Monday, June 3, 2013

Perezida Jakaya Kikwete ntazasaba u Rwanda imbabazi
















Mardi 4 juin 2013 

Leta ya Tanzaniya ikomeje kugaragaza ko ibibazo bikurura umutekano muke w’akarere kose biterwa n’ubutegetsi bubi buri mu Rwanda. Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya Bwana Bernard Membe yatangaje ko Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete atazasaba imbabazi u Rwanda ngo bitewe ni uko yavuze ukuri! Membe avuga ko Leta y’u Rwanda igomba kujya mu biganiro n’abatavuga rumwe nayo bose , ati:” urutse n’umutwe wa FDLR ubu hamaze kuvuka amashyaka arenga 20 atavuga rumwe na leta y’u Rwanda , kuki batakwicara hamwe bakaganira ko ubusanzwe abanzi aribo bashyikirana?”. Membe yavuze ko leta y’u Rwanda ntamahitamo ifite ko byanze bikunze igomba gushyikirana na FDLR kuko hashize imyaka irenga 17 iyirwanya ariko ikaba itarayitsinze! Membe avuga ko abantu baregwa ibyaha bya jenoside bari muri FDLR bagomba kugezwa imbere y’ubutabera ariko abatarabukoze bakumvikana na leta y’u Rwanda mu kubaka igihugu no kugarura umutekano mu karere kose kandi n’amashyaka yose atavuga rumwe na leta ya Kigali akabigiramo uruhare. Hasi aha murasoma inyandiko yatangajwe kurubuga rwa interineti ya leta ya Tanzaniya isobanura igitekerezo perezida Jikaya Kikwete yavuze, iyo uyisomye neza ubona ibitekerezo biyikubiyemo bihuye n’ibyo Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yavuze imbere y’inteko ishingamategeko y’igihugu cye asobanura impamvu Kagame agomba kugirana imishyikirano na FDLR ndetse n’amashyaka amurwanya, dore uko iyo inyandiko iteye:


Ku italiki ya 26 Gicurasi 2013, umunyabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Bwana Ban Ki-moon hamwe n’umukuru wa Komisiyo y’afurika yunze ubumwe Dogiteri Nkosazana Dlamini Zuma,  batumiye inama ya mbere y’akarere, irebena n’umugambi w’amahoro, umutekeno , ndetse n’ubutwererane bya Republika iharanira demokarasi ya Congo n’akarere kose. Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete perezida wa Tanzania yaboneyeho akanya ko kuvuga icyo atekereza nk’inzira nyakuri yakemura intambara  zimaze kuba karande mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika, muri iki gihe abantu benshi babona ko icyo gitekerezo cya Perezida Jikaya Kikwete ariyo nzira nyakuri itaziguye yagarura mahoro mu karere.

 Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete, nk’umuntu w’inararibonye mu bya politiki, kandi wafashije cyane afurika mu bibazo by’amahoro, yerekanye ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere, ko igihe kigeze ngo ibihugu by’u Rwanda ndetse na Uganda buri cyose ku ruhande rwacyo kigomba kugirana ibiganiro bitaziguye n’imitwe ibirwanya ariyo FDLR, na ADF-NALU. Yemeje ko imbunda n’amasasu ataricyo gisubizo ku ntamabara zimaze kuyogoza akarere. Perezida Kikwete ntiyirengagije uruhare bamwe mubagize umutwe wa FDLR (ndlr: umutwe wavutse muw’2000, nyuma y’isenywa ry’inkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri Zaire) bagize muri jenoside yo 1994, kuriwe yatanze inama nk’umuntu ushyira mu gaciro, no gushakira umuti nyawo ikibazo. 

U Rwanda rwagombye kwiyumvisha ko uretse na Tanzaniya, nta gihugu na kimwe cyashyigikira abantu bijanditse mu bikorwa bya jenoside. Ibyo kwaba ari ukwirengagiza uruhare Tanzaniya yagize mu mateka yayo, aho yagiye ivuga idategwa kandi ikamagana uwariwe wese wagiye ukora ibikorwa  binyuranye n’ubutabera no ikamagana n’abagiye bakora ibyaha bibangamiye inyoko-muntu. Kuba u Rwanda rwaramaganye igitekerezo cy’inama bagiriwe na perezida Kikwete, birerekana ko abayobozi b’u Rwanda bafite ibitekerezo bigufi  kandi bakaba batareba kure .   

Birumvikana ko jenoside ari ishyano ryagwiriye abaturarwanda ritazibagirana kandi ikaba yarababaje bikomeye, kandi ikaba yaragize ingaruka zikomeye zikagera n’inyuma y’imipaka y’igihugu cy’u Rwanda. Ndetse Tanzaniya ni kimwe mu bihugu jenoside yo mu Rwanda yagizeho ingaruka zikomeye cyane kuko yakiriye impunzi ibihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda. Uretse nibyo kandi Tanzania yagiriye neza impunzi z’abanyarwanda, ari mbere ndetse na nyuma ya jenoside. Abahungu n’abakobwa b’impunzi z’abanyarwanda zagize amahirwe yo kwigira ubuntu mu mashuri ya kaminuza ya Tanzania, ndetse bamwe bakaba aribo bafite imyanya muri guverinoma y’u Rwanda ubu.

Ariko, iyo turebye ibiri kuvugwa n’abayobozi b’abaturanyi b’igihugu cy’u Rwanda kuri iyi nama nziza y’amahoro yatanzwe na Nyakubahwa perezida Kikwete, usanga yarafashwe nk’umwanzi w’igihugu cyabo, kandi inama nziza  yashyize ahagaragara zikubiyemo ibintu byagombye kuba byaravuzwe kera n’abandi baperezida. Ibyo yavuze ntibisaba ubwenge buhanitse,   ahubwo nibyo umuntu  wese ureba kure kandi ushyira mu gaciro yibonera. Kuganira ku bibazo kubashyamiranye nibyo bifite amahirwe menshi yo kugera ku mahoro arambye kurusha gukomeza gukoresha intwaro zica kandi zigasenya ibikorwa by’amajyambere.  Biratangaje kubona uburyo u Rwanda rwafashe nabi inama rwagiriwe y’amahoro, ahubwo rukaba rushaka gukomeza guhungabanya umutekano w’akarere kose no kubangamira igitekerezo cyose cyagarura amahoro, abayobozi b’u Rwanda bakaba bakomeje kugaragaza  agasuzuguro n’ubwirasi bikabije. Ikibabaje cyane nuko imvugo n’imyitwarire ya ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda  ari gashozantambara kandi yuzuyemo agasusuguro; akaba yarerekanye ko igitekerezo cya perezida Kikwete nta gaciro u Rwanda rugiha. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yageze naho yishongora cyane avuga ko perezida Kikwete agomba gusaba imbabazi u Rwanda kugitekerezo yatanze. Dukurikije iyi mvugo ya Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, turasanga ambasaderi w’u Rwanda i Daresalamu, yagombye guhamagazwa na Ministre w’ububanyi n’mahanga wa Tanzaniya, kugira ngo asobanure iby’imvugo yuzuye agasuzuguro ya Ministre w’ububanyi n’mahanga w’u Rwanda yavuze kuri perezida wa Tanzania.

Mu gihe bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’amahanga bashaka ko haboneka amahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro, u Rwanda rwo ntirubikozwa, ahubwo rurimo gutegura intambara ya simusiga. Urwanda rwabaye nk’umwana w’umutesi bakoraho akiriza  maze akigaragura mu byondo kugira ngo bamugirire impuhwe. U Rwanda ni igihugu kitihanganira uwariwe wese wakinenga yaba ari imbere mu gihugu cyangwa se yaba ari hanze yacyo. Ibyo byatumye  abayobozi b’u Rwanda bazamuka cyane, bishyira hejuru ku buryo buri munsi bumva bagomba guhora bagaragara nk’ibikomerezwa by’isi. Iterambere rivugwa mu Rwanda n’ibihugu by’ibihangange byahumishijwe amaso n’ikinyoma cya leta ya Kagame, akenshi ibyo bihugu bishyiramo amakabyankuru bigatuma abategetsi b’u Rwanda bumva ko batagomba kuba bakorwaho kabone niyo bakora amakosa angana n’ay’ingurube!

Leta ya Kagame ntiyifuza na rimwe ko jenoside 1994 yaba amateka, ahubwo yabaye indirimbo itava mu kanwa , iba urwitwazo rushyirwa imbere kandi rudahinduka mu kwanga imishyikirano yo kugarura amahoro n’umutwe wa FDLR. Ubundi amateka abamo ibice bitandukanye; iyo abavandimwe bahemukiranye, kugira ngo bashobore kubana mu mahoro arambye,  buri wese ku ruhande rwe agira icyo yigomwa, bakibagirwa ibyabaye, inzika zigahambwa kure, hakabaho kuvugana nta buryarya, bakababarirana, bikarangira bagatangira buzima bushya mu mahoro,amahoro agahinda. None ni ryari kuri leta ya Kagame, jenoside 1994 izaba amateka? Ingero ni nyinshi zigaragaza uko ahandi bakemuye amakimbirane, byarabaye muri Afrika y’epfo ANC n’indi mitwe yaharaniraga kwibohoza muri icyo gihugu bicaye hamwe na bagashakabuhake bari bafite politiki ya ruvumwa y’ivanguramoko(apartheid), maze bemeranya gukorera hamwe bariyunga bityo bahitamo inzira iboneye ya demokarasi. Urundi rugero ni uko nyuma y’imyaka myinshi ikorera abaturage ba Angora ibyaha ndengakamere, UNITA ubu iri muri guvernoma ikaba igendera kuri demokarasi muri icyo gihugu. Uretse kandi izi ngero zitanzwe haruguru, ejobundi muw’2011, Leta zunze ubumwe za amerika n’abo bafatanyije bahisemo inzira y’ibiganiro itaziguye n’imitwe y’abatalibani(Taliban), mu mugi wa Doha (Quatar) niba ntibeshye.

Leta ya Kagame yagombye kumva ko kwigira indakoreka ntacyo byazayigezaho. Imyaka igiye kuba 20 indirimbo ari jonoside yo muri 1994. Mu mugambi wayo wo kurimbura FDLR ikoresheje imbaraga ntiyigeze narimwe iwugeraho. Umuntu muzima ukunda amahoro kandi agashyira mu gaciro uba muri Kigali, yagombye kumva ko leta y’u Rwanda yagombye guhindura imyifatire n’imigambi maze igakurikiza iyi nama nziza y’amahoro yatanzwe na Nyakubahwa perezida Kikwete. Kuba Umukuru wa Tanzaniya ahamagarira abashyamiranye kujya mu biganiro, ntibivuga ko uwakoze ibyaha by’ubwicanyi uko byaba bingana kose ko atazabibazwa. Ntibikabeho! Ibiganiro ni ngombwa ahubwo hagashyirwaho imigabo n’imigambi yo guhana abijanditse bose m’ubwicanyi bwa jenoside ya 1994 ku mpande zombi, bityo abo bicanyi bakavangurwa mu bana bakiri bato cyangwa se bavutse nyuma y’icyo gihe. Iyi niyo nzira yonyine ishoboka kugira ngo hashobore kuba ibiganiro bidafifitse, kandi ndizera ko bishoboka habaye ubushake.

Turamutse tuvuze ibyerekeranye n’iyi jenoside, sinaba nibeshye nibukije ko Kagame ubwe ashinjwa n’ubucamanza bw’ubufaransa ko afite uruhare muri jenoside y’abanyarwanda kuko ariwe wakomye imbarutso yayo mahano (ndlr: Kagame niwe washoje intambara mu Rwanda m’Ukwakira 1990, irangizwa n’’uko yakoze igikorwa cy’iterabwoba agahanura indege yarimo abaperezida babili; Habyarimana na Ntaryamira bigakurura jenoside mu Rwanda). Imyitwarire mibi mububanyi n’amahanga abayobozi b’u Rwanda barimo bagaragariza Tanzaniya ubu ihuye neza niyo bagaragarije ubufaransa igihe bwasohoraga inyandiko zo guta muri yombi abasilikari bakuru ba FPR. Ikigaragara nuko uyu mwana(leta y’u Rwanda) yabaye umutesi (spoiled child)bikabije, ku buryo adashobora kwihanganira abanenga ibikorwa bye, cyangwa ngo abe yajya impaka zubaka n’abo batabona ibintu kimwe.  Nakwibutsa kandi ko umuryango w’abibumbye muri raporo wakoze werekanye ko Kagame yakoze ibyaha bya jenoside (ndlr: mapping rapport) muri Congo.

Turetse kandi n’ibi bimenyetso by’impurirane bigaragaza ibyaha bya Kagame, ibihugu bituranyi by’u Rwanda, birifuza ko haba ibiganiro byagarura amahoro n’ubwumvikane. Kuki u Rwanda rwo rutagaragaza ubushake bwo kumvikana n’abandi? Ikindi kandi, nuko Kagame n’abicanyi bafatanyije ubutegetsi, babugezeho banyuze mu nzira y’ubunyeshyamba bavuye mu gihugu cya Uganda yamennye amaraso menshi cyane muw’1994. Nyamara n’ubwo bari inyeshyamba muri icyo gihe, ntibyababujije kwemererwa kujya mu mishyikirano y’amahoro n’ubutegetsi bwari buriho mu myaka ya za 1990.

Muri make Abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda ntibifuza ko FDLR yava muri congo kubera ko impamvu ari uko ituma bajyayo kwisahurira yaba ivuyeho burundu. Bityo akaba ntayindi mpamvu bakitwaza yo gukomeza gukurura umutekano muke mu karere. Kuba FDLR ikomeza kuba muri Congo biha leta ya Kagame urwitwazo rwo kwivanga mu bibazo bya Congo, ku nyungu zihariye z’agatsiko ayoboye, igatuma leta ya congo idashobora kubona uko iyobora igihugu. U Rwanda rufite ingabo nyinshi zirenze ubushobozi bw’ubukungu bwarwo, Kagame akaba nta handi yakura amafaranga yo kubahemba no kubatunga Atari uko agiye guzikoresha mu gusahura umutungo kamere wa Congo. Kuba leta ya Kagame ihora yohereza ingabo muri Congo buri gihe rero, si uguhiga FDLR, ahubwo umugambi nyamukuru aba aruwo kwisahurira umutungo kamere no kubona amafaranga yo gutunga ingabo z’igihugu cye.

U Rwanda rwarakajwe by’umwihariko no kuba ingabo za Tanzania zizaba ziri mu ziri mugikorwa cya ONU cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo, umutwe urebwa cyane akaba ari M23 ugizwe n’ingabo z’u Rwanda. Ubu burakari kandi buraterwa kandi n’ibyaha birimo bishyirwa ku karubanda Kagame akomeje gukorera muri kariya karere, kubera gufasha imitwe y’ibisambo ikomeza kwica, gufata abagore ku ngufu, no kumusahurira kubera inyungu z’agatsiko kayoboye u Rwanda, bakumva ko kuba ingabo za Tanzaniya zizifatanya n’iza UN/SADC mu guhashya iyo mitwe, bizabangamira imigambi ye yo gukomeza kwisahurira umutungo kamere wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Kanda aha wumve uko BBC isobanura ibyo Membe yabisobanuye
Iyi nyandiko yashyizwe mu Kinyarwanda n’umusomyi wa veritasinfo

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home