Sunday, March 11, 2012

RWANDA: IZIMIRA RYA JEAN-BAPTISTE ICYITONDERWA

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi prezida wa mbere


Iyi nyandiko mushobora no kuyisanga mu gifaransa no mu cyongereza.

Kigali kuwa 10/03/2012

Ifoto: Jean-Baptiste ICYITONDERWA

Rigarutse ku ihohoterwa, n’inyerezwa bikomeje kwibasira abarwanashyaka n’abayobozi b’ishyaka PS IMBERAKURI;

Rishingiye ku buryo bw’umwihariko ku ibura ry’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga Bwana Jean - Baptiste ICYITONDERWA, ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Kuva kuwa gatatu taliki ya 07 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ushinzwe ubukangurambaga yaburiwe irengero.  Ibi bije bikurikira ibikorwa byo kumuhiga byatangiye twitegura ubujurire bwa Me Bernard NTAGANDA, Prezida Fondateri w’ishyaka nk’uko twabibagejejeho kuwa 05 Werurwe 2012. Icyo gihe, abantu batashoboye kumenyekana, ariko bigaragara ko batumwe n’inzego z’umutekano batangiye kumuhiga kuwa 04/03/2012 kuva mu ma saa kumi kugera aho mu ma saa tatu z’ijoro babiri muribo bamuteye iwe, basanze atariyo basiga bakomerekeje mu maso umwana bahasanze.

Izimira rya Bwana Jean - Baptiste ICYITONDERWA rije kandi rikurikira iry’Umubitsi w’ishyaka wanyerejwe na Polisi ya Remera kuva kuwa 31/01/2012 kugera kuwa 02/02/2012 ndetse n’irya Bwana Dominiko SHYIRAMBERE, Umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Gasabo, wafashwe kuwa 06/03/2012 nimugoroba n’abagabo batatu bitwaje imbunda agakizwa n’uko abaturage batabaje akabacika.

Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge n’izimira rya Bwana Jean - Baptiste ICYITONDERWA cyane ko kuva aho tubimenyeye twitabaje Polisi y’igihugu none aho kugirango dutabarwe ahubwo turushaho kubona ibimenyetso ko amakipi yo kuduhiga arushaho kwiyongera. Ibi byose bikaba bigamije gukomeza kudutera ubwoba ngo baducecekeshe, nyamara bakirengagizako nta na rimwe iterabwoba ryigeze rikemura ibibazo by’abenegihugu.

Ishyaka PS IMBERAKURI ryongeye gusaba ubutegetsi bwa Kigali kureka iterabwoba, bugashyira imbere ibiganiro n’uburenganzira bwo kunenga no kunengwa kuko niyo nzira yonyine izakemura ibibazo byugarije abanyarwanda.

Inkuru bijyanye:

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home