UK: Ibyavugiwe mu muhezo wakurikiye Rwanda Day i Londoni
Inkuru ya Rwaka Theobald
Tariki ya 22 Gicurasi, 2013
Nyuma yaho Perezida Kagame Pahulo akojejwe isoni k’umugaragaro, amaze no gusezerera inkomamashyi n’intore zari zaje kumushengerera mucyo yise Rwanda Day 2013, yakoresheje mu muhezo, inama y’ibyegera bye bya hafi yari ihuriwemo na ba ambasaderi be hafi ya bose dore ko abakorera k’umugabane w’Iburayi bo bose bari bahari ndetse hari n’abari bavuye muri Afurika , Canada na Amerika.
Muri uwo muhezo harimo nanone bake cyane mu bari baherekeje Kagame bakuriye inzego z’umutekano we, maze abamariramo umujinya wose w’ibyari byamubayeho:
"Mukora iki hano? Mumaze iki uretse kuba mwicaye hano gusa? Ni gute abantu nka bariya bantera amase n’amagi, bakagera ku modoka ndimo muvuga ngo mushinzwe umutekano? Mwabuze iki ngo namwe mushake abantu nka bariya ngo babarwanye noneho police y’abongereza ibone akazi? Navuye i Oxford mu modoka ya police. Ubwo murumva icyo bivuga? Ni ugutsindwa."
Ayo ni amwe mu magambo akomeye Perezida Kagame yakoresheje ariko ngo byari bikomeye cyane. Habuze gato ngo abatere inshyi nk'uko yabigenje kuri Karegesa wabaga South Africa. Ambasaderi Venantia wo muri Suwede, n'ubwo hatari mu bwatsi bwe yarikomwe ngo ntacyo akora. Ahari ni ukubera ko atashoboye kurangiza ba Gasasira na ba Nkuliza. Ambasaderi wo mu Bufransa nawe yaragawe ngo ntacyo amaze hamwe n'uwo mu Bubirigi mbese bose muri rusange bavunderejweho uburakari bwuzuye ubukana nk’ubwintare yarakaye. Ambasaderi Solina wo mu Busuwisi we ubu yarahambirijwe ari kuzinga akarago. Nsengimana Yozefu wa Addis Abeba nawe yarahamagajwe, ndetse ngo n'uwo mu Burundi byaba ari uko. Uwa Kongo we ahari agomba kuba ari k'urugamba rwa M23. Ntiyagaragaye, ntawamenya, kuko ubusanzwe ahantu nka hariya atahatangwa.
Murumva rero impamvu Nduhungirehe Olivier wa hano ku mbuga yazuye umugara agasizora . Aragira ngo iyi muyaga mu ba diplomate itamugeraho. Ayobewe iki ? Uretse ko ngo akazi ke agakora neza. Nta bwoba rero yari akwiye kugira. Ariko nanone sinangombwa ko umuntu nka we yakomeza intambara yo kwimakaza ikinyoma, abizi neza kandi abishaka. Ngayo amabango y’amabanga twashoboye gutohoza. Mwitege ibizakurikiraho.
Izindi nkuru bijyanye:
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home