Monday, February 13, 2012

Umudipolomate Evode Mudaheranwa yari afite mission yo kuzivugana Jean-Bosco Gasasira

Inkuru ya Amiel Nkuliza
Democracy Human Rights
Sweden, Tariki ya 13 Gashyantare, 2012.

Amakuru afite gihamya yemeza ko ukwirukanwa k'umudipolomate wa ambassade y'u Rwanda i Stockholm, bwana Evode Mudaheranwa, gushingiye k'uko yari afite mission ya Leta y'u Rwanda yo kuzivugana Jean-Bosco Gasasira, wari umuyobozi mukuru w'ikinyamakuru www.umuvugizi.com cyasohokeraga buri munsi kuri internet.

Gasasira akimenyeshwa iyi nkuru, yaba yarahise yitabaza inzego z'umutekano za Suwede, izi ngo zikaba zimurindiye umutekano ahantu hatazwi, ariko hizewe. Ibi bishobora kuba bifite ishingiro kuko polisi navuganye na yo ntishaka kugira icyo itangaza ku ibura rya Gasasira.

Nyuma y'uko Leta ya Suwede ivumburiye ko abicanyi ba Leta y'u Rwanda bari bafite umugambi wo kwivugana Jean-Bosco Gasasira, yafashe icyemezo cyo kwirukana mu gihugu cyabo Evode Mudaheranwa, wari wahawe na Kigali ako kazi kagayitse, ko kwica. Gasasira ataraburirwa irengero, yigeze kumbwira ko n'uwari uhagarariye u Rwanda muri Suwede, Jacqueline Mukangira, na we yaje guhagarikwa ku kazi na Kigali kubera ko yari yarananiwe gupanga neza umugambi wo kwica Gasasira.

Nyuma y'uko yirukanywe ku butaka bwa Suwede, Evode Mudaheranwa yanze kujya i Kigali, yiyemeza gushakisha ubuhungiro ahandi kuko yakekaga ko namara kugera mu Rwanda, abamutumye kwica bikamunanira, na we bazamwirenza. Amategeko y'abicanyi uko ameze ku isi, ni uko iyo baguhaye misiyo yo kwica ukananirwa, na we urupfu ruba rukubungamo. Urugero ni ibyabaye mu mwaka w'1998, ubwo uwitwa Mugabo wakoraga muri ambassade y'u Rwanda i Nairobi, yananiwe kwica Seth Sendashonga, abakozi ba ambassade y'u Rwanda i Nairobi bagahabwa amasaha 24 yo gusubira mu Rwanda. Mugabo akigera i Kigali ntiyongeye kubonerwa irengero. Abapolisi ba Kenya bari bafatanye uyu Mugabo imbunda yari irimo gucumba umwotsi, ari na yo yari imaze guhusha Seth Sendashonga. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Amakuru aturuka i Kigali kandi yizewe, yemeza ko nyuma y'uko Mudaheranwa yigiriye inama yo kutiyahura mu bicanyi be, abantu bane bitwikiriye ijoro ku wa gatanu nimugoroba, bagota urugo rwa nyina wa Gasasira aho atuye i Rwamagana. Ejo ku cyumweru saa yine z'ijoro, abo bagabo noneho biyemeje kumena urugi, binjira mu nzu, bavugana na murumuna wa Gasasira, bisakisha ubusa mu nzu, saa kumi za mu gitondo baragenda. Bari mu ijipi ifite ibirahure by'umukara. Kubera ubwoba yatewe n'aba bagabo bari bitwaje imbunda za masotera, murumuna wa Gasasira ubu yahunze iwabo, naho nyina afatwa n'ihungabana, ubu akaba akiri mu bitaro by'i Rwamagana.

Iyirukanwa rya Evode Mudaheranwa ku butaka bwa Suwede rinafite isano y'uko yari umuntu wivanga mu buzima bw'impunzi z'abanyarwanda batuye mu gihugu cya Suwede. Yari umuntu ukoresha abantu ntashaka kuvuga amazina, bakirirwa baneka uwo babaga batungiwe agatoki na we, babaza ibyo yakoraga mu Rwanda, ibyo yahunze, icyo akora hano, n'ubundi bugambo bw'imburamukoro.

Ubwo natahaga ubukwe bw'umuntu w'inshuti hafi ya Stockholm, Evode Mudaheranwa na we yari arimo, natunguwe no kubona abo bari kumwe bankurikiza amakamera no muri za toilettes. Ibi nari nabifashe nk'ibisanzwe kuko mu makwe abantu bose bashatse baba bafata amafoto. Naje kumenya impamvu yabyo ari uko, ubwo nari ngiye muri Canada, ngeze kuri aeroport y'i Toronto, nafatwaga n'abapolisi bo ku kibuga cy'indege, banyereka ya mafoto nafatiwe muri bwa bukwe navuze haruguru. Nahise mbwira abapolisi ko ayo mafoto nayafashwe na maneko za ambassade y'u Rwanda i Stockholm, ubwo twari mu bukwe bw'umuvandimwe, wari washyingije umukobwa.

Amakuru yerekeranye n'ibura rya Gasasira ashobora kuzajya ahagaragara bitarenze ejo. Nta kizambuza kuyabagezaho, n'ubwo ashobora kuzaba akiri ibanga. Nta banga ririho ku muntu ushobora kuba yari agiye guhitanwa n'abicanyi ba Leta ya Kigali. Uhishira umugome, akakumara ku bana.

Izindi nkuru bijyanye:





Labels: , , , , , ,