Saturday, March 31, 2012

Rwanda: Abo muri FDU-Inkingi ntakindi bapfa uretse ingamba za politiki zitandukanye

Inkuru ya Eric Bahembera
Tariki ya 9 Mutarama 2012

Si igitangaza ko abantu babona ibintu ku buryo butandukanye. Ikibabaza ni uko habuze imbaraga zo kuvuga ngo igice cyemera stratégie iyi ni iyi gihisemo kwitwa gutya maze divorce ibe consomé. Nabyo aliko birumvikana kuko ntawemera kureka izina rifite amanota meza.

Urugero mu buzima busanzwe ni nka Boris Becker umwe wakinaga tennis bitangaje. Abahoze ari abagore be n'ubwo batandukanye barakitwa ba Becker n'ubwo batandukanye burundu ndetse bakongera bagashaka abandi bagabo.

FDU-Inkingi rero ifite ikibazo cyo kugira izina ryabaye synonyme ya résistance pacifique, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, abenshi tubonamo intwari ijegeza Kagame, yagejeje mu
Rwanda. Izina FDU-Inkingi mu Rwanda si izina gusa, ahubwo ni abarwanashyaka n'abayobozi baryo bahakorera ku mugaragaro. Abenshi muri bo ni abajeunes. FDU-Inkingi rero simvuze ko yaciye agahigo kuko inzira ikiri ndende ariko yerekanye ko wa mujeneral w'igihangage Paul Kagame avugishwa amagambure, yabura arguments akerekana imitsi.

Ngarutse kuri stratégies abo muri FDU-Inkingi bapfa mu magambo make navuga ko hari ebyiri:

1) Ingamba ya mbere (Stratégie #1) ni ukwirarira ko uri igihangange ukabikorera aho uwo muhanganye mutazahurira.

2) Ingamba ya kabiri (Stratégie #2) ni ukwicisha bugufi ugatinyuka gukorera ku mugaragaro aho ushaka kugera ku butegetsi.

Ku ngamba ya mbere yo kwigira ibihangange simvugaho byinshi kuko ntari mubayemera. Ngo FDU-Inkingi igomba nyine kwigira igihangange igakorana gusa n'abemera umurongo wayo gusa. Kuvugana na FPR ni icyaha kitagomba kwihanganirwa mu gihe itaremera ibyo FDU-Inkingi isaba byose. Gushinga ishyaka mu
Rwanda ni ukurisenya kuko muri iyo stratégie abayobozi baryo bagomba kuba buri gihe kure y'aho FPR ifite abantu yahindura ibyitso ku buryo bworoshye.

Ingamba ya kabiri niyo yagendeweho ngo Mme Ingabire ajye mu Rwanda aho FDU-Inkingi ishaka gufata ubutegetsi bikorewe mu nzira ya demokarasi, ntakwirarira ko dufite intwaro z'ibitangaza zizakuraho ubutegetsi bw'igitugu.

Mu kwicisha bugufi kubera kutagira imbaraga z'ikirenga harimo kwifatanya n'abandi. Ni uko mu Rwanda FDU-Inkingi ifatanya na PS-Imberakuri ndetse Mme Ingabire atarafungwa Green Party nayo barafatanyagaga. Gufatanya na RNC-Ihuriro biri muri urwo rwego. Gushyikirana na FPR mu nyungu z'u Rwanda usibye ko FPR yabyanze nabyo biri muri iyo stratégie biciye mucyo FDU-Inkingi yise Inama-Ngoboka-Gihugu. Ni muri urwo rwego umuperezida w'igihugu ntavuze muri Afrika agerageza (bons offices) bikaba atari ngombwa guca kuri ambassadeur w'umunyarwanda utagera ibikuru. Ni gutyo abafasha ba Mme Ingabire i Kigali bahura n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kenshi Kagame atuma cyangwa FDU-Inkingi igatuma. Dialogues directs wenda zizaba na FPR nayo umunsi yicishije bugufi.

Mme Ingabire agifite uburyo bwo kudukoresha inama, stratégie ya kabiri ni iyo ishyaka ryahisemo. Nyuma aho afungiwe abari bataranyuzwe mu ihitamo bashaka ko ishyaka rikurikiza stratégie ya mbere. Ubwo amacakubiri aba aratangiye.

Sinzi abahisemo inzira ya mbere aho bageze ariko abahisemo iya kabiri baracyakataje. Abo ba kabiri baracyashyigikiye ko ishyaka riyoborerwa mu Rwanda, uwungirije Mme Ingabire mu Rwanda, Bwana Boniface Twagirimana), kuri ubu ni we utanga amabwiriza. Ishyaka rifite ubu mu Rwanda hose abayoboke baruta kure abari mu mahanga. Inama yuriya mw'ambassadeur Syvere Uwibajije yo guhamagara abarwanashyaka ngo bakemure ibibazo by'ishyaka ni nziza ariko ntiyoroshye kuyishyira mu bikorwa kubera amategeko mabi yo mu Rwanda. Kuvuga ngo abari mu mahanga gusa bace runo rubanza ni ukudaha abarwanashyaka bose ububasha bureshya. Abashyigikiye stratégie ya mbere bo bifuje kubikemura ukundi basubira muri logique y'amashyaka yabyaye FDU-Inkingi (RDR, FRD na ADR). Ibi nabyo byaba byirengagiza ko FDU-Inkingi irimo abantu benshi batacyibona muri ayo mashyaka cyangwa batigeze bayibonamo. Nyuma ibi nabyo byacamo FDU-Inkingi igipande cya gatatu.

Njye uko mbibona aho kuvuga igipande cya Eugene Ndahayo najya mvuga Stratégie 1 n'aho igipande cya Nkiko Nsengimana, mu by'ukuri kitabaho, nkavuga ahubwo ko ari igipande icya Mme Victoire Ingabire kuko ari we uri mu Rwanda, nkacyita stratégie 2. Cyokora kubera ko ibi bice byombi bivuga ko byemera Mme Victoire Ingabire ubwo Stratégie 2 twayitirira Boniface Twagirimana.

Ubundi rero mu gihe gukemura ibibazo bitarashoboka njye nakwifuza ko buri wese akomeza stratégie ze atarwanyije undi ku mugaragaro. Wenda hazagira ugira imbaraga zo kuvuga ngo ndi icyahoze kiri muri FDU-Inkingi nk'uko bimenyerewe mu Rwanda  ngo mu cyahoze ari Gitarama, etc.

Nabonye basigaye basinya FDU-Inkingi Kigali na FDU-Inkingi Lyon wenda mu minsi iri imbere ni uko tuzajya tuzitandukanya habe hasigaye ikibazo cya Logo.

Ibyo ari byo byose njye ubwo muzambariza mu gice cyayobotse abatuyoborera mu Rwanda.



###

About Boris Becker:

According to Wikipedia, the free encyclopedia, Boris Franz Becker (born 22 November 1967) is a former World No. 1 professional tennis player from Germany
He is a six-time Grand Slam singles champion, an Olympic gold medalist, and the youngest-ever winner of the men's singles title at Wimbledon at the age of 17. 
Becker also won five major indoor championships titles including three ATP Masters World Tour Finals (played eight finals, second all-time to Ivan Lendl, who played nine) and one WCT Finals and one Grand Slam Cup. 
He also won five Masters 1000 series titles and eight Championship Series titles. 
Tennis Magazine put Becker in 18th place on its list of the 40 greatest tennis players from 1965 to 2005.

1 Comments:

At March 31, 2012 at 11:45 PM , Anonymous Nzinink said...

Thanks Eric for such a great article.

Icyo nakongeraho ni uko itandukanirizo ry’ibi bice bya FDU-Inkingi (niba koko ari ibice) rigaragarira kandi aha hakurikira:

-Nkiko Nsengimana na Sixbert Musangamfura bemera ko Ishyaka FDU-Inkingi ryagiye mu Rwanda kandi ko ridashobora gusubira mu mahanga;

-Nkiko Nsengimana na Sixbert Musangamfura bashyigikiye abagize Komite Nyobozi y’Agateganyo (CEP) (ikuriwe na Mme Ingabire) ku rugamba barimo mu Rwanda ;

-Nkiko Nsengimana na Sixbert Musangamfura bashyigikiye ubufatanye bwa FDU-Inkingi n’indi mitwe ya politiki (Ihuriro Nyarwanda-RNC, PS-Imberakuri, etc);

-Eugene Ndahayo Eugene na Jean-Baptiste Mberabahizi ntibemera ibi byose bivuzwe haraguru.

Ibi bitekerezo byose bikubiye mu myanzuro y’Inama rusange idasanzwe y’abahagaraliye abarwanashyaka ba FDU-Inkingi baba mu mahanga yabaye le 26 Fevrier 2011, I Buruseli mu Bubiligi.

Iyo nyandiko mushobora kuyisanga hano:

http://murengerantwari.unblog.fr/2011/02/27/imyanzuro-yinama-rusange-idasanzwe-yabahagaraliye-abarwanashyaka-ba-fdu-inkingi-baba-mu-mahanga/

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home