Friday, February 24, 2012

Rwanda: Akarengane ku murenge wa Jari

Inkuru ya Juvenal Majyambere
Democracy Human Rights
Tariki ya 23 Gashyantare 2012


Ku murenge wa Jari mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali haherutse kubera agashya aho umwe mu bapolisi barinda uwo murenge yagambanye n'umu local defence bashaka agapfunyika k'urumogi bajya kugashyira mu iduka ry'umuntu bashakaga kwambura amafaranga. Bamaze kukarambika aho acururiza baragenda maze mu gitondo bazindukirayo kumufata ngo acuruza ibiyobya bwenge. Abaturage barahagurutse barahagarara batera hejuru basabira imbabazi uwo muturage kuko bari bamuzi ko adacuruza ibiyobya bwenge ariko biba iby'ubusa baramujyana no muri kasho y'umurenge.

Bene wabo w'iyo mfungwa, nako inzira karengane, baza kumureba ndetse bumvikana n'uwo mupolisi umufunze ko bamuha ibihumbi makumyabiri akamufungura. Uwari utanze ayo mafanga ndetse n'imfungwa igafungurwa yahise ajya ku muyobozi w'umurenge gusobanura uburyo ibintu byagenze dore ko yanayamuhaye hari abaturage babirebaga banabyemeje imbere y'umuyobozi w'umurenge. Umupolisi yasabwe guhita asubiza amafaranga yakwanga akajya muri kasho. Yahise asubiza ibihumbi bitandatu asobanura ko andi yamaze kuyarya ko azayatanga vuba. Umuyobozi w'umurenge yamusabye ko agomba kuyatanga bukeye yakwanga agafungwa. Umupolisi yarabisinyiye.

Iki kibazo birumvikana ko uburyo cyakemuwe budahwitse na gato. Iyo bivuzwe ko polisi yaka ruswa ndetse ko inahohotera abantu, hari abavuga ko ari ugusebya igipolisi cy'u Rwanda ko kigira discipline nyamara abaturage ntibasiba gutabaza bavuga ko abapolisi babahohotera. Urundi rugero ni abaturage nanone batuye muri uwo murenge ndetse n'abaturuka mu mirenge bituranye yo mu karere ka Rulindo nko mu murenge wa Ngoma no mu gace ka Shyorongi gateganye n'umurenge wa Jari banyura muri uwo murenge wa Jari bajya kugurisha udukwi mu baturage batuye Gatsata, Gihogwe na Karuruma ngo babone amaramuko ariko bakazamburwa n'abapolisi bakorera kuri uwo murenge ndetse bakanabafunga. Igitangaje ni uko bahengera ahagana mu ma saa mbili z'igitondo abakozi b'umurenge baza ku kazi bakabafungura ariko inkwi baba bazibambuye bakajya kuzicana aho bacumbitse mu nzu iri hafi y'umuurenge. Ese abaturage inkwi bazamburirwa iki ko n'abazibambura bajya kuzicanira? Ibi byabaye akamenyero iyo abapolisi babuze inkwi zo gucana bajya gutega abaturage bakazibambura bakanabafunga bya nyirarureshwa ngo babatere ubwoba bareke gukurikirana utwabo. 

Iyi myifatire irababaje cyane kubona abaturage barengana bakabura uwabarenganura mu Rwanda birirwa baririmba imiyoborere myiza. Aya makuru akaba yaratanzwe n'abaturage batuye hafi y'uyu murenge babonye iri hohoterwa uburyo ryakozwe. Niba hari ukeka ko atari yo najye ku murenge wa Jari abaze iby'uriya mupolisi azasanga inkuru ari impamo ndetse anabaze iby'abaturage bamburwa inkwi zabo azasanga nabyo bikunze kubaho kenshi. Akarengane nk'aka gakwiye kurwanywa.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home