Saturday, March 31, 2012

RWANDA/FDU-INKINGI: TURASHAKIRA ABANYARWANDA U RWANDA RUMEZE RUTE?


TURASHAKIRA ABANYARWANDA U RWANDA Ki?
Dr. Nkiko Nsengimana,
 Ikiganiro Mbwirwaruhame FDU /RNC, 
Buruseli, Tariki ya 31 Werurwe 2012.




Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

Umuntu ujya muri politiki, cyane cyane ishaka impindura ikomeye, agomba kwitegura ko, igihe atari yasohoza inshingano ze, atari inzira y’umunezero n’ibyubahiro. Agomba kwitegura ko ari inzira y’amahwa, y’amarira, y’urupfu bibabaye ngombwa. Niba wemera icyo ugamije, ugomba kwemera kugenda iyo nzira. Iyo nzira muri FDU Inkingi twemeye kuyigenda kuko dushaka kuraga abana bacu, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi, u Rwanda bishyira bizanamo, bashakamo ubuzima bwabo, nta bwoba bafite ko bucya barimbuwe kubera  ibitekerezo byabo cyangwa ubwoko bwabobatanahisemo. Abana bacu bagashakisha amahirwe yabo uko bashaka, bakazananirwa n’aho ubushobozi bwabo bugarukiye.

Nta Rwanda rw’abahutu duharanira ngo bihimure, nta Rwanda rw’abatutsi ngo bihorere. Ari ibyo se twaba turwanyiriza iki Kagame ko yabigezeho, ibyo kubaka u Rwanda agonganishije abanyarwanda. Muri FDU-Inkingi turashaka guca inzigo. Turashaka u Rwanda tuzabanamo twese, abanyarwanda bakura amasomo mu mahano atavugwa twahuye nayo, basesengura ubutegetsi bw’ingoyi y’igitugu, nyuma bakiyizera, bakiyemeza kuva mu ntambara y’abazimu baheneranye, bakava mu ntambara y’amatariki, bakajya mu ntambara y’abazima, barwanirira urwibutso rwa bose, kuko ariyo nzira yo guseka no kugororoka kw’abacu bavukijwe ubuzima ku gasi, kuko ariyo nzira y’ubuzima, yo kwandika amateka mashya, abanyarwanda basangiye kandi biyumvamo. Amateka y’igihe gishize, kubera impamvu cyangwa inyungu zinyuranye, ntidushobora kuyumva kimwe. Ntabwo ashobora kuduhuza. Nyamara imbere haje, kuko tuzaba tuhubakiye hamwe, tuzahibonamo twese kandi haduhuze.

Nkuko maze kubivuga, tuzi icyo tugamije, ntabwo tuzagitatira ngo ni uko ku mbuga kuri Internet, abantu b’abashyushya mitwe , nyamara badatinyuka no gusinya mu mazina yabo , ntabwo tuzareka inshingano zacu ngo ni uko  basebanya  badututse. FDU Inkingi, dufatanije n’ababishaka nka RNC, turi umusemburo w’impindura ikomeye y’ubuyobozi n’amateka mu Rwanda. Umusemburo kandi ntukorera ubwinshi, nkuko abazi igisoro, umukino si inka nyinshi, ni umuvuno. Intambara y’amahwa, twarayemeye, tuzayinyuramo niba ariyo nzira yonyine ishoboka ngo tugere ku nshingano zacu. Iyo nzira kandi tuyirimo. Perezida wacu Madame Victoire Ingabire Umuhoza we ayigeze kure. Mwibuke adusezeraho atashye mu Rwanda mu kwa mbere 2010, yaravuze ati : « Niteguye amananiza yose, niteguye gufungwa, no gupfa bibaye ngombwa » ;  ati : Aho nzaba ngejeje, niba dusangiye guharanira amizero y’abanyarwanda, muzakomereze aho ».

Buri munsi kurushaho, uko dushyigikira Madamu Victoire Ingabire, niko twumva ko inzira yafashe ari iya kigabo. Kubera Victoire Ingabire, ubu abanyarwanda n’isi yose bazi ko u Rwanda rutegekwa n’umunyagitugu, n’umwicanyi ruharwa. Madamu Victoire Ingabire akigera mu Rwanda, niwe wabwiye bwa mbere ubutegetsi bw’agatsiko bwa Kagame, ati :  Abanyarwanda biciwe, ari abatutsi ubu byemewe, ari abahutu, ubu ubutegetsi bubazinzika, bose bagomba kugira uburenganzira bwo kwibuka ababo, akababaro kabo igihugu cyose cyikakazirikana ». Kubera izo mpamvu arafunze. Ariko aho ari mu buroko, aracyaharanira inzira ya demokrasi, yo kwishyira ukizana, yo kwiyunga. Bamufungiye ibyaha bamurega ngo yarabikoze bitarabaho. Mwumvise ko ejo bundi yaregeye urukiko rw’ikirenga ngo rumuvaneho icyaha cyo gupfobya jenoside, azira kubera ko yavuze ko ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke batsembatsembye imbaga y’abahutu; azira ko avuga ko, nkuko abatutsi bishwe bibukwa,abahutu bishwe nabo bagomba kwibukwa. Wagira ngo ni icyaha cy’inkomoko basiga umuntu wese, ubaye ijwi rya rubanda rutagira kivurira, umuntu wese utavuga rumwe n’ubutegetsi. Kiriya kirego yatanze kirakomeye cyane, ni igipimo cya nyuma tuzamenyeraho ubudasubirwaho ko urubanza aburana ari urwa politiki, kandi ko ubucamanza buri mu kwaha kwa Perezida Kagame n’agatsiko ke. Dutegereje cyane uko ruzacibwa.

Banyarwanda, banyarwandakazi,

Twoye rero gutonekana kandi twese dufite intimba ; twese turababaye kubera ko twavukijwe abacu. Abahutu nibumve ko abatutsi bapfushije bafite intimba, ndetse n’umujinya, kuko muri 1994, interahamwe n’izindi nkoramaraso, bitwaje ko ari abahutu, kandi nta muhutu wabatumye,  birara mu batutsi, barabatsemba, babaziza ubwoko bwabo. Abatutsi nibumve ko abahutu bapfushije bafite intimba, ndetse n’umujinya, kuko muri icyo gihe, ndetse na mbere y’aho cyangwa nyuma yabyo, mu nkambi no mu mashyamba  yínzitane yo muri Kongo, abategetsi n’abasirikare bamwe b’inkotanyi, rimwe na rimwe  babikoruyemo ngo abihorera, biraye mu bahutu mu gihugu, nyuma mu mahanga, mu mpunzi, bagatsembatsemba.

Twoye gutonekana kandi abenshi dufite intimba zingana, dufite igisebe cy’umufunzo  kitazakira niba tutiyemeje kugikanda, amashyira y’abicanyi cyangwa y’abayobozi babi, baduhemberamo urwango, tukayavanishamo umuhoko ushyushye, akavamo burundu. Ariko bitewe n’ubwoba bw’ufite igisebe, hari igihe umubwira uti umuti ni ukugukandisha umuhoko ushyushye, akanga pe !

FDU Inkingi na RNC twishyira hamwe, tukemeza ko tugiye gutumira abanyarwanda mu munsi w’urwibutso, abahutu n’abatutsi bateraniyemo, twari tuzi ko uwo mushinga, uwo munsi w’urwibutso, hari abahutu n’abatutsi, aho gutsimbarara k’urwibutso, batsimbaraye cyane ku matariki, bitazashimisha, ndetse bazanaturwanya. Ariko tutababeshye, ukwubahuka, ugusebanya, ibitutsi byagaragajwe na bamwe ku mbuga z’ibiganiro bya Internet, ntabwo twakekaga ko ubuhezanguni nk’ubwo, hari intagondwa zikibufite.

Mbanze mbwire abantu ko hari ukujijishwa kudasanzwe. Ubutumire FDU-Inkingi yatumiwemo ntibwitabire ni ubwo mu nama yo kuwa 12/2/2012 bwari bugamije kwungurana ibitekerezo bugacya hakaba imyigaragambyo yamagana rapport y’abafaransa kw’ihanurwa ry’indege ya Prezida Habyarimana. Tuvuga ko tutajya kwamagana rapport tutarasoma. Mwabonye itangazo ryavuye muri iyo nama yabo ko ntaho ritaniye n’ayo twari twatangaje ku wa 10/01/2012 no kuwa 16/01/2012. Ndetse n’imyigaragambyo bari batumiyemo abantu, kubera ngo itumba, batangaje ko itakibaye, nkaho mbere batari bazi ko mw’itumba hakonja. Hagati yacu na RNC, n’andi mashyirahamwe, twari tucyungurana ibitekerezo kw’itariki yazemezwa mu kwibuka abacu bose barimbuwe. Nyuma, niho hatumijwe imyigaragambyo ya le 6.4. Mwabonye abasinye ubutumire bw’imyigaragambyo, bwasohotse nyuma kuya 28 Gashyantare 2012, busohowe na JMV Ndagijimana. Mbere y’uko iyo tariki yemezwa ntabwo twatumiwe mu bayitegura cyanga ngo tugire icyo tubivugaho. Iryo tanguranwa rigomba kuba rifite ikindi cyihishe inyuma. None ngo FDU Twanga abahutu, ngo twanga Habyarimana. Koko ! Ngo Nkiko akorera Ibuka. Harahagazwe.

Nibyo koko, twagiye inama, duti twanze kuba imbohe z’amateka, icyo duharanira ni urwibutso, si amatariki. Kugeza ubu itariki ya 7 Mata mu Rwanda ihariwe kwibuka abatutsi bazize jenoside, iheza abahutu kuko batemerewe kuyivugamo intimba yabo, hari n’abahutu batayizamo kuko iyo tariki bayibonamo gukinirwa ku mubyimba. Duti umuti si itariki ya 6 Mata, yagirwa iyo kwibuka abahutu bazize itsembatsemba, abatutsi bazaba badashobora kuvuga akababaro kabo, cyangwa abatutsi bamwe babonamo umunsi wo kwidegembya kwa bamwe mubagize uruhare mu bwicanyi. Twaraganiriye duti reka duhitemo itariki, itari iya 6, ntibe n’iya 7, duhuze mu rwibutso abahutu n’abatutsi biciwe, ariko bagasubiranamo hagati yabo kubera gutatanywa bikururwa n’intagondwa z’abahutu n’abatutsi bafite inyungu yo guhembera urwango hagati y’amoko. Muri twe hari abavuze bati dufate 6 + 7=13, hari abavuze bati uwa gatandatu w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa kane. Ngewe ubwanjye nifuzaga kuya 22 Mata kuko nabonaga nta muntu utakemera itariki ya Kibeho  Barambwiye bati hari abantu bashinze amashyaka ubu, bise ubwicanyi bwa Kibeho ko ari ukwitabara, kandi wenda hagati aho barahinduye ibitekerezo, bati twaba tubaheje. Ni uko twafashe itariki ya 14 Mata. Na yo ishobora guhinduka bitewe n’ubwumvikane bw’abo tubitegurana.

Ngiyo imbarutso y’ibitutsi bya bamwe yasembuwe kuya 25 Gashyantare n’uwiyita Jozef Muhamira, ngo FDU irarwanya imyigaragambyo yo kuya 6 Mata,Twe ntitwumva dushaka kwigaragambya ku munsi wagombye kuba uw’icyunamo. Aho bamwe bashakaga amatariki y’imyigaragambyo mu kwa kane, twe turahashaka umwanya w’icyunamo gihuje abahutu n’abatutsi. Abashaka kwigaragambya, si ibyacu, twababwira iki. Bazajye i Paris, ntitubabujije kwigaragambya, twe, turimo kuzuza inama y’umunsi w’icyunamo.

Narangiza mvuga ko ibibazo bitwugarije bitazarangizwa n’imyigaragambyo iteganijwe ku ya 6/04/2012. Abantu bagombye lero guha abandi ituze abafite imyumvire imwe bagafatanya gahunda, abatabyemera ntibaharabikirwe ubusa. Urugamba turimo ni rurerure, ntabwo gusebanya aribyo bizatuma dutera imbere.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

U Rwanda n’abanyarwanda turwanirira, ntabwo ruri kuri Internet ; ni u Rwanda ruri mu Rwanda ; twe muri FDU,buri gitondo tumenya uko rwaramutse kuko turiyo. Abaturwanya, niba koko murwanya Kagame n’agatsiko ke, kuko tubona ahubwo imbaraga zirenze muzishyira mu kuturwanya, turabatumiye, nimuze, mwumve uko bishyushye, uko biryana, ahari mwacisha make. Ahari mwamenya ko nta munyarwanda mu gihugu, utegereje ubutegetsi bwo kwihimura. Abanyarwanda mu Rwanda barashaka kubana, ikibazo ni uko babuze ubuyobozi bafatanya iyo nzira.

Nimuze rero nk’abantu twemera ko abanyarwanda bashobora kwiyunga, ntawe uheje undi mu kwibuka abe, ahubwo tubibukire twese hamwe. Hagati yacu abiciwe, ntacyo dupfa, dusangiye akaga, twishyire hamwe ahubwo turwanye abaduhekuye. Twoye gukingira ikibaba umwanzi w’abanyarwanda tuvuga ngo ni uwo mu bwoko bwacu. Abishe abacu bahuje ubwoko : ni ubwoko bw’abicanyi.

Nimwime amatwi ababashora mu ntambara y’abazimu b’inkorabusa zahagurutse ngo zisenye ibyazisize; nimuze tujye mu ntambara y’abazima, y’ibikorwa, izasigira abana bacu, abuzukuru,ubuvivi n’ubuvivure, igihugu cyiyunze, gisangiye amakuba n’amahirwe.

Ndavuga ibikorwa. Mu ncamake, reka mbanyuriremo, ibindi byinshi duhuriyeho, mugenzi wanjye Rudasingwa arabibabwira mu magambo arambuye. Muri uyu mwaka ushize kugeza ubu, FDU Inkingi, ari Komite y’agataganyo nshingwabikorwa iri mu Rwanda idukuriye, ari natwe Komite mpuzabikorwa mu mahanga, twahuje imbaraga dukora ibikorwa binyuranye byo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke no guhamya ingamba za politiki zacu. Twakoze imyigaragambyo, dufatanyije cyane cyane na RNC, ndetse n’andi mashyirahamwe ari mu buhungiro, kimwe n’andi mashyaka tuvuga rumwe, ikorerwa mu Bubiligi, Espagne, Ubufaransa, Amerika, igamije kwereka amahanga ko umushyitsi bakira ari inkoramaraso. Mu kwereka abanyamahanga uko dusesengura politiki y’u Rwanda n’ingamba zacu, twakiriwe cyangwa twashyikirije inyandiko memorandum ibihugu bishyigikiye Leta y’u Rwanda. Mu Rwanda intumwa nyinshi zisura bagenzi bacu (Ubwongereza, Ubuholandi, Ububiligi, Union européenne, etc.).Twamaganye gushaka gucyura ku ngufu kw’impunzi. Twabwiye ibihugu byinshi impungenge dufite kubona nta nkurikizi ya Rapport Mapping yerekeye iyicwa ry’impunzi z’abahutu muri Kongo zikorwa.

Twagiye kandi dusohora inyandiko nyinshi zirebana n’imibereho mibi n’ugutotezwa kw’abaturage, zirebana na : gacaca, ruswa n’inyerezamutungo, gutema intoki, gusenya amazu ya nyakatsi y’abakene, kwirukana mu mugi abaturage batambaye inkweto n’abanyamagari, guca imisoro irenze urugero cyangwa itazwi. Dusohora buri kwezi imbonerahamwe y’ibiciro by’imyaka n’ibikenerwa n’abaturage benshi, twanditse inyandiko zirebana na politiki ya FDU y’uburezi, ubuhinzi n’amajyambere arambye. Mu rwego w’ubucamanza bw’u Bufaransa bukurikirana ihanurwa rw’indege ya Perezida Habyarimana, yambaye imbarutso y’itsembabwoko n’itsembatsemba, uretse amatangazo twasohoye kuri ibyo, tumaze no gusohora inyandiko isesengura rapport balistique, twashyikirije ubucamanza bw’abafaransa. Mu kanya mugenzi wanjye Ndereyehe, ushinzwe ingamba muri FDU arayibagezaho.

Ntashira ararekwa. Mbaye ngarukiye aha.

Murakarama

Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home