Tuesday, February 21, 2012
Tariki ya 22 Gashyantare 2012
Imyifatire y’abanyarwanda bamwe ikomeje kugaragaza kurindagira biteye inkeke! Kuva inkotanyi zatera u Rwanda muwa 1990, wagira ngo ni amajini zikoresha kugira ngo zishore benshi mu kinyoma: Buri gihe zagiye zibona indindagire zizigenda inyuma, zikazifasha uko zishoboye kose mu kwerekana ko amahano zikorera abanyarwanda afite ishingiro. Reka twoye kuvuga abagiye barangiza urwo rugendo rukotanyi nabi cyane, bakaba bararangije ubuzima bwabo zibahembye uko zizi kubikora zo zonyine. Abo barangije urwabo, icyaduha ngo Imana ibahe iruhuko ridashira, naho ubundi agahinda bajyanye ikuzimu kazatuma abazimu babo nabo batera u Rwanda! Baracyahari ariko abagize amahirwe yo kudahembwa n’inkotanyi uko zibizi zonyine, bakaba barashoboye kuziva mu nzara, bakazihunga. (Uretse ko bamwe wagira ngo zarabaroze, kuko ugira utya ukumva ngo kanaka wahigishwaga uruhindu n’inkotanyi yongeye kuzisanga!!!). Isomo ryananiwe gufata. Aho icyo kibazo cy’uburandigire gituruka niho hatazwi kugeza ubu, abaganga bazi gusuzuma uburwayi bwa sosiyeti ahari kera bazamenya microbi itera indwara yo kurandagirana n’inkotanyi!
1. Ngwino urore!
Slogan inkotanyi zashyizeho muri bino bihe yo kureshya abanyarwanda no kubarindagiza iteye kumirwa! “Come and see, ngwino urore.” Kera intambara igitangira iyi ngwino urore ntiyaberaga mu gihugu imbere, ngo yaberaga i Kampala, nyuma iza kujya i Kinihira. Umugabo muzima akaba arikoze ati ngiye i Kinihira kureba izo nziza zije gukiza u Rwanda! Ubwo akahava arwana inkundura, reka akabuza amahwemo abanyagihugu, ngo yagiye kureba none yarabonye. Nyuma wazajya kumva ukumva ngo wa mugabo inkotanyi zamuhitanye, cyangwa se ngo yahunze!
Mu myaka yashize, inkotanyi zashoboye kureshya cyane ababaye abaparmehutu n’ababakomokaho. Dore se ngo baratoroma ku bwinshi ngo agakiza gatashye i Rwanda. Bakaba se bari bayobewe ko umwanzi wa mbere w’inkotanyi yari Parmehutu batere? Reka reka ingofero n’imyambaro ya rouge noir baradodesha, amabendera baramanika, ngo RPF ije gushyigikira ishyaka rya papa na mama! Ntibitinze gato, FPR ibereka aho ibera yo nyine! Parmehutu yasangaga RPF, bajyaga mu bajiji ari abajiji? Ubu iyo ubabajije uti bigenze bite se? Rya shyaka ry’ababyeyi inkotanyi ryabemereye ko rikora ryarigitiye he? Aho benshi bahungiye ahashyushye bacitse ku icumu ry’inkotanyi, bakirema agatima ngo abarwanashyaka bacu barakoze kuko bakuyeho ubwami bakimika repubulika! Repubulika? None ari repubulika, ishyaka mwita ko ari iry’ababyeyi ryagiye hehe? Mwarisize hehe?
Nyuma abapermehutu bakubishwe ishoti bati burya abari abamuvoma nibo barebaga kure. Baba barisunganye umwanzi abaye umwe ga! Abaye umwe? Umwana w’inkotanyi aba yabikenze ati aba bavunamuheto nibajya hamwe biraba birangiye! Sibwo abitwaga interahamwe ejo batangiye kwegerwa? Interahamwe kabombo ziba zikuwe iyo za Burayi mu mwaka ubanziriza uwashize, ngo zigiye muri “ngwino urore!” Barazikina zitaha zameze amababa, ariko inkotanyi izica ruhinganyuma uti nimufunge izo nyanazimbwa zakoze amahano. Icyo inkotanyi yashakaga yari yakigezeho, ngo yereke amahanga iti turi abamalayika, dore n’interahamwe ziraza, zigasubirayo ntawe uziriye urwara!
Aho byabereye rurangiza ni ibyabaye uyu mwaka, nako umwaka urangiye ngo ngwino urore! Inkotanyi iragiye igufatiye abahoze bagaragiye Habyarimana (abo bamwe bavuga ko bari mu kazu) n’ababakomokaho, ziti “Ngwino urore!” Erega abahoze bakurikiranwaho ko aribo bateguye genocide baba bahagurukanye n’imizi ngo twatanzwe! Ubu baragaruka baca igikuba, ngo u Rwanda ruragendwa, nyamara batazi ko umukino w’inkotanyi wafashe. Ntizeretse amahanga izuba riva ko n’abazivuga gutoteza abahoze ari ba Habyarimana bazibeshyera?
2. Vamo nanjye njyemo!
Ngo urukwavu (Bakame) rwafashwe mu mutego runanirwa kwivanamo, ahasigaye rubona ko baruriye birangiye. Mukanya haza guca impyisi, urukwavu aho rwari mu mutego rurisabagiza ngo “ikinyenga weeee!”. Rupyisi nayo iti reka kumva icyo kinyenga wenyine reka natwe twumveho. Rupyisi iba ifunguye wa mutego, bakame isohokamo, ikindi aba aricyo cyicokamo. Imaze kwinjira bakame ihomekaho urugi. Birumvikana ko nyirumutego wasanze umutego we wafashe impyisi yarakaye cyane ubundi akayikanira uruyikwiye. Umugani ugana akariho. Muri ngwino urore, ninde nyir’umutego, ninde bakame, ninde mpyisi? Buri wese yabasha kureba kategori cyane cyane ashyiramo indindagizi z’iki gihe.
Ntabwo byumvikana ko nyuma y’imyaka 18 inkotanyi zikora amahano, zifungira abantu benshi ubusa, zirigisa, zica abanyepolitiki n’abanyamakuru, ntabwo byumvikana ko muri iki gihe umuntu ashobora kwikora ngo agiye i Kigali, yavayo akaza asobanurira abandi ngo byose ni sawa sawa. Iyo witegereje imyifatire y’abanyarwanda bamwe, baterera agati mu ryinyo kuri ubwo buryo mu gihe abandi bariho biyuha akuya ngo abaturage bavanwe ku ngoyi, wibaza icyo kwikunda bigezeho bihatse, n’ubwo biba bivanze n’ubucucu birumvikana. Ikibabaje kandi ni uko bene abo basenya ibyo abandi bubaka biyushye akuya, iyo bibakomeranye usanga bagarutse ngo nimudutabarize nyabuna! Ubunwa burya ntibuguhe, buvuza induru ntiwumve! Ntabwo abanyarwanda bamwe bazajya barya amafranga y’inkotanyi mu gihe abandi biziritse umukanda bitanga baharanira ubutabera mu gihugu, hanyuma ngo abariye nibamara kugaruka basabe ngo nibabatabarize. Birakwiye ko abanyarwanda biga uburyo bwo guha akato no kugira ruvumwa ababagambanira kubera inyungu z’ibintu.
3. Abamuvoma ni iki kibakanguye ubu bakaba barigize abavugizi b’inkotanyi?
Abanyarwanda bakwiye kumenya ikihishe inyuma y’ibi byose, n’icyo inkotanyi zizeza abo baza kuzishakira isura zidafite. Icyo kandi nta kindi ni ibintu. Bimenyekane bityo kuko ariko bimeze, ubu ambassades z’u Rwanda hirya no hino zegereye abanyarwanda baba hanze bahoze bagaragiye ingoma ya Habyarimana, bizezwa ko bazabasubiza ibintu, cyane cyane amazu yabo bari bafite mu Rwanda. Ngicyo icyatumye bamwe bahaguruka nk’abatakirwambaye, bagasya batanzitse, ubu bakaba aribo bigize abavugizi b’ingoma yari yarabahinduye ibicibwa ku isi yose. Uvuguruza ko atari uko ibintu bimeze abigaragaze.
Iyo ubajije kandi benshi muri abo bijejwe gusubizwa imitungo yabo bari batunze mu Rwanda, impamvu bagarukiye leta y’inkotanyi, bagusubizanya akenshi inabi ivanze n’ubujibwe (naiveté), ngo “nimurebe rwose inkotanyi zarahindutse, kuko mu minsi ishize twari ibicibwa, none ziratwemerera no kudusubiza ibyacu!!!” Iyo wumvise imvugo nk’iyo iri muri bamwe mu banyarwanda bari hanze, wumva ikintu cy’umujinya kikuzamutsemo. Ese abo bantu bavuga ngo inkotanyi zarahindutse kuko zitakibagira ibicibwa, bibwira iko iyo nkundura aribo bayirwanye, cyangwa ni abandi banyarwanda bakomeje kurwana mu bwizige bwinshi kugira ngo abo batari bagifite ijambo bongere bahabwe agaciro. Ariko ukajya kumva umuntu arakubwiye ngo “niba urwanya ko leta insubiza imitungo yanjye urabiterwa n’uko wowe nta mitungo wagiragayo!” Oh God!
Hari igihe iyo witegereje ibyo byose wibaza niba ubundi koko abanyarwanda bagomba kubohorwa ingoyi, kuko n’ubundi benshi imbere muribo ni imbohe. Ntibyumvikana ko umuntu wamaze imyaka 17 hanze y’igihugu ashobora kujyayo icyumweru akaza yemeza isi yose ko u Rwanda rumeze neza, ko nta karengane, ngo ko yabwiwe mbere amakuru yo kumubeshya. Igitangaza ni uko umuntu aza akubwira ibyo yirengaje ko wabaye mu Rwanda rw’inkotanyi kuva zafata ubutegetsi, ndetse ko hari na benshi baba bararwananye urugamba nazo. Uwo uza yemeza isi yose ngo u Rwanda ruratunganye rurubahiriza ikiremwamuntu, iyo abivuga atyo aba yibaza ko abandi bose ari ibicucu? Ngo utazi ubwenge ashima ubwe!
Kurindagira kw’abanyarwanda gufite imvano!
Biraboneka ko abanyarwanda benshi muri iki gihe bataye icyerekezo (orientations). Ntibazi iyo bava n’iyo bajya. Benshi bakomeza kwiha akanyabugabo, basubira mu byiza byinshi bazaniwe na repubulika, ndetse bamwe iyo bicaye banezerewe (uretse ingorwa ziri mu gihugu), batangira gusubiramo ibigwi by’abazanye repubulika! Hakaba abirya icyara, nabwo mu buswa bwinshi, ngo inkotanyi zakora ibibi, ariko zikomeza repubulika twazaniwe n’abayiharaniye! Ntawe utinyuka kujya ku muzi w’ibibazo rubanda ihura nabyo ubu ngubu! Nta wibaza ati repubulika yagiyeho yatumariye iki mu by’ukuri, mu gihe nta demokarasi twigeze tumenya! Ikosa nanone nta warishyira kuri benshi bataba basobanukiwe, ahubwo iryo kosa ryashyirwa cyane cyane ku bakagombye gushakira abandi umurongo mwiza wo gukemura ibibazo by’igihugu. Abo bose bakunze kwiyita abanyapolitiki, bari bakwiye kuba aribo baba abambere baterwa isoni no kubona igihugu kidashobora kugira programme ya soyiyeti yaha abanyarwanda ubwisanzure n’amahoro. Inkotanyi zizakomeza kugaraguza agati abo zishyikiriye, ariko burya ngo Nyabarongo yica uyizaniye, kandi uwigize agatebo ntabura kuyora ivu.
Imana ifashe kandi irinde u Rwanda n’abanyarwanda b’umutima.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home