Tuesday, February 21, 2012

Rwanda: Ikinamico mu manza z'abanyapolitiki rirarambiranye

Inkuru ya Juvenal Majyambere
Le Prophète
Kigali, Tariki ya 22 Gashyantare 2012


1. Amakuru y'imvaho aturuka muri gereza nkuru ya Kigali (1930) aremeza ko ejo taliki ya 20 Gashyantare 2012 ahagana mu ma saa sita z’amanywa, umukuru wungirije w'amagereza mu Rwanda Merry GAHONZIRE yinjiye mu cyumba gifungiyemo Charles Ntakirutinka  umwe mu bashinze ishyaka PDR Ubuyanja nuko atangira kumutuka no kumutera ubwoba aho yamubajije ati « Harya ngo ugiye gutaha sha ? Uzongera kuvugana na Pasteur Bizimungu? Ubu ugiye gutaha maze wongere ujye guteza ubwega ? Uzibeshye tuzakwereka uko dukora ! ». Charles Ntakirutinka amaze kumva ayo magambo yashubije Gahonzire ati « niba uhurujwe no kunshakaho impamvu ntayo ubona .» Kereka rero niba Gahonzire ari Batarimpamvu, wa wundi wubatse inzu mu yindi !

Iki gikorwa kigayitse kibaye mu gihe iyi nzirakarengane yenda kurangiza igihano yahawe mu buryo bw'akarengane cy’imyaka 10 yose, ubu  arimo kwitegura gutaha mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu 2012. Biramutse byubahirijwe, Charles Ntakirutinka  yagombye kongera kubona izuba kuwa kane taliki 1 Werurwe 2012 aho azaba ashoje icyo gihano cyose uko cyakabaye. Iri terabwoba rya Gahonzire rikaba ribaye rikurikira irikorwa na Rwarakabije ndetse na Gahima, aba bose bafite ububasha ku mfungwa za politiki ziri muri iriya gereza.

2. Andi makuru aturuka muri iyo gereza aremeza ko Maitre Bernard Ntaganda yimuwe aho yari asanzwe afungiye agashyirwa mu kindi cyumba ngo kubera ko aho yari afungiye  bahashyize undi mu shinjabinyoma witwa BIZIMUNGU Théogène ngo uvuye mu myitozo ku mpamvu z’uko leta ya Kagame ishaka kumwifashisha mu kugerageza kugerekaho urusyo  Madame Ingabire Victoire; umuyobozi wa FDU-INKINGI uhafungiye azira impamvu za politiki. Uyu mushinjabinyoma BIZIMUNGU Theogene akaba ahasanze undi nawe umaze igihe ategurwa n'Agatsiko witwa NSABIMANA Phocas  nyuma y'aho bamufashe bavuga ko azira amafaranga ya Banki yibye ariko ngo bakaba baragumye kumutereta ngo abafashe gushinja Ingabire Victoire kuko ngo bamubonye mu bantu baje kwakira Ingabire ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo Ingabire yageraga mu Rwanda. Amakuru kandi avuga ko uyu Phocas yaburanye icyo cyaha akagitsinda mu gihe yarekurwaga muri gereza ya Gitarama nyamara agahita yongera gutabwa muri yombi n'inzego za gisirikari, zikamujyana kumutoza none akaba ari muri gereza ya Kigali aho yiteguye gukora akazi nk'akakozwe n'abandi bashinjabinyoma.

3. Mu gushakisha abagomba gushinja Ingabire ibinyoma kandi mperutse kubagezaho uburyo capitaine Karuta JMV yafashwe n'abasirikari akajya gutozwa gushinja Ingabire ariko mbere y'uko afatwa akaba yarabanje kubisabwa ku neza na Rwarakabije n'abandi basirikari bakuru abyanze arafatwa abyemezwa ku ngufu none akaba ari mu ikipe y'abasirikari bahoze muri FDLR-ISHINJA! Iyi kipe ishinja ikaba ikuriwe na Vital Uwumuremyi wari ushinzwe guhuza ibikorwa byo gushakisha abasirikari bahoze muri FDLR bo gushinja Ingabire akaba ari na weo ubayoboye kugeza ubu. Mu gihe rero iyo kipe yamaze kwerekana ko ntacyo yagezeho mu byo yatojwe, ubushinjabinyoma bwakomeje gusabwa gushyiramo imbaraga ngo Ingabire abonerwe ibyaha dore ko ngo batifuza no kumufungura atemeye bimwe mu byaha aregwa ngo babone uko bamucecekesha burundu kuko ngo batashobora kuguma ku butegetsi igihe yaba ari hanze ya gereza nk'uko yabibwiwe n'umushinjabyaha mukuru Maritini Ngoga.

Mu kwifashisha abasivili ngo nabo bazaze muri ibi bikorwa byo gushinja hageragejwe abantu benshi bamwe barabyanga ariko ibigwari n'ibisahiranda ntibibura kuko hari n'abemeye kuzajya ku karubanda bagakora nk'ibyo Vital Uwumuremyi na bagenzi be bakoze ! Nabibutsa ko uriya capitaine Karuta yafatanywe na mubyara we w'umusivili waje kurekurwa kuko basanze imyitozo atayibashije. Hagiye hafatwa kandi n'abandi bantu benshi bamwe bakabikwa muri gereza abandi bakarekurwa ariko umwihariko ni uko hafi ya bose bakomoka mu karere ka Rusizi.

Muri abo bagiye bafatwa navuga nk'abitwa Habimana bavanye mu ishuri arimo kwigisha, Ndarama bavanye iwe mu rugo, Sayinzoga Ildephonse bakuye iwe mu rugo mu kagari ka Gakoni, uyu akaba yaratwawe na maneko yakoreraga ku ruganda rwa CIMERWA. Abandi batwawe n'umusirikari witwa Ruzindana Jean de Dieu wabashyiriye Major Muvunyi wakoreraga kuri CIMERWA. Aba bose batuye mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakaba baratwawe nko mu mataliki 20 Kanama 2010 bashakishwamo abagomba gushinja ibinyoma Ingabire. Ndarama we ubu afungiye muri gereza nkuru ya Kigali ibyo azakoreshwa ntibiramenyekana neza ariko na we akekwa kuba muri uwo mugambi naho abandi nta rengero ryabo riragaragara.

4. Tubibutse ko urubanza rwa Ingabire leta ya Kagame noneho yafashe icyemezo ngo cyo kuzaruburanisha hifashishijwe urugereko rwihariye mpuzamahanga nk'uko byatangajwe tariki ya 16 Gashyantare 2012 n’umuvugizi w’inkiko Bwana KARIWABO Charles!

Ibi ababikurikiranira hafi basanga Leta yarabuze ikintu gifatika yashinja Ingabire bityo ikaba iri gukoresha amayeri yo kureba uko batinza urubanza rwe kugirango ahere mu buroko hitwajwe ko urubanza rwe rukiburanwa. Bamwe bakaba banibaza impamvu yahindurirwa urukiko kandi urukiko rukuru rwari rwaratangaje ko rufite ububasha n’ubushobozi bwo kumuburanisha. Bikaba bigaragaza neza ihuzagurika riri mu bucamanza bwo mu Rwanda nk'uko Ingabire yabivuze akigera mu Rwanda.

5. Ikindi kimaze iminsi kivugwa muri ubu bucamanza ni amakimbirane leta ya Kagame yagiranye n'umushinjabyaha mukuru Maritini Ngoga hamwe n'abatekinisiye yashyizeho aribo Ruberwa Bonaventure, Hitiyaremye Alphone na Mukurarinda Alain. Uyu Alphonse we akaba ataranagaragaye ubwo Ingabire aherutse mu rukiko. Umuntu akaba yanakwibaza impamvu ikibazo cy'iyimurwa ry'urubanza rwa Ingabire cyavuzwe n'umuvugizi w'inkiko kandi cyari gisanzwe kivugwa n'umushinjacyaha mukuru cyangwa umuvugizi we. Bikaba biri muri bimwe mu bigaragaza aya makimbirane navuze haruguru.

Reka dukomeze tubitege amaso ariko nyine ijuru si ryeru mu bucamanza bwo muri iki gihugu, aho ubushinjacyaha bwiyemeje kugirwa UBUSHINJABINYOMA izuba riva !

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home