri aba bagabo (JB Mberabahizi) aliko ubu akaba ari undi (Sylvain Sibomana) bakwemeye bagakorera ishyaka mu yindi myanya ryazabagenera. Bakwumva badashoboye kubaho batitwa ba peresida bagahimba irindi; guhimba ishyaka ntibikomeye. Gukomeza kuvuga ko uri umunyamabanga w'umuntu wivugira ko umunyamabanga we ari undi ni ukumutaba mu nama", Rwandanet, Message #173908.
Kuya 9 Mutarama, 2012, Rwitete Rwitete ati :“Mbonye wanagaruye ya matewori yanyu ngo bari abanga Ingabire na CEP ye. Icya mbere, Ingabire ntiyashinze ishyaka wenyine, yewe si nawe igitekerezo gituturukaho. Ishyaka rijyaho ryihaye imikorere, gahunda, ingamba, etc. Ntabwo ikintu nyine cy'agataganyo gishobora gusimbura inzego zisanzweho, zashyizwe binyuze mu murongo w'ishyaka”, Umusoto: Message #40424
Kuya 9 Mutarama, 2012, Murwanashyaka Bazatsinda ati:
“Naho kuba ikinyamakuru kivuga ko Ndahayo na Nkiko bahagarariye ibice bibiri bihanganye k'umugabane w'i Burayi nanjye ndemeranya nacyo kuko mu Rwanda nta FDU ihari, kereka niba ushaka kumbwirako Ingabire ariwe FDU”, Umusoto: Message #40391.
Kuya 9 Mutarama, 2012, Eric Bahembera ati: “Abo….baracyashyigikiye ko ishyaka riyoborerwa mu Rwanda , uwungirije Ingabire mu Rwanda (Boniface Twagirimana) kuri ubu ni we utanga amabwiriza. Ishyaka rifite ubu mu Rwanda hose abayoboke baruta kure abari mu mahanga”, …. aho kuvuga igipande cya Ndahayo najya mvuga Stratégie 1 n'aho icya Nkiko mu by'ukuri kitabaho ahubwo cya Ingabire kuko ari we uri mu Rwanda nakita stratégie 2. Kubera ko ibice byombi bivuga ko byemera Ingabire ubwo Stratégie 2 tuyitirire Twagirimana”, Rwandanet, Message #166347.
In November 2011, The Rwandan Chronicles écrivait ceci: “…Dr. Jean Baptist Mberabahizi who is currently Secretary General of the European-based wing of the United Democratic Forum Inkingi (FDU-Inkingi)….”
Le 28 septembre 2010, Eugène NDAHAYO, alors Président du Comité de Soutien aux FDU-INKINGI, écrivait ceci :
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home