Saturday, June 29, 2013

Rwanda : Et si (par miracle) Kagame négociait...

Par Cecil Kami
Vendredi 28 Juin, 2013

Après les sanctions, les œufs pourris et les crottes de cheval, après les remontrances tanzaniennes, peut-on un seul instant s'imaginer l'homme fort de Kigali recevoir la visite d'une muse lui inspirant de s'asseoir avec ses opposants autour d'une table de négociation ? La politique, on le sait bien, est quelque chose de dynamique et, même quand la surface affiche une sérénité d'Agaciro, les bas-fonds peuvent, eux, cacher des changements tout aussi radicaux qu'imperceptibles (raison des permutations au sein de l'armée par exemple). 

La politique, on le sait aussi, n'est pas synonyme de miracologie, mais essentiellement d'organisation et d'action ; et c'est en cela que la question suggérée en titre revêt son importance. N'est-il pas manifeste qu'au fil des ans, l'organisation mise en place par les stratèges de la dictature afande a cessé de séduire ? N'est-il pas patent que la seule action pour éviter l'implosion de celle-là reste, comme le souhaiterait Joseph Staline, la peur des citoyens vis-à-vis de leurs encadreurs ? Ils peuvent donc être fous, mais les managers au service de la politique de Kagame sont parfaitement conscients de ce constat. Ils ont vu, un à un, les mythes fondateurs de leur suprématie politique s'effondrer et le dernier évangile selon Jakaya Kikwete est en passe d'en pulvériser le tout dernier.

Au commencement était un génocide. Ce dernier amèna le monde entier (les Clinton et autres Verhofstadt) à demander pardon au « stoppeur » de ce Crime. Sauf qu'un jour l'on découvrit le lien entre l'attentat du 6 avril 1994 et le déclenchement des horreurs. Et que le Mapping report vint dévoiler d'autres génocidaires présumés. Et que lestechniciens d'un tribunal à Arusha échouaient dans leur ingéniosité à prouver la planification d'Ishyano. Le premier mythe vacilla. C'est alors que Sweetie se mit à assassiner ses compatriotes exilés et que, toute honte bue, ses sicaires planifièrent des empoisonnements à grande échelle. Et que ses chiens de guerre pillèrent les voisins du Congo. Las de cette arrogance persistante, certains amis du système Kagame lui coupèrent les vivres. D'une façon timide et symbolique, mais le message est toutefois passé. Le deuxième mythe venait de tomber à l'eau... Restait donc la contestation du régime. Fustiger la cupidité des affairistes de Kigali valait aux opposants l'étiquette de « génocidaires ». Sauf que d'une part, Ingabire n'en est pas une, Mushayidi et Ntaganda non plus ; et que d'autre part Rwarakabije a été débauché pendant que les écrits racistes de Rucagu dans Kangura étaient absouts. Négociez donc ouvertement avec vos opposants, dixit le prochain hôte de Barack Obama. Et le troisième mythe s'écroula, entama ainsi la surrection de tout l'édifice qui en est maintenant à lorgner vers un troisième mandat de qui-vous-savez...

Et si Kagame négociait donc... Ça ne ressemble pas du tout à l'homme, du moins à son outrecuidance légendaire, mais les états-majors de l'opposition feraient mieux de considérer cette hypothèse. L'histoire est pleine d'exemples éloquents à propos des dictatures militaires qui ont terrorisé (dans un semblant de nationalisme) et leurs peuples et tous ceux qui rêvaient liberté. La clique ethniste de Bururi au Burundi, la kléptocratie ngbandi au Zaïre, les Boers racistes d'Afrique du sud, le colonel trublion de Libye, etc. A un moment ou à un autre de leurs tristes gloires, ces régimes se croyaient indéboulonnables et, en cela, ils étaient confortés par le soutien économique et/ou militaire que leur octroyaient des alliés étrangers. Puis un jour, le vent a tourné (le miracle s'est produit), le monde a ouvert les yeux et l’idolâtré est, du jour au lendemain, devenu le pestiféré. Bien malins comme Pierre Buyoya qui ont su s'organiser une sortie, évitant ainsi un séjour soit dans les poubelles de l'histoire, soit des circonstances de fin de règne inversement proportionnelles aux fastes de la vie qu'ils ont menée. En donnant l'impression d'acculer sérieusement la politique afande, le lieutenant-colonel Jakaya Kikwete confirme la règle qui veut que seuls des vrais officiers savent militer pour la paix. En sera-t-il de même du général Kagame ?

Rêvons donc un peu : à l'appel tanzanien, le président rwandais réalise qu'il ne pourra tenir sa ligne dure (et suicidaire) pendant longtemps et que même ses voisins commencent à imaginer un après-Kagame, du moins une transition le poussant vers la sortie. Il prend les devants et délivre un visa à Faustin Twagiramungu avant de le recevoir avec Semushi Karangwa, puis il libère coup sur coup le trio Ingabire-Mushayidi-Ntaganda, il accepte de prendre officiellement (officieusement c'est fait depuis très longtemps) langue avec les Fdlr et envoie ses émissaires auprès de tous les autres leaders de l'opposition en exil. Que se passe-t-il alors ? Le peuple exulte et une partie de l'armée panique. Celle qui a impunément utilisé l'uniforme pour porter poison et deuil dans les familles rwandaises, prouvant ainsi fausse fidélité et coupable loyauté au chef. Soit elle se comporte à la Bikomagu et... rebelote, soit elle prend courageusement note des changements et méritent la République. Ce dernier scénario pousserait obligatoirement, mais minutieusement les politiciens à agir sans relâche pour inventer le Rwanda de nos... rêves : sans dictature ni discriminations, sans bellicisme ni repli sur soi. Oui, essayez d'imaginer une grande table avec tout autour Kagame, Rukokoma, Ingabire, Kayumba, Habyarimana, Mushayidi, Ntaganda (et tous les autres) ainsi que des représentants de la société civile. Une grande partie de la vraie victoire est là : d'oser, de se permettre un rêve inaccessible encore il y a 10 ans...

Avec des "si", on mettrait Paris en bouteille, dit-on. Avec des "si", oui, le Rwanda aurait déjà cessé d'être ; de justesse, le pire a été évité en 1994 déjà, ce qui n'a pas empêché un général de déclarer que SI il avait pu bénéficier d'assez de temps, il aurait réglé le sort d'un million de ses concitoyens. Rêver permet donc s'évader des réalités autrement plus dures. De s'inventer une suite. Après la toute puissance vantée des services secrets (beaucoup ont su tromper leur vigilance et leurs échecs ne se comptent plus), l'invincibilité de l'armée (incapable d'éradiquer les Fdlr), après la sympathie des Occidentaux coupables/complices (il y a une réelle inflexion dans leur rapports avec l'Afandie), après la discipline des dirigeants (le Mapping report a mis à nu le sérieux du régime), quelle suite écrire pour le Rwanda si, dans son égarement, le fou trébuche sur la vérité (aramutse asaze akagwa kw'ijambo) ? C'est-à-dire s'il se résout (malgré lui) à négocier. Poser la question c'est, bien des fois, y répondre et, la mienne de réponse, est que si demain par la grâce de saint Gihanga, le général consentait à négocier, cela prendrait terriblement de court beaucoup de ceux qui réclament son effacement de la scène politique rwandaise. Se présenteraient-ils en bon ordre ou dispersé ? Auront-ils les mêmes visées ou leur compétition impliquera des croc-en-jambes regrettables puisque profitable au has been Kagame ? Les réponses divergeront autant qu'elles susciteront moult polémiques.

Rassurez-vous : il ne s'agissait là que d'un rêve, sauf que, comme l'a un jour écrit le romancier Réjean Bonenfant, « à trop rêver le monde, on en vient à préférer le rêve au monde ». La psychologue Victoria Torey Lynn Hayden (dit Torey Hayden) disait quant à elle : « Heureux ceux qui cultivent des rêves. Mais, les rêves exigent des sacrifices et peu de rêveurs survivent ».

Monday, June 17, 2013

RWANDA: ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI?

Inkuru ya Kanyarwanda
RNC Johannesburg Forum
Tariki ya 17 Kamena 2013

Umunyarwanda yaciye umugani ngo: “utazi ubwenge ashima ubwe”, Kagame nawe yitiranya ubushobozi bwe buke n’ubuswa bw’abanyarwanda barenga Miliyoni 11, doreko amaze guhinduka “umutekinisiye” ukomeye cyane nkuko abyibwira ubwe, ibi bikaba bikomeje kugaragarira mu myitwarire ye aho akomeje kutwereka umugambi we wo kugundira no gufata ingwate ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda arimo gupangana n’intore ze (inkomamashyi) zibumbiye mw’ishyaka rye rya FPR, uyu mugambi akaba akomeje kuwamamaza hirya no hino mu biganiro n’abanyamakuru, ingendo akorera hirya no hino mu ntara no mu bitangazamakuru by’amahanga aho akomeje kwigira nyoni nyinshi igihe cyose abajijwe kuri 2017.

Imikorere ya Kagame yakomeje gukemangwa ahantu hose yagiye akora, uhereye mu gihugu cy’ubugande ukageza mu Rwanda, ngirango twumvise imikorere mibi kandi yuje ubugome yakoreraga muri Uganda igihe yaragishinzwe inzego z’iperereza, aho yaje guhimbwa akazina k’agatazirano ka PILATO bitewe nuko ngo yagiye yirenza abantu batari bake bazira ubugome n’ubugambanyi bwe, aha kandi ninaho yahereye urwango na bamwe mu banyarwanda b’abasirikare bari bahuje ibibazo aho bamushinjaga kudashyira mu gaciro n’ubushobozi buke, ibi byagiye bituma ahutaza inzirakarengane nyinshi, muri abo batamukundaga kandi bakabimwereka harimo abari bayoboye ingabo za APR/FPR baguye ku rugamba mu bihe bitandukanye, ntitwakwibagirwa abana b’inkotanyi yagiye yicisha udufuni abaziza ko bize ngo nibagera I Kigali batazamutegeka we n’inkomamashyi ze zahindutse abayobozi bo kuroha u Rwanda, uyu Kagame kandi aho afatiye ubutegetsi yagiye ashyirwa mu majwi n’abasirikare kimwe n’abanyepolitike benshi bahoze muri APR/FPR bamushinja ubwicanyi butandukanye, ibirego yakomeje guhakana kugeza ubu akaba amaze kwibikaho ibigwi byo kuba UMUBESHYI, INDYARYA n’UMUGOME utagira icyo yubaha na kimwe doreko adatinya guhitana abantu n’ibintu, uyu mugabo rero ibigwi bye biteye ubwoba ndetse bikaba biteye kwibaza kuburyo agenda yongera umuvuduko uko bukeye n’uko bwije.

Ubundi biranditswe ko ibikorwa by’umuntu, bibi cyangwa byiza, bigira ingaruka doreko umuntu aba mwiza cyangwa akaba mubi bitewe n’ibyo ahitamo kwimika mu mutima we, ntawimika ibikorwa bibi ngo abe mwiza kimwe n’uko imbuto z’amacunga zitamera ku giti cy’umuko, ububi bwa Kagame abenshi ntitwigeze tububona kuko yari umuhanga mu gukora amahano akiyumanganya, akajijisha abaturage abereka ko we ubwe ari umwere ko bikorwa n’abandi, ariko uko iminsi yagiye igenda niko twagiye tumubona, ndetse kuva mu myaka 20 ishize byagiye bigaragara ko umubare w’inzirakarengane zikomeje kuzira ibikorwa byuzuye ubugome bye ugenda wiyongera uko bwije n’uko bukeye. Sinzibagirwa urukundo nakundaga uyu mugabo, kugeza igihe hadukaga IBIBAZO BY’ABANYAKIBUYE aho yigirizaga nkana ku batutsi bose bakomoka ku kibuye, barimo ba SEBARENZI Kabuye wayoboraga Inteko (yigengaga) y’abadepite, agahitana abacuruzi, agahitana umujyanama wa Pasteur BIZIMUNGU, agashaka kwica umucuranzi wakundwaga na benshi Ben RUTABANA akoresheje mugenzi we wari inshuti ye Imana igakinga akaboko n’abandi benshi… Sinzibagirwa ubwo yarabajijwe n’abanyamakuru icyo Ben RUTABANA azira n’impamvu adafungurwa kuko abanyarwanda batemeraga ibirego yaregwaga, maze Kagame n’umujinya mwinshi akabasubiza ko batagomba kumubaza iby’umusirikare muto, uririmba yambaye ubusa mu ma night clubs, ndetse mu kwishongora cyane byuzuye ubugome yahise yuka inabi uwo munyamakuru amubwirako u Rwanda rufite ba “officers” benshi baruta cyane ‘’2Lt” Ben RUTABANA “umujura uregwa kwiba imitungo itandukanye”. Ku bazi imvugo n’imyifatire bya Perezida Kagame, twarumiwe cyane ubwo uwari umukuru w’ingabo na Visi Perezida w’u Rwanda yavugaga ko umusirikare wok u rwego rwa 2Lt. nka RUTABANA ntacyo yaravuze, mugihe urugamba rwarwanywe n’abana bato basize imiryango yabo, bagacikisha amashuri bakicwa, we yigaramiye mu ndaki ndetse yitemberera mu bihugu byo hanze, doreko yabonaga umwanya wo kubyarana n’umugorewe mu gihe abandi bana batari bazi aho ba se bagiye, kuko ntawasezeraga abe igihe yabaga yagiye mu nkotanyi.

Perezida Kagame kandi ntiyahagarariye aho, kuko yishe abantu bose bamwerekaga ko imikorere ye ibangamye, afunga abo bose yishishaga, amenesha abatari bake, yigarurira ubutegetsi bwose, ndetse ageza ubwo yishyiraho ITEGEKONSHINGA badutegeka twese kuritora ngo niryo ryiza, ritubereye kandi rije gukorera inyungu z’abaturage, byahe byo kajya ko uwo mugambi mubisha wo kudutegurira itegekonshinga rifitse wari wuzuye ubugambanyi bwo kwambura abaturage ijambo, no kubariganya ububasha bwabo bahawe n’Imana bwo kwihitiramo abategetsi beza, bamwe baba bafite ubushobozi n’ubushake bwiza bwo guteza igihugu imbere, ahubwo akegurirwa ububasha bw’ikirenga bwo gushyiraho uwo ashatse no kumukuraho, kwica uwo ashatse nta rubanza, kwiba imitungo yose ntihagire n’uwabimubaza, kuyoborana n’uwo ashatse wese ntihagire ubaza, nuko kuva ubwo yimika abategetsi bafitanye ubucuti, icyenewabo n’irondakarere bihabwa intebe kugeza n’ubwo IMYANYA Y’UBUTEGETSI BWITE BWA LETA YAGIYE IHABWA ABANYAMAHANGA aho kuba abanyarwanda, ibintu bitabaho ariko bishoboka cyane mu Rwanda (Abazungu, abanyakenya, abagande n’abandi badafitanye isano n’u Rwanda).

Mu bintu Kagame aregwa kandi atinya kuzabazwa umunsi yarekuye ubutegetsi, harimo ubwicanyi butandukanye (kwica abasirikare b’inkotanyi, kwica abasivire, abihayimana batandukanye, ubufatanyacyaha mu guteza jenoside, kurimbura abahutu, kwirenza abaperezida batandukanye nka HABYARIMANA, NTARYAMIRA na KABILA), gushoza intambara mu bihugu bituranye n’u Rwanda nta mpamvu, guteranya abanyarwanda ababibamo inzangano zishingiye ku muco mubi wo kunekerezwa no kwishishanya, kwicisha abana b’u Rwanda kubw’inyungu ze zitandukanye, guhemukira Leta y’u Rwanda, kwica amategeko atandukanye nkana agamije indonke, kutubaha itegekonshinga ubwe yishyiriyeho, no kwigwizaho umutungo w’igihugu akagisiga mu myenda nta mpamvu, doreko Leta y’u Rwanda isigaye yirirwa isabiriza, yiguza hirya no hino kandi Kagame akomeje kuyisahurana ubugome n’ubuswa butandukanye yigurishaho ibigo byayo ku mafaranga make cyane, ubundi agatwara imigabane itandukanye ya Leta mu buryo budasobanutse ubu akaba abarirwa mu baherwe ba mbere kw’isi mugihe abanyarwanda barushaho kuba “abatindi” bikamworohera kubakoresha uburetwa no kubategekesha igitugu. Ibi byose rero kimwe n’ibindi nibagiwe nibyo bikomeje kubera Perezida Kagame imbogamizi ku buryo amahirwe yo kuva ku butegetsi ari muzima agenda ayoyoka, kandi nkaba mwumva kuko igihe yakoraga ayo mahano yose yabaga yibwira ko bizamworohera cyane, doreko afite ubuhanga butangaje mu bikorwa nk’ibyo, ibintu byamugize igitangaza cyane kw’isi akaba adasiba mu binyamakuru ataruko avugwaho ibyiza ahubwo ahora yisobanura ku bibazo akomeje guteza INYOKOMUNTU cyane cyane abanyafurika baturiye Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Iyo ugerageje kwumva ibyo agenda asubiza abanyamakuru batandukanye badahwema kumubaza ku buzima bw’igihugu ndetse n’ubwe bwite nyuma ya 2017, ubwo manda ye yemewe n’Itegekonshinga yishyiriyeho izaba irangiye, asubizanya imvugo yuje UKWIHEBA no KUJIJISHA igira iti: “…Iki kibazo mukomeje kukimbaza ariko igisubizo cyanjye ntigihinduka, nubwo abaturage bakomeje kungaragariza ko bifuzako nabayobora muri manda ya gatatu, njye nifuzako ibyo twabibaharira bo ubwabo bakazihitiramo uko bizagenda, nkaba ntifuza gukomeza kubisobanura kuko mbona byabarangaza, nimureke icyo kibazo tuzagisubize ubwo tuzaba tugeze icyo gihe… nambuka urutindo aruko ndugezeho…” Ku bantu bazi gusesengura aha mubonamo ubushake n’inyota yuko uyu munyagitugu abona ntayandi mahitamo afite uretse ayo kwihambira ku butegetsi kuko afite ubwoba bwo gukurikiranwa ku bikorwa bye bibi, doreko benshi bemeza ko kw’Isi yose ntawumuhiga mu kubabaza ikiremwamuntu doreko yarimbuye benshi, amenesha benshi ndetse atera abanyarwanda n’abanyamahanga intimba kubwo kubamaraho ababo, ibi bikajyana no gukenesha rubanda nyamwinshi yigwizaho ibyakabatunze, ibi akaba abikorana n’ingirwabayobozi yishyiriraho akanavanaho igihe ashakiye, bityo baguhuriza mu KUMURAMYA doreko yigize ikigirwamana we ubwe n’abandi banyagatsiko ke bafatanyije ayo mafuti.

Basomyi musoma iyi nkuru, Kagame aragaragaza inyota afitiye intebe yo kuyobora u Rwanda, bityo akaba yaramaze gutegura ko azakoresha intore ze, muri bwa buriganya bumuranga, maze kubera kutagira isoni na nkeya azafata ibyo binyoma abitwerere abaturage yitake, yivuge imyato cyane maze abamotsi be batwandikire ikindi gitabo bazabatiza Itegekonshinga rivuguruye hagamijwe kumwongera manda aho azaba ahawe uburenganzira bwo kuyobora u Rwanda ubuziraherezo, ndetse ububasha bwa nyirarureshwa batwitiriraga bw’uko dutora abategetsi abuhabwe ku mugaragaro, kuko igihe cyose abishakiye niwe uzajya atugenera abatuyobora aho kugirango amajwi yacu tuyahundagaze kuwo tubonamo ubushobozi n’ubunyangamugayo. Niba mushidikanya nimwibaze impamvu umuntu wazamuriye akaboko k’iburyo, ak’ibumoso gafashe ibendera ry’igihugu akarahirira imbere y’Imana n’abanyarwanda kwubahiriza no kurinda Itegekonshinga n’andi mategeko yishyiriraho, ariwe uhindukira akirengagiza, akica ndetse agahindura imvugo avuga ko icyo kibazo kizigwa mubihe bizaza, ubwo murabona atarimo kujijisha nkana abanyarwanda abashyira mugihirahiro? Kuki akomeje gukura imitima y’abantu akanga kwemera ko ntabushobozi afite bwo kuyobora? Ese niba ananiwe no kwubahiriza amategeko yishyiriyeho, ubwo murumva arimo umuyobozi nyabaki? Iki kibazo nticyagombaga gufata intera kuberako:

1) Niba nta nyota yo gushaka kugundira ubutegetsi yakabaye yererura akavuga ko atatinyuka guhindura ingirwategekonshinga yadushyiriyeho, kuko niryo rigena manda za perezida ndetse rikaba risobanutse neza ko zidashobora kurenga ebyiri, ibindi byose ni uburiganya bwuzuye UMURURUMBA wo kugundira ubutegetsi;

2) Kuba abantu bakomeje kubimubaza nuko bamuziho uburiganya no kugira indimi ebyiri, bityo akaba azwiho kuba umuntu uvuga ibi, agakora biriya, ntatinya guhemuka kandi ibyaha amaze kubirenza abandi bategetsi bose bababayeho, ndetse abenshi banemeza ko ntawuzaza amurusha ubuswa, ubugome, ubujura n’uburyarya. Bityo ubwoba no kumurambirwa bikaba aribyo bituma ahora abazwa ibi bibazo;

3) Kuba yibagirwa ko yagiranye igihango n’abaturage ku mugaragaro akatwumvisha ko azagira uruhare mu kuduhitiramo utuyobora, bisobanuye neza agaciro aha Miliyoni zirenga 11 z’abanyarwanda, kuriwe iryo tegekonshinga ntacyo rivuze kuko ritamuha ububasha bwo gutorera abanyarwanda ubayobora, bityo nkaba nemeza ko nabyo ubwabyo arikimenyetso cy’uko akomeje kwica Itegekonshinga nkana mu nyungu ze bwite.

Icyo nsaba abanyarwanda nuko mwahaguruka mwese mukamwereka ko ibyo akora arugutandukira ndetse atabifitiye ubushobozi n’uburenganzira, ibi ubwabyo byakabaye impamvu ituma yegura, kuko ntayobora igihugu mu buryo bwateganyijwe n’amategeko, ahubwo aruyoborana amarangamutima ye, niba rero muhisemo gukomeza kuba mu butegetsi bw’igitugu, mukaba mwemera gukomeza kubaho nabi, mwicwa nk’amasazi, mutagira uburenganzira bw’ibanze mu gihugu bwo kubaho neza, kugira ibibatunga, kugira aho muba, mukaba mwiyemeje kubaho mubushomeri mugihe agatsiko k’abantu bakeya bidagadura mu misoro y’abanyarwanda bamara kurengwa bakabigabiza n’abazungu b’inshuti zabo, niba urubyiruko rwiyemeje gukomeza kuba imburamukoro, kwimwa amafaranga yo kwiga kandi ababyeyi banyu, abakurambere banyu, ndetse namwe ubwanyu mwaragiye mutanga imisoro, mwarizigamiye mw’isanduku y’ubwiteganyirize nyamara ntimuhabwe na make, ndetse byose bikaba bitwarwa n’uyu munyagitugu nta mpuhwe abafitiye, niba muhisemo gukomeza kuba abicanyi n’abanzi b’Isi yose, ngaho nimutore iryo Tegekonshinga barimo kubapangira!


Ahubwo mboneyeho kubahamagarira mwese, mwese mwese uko muri mu byiciro bitandukanye gutinyuka gutangira kwamagana imyitwarire yuzuye ubugome no kwikunda bya Perezida Kagame, kuko ibibazo byose mufite uyu munsi ariwe ubitera, arimo kuroha urubyiruko, arica abanyarwanda, araruteranya n’abaturanyi, ararusahurira mu mahanga, mugihe twe twicwa n’inzara kandi bikaba bitagize icyo bimubwira, bityo tuve mu bugambanyi bwo guceceka tumwamagane kandi twisubize ibyacu, kuko akwiriye kuryozwa ibyo byose yagiye yangiza aho kugororerwa tumuha ububasha bwo kudutegeka cyangwa kuduhitiramo undi munyagitugu nkawe uzaba aje gukorera inyungu ze bwite n’agatsiko kabo, turi Miliyoni zirenga 11, aba banyabinyoma b’abagome ntibarenze ibihumbi ijana, icyo badutegekesha ni imitungo yacu, twe abanyarwanda turuvunikira mu mirimo itandukanye, mu nzego zitandukanye no mu buzima butandukanye turimo haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, doreko abenshi baciriwe ishyanga mugihe abanyamahanga barimo kurugabana basangira n’agatsiko ibyiza by’abanyarwanda, aka ni akagambane, nimucyo tugahashye tutajenjetse!

Monday, June 3, 2013

Perezida Jakaya Kikwete ntazasaba u Rwanda imbabazi
















Mardi 4 juin 2013 

Leta ya Tanzaniya ikomeje kugaragaza ko ibibazo bikurura umutekano muke w’akarere kose biterwa n’ubutegetsi bubi buri mu Rwanda. Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya Bwana Bernard Membe yatangaje ko Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete atazasaba imbabazi u Rwanda ngo bitewe ni uko yavuze ukuri! Membe avuga ko Leta y’u Rwanda igomba kujya mu biganiro n’abatavuga rumwe nayo bose , ati:” urutse n’umutwe wa FDLR ubu hamaze kuvuka amashyaka arenga 20 atavuga rumwe na leta y’u Rwanda , kuki batakwicara hamwe bakaganira ko ubusanzwe abanzi aribo bashyikirana?”. Membe yavuze ko leta y’u Rwanda ntamahitamo ifite ko byanze bikunze igomba gushyikirana na FDLR kuko hashize imyaka irenga 17 iyirwanya ariko ikaba itarayitsinze! Membe avuga ko abantu baregwa ibyaha bya jenoside bari muri FDLR bagomba kugezwa imbere y’ubutabera ariko abatarabukoze bakumvikana na leta y’u Rwanda mu kubaka igihugu no kugarura umutekano mu karere kose kandi n’amashyaka yose atavuga rumwe na leta ya Kigali akabigiramo uruhare. Hasi aha murasoma inyandiko yatangajwe kurubuga rwa interineti ya leta ya Tanzaniya isobanura igitekerezo perezida Jikaya Kikwete yavuze, iyo uyisomye neza ubona ibitekerezo biyikubiyemo bihuye n’ibyo Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yavuze imbere y’inteko ishingamategeko y’igihugu cye asobanura impamvu Kagame agomba kugirana imishyikirano na FDLR ndetse n’amashyaka amurwanya, dore uko iyo inyandiko iteye:


Ku italiki ya 26 Gicurasi 2013, umunyabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Bwana Ban Ki-moon hamwe n’umukuru wa Komisiyo y’afurika yunze ubumwe Dogiteri Nkosazana Dlamini Zuma,  batumiye inama ya mbere y’akarere, irebena n’umugambi w’amahoro, umutekeno , ndetse n’ubutwererane bya Republika iharanira demokarasi ya Congo n’akarere kose. Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete perezida wa Tanzania yaboneyeho akanya ko kuvuga icyo atekereza nk’inzira nyakuri yakemura intambara  zimaze kuba karande mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, muri iki gihe abantu benshi babona ko icyo gitekerezo cya Perezida Jikaya Kikwete ariyo nzira nyakuri itaziguye yagarura mahoro mu karere.

 Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, nk’umuntu w’inararibonye mu bya politiki, kandi wafashije cyane afurika mu bibazo by’amahoro, yerekanye ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere, ko igihe kigeze ngo ibihugu by’u Rwanda ndetse na Uganda buri cyose ku ruhande rwacyo kigomba kugirana ibiganiro bitaziguye n’imitwe ibirwanya ariyo FDLR, na ADF-NALU. Yemeje ko imbunda n’amasasu ataricyo gisubizo ku ntamabara zimaze kuyogoza akarere. Perezida Kikwete ntiyirengagije uruhare bamwe mubagize umutwe wa FDLR (ndlr: umutwe wavutse muw’2000, nyuma y’isenywa ry’inkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri Zaire) bagize muri jenoside yo 1994, kuriwe yatanze inama nk’umuntu ushyira mu gaciro, no gushakira umuti nyawo ikibazo. 

U Rwanda rwagombye kwiyumvisha ko uretse na Tanzaniya, nta gihugu na kimwe cyashyigikira abantu bijanditse mu bikorwa bya jenoside. Ibyo kwaba ari ukwirengagiza uruhare Tanzaniya yagize mu mateka yayo, aho yagiye ivuga idategwa kandi ikamagana uwariwe wese wagiye ukora ibikorwa  binyuranye n’ubutabera no ikamagana n’abagiye bakora ibyaha bibangamiye inyoko-muntu. Kuba u Rwanda rwaramaganye igitekerezo cy’inama bagiriwe na perezida Kikwete, birerekana ko abayobozi b’u Rwanda bafite ibitekerezo bigufi  kandi bakaba batareba kure .   

Birumvikana ko jenoside ari ishyano ryagwiriye abaturarwanda ritazibagirana kandi ikaba yarababaje bikomeye, kandi ikaba yaragize ingaruka zikomeye zikagera n’inyuma y’imipaka y’igihugu cy’u Rwanda. Ndetse Tanzaniya ni kimwe mu bihugu jenoside yo mu Rwanda yagizeho ingaruka zikomeye cyane kuko yakiriye impunzi ibihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda. Uretse nibyo kandi Tanzania yagiriye neza impunzi z’abanyarwanda, ari mbere ndetse na nyuma ya jenoside. Abahungu n’abakobwa b’impunzi z’abanyarwanda zagize amahirwe yo kwigira ubuntu mu mashuri ya kaminuza ya Tanzania, ndetse bamwe bakaba aribo bafite imyanya muri guverinoma y’u Rwanda ubu.

Ariko, iyo turebye ibiri kuvugwa n’abayobozi b’abaturanyi b’igihugu cy’u Rwanda kuri iyi nama nziza y’amahoro yatanzwe na Nyakubahwa perezida Kikwete, usanga yarafashwe nk’umwanzi w’igihugu cyabo, kandi inama nziza  yashyize ahagaragara zikubiyemo ibintu byagombye kuba byaravuzwe kera n’abandi baperezida. Ibyo yavuze ntibisaba ubwenge buhanitse,   ahubwo nibyo umuntu  wese ureba kure kandi ushyira mu gaciro yibonera. Kuganira ku bibazo kubashyamiranye nibyo bifite amahirwe menshi yo kugera ku mahoro arambye kurusha gukomeza gukoresha intwaro zica kandi zigasenya ibikorwa by’amajyambere.  Biratangaje kubona uburyo u Rwanda rwafashe nabi inama rwagiriwe y’amahoro, ahubwo rukaba rushaka gukomeza guhungabanya umutekano w’akarere kose no kubangamira igitekerezo cyose cyagarura amahoro, abayobozi b’u Rwanda bakaba bakomeje kugaragaza  agasuzuguro n’ubwirasi bikabije. Ikibabaje cyane nuko imvugo n’imyitwarire ya ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda  ari gashozantambara kandi yuzuyemo agasusuguro; akaba yarerekanye ko igitekerezo cya perezida Kikwete nta gaciro u Rwanda rugiha. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yageze naho yishongora cyane avuga ko perezida Kikwete agomba gusaba imbabazi u Rwanda kugitekerezo yatanze. Dukurikije iyi mvugo ya Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, turasanga ambasaderi w’u Rwanda i Daresalamu, yagombye guhamagazwa na Ministre w’ububanyi n’mahanga wa Tanzaniya, kugira ngo asobanure iby’imvugo yuzuye agasuzuguro ya Ministre w’ububanyi n’mahanga w’u Rwanda yavuze kuri perezida wa Tanzania.

Mu gihe bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’amahanga bashaka ko haboneka amahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro, u Rwanda rwo ntirubikozwa, ahubwo rurimo gutegura intambara ya simusiga. Urwanda rwabaye nk’umwana w’umutesi bakoraho akiriza  maze akigaragura mu byondo kugira ngo bamugirire impuhwe. U Rwanda ni igihugu kitihanganira uwariwe wese wakinenga yaba ari imbere mu gihugu cyangwa se yaba ari hanze yacyo. Ibyo byatumye  abayobozi b’u Rwanda bazamuka cyane, bishyira hejuru ku buryo buri munsi bumva bagomba guhora bagaragara nk’ibikomerezwa by’isi. Iterambere rivugwa mu Rwanda n’ibihugu by’ibihangange byahumishijwe amaso n’ikinyoma cya leta ya Kagame, akenshi ibyo bihugu bishyiramo amakabyankuru bigatuma abategetsi b’u Rwanda bumva ko batagomba kuba bakorwaho kabone niyo bakora amakosa angana n’ay’ingurube!

Leta ya Kagame ntiyifuza na rimwe ko jenoside 1994 yaba amateka, ahubwo yabaye indirimbo itava mu kanwa , iba urwitwazo rushyirwa imbere kandi rudahinduka mu kwanga imishyikirano yo kugarura amahoro n’umutwe wa FDLR. Ubundi amateka abamo ibice bitandukanye; iyo abavandimwe bahemukiranye, kugira ngo bashobore kubana mu mahoro arambye,  buri wese ku ruhande rwe agira icyo yigomwa, bakibagirwa ibyabaye, inzika zigahambwa kure, hakabaho kuvugana nta buryarya, bakababarirana, bikarangira bagatangira buzima bushya mu mahoro,amahoro agahinda. None ni ryari kuri leta ya Kagame, jenoside 1994 izaba amateka? Ingero ni nyinshi zigaragaza uko ahandi bakemuye amakimbirane, byarabaye muri Afrika y’epfo ANC n’indi mitwe yaharaniraga kwibohoza muri icyo gihugu bicaye hamwe na bagashakabuhake bari bafite politiki ya ruvumwa y’ivanguramoko(apartheid), maze bemeranya gukorera hamwe bariyunga bityo bahitamo inzira iboneye ya demokarasi. Urundi rugero ni uko nyuma y’imyaka myinshi ikorera abaturage ba Angora ibyaha ndengakamere, UNITA ubu iri muri guvernoma ikaba igendera kuri demokarasi muri icyo gihugu. Uretse kandi izi ngero zitanzwe haruguru, ejobundi muw’2011, Leta zunze ubumwe za amerika n’abo bafatanyije bahisemo inzira y’ibiganiro itaziguye n’imitwe y’abatalibani(Taliban), mu mugi wa Doha (Quatar) niba ntibeshye.

Leta ya Kagame yagombye kumva ko kwigira indakoreka ntacyo byazayigezaho. Imyaka igiye kuba 20 indirimbo ari jonoside yo muri 1994. Mu mugambi wayo wo kurimbura FDLR ikoresheje imbaraga ntiyigeze narimwe iwugeraho. Umuntu muzima ukunda amahoro kandi agashyira mu gaciro uba muri Kigali, yagombye kumva ko leta y’u Rwanda yagombye guhindura imyifatire n’imigambi maze igakurikiza iyi nama nziza y’amahoro yatanzwe na Nyakubahwa perezida Kikwete. Kuba Umukuru wa Tanzaniya ahamagarira abashyamiranye kujya mu biganiro, ntibivuga ko uwakoze ibyaha by’ubwicanyi uko byaba bingana kose ko atazabibazwa. Ntibikabeho! Ibiganiro ni ngombwa ahubwo hagashyirwaho imigabo n’imigambi yo guhana abijanditse bose m’ubwicanyi bwa jenoside ya 1994 ku mpande zombi, bityo abo bicanyi bakavangurwa mu bana bakiri bato cyangwa se bavutse nyuma y’icyo gihe. Iyi niyo nzira yonyine ishoboka kugira ngo hashobore kuba ibiganiro bidafifitse, kandi ndizera ko bishoboka habaye ubushake.

Turamutse tuvuze ibyerekeranye n’iyi jenoside, sinaba nibeshye nibukije ko Kagame ubwe ashinjwa n’ubucamanza bw’ubufaransa ko afite uruhare muri jenoside y’abanyarwanda kuko ariwe wakomye imbarutso yayo mahano (ndlr: Kagame niwe washoje intambara mu Rwanda m’Ukwakira 1990, irangizwa n’’uko yakoze igikorwa cy’iterabwoba agahanura indege yarimo abaperezida babili; Habyarimana na Ntaryamira bigakurura jenoside mu Rwanda). Imyitwarire mibi mububanyi n’amahanga abayobozi b’u Rwanda barimo bagaragariza Tanzaniya ubu ihuye neza niyo bagaragarije ubufaransa igihe bwasohoraga inyandiko zo guta muri yombi abasilikari bakuru ba FPR. Ikigaragara nuko uyu mwana(leta y’u Rwanda) yabaye umutesi (spoiled child)bikabije, ku buryo adashobora kwihanganira abanenga ibikorwa bye, cyangwa ngo abe yajya impaka zubaka n’abo batabona ibintu kimwe.  Nakwibutsa kandi ko umuryango w’abibumbye muri raporo wakoze werekanye ko Kagame yakoze ibyaha bya jenoside (ndlr: mapping rapport) muri Congo.

Turetse kandi n’ibi bimenyetso by’impurirane bigaragaza ibyaha bya Kagame, ibihugu bituranyi by’u Rwanda, birifuza ko haba ibiganiro byagarura amahoro n’ubwumvikane. Kuki u Rwanda rwo rutagaragaza ubushake bwo kumvikana n’abandi? Ikindi kandi, nuko Kagame n’abicanyi bafatanyije ubutegetsi, babugezeho banyuze mu nzira y’ubunyeshyamba bavuye mu gihugu cya Uganda yamennye amaraso menshi cyane muw’1994. Nyamara n’ubwo bari inyeshyamba muri icyo gihe, ntibyababujije kwemererwa kujya mu mishyikirano y’amahoro n’ubutegetsi bwari buriho mu myaka ya za 1990.

Muri make Abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda ntibifuza ko FDLR yava muri congo kubera ko impamvu ari uko ituma bajyayo kwisahurira yaba ivuyeho burundu. Bityo akaba ntayindi mpamvu bakitwaza yo gukomeza gukurura umutekano muke mu karere. Kuba FDLR ikomeza kuba muri Congo biha leta ya Kagame urwitwazo rwo kwivanga mu bibazo bya Congo, ku nyungu zihariye z’agatsiko ayoboye, igatuma leta ya congo idashobora kubona uko iyobora igihugu. U Rwanda rufite ingabo nyinshi zirenze ubushobozi bw’ubukungu bwarwo, Kagame akaba nta handi yakura amafaranga yo kubahemba no kubatunga Atari uko agiye guzikoresha mu gusahura umutungo kamere wa Congo. Kuba leta ya Kagame ihora yohereza ingabo muri Congo buri gihe rero, si uguhiga FDLR, ahubwo umugambi nyamukuru aba aruwo kwisahurira umutungo kamere no kubona amafaranga yo gutunga ingabo z’igihugu cye.

U Rwanda rwarakajwe by’umwihariko no kuba ingabo za Tanzania zizaba ziri mu ziri mugikorwa cya ONU cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo, umutwe urebwa cyane akaba ari M23 ugizwe n’ingabo z’u Rwanda. Ubu burakari kandi buraterwa kandi n’ibyaha birimo bishyirwa ku karubanda Kagame akomeje gukorera muri kariya karere, kubera gufasha imitwe y’ibisambo ikomeza kwica, gufata abagore ku ngufu, no kumusahurira kubera inyungu z’agatsiko kayoboye u Rwanda, bakumva ko kuba ingabo za Tanzaniya zizifatanya n’iza UN/SADC mu guhashya iyo mitwe, bizabangamira imigambi ye yo gukomeza kwisahurira umutungo kamere wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kanda aha wumve uko BBC isobanura ibyo Membe yabisobanuye
Iyi nyandiko yashyizwe mu Kinyarwanda n’umusomyi wa veritasinfo

Uburyo uRwanda rwakiriye ijambo rya Perezida Kikwete ni akumiro




















[Nyuma y'aho Perezida Kikwete avugiye ijambo Addis-Abeba, hari abumvikanishije amakaraza ku maradiyo, abandi bitotombera mu mabaruwa, mu binyamakuru, ndetse no mu by'ikoranabuhanga rimaze kutugeza ho. Perezida Kikwete bamwise amazina aruta ubwinshi ay'ihururu. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzaniya yatangarije Inteko ishingamategeko aho Guverinoma yabo ihagaze ku byerekeye isahinda yagerageje gupfukirana ijambo rya Perezida wabo. Ndetse n'umwe mu banyagihugu wa Tanzaniya yagize icyo abivuga ho. Nagerageje gusemura mu kinyarwanda ibyo uwo muturage yanditse mu cyongereza. Ndibwira yuko byafasha abakomeje n'abashaka kungurana ibitekerezo kuri iyi nsangamatsiko kuko indimi zose zitatubangukira kimwe. Umwandiko w'uwo muturage nywometse hano uko wakabaye: http://hungryoftruth.blogspot.com/2013/06/rwandas-reaction-to-president-kikwetes.html ==Leopold Munyakazi].

31 Gicurasi 2013
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2013 Addis-Abeba (Etiyopiya), Umunyamabanga mukuru wa Roni, Bwana Ban Ki-moon n’Umukuru wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma batumije inama ya mbere ihuje abashinzwe gukurikirana imigambi y’amahoro, umutekano n’ubufatanye muri Kongo ndetse no mu karere. Muri iyo nama ikomeye ni ho Perezida wa Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, yavugiye amagambo  benshi mu basesenguzi bashyira mu gaciro basanze ari mo amanyakuri  n’ubushishozi buhageze ku birebana n’intambara z’urudaca mu karere k’ibiyaga bigari. Perezida Kikwete – imena n’inararibonye muri diporomasi wahagarariye imishyikirano y’amahoro itagira ingano muri Afurika – yatangaje yuko igihe kigeze ngo ubutegetsi bw’uRwanda n’ubw’uBuganda buhugukire ku buryo butazuyaza kugirana ibiganiro by’amahoro n’imitwe FDRL na ADF yabwigometse ho. Yaravuze, kandi ni byo koko, ati birigaragaza yuko atari urusaku rw’imbunda ruzava mo igisubizo nyakuri, nk’uko gihamya yabyo ibonekera mu ntambara z’ubutitsa akarere kacu gahora mo. Ntiyigeze ababarira abo muri FDRL baba baragizeuruhare muri jenoside yo mu 1994. Ayo magambo yayavuze nk’umuntu ushyira mu gaciro kandi ugamije ibikorwa bifatika.
URwanda rwagombye kuba ruzi neza kurusha  igihugu icyo ari cyo cyose ko nta buryo Tanzaniya yababarira cyangwa  ngo ishyigikire abakoze jenoside. Kuba uRwanda rubica mo amarenga, umuntu abivuze uko biri, ni ikimenyetso kigaragaza ubujiji bw’agahomamunwa bw’amateka ararikirwa kandi atagereranywa ya Tanzaniya – amateka yo kwamaganira ku mugaragaro  ingeri zose z’ubukozi bw’ibibi n’iz’akarengane. Ariko kandi, kubona uRwanda ari rwo ruca amarenga y’ako kageni byerekana gusa ukuntu ububasha bwo kwibuka bw’icyo gihugu buguniye mu mfuruka ifunganye.
Abantu bose bazi yuko jenoside yashyize abaturage b’uRwanda mu kangaratete kababaza kandi kadashobora kwibagirana, ariko bazi n’uko ingaruka n’inkurikizi zayo zakoze no ku batuye kure y’imipaka y’uRwanda. Ingaruka za jenoside zageze no muri Tanzaniya  rwagati ziyikoreza umutwaro wo kugoboka impunzi z’Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi. Tunibuke yuko Tanzaniya ifite amateka maremare mu gufata neza impunzi z’Abanyarwanda, haba mbere haba na nyuma ya jenoside. Abahungu n’abakobwa b’izo mpunzi binjijwe  mu nzego z’uburezi bwa Tanzaniya  bahabwa inyigisho ku buntu bemererwa no muri za Kaminuza, none ubu benshi muri bo bari mu myanya yo hejuru mu butegetsi bw’igihugu cyabo.
Bityo rero, kubera  ibyo byose ndabamenyesha yuko naguye mu kayubi numvise uburyo abaturanyi bacu bakiranye amarangamutima y’umurengera  amagambo y’umurembe yavuzwe na Perezida Kikwete. Koko rero, ibyo Perezida wacu yavuze byashoboraga(ndetse byagombaga) kuba byaravuzwe n’abandi bakuru b’ibihugu kuva kera. Ibyo yavuze ni ikigaragarira bose ku buryo nta n’ugomba kwirirwa abitekereza ho! Ni ugushyira mu gaciro gusa! Imishyikirano ni yo iba ifite amahirwe menshi yo gushyika ku mahoro arambye kurusha ibyo kujya mu mitsi. Ni yo mpamvu  nsanga amarangamutima y’umurengera uRwanda rwakiranye amagambo ya Perezida Kikwete adateye impungenge gusa, ahubwo anateye icyoniki kandi akaba n’ubushizibwisoni burenze urugero! N’ikirenze urwego rw’akumiro, ni imyitwarire y’ubushinzi yaranze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda. Aribyimbya ak’umutubu n’impogazi iyo agerageza kumvikanisha yuko ibyo Perezida Kikwete yavuze ari amahomvu!Arageza  n’aho kumuhangara ngo yihakane amagambo yavuze ndetse ngo anayavuguruze! Niba hari n’icyakagombye gukorwa, ndatekereza yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wacu yagombye guhamagaza Ambasaderi w’uRwanda uri i Dar-es-Salaam akamusaba gusobanura amagambo y’ibinyabasazi ya Minisitiri wabo.
Kuva igihe kirekire cyane Umuryango Mpuzamahanga wishe amatwi kandi uhuma amaso ku bibazo by’uRwanda, bikavuga yuko ako gahugu kangana n’urushyi rw’uruhinja mu by’ukuri nta kintu na kimwe kadatoka, ndetse n’ubuhotozi. URwanda rwahindutse nk’umwana wateteshejwe udakorwa ho kandi ukomwa n’akantu kose, yewe no kwica ijisho gusa bikaba sakirirego yo kumunenga. URwanda rufite ingeso yo kutakirana umutima mwiza akanegu ako ari ko kose, kaba kavutse mu gihugu imbere cyangwa se gaturutse hanze. N’abayobozi barwo kandi  biyerekana nk’abirasi bakibona mo igitangaza. Wenda  kubera yuko ibihugu by’iBurayi birurata ngo kubera amateka yarwo y’ukwishyuka mu rwego rw’ubukungu, amaherezo byaje gucengera mu mitwe y’abayobozi b’uRwanda  cyane ku buryo bibwira yuko  ibanga barigeze imuzi.
Kuba uRwanda ruvuga yuko rudashobora kugirana ibiganiro n’abigomeke ba FDRL kubera uruhare baba baragize muri jenoside, ni ukwigira imfungwa n’abacakara b’amateka yahise. Amateka y’isi yuzuye mo ingero zitabarika z’abantu banganaga urunuka ariko amashoka yabo bakayacura mo amasuka n’inkotazabo bakazisubiza mu rwubati, maze bagahererekanya amashami y’imizeti kubera inyungu zisumbuye zo kubana mu mahoro n’iz’uburumbuke bw’ibihe biri imbere. Ibi byarabaye muri Afurika y’Epfo ishyaka ANC n’indi miryango irangamiye iterambere yashashe inzobe na ba gashakabuhake ruharwa bimakaje poritiki yasumbije izindi zose uruhutazo n’ubunyamaswa (apartheid= ivanguramoko) mu mateka ya Muntu, nuko bakemeranywa gukorera hamwe mu mpugu ibabumbye bose kandi irangwa na demukarasi. Ni na ko byagendekeye ishyaka UNITA ryo muri Angola, kuko nyuma y’ibinyacumi byinshi rikorera abaturage amarorerwa anuka urwango, ubungubu riri muri guverinoma y’icyo gihugu igendera ku mahame ya demukarasi.  No mu mwaka wa 2011, Reta Zunze Ubumwe za Amerika zafatanyije n’abanywanyi b’icyo gihugu maze batangira ibiganiro mbonankubone na bamwe mu byigomeke by’Abataribani i Doha muri Katari(Qatar), niba mbyibuka neza.
URwanda rwagombye gukanguka rugashyira ubwenge ku gihe! Kwibonabona ntacyo byigeze bigera ho kandi nta n’icyo bizagera ho. Ubu biri hafi gushyika imyaka 20 kuva kuri jenoside yo mu wa 1994 kandi muri icyo gihe cyose uRwanda ntirwashoboye kugera ku ntego zarwo zo gukura ho FDRLrukoresheje ingufu. Umuntu wese w’i Kigali ufite mu mutwe hazima yagombye kubona ko guhindura ingamba hari mo ubuhanga n’ubushishozi , bikaba ari byo, ku buryo bufatika, bikubiye mu ijambo rya Perezida wacu. URwanda rwagombye kwiyumvisha yuko kuba Tanzaniya irushishikariza imishyikirano itaziguye bitavuga ko yakwegura urwiyumviro rwayo kugeza aho yatuma abantu bumva yuko abateguye jenoside n’abayishyize mu bikorwa bashobora kwidegembya nta nkomyi n’inkurikizi. Reka daa! Ibiganiro bishobora, ndetse byanagombye  gutanga umwanzuro n’inzira byo kumenya uko twafata ba ruharwa bakoze jenoside tukabatandukanya n’abatarayigize mo uruhare, nk’abavutse nyuma y’umwaka wa 1994. Uru ni urugero rumwe gusa rw’ukuntu ibiganiro byakorwa. Nzi neza ko hari n’ubundi buryo bwinshi.
Ariko se iyo mvuga jenoside, mba nibeshya iyo nibutsa yuko na Perezida Kagame ubwe yatahuwe ho n’umucamanza w’Umufaransa kuba umufatanyacyaha muri ayo mahano? Ndibutsa yuko, nk’uko twari tubyiteze, uRwanda rwakiranye imyanzuro y’iryo perereza ubuhubutsi n’umuranduranzuzi byatombotse kugeza n’aho gucana umubano wo mu rwego rwa diporomasi n’igihugu cy’uBufaransa. Na none, ibi turi mo bizongera byerekane yuko uyu “mwana wigize bajeyi” adashobora kwihanganira ikinegu icyo ari cyo cyose cyangwa se ibiganiro by’imbonankubone. Kandi rero ndanibutsa yuko vuba hatarenze umwaka ushize raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje yuko uRwanda rwa Kagame rwakoze jenoside muri Kongo cyangwa se ko rwateye inkunga abayihakoze!
N’ubwo hari ibyo bimenyetso byose simusiga, abaturanyi b’uRwanda na none biteguye kunyuza icyo gihugu mu nzira y’imishyikirano. Mbese ni kuki uRwanda rwo rudashobora gutora iyo myifatire? Kandi Kagame ntiyakwiyibagiza ko we ubwe n’abambari be bo muri FPR-Inkotanyi  babanje kuba ibyigomeke. Bari inyeshyamba zateraga ziturutse mu mashyamba yo mu Buganda mbere yuko bigarurira ubutegetsi mu mwaka wa 1994. Nyamara kandi, kuba bari ibyigomeke ntibyabujije yuko batumirwa bakanagira n’uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha kuva mu mwaka wa 1990.
Icya nyuma, mfite ibyiyumviro yuko uRwanda rudashaka ko abigomeke ba FDRL bava ho, akaba ari yo mpamvu rwamaganira kure inama yo kugirana na bo ibiganiro, kandi nyamara ari inzira nyayo yarangiza ayo makimbirane burundu. Ibi ndabivugira yuko kuba FDRL iguma muri Kongo biha uRwanda urwitwazo rwo kwivanga mu bibazo bya Kongo, bityo rukahatera akaduruvayo maze ahasigaye rukibera rusahuriramunduru mu rwego rw’ubukungu n’urwa poritiki. Hari aho nasomye yuko igisirikari cy’uRwanda-  ni kimwe mu byagutse cyane ugereranyije umubare w’abasoda n’ubukungu n’ubuso bw’igihugu- kibeshejwe ho no gusahura umutungo kamere wa Kongo. URwanda rero rwinjira muri Kongo rwitwaje yuko rukurikiranye abigomeke ba FDRL ariko mu by’ukuri icyo rukora ni uguhitisha umutungo wayo.
Ikindi kandi gitera uRwanda kurakarira Tanzaniya ku buryo bw’umwihariko, ni uko kuba iri mu mutwe w’Ingabo za Roni ziri muri Kongo, abasirikari bayo barangwa no gushyira mu gaciro bazajya basandariza ku karubanda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byarwo, ndetse bakanabiburiza mo. Ni yo mpamvu amarangamutima y’umurengera  yatombokeshejwe n’amagambo y’umurembe Perezida wacu yavuze atagomba gufatwa nk’igikorwa cy’intarutsi. Ni kimwe mu bigaragaza akababaro gakomoka ku mpungenge uRwanda rufite kubera ko Ingabo zacu ziyemeje gufatanya n’iza Roni ndetse n’izo mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika mu bikorwa bya gisirikari muri Kongo.
Uko mbyumva ni ko mbibagejejeho.
Umuturage w’inkenzi.

Membe: Kikwete won’t apologise to Rwanda

By Samuel Kamndaya
The Citizen Reporter 
Saturday June 1   2013

IN SUMMARY

The proposal was made in good faith, Foreign Affairs and International Cooperation minister Bernard Membe told Parliament yesterday.

She urged President Kikwete to retract his comments. She told RFI that she did not expect President Kikwete to suggest that Rwanda negotiate with “known terrorists” since he had served as a Foreign Affairs minister and knows the FDLR background.

She added that Mr Kikwete could be just another sympathiser for the group whose ideology is still being fought in Rwanda and worldwide. The chairman of Rwanda’s Parliamentary Foreign Affairs Committee, Mr Gideon Kayinamura, is also on record as having categorically stated that suggesting negotiations with the FDLR militias was a big insult to Rwandans.

Rwandans living in the US have also petitioned President Barack Obama not to listen to such positions and continue with support to Rwanda and the region to bring FDLR criminals to justice.

The US government has already reinstated a $5 million prize on the FDLR rebel leaders, like Sylvestre Mudacumura and labelled the group as a terrorist movement in the region.

But winding up the debate for his ministry’s budget in the National Assembly yesterday, Mr Membe said Mr Kikwete had no ill-intention in the proposal he made during the 21st African Union Summit on May 26.

According to him, it was high time Rwanda considered the fact that peace was made with enemies and that negotiations could only be made with enemies and not friends.

Mr Membe also told the National Assembly that the government would consider taking to DRC eight journalists to cover the country’s peacekeeper forces in the Eastern side of the country.

“Our forces in DRC are doing a wonderful job and have been received with jubilation and we hope they will keep the spirit alive by demonstrating our values and hospitality,” he said.

Mr Membe, however, noted that there was propaganda aimed at mudslinging Tanzanian forces and thus plans were underway to send reporters under army guidance to report their activities.

“We will soon send eight reporters to DRC where they will document activities by our forces which are already there of peace restoration in the eastern part of the country,” he said.


A total of 1,283 soldiers will be sent to Congo from Tanzania to form the UN Force Intervention Brigade made up of 3,069 soldiers.

Rwanda's reaction to President Kikwete's statement shocking

Friday, 31 May 2013

Photo: H.E. Jakaya Mrisho Kikwete,  President of the United Republic of Tanzania

On 26 May 2013 in Addis Ababa the UN Secretary General, Mr. Ban Ki-moon and the Chairperson of the African Union Commission Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, convened the first meeting of the Regional Oversight Mechanism of the Peace, Security and Cooperation Framework for the DRC and Region. It was at this important meeting where the President of the United Republic of Tanzania, H.E. Jakaya Mrisho Kikwete made what many level headed commentators have referred to as candid and commonsensical remarks about the protracted conflicts in the Great Lakes Region. President Kikwete - a seasoned and consummate diplomat who has helped broker many peace deals in Africa - remarked that it was high time Rwanda and Uganda gave serious attention to peace talks with FDLR and ADF rebels respectively. He said, and correctly so, that it was evident the barrel of the gun cannot bring about the ultimate answer as testified by the recurrence of fighting in our region. He never condoned the role that the FDLR rebels played in the 1994 genocide. He was being reasonable and pragmatic.

Rwanda should know better than any other country that there is no way Tanzania would condone or sympathize with the perpetrators of genocide. To make suchinsinuations is, quite frankly, demonstration of breathtaking ignorance about Tanzania’s enviable and unparalleled history - the history of speaking out against any forms of crimes and injustices. Moreover, for Rwanda to make such insinuations is to show just what a short memory span this country has.

Admittedly, genocide brought about painful and unforgettable misery to the people of Rwanda but its spillover effects were felt well beyond its borders. The effects of genocide were felt right inside Tanzania which had to shoulder the burden of providing for thousands of Rwandan refugees. By the way, Tanzania has a long history of taking good care of Rwandan refugees both before and after genocide.The sons and daughters of the Rwandan refugees benefitted from Tanzania’s generous education system by studying, for free, at the country’s Universities and many of them are now occupying high positions in the Government of their motherland.

So given the foregoing, I have to say that I have been taken aback by our neighbors’ over-reaction to what was a completely innocuous statement by President KikweteIndeed, what the President said could (and should) have been said by other leaders a long time ago. What he said is a no-brainer!  It is commonsensical!  Negotiations have a much better chance of resulting into durable peace than the use of force. Thus, I find the reactions from Rwanda not only disturbing but also objectionable and utterly impudent! What is even more shocking is the discourteous behavior shown by the Rwanda’s Foreign Minister.  She seems to be getting too much big for her boots as to suggest that President Kikwete’s statement was absurd! She even has the audacity to ask that he should retract it. If anything, I think it is our Foreign Ministry which should summon the Ambassador of Rwanda in Dar es Salaam and ask him to clarify his Minister’s inadvisable utterances.

For far too long now the international community has adopted a softly softly approach with respect to Rwanda and this has meant that this tiny country gets away with literally everything, even murder. Rwanda has become like a spoiled child - untouchable and overly sensitive to everything even the slightest suggestion of censure. Rwanda has a tendency of not taking kindly any form of criticism whether from within or without. And its leadership comes across as snobbish and delusional. May be the western countries’ plaudits about its so called success storyhave finally got into the heads of Rwandan leaders so much that they think they know it all.

For Rwanda to say that they cannot engage in talks with FDLR rebels because of their role in 1994 genocide is to allow themselves to be the captives of the past. History is replete with numerous instances of former sworn enemies burying their hatchets and extending an olive branch to one another for the sake of peaceful coexistence and future prosperity. This happened in South Africa where ANC and other progressive movements sat down with the perpetrators of one of the most brutal and inhumane policies in the history of mankind (apartheid) and agreed to work together in an inclusive and democratic society. Similarly, after many decades of committing some of the most heinous crimes against the people of Angola, UNITA is now part of the democratic government of that country. And in 2011, US and its allies initiated direct talks with some elements of the Taliban in Doha (Qatar), if my memory serves me well.

Rwanda should wake up and smell the coffee! Being delusional has not workedand won’t work.  It is now close to 20 yrs since the 1994 genocide and during all that time Rwanda has not been able to achieve its objectives visa vis FDLR rebelsthrough the use of force.  Any sane person in Kigali should see the wisdom of changing the tactic/strategy which is, for all purposes and intents, what our President said in the Statement. Rwanda should understand that by calling for direct talks, Tanzania does not suggest, by any stretch of imagination, that the architects and executors of genocide should go scot free. Not at all! Talks can, and indeed should, offer the mechanism of dealing with known perpetrators of genocide by isolating them from non-perpetrators such as those born after 1994.This is just one example of approaching talks. I am sure there are many others.

But talking of genocide, am wrong in recalling that even President Kagame himself was once found to be complicit in this crime by a French Magistrate? I recall that Rwanda’s reaction to this finding was, as we have come to expect, fast and furious to the extent of severing its diplomatic relations with France. Again, this goes to show that this “spoiled child” can’t stand any sort of censure or straight talking. I also recall that as recent as last year a UN report revealed that Rwanda’s Kagame had committed or assisted in committing genocide in DRC!
Despite all this compelling evidence, neighbors of Rwanda are still ready to engage that country in talks. Why can’t Rwanda show the same attitude? And lest he forgets, Kagame himself and his RPF henchmen come from a background of rebellion. They were rebels operating from Ugandan forests before taking over power in 1994. However, despite their “rebels” status they were invited and took part in the Arusha peace process of the early 1990s. 
 
Finally, I have a gut feeling that Rwanda doesn’t want FDLR rebels to go awaythat’s is why it is vehemently opposing the suggestion of talks which is one sure way of ending this conflict once and for allThis because, the perpetual presence of FDLR rebels in DRC gives Rwanda a convenient excuse to interfere in the DRC’s affairs thereby making the country ungovernable for its own economic and geopolitical interests. I read somewhere that Rwanda’s army – which is one of the biggest for a country of that economy and size - is mainly sustained by the exploitation of DRC’s natural resources. So, Rwanda goes into the DRC on the pretext that it is in hot pursuit of the FDLR rebels but in actual fact what it does is to plunder the resources.

And Rwanda is particularly angry with Tanzania because by being part of MONUSCO in DRC, its misdeeds will be exposed and curtailed by our non-nonsense troops. So the over-reaction to our President’s innocuous statement should not be seen in isolation. It is part of the frustration born out of the uneasy situation which Rwanda finds itself in as a result of our troops being part of the UN/SADC intervention force in DRC.

I submit.

Concerned Citizen.