Thursday, March 29, 2012

Rwanda: None twaba twibeshya k’uwo duhanganye?

None twaba twibeshya k’uwo duhanganye ?

None twaba twibeshya k’uwo duhanganye?
Joseph BUKEYE
Bruxelles, Tariki ya 29 Werurwe 2012.



Maze iminsi nkurikirana intambara z’amagambo akarishye acicikana kuri Internet nkibaza niba tutarimo gusubira mu bihe twanyuzemo mu myaka ya 90. Ujanishije ibivugwa kuri FDU n’ibivugwa muri iyi minsi ku butegetsi bwa Kagame buduhejeje imahanga, wasanga FDU ariyo yibasiwe cyane kurusha Kagame. Nkaba ari aha mvuga nti birabe ibyuya, kuko  ntaho twaba tujya.

Birumvikana ko ibivugwa kuri Internet bitagomba kwibagiza ko kenshi ari abantu bamwe bihinduranya kugirango rubanda ikeke ko ari igitekerezo cya benshi. Nongere nshimire abarwanashyaka nyabo ba FDU bakomeje kwima amatwi  ayo  magambo.

Imbarutso y’iyi ntambara y’amagambo yabaye icyemezo FDU yafashe cyo kutajya mu myigaragambyo y’i Paris. Sinatinya kuvuga  ariko ko ari n’urwitwazo ku bari basanganywe amasinde n’ishyaka.

Bamwe bati wavugira abanyarwanda ute utemera itariki ya 6 Mata, abandi bati basigaye bari mu kwaha kwa RNC. Nyamara bamwe mu bakwiza ayo magambo bakanyura ku ruhande bakabwira RNC ngo nive mu kwaha kwa FDU ize i Paris.

Abandi bati FDU irimo kubuza abantu kujya muri iyo myigaragambyo. Hari n’abagaciye bati FDU ntabwo ikunda abatikiriye muri iyo ndege kubera aho bavuka. Ni agahoma munwa. Nkaba ntazinduwe no guterana amagambo n’abo bantu kuko twahisemo ibikorwa, urubuga rw’amagambo tukarurekera abarushaka. Nzinduwe no gusobanurira ababyifuza aho duhagaze.
Igitekerezo cya mbere cy’iyo myigaragambyo cyavutse na raporo (kw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana) itarasakara hanze. Abagize icyo gitekerezo bifashishaga ibyo ibinyamakuru byari byanditse. Aho raporo isohokeye mwabonye ko ntaho yari ihuriye n’ibyanditswe muri ibyo  binyamakuru. Twabanje kuvuga ko tutakwigaragambiriza raporo itaraboneka ngo tuyisome birambuye, hato tutajya kurya amagambo. Twanasabye ko hari ibindi byagombye kubahirizwa mu mitegurire y’iyo nama (yagombaga gutegura imyigaragambyo). Ibyifuzo byacu  ntibyubahirijwe, ahubwo hakurikiyeho amagambo n’impuha.

Ibivugwa muri iyo raporo rero biraduhangayikishije, ababivuga ukundi ni ababeshyi. Gusa twahisemo ubundi buryo bwo ku byerekana kandi ni uburenganzira bwacu; kereka niba abakwirakwiza ibinyoma bashaka ko twese dutekereza kimwe. Twaba dusubiye inyuma  igihe duharanira ko haba diversité d’opinions.

Ikindi kintu cyagaragaye ni imihindurire ya buri gato y’inshingano y’iyo myigaragambyo. Abayiteguye barabanje bati tuzamagana iriya raporo. Aha twababwiye ko iriya raporo atari iy’umucamanza, ko ari iy’aba techniciens  umucamanza akaba yarayishyikirije ababurana, kugirango bagire icyo bayivugaho.  Ikindi kandi mu muco w’i Burayi turi, kwigaragambya ku bucamanza birebeka nko kuka igitutu ubucamanza. Iyo utishimye imikirize y’urubanza  ntujya mu mihanda ujya mu rukiko rwisumbuye. Turatanga iyihe sura twamagana ubucamanza turimo gusaba kuturenganura mu zindi manza ? Arusha babaye imanza nyinshi tutishimiye imikirize. Aho kubyamagana muri ayo magambo ahubwo twakomeje gusaba ko urukiko rwakurikirana abandi bakekwaho ibyaha.

Byageze aho abategura iyo myigaragambyo bahinduye bati noneho ni ukwibuka itariki ya 6 Mata. Nta gisobanuro twigeze tubona kuri iryo hinduka ry’ikigamijwe, kuko iyo usomye amatangazo yahise utabona neza impamvu ibyari kwamagana raporo  bivuyemo urwibutso. Byaba se mama ari ugushaka kuburizamo urwibutso FDU na RNC byateganyaga ?

Ibyo aribyo byose kutifatanya n’abazajya i Paris ntibyatubujije gutanga umusanzu wacu mu kwerekana ko iyo rapport ibogamye. Nyuma y’aho itangarijwe, FDU yabaye mu bambere mukugaragaza ko itayishimye binyuze mu itangazo. Twasezeranye ko tuzashyikiriza umucamanza ibitekerezo byacu mu nyandiko. Twarabikoze ndetse ababa batarabonye inyandiko yacu nayibagezaho [Reba Rapport balistique Claudine Oosterlinck et consorts]. Ntabwo twariye amagambo muri iyo nyandiko.

Barongera bati FDU ntiyemera itariki ya 6 Mata. Uretse kuraguza umutwe kw’abatera bakiyikiriza, sinzi aho bavana iyi mvugo. Ese indi myaka ko ntabyo bavugaga ko tutigeze tujyayo nk’ishyaka? FDU ntabwo ishinzwe kwandika amateka kandi nkeka ko n’abavuga ayo magambo ari uko. Twemera, kandi ntituri twenyine, ko ihanurwa ry’indege ya président Habyarimana ariryo ryabaye imbarutso ya génocide kandi ntitwahwemye, haba mu nyandiko, haba mu mvugo, gusaba ko abakoze ayo mahano babiryozwa. Ndetse benshi muri twe banatanze ubuhamya mu bucamanza [Reba Témoin expert pour la défense (TPIR)]. Ibindi byose ni ugupapira kw’abashaka impamvu yo kudusesereza kubera inyugu za politiki.

Twifatanyije kandi mu kababaro n’imiryango y’abatikiriye muri iryo hanurwa ry’indege. Kabone niyo waba utaremeraga Habyarimana, mu kinyarwanda baca umugani ngo «inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo». Tutamaganye urupfu rwe byaba bivuga ko twemera iyo nzira. Gusa sinkeka ko abazaba bari i Paris hari icyo baturusha muri iyo compassion.

Ikindi giteye impungenge ngo nta kuntu wavugira abanyarwanda utagiye kwifatanya n’abandi i Paris. Hari igihe bamwe bibeshya ko bahagarariye u Rwanda rwose, bibereye mu ma salon yabo cyangwa kuri Internet. Abayarwanda benshi tuzi aho bari. Ndetse twabaye ku isonga mu kubasanga i Rwanda kugirango dufatanye nabo urugambwa rwo kwibohoza igitugu. Twiyemeje guhuza abanyarwanda aho kubatanya. Niyo mpamvu twemera ko aho kugirango buri wese yibuke mu nguni ye, twari dukwiye kwibukira hamwe ku itariki twakumvikana ho twese, abahutu n’abatutsi. U Rwanda duharanira gusubiramo rurimo amoko yose, niba twemera ko rugomba guhinduka, ruzahinduka buri muntu yumva akababaro k’undi. Ntiruzahinduka buri buntu yigunga ukwe. Tuzakomeza iyo nzira kugeza igihe bizagaragara ko twibeshye.

Ngo twaba tubuza abantu kujya i ParisMuri fundraising y’ubushize, jyewe ubwanjye navugiye i Bruxelles mu ruhame ko uwifuza kujya i Paris ntawe tuzatangira. Ese ubundi uretse kuduharabika tubifitiye ubushobozi? Niba duharanira ukwishyira ukizana mu Rwanda, ntibyakumvikana ko mu ishyaka ndani twahatira abantu gukora icyo bashaka. Icyo twavuze kandi dushimangira, ni uko tutazajya i Paris nk’ishyaka kubera impamvu nasobanuye hejuru. Ibyo gukangisha abantu ngo nutaza i Paris biraba bigaragaye ko utemera itariki ya 6 Mata, ko utinya kuvugira abahutu cyangwa se ko uri mu kwaha kw’abatutsi, tubifata nk’iterabwoba. Igihe cyose tuzaba twifata gutyo nkeka ko ntaho twaba tujya.

Nkaba ndangiza mbasaba ko aho gukwirakwiza amagambo adafite ishingiro, ababishoboye twahurira i Bruxelles tariki ya 31 mars tukajya impaka zubaka imbona nkubone, mu bwubahane, nta gitugu.


Source: Amakuru ki ?

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home