Thursday, March 29, 2012

RWANDA/FDU-INKINGI: TUREKE KUBA IMBOHE Z’AMATEKA

TUREKE KUBA IMBOHE Z’AMATEKA
Nkiko Nsengimana, meeting FDU Inkingi – RNC, 
London Tariki ya 14 Gicurasi 2011

Barwanashyaka ba FDU Inkingi,
Barwanashyaka ba RNC,
Baterankunga bacu,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ntawahisemo itariki yavukiyeho, umuryango yavutsemo, akarere, ubwoko. Nubwo ali ibintu bikomeye, twemera kandi twishimira, aliko ntibigomba kutuzirika ngo bigene ejo hazaza, twanze dukunze. Amateka atubwira abo turibo, iyo tuva, aliko ntatubwira icyo tuzaba ejo n’iyo tugana.

Amateka ni abantu bayandika. Akenshi ayo tumenya ni ay’abatsinze. Ay’abatsinzwe, cyangwa se ayerekeye imibereho y’abaturage muri rusange, ntituyabwirwa kandi nayo ali amateka. Ni uko ntawe uyandika. Ayo tuzi ni ayo ubutegetsi uko bwagiye busimburana bwayanditse, bukandika kandi ajyana n’inyungu za politiki zabwo, bukandukura abubangamiye. Mbabaze : ayo mateka yaba meza, yaba mabi, tube imbohe zayo ? None se n’ay’ejo hazaza, nayo tuyabarekere, cyangwa nitwe tugomba kuyandika ? Amateka y’igihe gishize ashobora kudutanya, kubera ko abereye bamwe, aliko ay’ejo tuzaba twubakiye hamwe ni ayacu, ntashobora kudutanya, araduhuza.

                        1. Amateka yacu ni ay’amaraso n’imiborogo

Amateka menshi twasigiwe ya politiki ni ay’intambara no kurimbura abatsinzwe. Ni ay’imiborogo n’amaraso y’abatsinzwe.
                        - Ku Ngoma ya Kigeri I Mukobanya, Abanyoro bayobowe na Cwa I bateye u Rwanda, barusiga habi. Baje gutsinsurwa, bitewe n’ubufatanye n’Umwami w’I Nduga Mashira, aliko ngo haguye abantu n’abandi, igihugu ngo cali imirambo. Ngo niho izina Nyamirambo ya Kigali ryavuye.
                        - Ingoma ya Mibambwe I Sekarongo I Mutabazi I bavuga ko aliyo yarimbuye Umwami w’i Nduga Mashira n’ibikomangoma by’Ababanda. Muribuka kandi ko Mashira na Mibambwe bali barahanye abageni : Bwiza na Nyirantorwa. Bavuga ko abatuye mu Ruhengeri rw’ubu nka za Nyamutera, Jenda cyangwa Nkuli, ari ibisekuru by’abanyenduga bahahungiye icyo gihe.
                        - Ku Ngoma ya Rwabugiri, Abakono batsembye imiryango irenga magana abili (200) y’ibikomangoma by’Abagereka b’Abega. Abagaragu n’abaja batabarika babo, n’ubwo batavugwa, barahapokereye ngo nibakurikire ikuzimu abatware babo.
                        - Ku Ngoma ya Rutarindwa, ku Rucunshu, Abega batsembye imiryango y’ibikomangoma by’Abakono n’Abanyiginya, Kanjogera na basaza be Kabare na Ruhinankiko bimika Musinga. Rubanda y’abagaragu n’abaja bahasize ubuzima bwabo ngo ntibabarika.
                        - Ku Ngoma ya Kigeri V Ndahindurwa (yima), Revolusiyo yo muli 1959 yahitanye benshi, imiryango myinshi yali ku ngoma irahunga. Ingoma ya Kayibanda yica ibikomangoma bya UNAR na RADER. Muli 1963, abatutsi baricwa za Gikongoro na Nyaruguru.
                        - Ku Ngoma ya Habyarimana, habaye intambara muli 1990, yaje guhindukamo itsembabwoko ry’abatutsi n’itsembatsemba ryarimbuye abantu barenze urugero. Hashyirwaho Urukiko mpuzamahanaga Arusha muli Tanzaniya rwo gukurikirana ibyo byaha birenze byibasiye inyokomuntu.
                        - Ku Ngoma ya Kagame, itsembatsemba ryarakomeje kugeza aho ririmburiye impunzi zitabarika z’abahutu muli Kongo. Mapping Report ya LONI ikaba yaratseko hajyaho Urukiko mpuzamahanga rukurikirana ibyo byaha byibasiye inyokomuntu bifite isura ikomeye y’itsembabwoko.

Ngayo amateka yacu y’amaraso n’imiborogo. None ngo dukomerezaho, tubyemere, dutegereze indi mivu y’amaraso kuko ngo ali uko amateka yacu agomba kugenda. Twemere tube imbohe z’amateka. Koko ? Nta somo twakura muli ibi ngo duhindure y’amateka y’imiborogo, duhange amateka mashya y’abanyarwanda y’ubutegetsi busangiwe, kwishyira kwizana no kwizera ko ntawe uzongera kwifashisha ingufu za Leta ngo arimbure imbaga y’abanyarwanda ayiziza ubwoko bwayo, akarere kayo ?

                        2. Ejo hazaza ntihanditse

Ejo hazaza, ntihanditse. Nitwe tuhandika. Nemera ko FDU Inkingi na RNC dushobora gushyiraho ubutegetsi umuhutu n’umututsi, umunyenduga n’umukiga bibonamo, bakaryama bagasinzira nta bwoba ko bucya barimbuwe, bazira ubwoko cyangwa akarere. Nemera ko RNC na FDU dushobora kwubaka ubutegetsi umuntu wese yizeye, inzego z’umutekano, ubutabera, ingabo z’igihugu zimubereye. Nyuma umuntu akazananirwa n’ubushobozi bwe buke, ukwizera guke kwe, ubuhanga n’ubwenge bike bye, aliko atazira uko yavutse atanahisemo. 

Ejo hazaza ntihanditse. Nitwe tuhandika. Mbese ?
                        - Ni nde wari uzi uko Ubudage n’Ubuyapani byarimarimwe ibi bya mfura mbi mu Ntambara ya kabiri y’isi, ubu bibarirwa kw’isonga mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage ?
                        - Ni nde wari uzi ko Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barwanye ibi birenze bya « ngo turwane » mu gihe Leta Zunze Ubumwe zaharaniraga ubwigenge bwazo, ibyo bihugu byombi ubu ali pata na rugi, bikaba bisangira politiki n’ingamba mu gutegeka isi ?
                        - Ni nde wari uzi ko Kayibanda yabohora abahutu n’abatutsi ba giseseka ku ngoyi ya gihake na shiku ?
                        - Ni nde wari uzi ko Rwigema yayobora ingabo z’impunzi z’abatutsi, mu myaka ine zigafata ubutegetsi ?
                        - Ni nde wari uzi ko Mandela muli Afurika y’epfo, yabohora Abirabura kw’irondabwoko rirenze rya Apartheid, akaba Prezida wemewe kandi wubashywe na bose, nyuma y’imyaka 27 yose yamaze mu buroko ?
                        - Ni nde wari uzi ko, ni nde wari uzi ko, ni nde wari uzi ko ibyo byose byashobokaga ?


                        3. Twiyemeze kandi turebe kure

Ubwenge, ubuhanga no kureba kure kw’abantu bake biyemeje bishobora guhindura mu mizi amateka yacu. Biraka aliko kwigomwa, kwemera ko dufite ubushobozi n’imbaraga byo guhanga ejo, uko dushaka. Ibintu bihinduka kubera ko dushaka ko bihinduka, kandi iyo washatse, uba watangiye guhindura ibintu. Kubireka ngo amateka yacu ni uko ameze, tukababwa mu guhanga ejo, ni ubwenge buke, ni ukudakunda igihugu n’abanyarwanda. Kureka gukora ikintu ngo ni uko gikomeye, kandi ubona ko cyateza imbere igihugu n’abagituye, abana bazavuka, ubuvivi n’ubuvivure, si ubutwari ni ububwa.

Guhanga amateka mashya y’abanyarwanda n’igihugu cyacu biraka kandi ko ubikora uzi neza ko iyo mbuto ubibye, uzayifumbira, uzayibagara aliko ko bishoboka ko atari wowe uzayisarura. Ko umwana ubyaye azakomeza kuyitaho, akayibagurura, wenda nawe ntayisarure, ikazasarurwa n’umwuzukuru.

Abagoronome n’Ababiligi baraduhemukiye. Muzi imbuto y’ibijumba yitwa « Wadada », bamwe bita « Kwezi kumwe » ? Abahinzi barayishikiye, bareka gutera « Tura » y’amahunge iryohereye kubera ko « wadada » yera vuba, bwa buryohe bwa « tura » barabutubuza burundu. Muzi inturusu ? Muzarebe, aho zadukiye zigakwira igihugu cyose, ntawe ugitera ku rugo rwe igiti cy’umuvumu. Ngo umuvumu utinda gukura, barawureka. Baba bahombye imivure, n’ibindi bikoresho byo mu rugo nk’intebe n’amasekuru. Impuzu zo zibagiranye vuba kubera sekeni ! Nagiye nyamara muli Afurika y’uburengerazuba, nsanga bo batera kandi banabyishimiye igiti cyitwa « Baobab », cyerera imyaka irenze ijana !

                        4. Umwanzuro

Barwanashyaka ba FDU Inkingi,
Barwanashyaka ba RNC,
Baterankunga bacu,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Uru rugamba rwa demokrasi no kwishyira kwizana mureke turuhange twiyemeje ko turwubakiye igihe kirekire, maze twiyemeze turande « koma » y’iihugu, abana bacu ndetse n’ubuvivi, abanyarwanda bose, nta n’umwe duheje, bose bazagirira ishema. Amahanga yose akatugirira ishyari kubera ishyaka ryacu ryo gushyira hamwe, no kwubaka igihugu kirambye, cy’amata n’ubuki, abaturage bafitemo uruhare. Umuntu wese yishyire yizane, nta bwoba ko ashobora kuvutswa ubuzima bwe mu maherere, ashake imibereho ye uko abyumva, arye mu mahoro utwe yiyushyeho akwuya, azinanirwe, aliko atazira Leta. 

Uru rugamba duhanze, nubwo tuzi ko ali mu gihe kirekire, imbuto yarwo ishobora kwera, ikaduha umusaruro mu gihe cya vuba. Birashoboka rwose. Birashoboka niba iyo mbuto ibibwe mu murima mwiza, ufumbiye. Uwo murima ni mwebwe.

Murakarama.

Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi 

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home