Wednesday, March 28, 2012

RWANDA/FDU-INKINGI: DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA


DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA
Karoli Ndereyehe
La Haye Tariki ya 28 Werurwe 2012

Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul.

Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwishyira hamwe, kugira ngo barengere inyungu zabo cyanga bagashyiraho amashyaka arwanira ubutegetsi, kugira ngo bazashobore gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo guteza igihugu n’abagituye imbere uko babyumva.

Hari abantu bashinga amashyaka bagira ngo bagaragare, abandi kugira ngo bayategeke, abandi kugira ngo azabakamire bageze ku butegetsi. Iyo umuntu abona amashyaka ahari atarengera ibitekerezo n’inyungu ze, ashinga ishyaka rye. Ni yo mpamvu ari byiza ko abantu bashobora kwirebera bakiyumvira, bakihitiramo. Si ngombwa kandi ko abantu bose bakora politiki. Hari abantu batagira ishyaka barimo bakazashyigikira ibitekerezo by’ishyaka ribanogeye batora abakandida batanzwe n’ishyaka ngo bajye mu nzego z’ubutegetsi.

Muri FDU-Inkingi tugamije u Rwanda rwemera uko buri muntu wese ateye, kuko umwimerere wa buri muntu na kamere zitandukanye ari ubukire bw’igihugu butagira ingano; kandi koko “umutwe umwe wifasha gusara, kandi umugabo umwe agerwa kuri nyina”.
FDU yemera Demokarasi, ariko ntiyemera ko nyamwinshi yakwikubira ubutegetsi bwose cyanga ngo nyamuke yigire nk’umwana w’inkunguzi. FDU-Inkingi ishaka gufasha abanyarwanda gushyiraho ubutegetsi bubaha ijambo, tugafatanya gushyiraho ubuyobozi burengera kandi bukarenganura buri muntu, bubungabunga ubuzima bwa buri muntu, kandi bukamuha uburyo bwo kwivana mu bukene no mu bujiji; ubutegetsi butimakaza ubwigomeke no kuba intakoreka.
FDU-Inkingi iharanira ubucamananza bujyanye n’ubutabera, butarobanura cyangwa ngo bube igikoresho cyo guhohotera no kurenganya abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Dushyigikiye ko ingabo n’izindi nzego z’umutekano ziba iz’igihugu ntizibe iz’umuntu ku giti cye cyangwa iz’agatsiko.

Umuntu cyangwa abantu bashinga ishyaka bakanarishakira abayoboke ukwo babyumva kandi babishoboye. Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo guhitamo ishyaka abona ririmo ibitekerezo bimunogeye, akaba yemera inzira zo kuzanyuramo kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa. Icyakora iyo hari ingoma y’igitugu nk’iri mu Rwanda, ntikunda kubyemera.
Iyo abantu bari mw’ishyaka rimwe batacyumvikana ku migambi no ku ngamba , baratana, ugiye agashinga irye nk’uko abyumva. Si ngomba ko uko abantu batangiranye ariko barangizanya.

Amashyaka yabayeho[ii] ari menshi kandi n’ubu aracyavuka. Amwe yarivuguruye cyangwa arasenyuka, andi yibumbira hamwe cyanga yiyubururamo andi. Si mu Rwanda gusa kandi biba, mu bihugu bimenyereye Demokarasi[iii], amashyaka yishyira hamwe, agakora amahuriro cyangwa akumvikana ku bufatanye mu buyobozi bw’igihugu. Iyo atagishoboye kumvikana kuri gahunda yiyemeje , asesa imitegekere/guverinoma aba yashyizeho.

Muri iki gihe hari impaka z’urudaca zivuga zibaza impamvu amashyaka y’abanyarwanda baba mu mahanga adafatanya. Abandi ndetse bakagaca bati kuki abahutu badafatanya; abandi bati naka ni indaya mu bya politiki cyanga aratugambanira, n’ibindi n’ibindi.

Kuva ku ngoma ya cyami kugeza na n’ubu twamenyereye kuyoborwa ntacyo tuvuga ( Irivuze umwami, kuba mu bwato bumwe, …), tukemera ko imbyino nyiri urugo ateye ariyo yikirizwa. Nyamara n’ubwo koko byaba ari byo ku giti cy’umuntu, kuko umuntu yihitiramo inshuti, waba udashaka amahane mu rugo rw’umuntu ukajya mu rwawe, ikibazo ni uko hari n’abagize u Rwanda nk’akarima cyanga urugo rwabo. Abantu ntibakomeze kwibeshya, kuko kuva aho duhungiye, bamwe tukagera mu bihugu bifite demokarasi, cyane cyane urubyiruko twazanye, abenshi twarahumutse.

Abanyarwanda bakunze guhuzwa n’umuryango, akarere cyanga amoko bakomokamo. Ibyo guhuzwa n’ibitekerezo si ibya kera cyane, kuko byatangiranye n’abarwanashyaka ba mbere, bashaka kurengera inyungu za rubanda rugufi mu gihe cy’ingoma ya cyami muri za 1956. Umuntu si ngombwa ko akorana politiki n’inshuti cyanga abavandimwe. Ishyaka ni ishyirahamwe rihuza abantu basangiye ibitekerezo n’uburyo bwo kubigeraho. Aha niho nemera ko iyo umuntu atatiye igihango, abo basangiye urugamba n’imyumvire bashobora kuvuga ko yabagambaniye.

Muri Repubulika ya mbere habaye amashyaka menshi, mu y’imena twavuga ni MDR-Parmehutu, UNAR, APROSOMA, na RADER. Mu ya kabiri, nyuma y’ishyaka rukumbi MRND, cyane cyane nyuma y’igitero cy’impunzi muri 1990 cyakuruye intambara yayogoje igahekura igihugu no kugeza ubu, havutse amashyaka menshi[iv]. Amasezerano ya Arusha yatumye amashyaka acikamo ibice, abantu babungera mu mashyaka, ndetse hakaba n’abazi kwiteganiriza cyanga bashaka kwigura, bakagira amakarita y’amashyaka menshi.

Kuva FPR yashora intambara muri 1990, cyane cyane nyuma y’ishyano ryo kw’itariki 6/4/1994, FPR imaze kwica Prezida wa Repubulika Nyakubahwa Habyarimana Juvenal Perezida w’u Rwanda, abantu baratsembatsembwe, bamwe bazira ubwoko bwabo abandi bazira ibitekerezo byabo, abanyarwanda bakwira imishwaro n’amahanga. Nta gihugu kw’isi kitarimo impunzi z’abanyarwanda.

Aho duhungiye, abasigaye mu gihugu barayobotse, abatabishoboye bakiza amagara yabo nabo barahunga, abandi bamarirwa muri za gereza. Uko abantu bagenda basohoka mu gihugu cyacu ni ko bagiye bashinga amashyaka, bashingiye cyane cyane ku myumvire y’abo y’ibibazo byabaye n’ibyugarije u Rwanda. Habanje RDR, hakurikiraho “Rwanda pour Tous” na “Nouer” na UDR, haza FRD na CDA, Imbaga-Nyabutatu na ARENA n’andi yaje nyuma. Amashyaka yagerageje kwibumbira hamwe, habanza UFDR, hakurikiraho “Igihango” , hitambikamo CPODR, birakomeza kugeza aho havukiye FDU-Inkingi, nyuma hageragezwa “ODR”. Bamwe barakomezanye, abandi batakara mu nzira, abandi bahimba amashyaka mashya, hagira n’abazinukwa. Kwishyira hamwe si igitekerezo kivumbuwe vuba aha.

Vuba aha amashyaka yishyize hamwe, havuka n’andi[v] . Hari abantu ejo usanga aha, bugacya ukabasanga ahandi, bashakisha uko banyurwa.
Hashize iminsi abantu baracitse uruhondogo ngo amashyaka yarasenyutse, ngo aba n’aba barasenya amashyaka; abagize ubutwari bakandika mu mazina yabo bwite , abatavuga ukuri cyanga biyemeje amatiku n’ubutiriganya, cyane cyane iyo ari abantu bamwe bagira ngo babeshye ko ibitekerezo byatanzwe na benshi, bakiharira imbuga bagatera kandi bakikiriza. Nyamara abantu ntibabuze aho kuvugira ngo bemere biyandikeho ibyo bavuga. Uru rugamba rwashojwe muri iyi minsi ruraturangaza, kuko atari rwo ruzatuma tubona u Rwanda dushaka. Gukomeza gusebanya ni ukwikora mu nda ndetse bikaviramo no gutiza umulindi uwo duhanganye nyabyo.

Sinzi niba ari ukutumva politiki icyo aricyo cyanga niba ari ugukomeza kujijisha. Abashaka guhangana mu bitekerezo nibavugire ku mugaragaro bareke kwihisha inyuma y’amazina atabaho. Gukora politiki si ugusebanya, gukora politiki ni ugutanga ibitekerezo bigaragaza ukwo impinduramatwara ishobora gushirwa mu bikorwa n’ibyo izagezaho abanyarwanda. Abantu bareke kwitwara nk’aho bashyikiriye, kandi nta gihugu turabona, nta rubuga rwa poliliki dufite. CYBER-POLITIKI si yo izabohoza abanyarwanda.

Ijambo “Haguma Umwami naho Ingoma Irabazwa” ryagira agaciro muri iki gihe, kuko iyo usomye ibitekerezo amashyaka atangaza, hari menshi atangaza ibintu bimwe ariko bigatandukanwa n’ubitangaza. Iyo umuntu ukeka ko azakuryarya, ni wowe uhitamo gukorana nawe cyanga ukanga. Iyo uvuga ngo umuntu ni inyaryenge ngo akurusha ubwenge, n’ubundi biba bizakugora kumwigobotora. Kereka mutabanye cyangwa ngo mugire icyo muhuliraho ; Nyamara mwabishaka mutabishaka, abazaba bakiriho tuzasangira u Rwanda. Abumva ibyo bitabashishikaje ni bo bakwigira ba “Nyirantibindeba”. Ntabwo abantu bakwiye kwokamwa n’indwara yo kwisuzugura ngo barege abandi kwishyira hejuru.

Kwishyira hamwe kw’amashyaka bitekerezwaho bikigwa. Nta shyaka rikwiye guhatirwa kwishyira hamwe n’iryo badahuje imyumvire y’ibibazo n’inzira zo kunyuramo kugira ibyo bibazo bibonerwe umuti. Hari abazishyira hamwe kuko bari mu bwoko ubu n’ubu, hari abazishyira hamwe kuko baranzwe n’amateka aya n’aya, cyangwa ikindi cyose kibahuje. Niyo mpamvu abantu badakwiye kwivanga mu bibazo by’ishyaka runaka kuko abarwanashyaka baryo ari bo barebwa n’imikorere y’ishyaka ryabo, bakaba bashobora no kwemeza uwo bifatanya nawe.

Nibyo koko, abantu bashaka ko ingoma ya FPR na Kagame uyiri kw’isonga bivaho. Ariko byantangaza abantu bose babona kimwe uko iyo ntego yagerwaho. Yemwe n’abemera Imana byarabananiye kwishyira hamwe. Amadini yose ya gikiristu ashaka kugeza abantu ku Mana, ndetse no mw’idini rimwe bashobora kutumvikana ku buryo. Mw’idini Gatolika nkomokamo, hari Aba-Yozefiti, Abizera-Mariya, Aba-Karisimatiki, n’abandi. Intambara y’amadini iterwa n’uko hari abashaka guhatira abandi imisengere yabo y’Imana Imwe rukumbi.

Tureke intambara y’amashyaka mu mahanga no mu buhungiro, azahanganire mu bitekerezo imbere y’abanyarwanda. Tureke abantu bayoboke amashyaka bashaka:“Kami k’umuntu ni umutima we”.Turebe ahubwo uko abanyarwanda bazasubizwa uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ubayobora, bitoranirije mu bitekerezo binyuranye by’abanyapolitiki. Amajwi y’abanyarwanda niyo azemeza ibitekerezo bibanyuze. Niyo mpamvu nshyigikiye Inama “Ngoboka-gihugu = DIRHI” abanyarwanda bagiramo impaka imbona nkubone.
Abayobozi b’amashyaka ni bo bakwiye guhura, bakaganira, bitari uguterana amagambo ku mbuga, bakareba uko iyo ntego bayigeraho. Si ukugira ngo hagire uyoboka undi cyangwa amuhatire gukorana, ni ukugira ngo barebere hamwe uko babona urubuga rwo gukorera politiki mu Rwanda, hamwe n’abanyarwanda aribo twese twemeza ko duharanira.

Igihe rero icyo kitaragerwaho, mureke umuntu yishyire yizane, ajye mw’ishyaka ashaka, yizihize iminsi mikuru ashaka, apfukame imbere y’urwibutso igihe kimuguye ku mutima, cyanga agire mu cyunamo igihe ashakiye, ajye mu myigaragambyo ashaka. Ababishoboye kandi babishaka bafatanye, abo bitanyuze ntibabiryozwe. Abumvikanye ku mpamvu y’inama cyanga imyigaragambyo n’icyo ishaka kugeraho , bayitegulire hamwe kandi bayikorane ukwo babyumva. Uko biri kwose, nta lisiti yo guhamagariramo abaje mu myigaragambyo, kandi si ubwa mbere imyigaragambyo ibaho. Sinzi niba abahora mu myigaragambyo aribo barimo bateza ubwega cyanga niba hari uwakuruwe mu cyondo kubera ko atitabiriye imyigaragambyo yabaye, kandi ni myinshi mu gihe tumaze mu buhungiro.

Twe gupfa ubusa, turamutse twumvikanye uko tubikorera hamwe, umuntu akemera kugira icyo ahara ku mwihariko wa kamere ye ya “njye njenyine” n’ubwigenge bwe, yenda byagenda neza kurushaho. Ariko si kamara. Ababishoboye bazabikore, abatabishoboye nabo bahabwe ituze kandi bubahirwe ihitamo ryabo. Tworoherane, twe kuba nka Kagame ngo “emera ibyanjye”, “emera uko ngutegeka niwanga ngufunge cyanga nkwice”.

Tureke gutatira igihango cya Demokarasi twimirije imbere, tureke gusebanya, twubahane, twubahe uburenganzira bwa buri muntu bwo gutekereza no guhitamo ibimubereye. Apfa kutagira uwo abangamira.

Mugire amahoro.

Bikorewe i La Haye mu Buholandi kuwa 28 Werurwe 2012.

Mu izina rya Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi

Karoli Ndereyehe

Umujyanama Ushinjwe Ingamba






[iv] CDR; MFBP; MRND-(D); MDR; PADER; PARERWA; PDC; PDI;  PECO; PL;  PPJR;  PSR; PSD; RTD; UDPR;   FPR na UPR hanze y’igihugu.

[v] AMAHORO PEOPLE’S CONGRES ; CNR-INTWARI; FDLR ; FDU-Inkingi; Green Party; MDHR; MRP ; PDP-IMANZI; PDR-IHUMURE ; PS-IMBERAKURI  ; RDI-UMUGAMBI ; RNC ;  RPP-IMVURA; RPRK/MONARCHIE ; RUD-URUNANA; UDFR-IHAMYE

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home