RWANDA: ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMBI WE WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI?
Inkuru ya
Kanyarwanda
Tariki ya 17
Kamena 2013
Umunyarwanda yaciye umugani ngo: “utazi ubwenge ashima
ubwe”, Kagame nawe yitiranya ubushobozi bwe buke n’ubuswa bw’abanyarwanda
barenga Miliyoni 11, doreko amaze guhinduka “umutekinisiye” ukomeye cyane nkuko
abyibwira ubwe, ibi bikaba bikomeje kugaragarira mu myitwarire ye aho akomeje
kutwereka umugambi we wo kugundira no gufata ingwate ubutegetsi bw’igihugu cy’u
Rwanda arimo gupangana n’intore ze (inkomamashyi) zibumbiye mw’ishyaka rye rya
FPR, uyu mugambi akaba akomeje kuwamamaza hirya no hino mu biganiro
n’abanyamakuru, ingendo akorera hirya no hino mu ntara no mu bitangazamakuru
by’amahanga aho akomeje kwigira nyoni nyinshi igihe cyose abajijwe kuri 2017.
Imikorere ya Kagame yakomeje gukemangwa ahantu hose
yagiye akora, uhereye mu gihugu cy’ubugande ukageza mu Rwanda, ngirango
twumvise imikorere mibi kandi yuje ubugome yakoreraga muri Uganda igihe
yaragishinzwe inzego z’iperereza, aho yaje guhimbwa akazina k’agatazirano ka
PILATO bitewe nuko ngo yagiye yirenza abantu batari bake bazira ubugome
n’ubugambanyi bwe, aha kandi ninaho yahereye urwango na bamwe mu banyarwanda
b’abasirikare bari bahuje ibibazo aho bamushinjaga kudashyira mu gaciro
n’ubushobozi buke, ibi byagiye bituma ahutaza inzirakarengane nyinshi, muri abo
batamukundaga kandi bakabimwereka harimo abari bayoboye ingabo za APR/FPR
baguye ku rugamba mu bihe bitandukanye, ntitwakwibagirwa abana b’inkotanyi
yagiye yicisha udufuni abaziza ko bize ngo nibagera I Kigali batazamutegeka we
n’inkomamashyi ze zahindutse abayobozi bo kuroha u Rwanda, uyu Kagame kandi aho
afatiye ubutegetsi yagiye ashyirwa mu majwi n’abasirikare kimwe
n’abanyepolitike benshi bahoze muri APR/FPR bamushinja ubwicanyi butandukanye,
ibirego yakomeje guhakana kugeza ubu akaba amaze kwibikaho ibigwi byo kuba
UMUBESHYI, INDYARYA n’UMUGOME utagira icyo yubaha na kimwe doreko adatinya
guhitana abantu n’ibintu, uyu mugabo rero ibigwi bye biteye ubwoba ndetse
bikaba biteye kwibaza kuburyo agenda yongera umuvuduko uko bukeye n’uko bwije.
Ubundi biranditswe ko ibikorwa by’umuntu, bibi cyangwa
byiza, bigira ingaruka doreko umuntu aba mwiza cyangwa akaba mubi bitewe n’ibyo
ahitamo kwimika mu mutima we, ntawimika ibikorwa bibi ngo abe mwiza kimwe n’uko
imbuto z’amacunga zitamera ku giti cy’umuko, ububi bwa Kagame abenshi
ntitwigeze tububona kuko yari umuhanga mu gukora amahano akiyumanganya,
akajijisha abaturage abereka ko we ubwe ari umwere ko bikorwa n’abandi, ariko
uko iminsi yagiye igenda niko twagiye tumubona, ndetse kuva mu myaka 20 ishize
byagiye bigaragara ko umubare w’inzirakarengane zikomeje kuzira ibikorwa
byuzuye ubugome bye ugenda wiyongera uko bwije n’uko bukeye. Sinzibagirwa
urukundo nakundaga uyu mugabo, kugeza igihe hadukaga IBIBAZO BY’ABANYAKIBUYE
aho yigirizaga nkana ku batutsi bose bakomoka ku kibuye, barimo ba SEBARENZI
Kabuye wayoboraga Inteko (yigengaga) y’abadepite, agahitana abacuruzi,
agahitana umujyanama wa Pasteur BIZIMUNGU, agashaka kwica umucuranzi wakundwaga
na benshi Ben RUTABANA akoresheje mugenzi we wari inshuti ye Imana igakinga
akaboko n’abandi benshi… Sinzibagirwa ubwo yarabajijwe n’abanyamakuru icyo Ben
RUTABANA azira n’impamvu adafungurwa kuko abanyarwanda batemeraga ibirego
yaregwaga, maze Kagame n’umujinya mwinshi akabasubiza ko batagomba kumubaza
iby’umusirikare muto, uririmba yambaye ubusa mu ma night clubs, ndetse mu
kwishongora cyane byuzuye ubugome yahise yuka inabi uwo munyamakuru amubwirako
u Rwanda rufite ba “officers” benshi baruta cyane ‘’2Lt” Ben RUTABANA “umujura
uregwa kwiba imitungo itandukanye”. Ku bazi imvugo n’imyifatire bya Perezida
Kagame, twarumiwe cyane ubwo uwari umukuru w’ingabo na Visi Perezida w’u Rwanda
yavugaga ko umusirikare wok u rwego rwa 2Lt. nka RUTABANA ntacyo yaravuze,
mugihe urugamba rwarwanywe n’abana bato basize imiryango yabo, bagacikisha
amashuri bakicwa, we yigaramiye mu ndaki ndetse yitemberera mu bihugu byo
hanze, doreko yabonaga umwanya wo kubyarana n’umugorewe mu gihe abandi bana
batari bazi aho ba se bagiye, kuko ntawasezeraga abe igihe yabaga yagiye mu
nkotanyi.
Perezida Kagame kandi ntiyahagarariye aho, kuko yishe
abantu bose bamwerekaga ko imikorere ye ibangamye, afunga abo bose yishishaga,
amenesha abatari bake, yigarurira ubutegetsi bwose, ndetse ageza ubwo
yishyiraho ITEGEKONSHINGA badutegeka twese kuritora ngo niryo ryiza, ritubereye
kandi rije gukorera inyungu z’abaturage, byahe byo kajya ko uwo mugambi mubisha
wo kudutegurira itegekonshinga rifitse wari wuzuye ubugambanyi bwo kwambura
abaturage ijambo, no kubariganya ububasha bwabo bahawe n’Imana bwo kwihitiramo
abategetsi beza, bamwe baba bafite ubushobozi n’ubushake bwiza bwo guteza
igihugu imbere, ahubwo akegurirwa ububasha bw’ikirenga bwo gushyiraho uwo
ashatse no kumukuraho, kwica uwo ashatse nta rubanza, kwiba imitungo yose ntihagire
n’uwabimubaza, kuyoborana n’uwo ashatse wese ntihagire ubaza, nuko kuva ubwo
yimika abategetsi bafitanye ubucuti, icyenewabo n’irondakarere bihabwa intebe
kugeza n’ubwo IMYANYA Y’UBUTEGETSI BWITE BWA LETA YAGIYE IHABWA ABANYAMAHANGA
aho kuba abanyarwanda, ibintu bitabaho ariko bishoboka cyane mu Rwanda
(Abazungu, abanyakenya, abagande n’abandi badafitanye isano n’u Rwanda).
Mu bintu Kagame aregwa kandi atinya kuzabazwa umunsi
yarekuye ubutegetsi, harimo ubwicanyi butandukanye (kwica abasirikare b’inkotanyi,
kwica abasivire, abihayimana batandukanye, ubufatanyacyaha mu guteza jenoside,
kurimbura abahutu, kwirenza abaperezida batandukanye nka HABYARIMANA,
NTARYAMIRA na KABILA), gushoza intambara mu bihugu bituranye n’u Rwanda nta
mpamvu, guteranya abanyarwanda ababibamo inzangano zishingiye ku muco mubi wo
kunekerezwa no kwishishanya, kwicisha abana b’u Rwanda kubw’inyungu ze
zitandukanye, guhemukira Leta y’u Rwanda, kwica amategeko atandukanye nkana
agamije indonke, kutubaha itegekonshinga ubwe yishyiriyeho, no kwigwizaho
umutungo w’igihugu akagisiga mu myenda nta mpamvu, doreko Leta y’u Rwanda
isigaye yirirwa isabiriza, yiguza hirya no hino kandi Kagame akomeje
kuyisahurana ubugome n’ubuswa butandukanye yigurishaho ibigo byayo ku mafaranga
make cyane, ubundi agatwara imigabane itandukanye ya Leta mu buryo
budasobanutse ubu akaba abarirwa mu baherwe ba mbere kw’isi mugihe abanyarwanda
barushaho kuba “abatindi” bikamworohera kubakoresha uburetwa no kubategekesha
igitugu. Ibi byose rero kimwe n’ibindi nibagiwe nibyo bikomeje kubera Perezida
Kagame imbogamizi ku buryo amahirwe yo kuva ku butegetsi ari muzima agenda
ayoyoka, kandi nkaba mwumva kuko igihe yakoraga ayo mahano yose yabaga yibwira
ko bizamworohera cyane, doreko afite ubuhanga butangaje mu bikorwa nk’ibyo,
ibintu byamugize igitangaza cyane kw’isi akaba adasiba mu binyamakuru ataruko
avugwaho ibyiza ahubwo ahora yisobanura ku bibazo akomeje guteza INYOKOMUNTU
cyane cyane abanyafurika baturiye Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Iyo ugerageje kwumva ibyo agenda asubiza abanyamakuru
batandukanye badahwema kumubaza ku buzima bw’igihugu ndetse n’ubwe bwite nyuma
ya 2017, ubwo manda ye yemewe n’Itegekonshinga yishyiriyeho izaba irangiye,
asubizanya imvugo yuje UKWIHEBA no KUJIJISHA igira iti: “…Iki kibazo mukomeje kukimbaza
ariko igisubizo cyanjye ntigihinduka, nubwo abaturage bakomeje kungaragariza ko
bifuzako nabayobora muri manda ya gatatu, njye nifuzako ibyo twabibaharira bo
ubwabo bakazihitiramo uko bizagenda, nkaba ntifuza gukomeza kubisobanura kuko
mbona byabarangaza, nimureke icyo kibazo tuzagisubize ubwo tuzaba tugeze icyo
gihe… nambuka urutindo aruko ndugezeho…” Ku bantu bazi gusesengura aha mubonamo
ubushake n’inyota yuko uyu munyagitugu abona ntayandi mahitamo afite uretse ayo
kwihambira ku butegetsi kuko afite ubwoba bwo gukurikiranwa ku bikorwa bye
bibi, doreko benshi bemeza ko kw’Isi yose ntawumuhiga mu kubabaza ikiremwamuntu
doreko yarimbuye benshi, amenesha benshi ndetse atera abanyarwanda
n’abanyamahanga intimba kubwo kubamaraho ababo, ibi bikajyana no gukenesha
rubanda nyamwinshi yigwizaho ibyakabatunze, ibi akaba abikorana
n’ingirwabayobozi yishyiriraho akanavanaho igihe ashakiye, bityo baguhuriza mu
KUMURAMYA doreko yigize ikigirwamana we ubwe n’abandi banyagatsiko ke
bafatanyije ayo mafuti.
Basomyi musoma iyi nkuru, Kagame aragaragaza inyota
afitiye intebe yo kuyobora u Rwanda, bityo akaba yaramaze gutegura ko
azakoresha intore ze, muri bwa buriganya bumuranga, maze kubera kutagira isoni
na nkeya azafata ibyo binyoma abitwerere abaturage yitake, yivuge imyato cyane
maze abamotsi be batwandikire ikindi gitabo bazabatiza Itegekonshinga
rivuguruye hagamijwe kumwongera manda aho azaba ahawe uburenganzira bwo
kuyobora u Rwanda ubuziraherezo, ndetse ububasha bwa nyirarureshwa
batwitiriraga bw’uko dutora abategetsi abuhabwe ku mugaragaro, kuko igihe cyose
abishakiye niwe uzajya atugenera abatuyobora aho kugirango amajwi yacu
tuyahundagaze kuwo tubonamo ubushobozi n’ubunyangamugayo. Niba mushidikanya
nimwibaze impamvu umuntu wazamuriye akaboko k’iburyo, ak’ibumoso gafashe
ibendera ry’igihugu akarahirira imbere y’Imana n’abanyarwanda kwubahiriza no
kurinda Itegekonshinga n’andi mategeko yishyiriraho, ariwe uhindukira
akirengagiza, akica ndetse agahindura imvugo avuga ko icyo kibazo kizigwa
mubihe bizaza, ubwo murabona atarimo kujijisha nkana abanyarwanda abashyira
mugihirahiro? Kuki akomeje gukura imitima y’abantu akanga kwemera ko
ntabushobozi afite bwo kuyobora? Ese niba ananiwe no kwubahiriza amategeko
yishyiriyeho, ubwo murumva arimo umuyobozi nyabaki? Iki kibazo nticyagombaga
gufata intera kuberako:
1) Niba nta nyota yo gushaka kugundira ubutegetsi
yakabaye yererura akavuga ko atatinyuka guhindura ingirwategekonshinga
yadushyiriyeho, kuko niryo rigena manda za perezida ndetse rikaba risobanutse
neza ko zidashobora kurenga ebyiri, ibindi byose ni uburiganya bwuzuye
UMURURUMBA wo kugundira ubutegetsi;
2) Kuba abantu bakomeje kubimubaza nuko bamuziho
uburiganya no kugira indimi ebyiri, bityo akaba azwiho kuba umuntu uvuga ibi,
agakora biriya, ntatinya guhemuka kandi ibyaha amaze kubirenza abandi bategetsi
bose bababayeho, ndetse abenshi banemeza ko ntawuzaza amurusha ubuswa, ubugome,
ubujura n’uburyarya. Bityo ubwoba no kumurambirwa bikaba aribyo bituma ahora
abazwa ibi bibazo;
3) Kuba yibagirwa ko yagiranye igihango n’abaturage ku
mugaragaro akatwumvisha ko azagira uruhare mu kuduhitiramo utuyobora,
bisobanuye neza agaciro aha Miliyoni zirenga 11 z’abanyarwanda, kuriwe iryo
tegekonshinga ntacyo rivuze kuko ritamuha ububasha bwo gutorera abanyarwanda
ubayobora, bityo nkaba nemeza ko nabyo ubwabyo arikimenyetso cy’uko akomeje
kwica Itegekonshinga nkana mu nyungu ze bwite.
Icyo nsaba abanyarwanda nuko mwahaguruka mwese
mukamwereka ko ibyo akora arugutandukira ndetse atabifitiye ubushobozi
n’uburenganzira, ibi ubwabyo byakabaye impamvu ituma yegura, kuko ntayobora
igihugu mu buryo bwateganyijwe n’amategeko, ahubwo aruyoborana amarangamutima
ye, niba rero muhisemo gukomeza kuba mu butegetsi bw’igitugu, mukaba mwemera
gukomeza kubaho nabi, mwicwa nk’amasazi, mutagira uburenganzira bw’ibanze mu
gihugu bwo kubaho neza, kugira ibibatunga, kugira aho muba, mukaba mwiyemeje
kubaho mubushomeri mugihe agatsiko k’abantu bakeya bidagadura mu misoro
y’abanyarwanda bamara kurengwa bakabigabiza n’abazungu b’inshuti zabo, niba
urubyiruko rwiyemeje gukomeza kuba imburamukoro, kwimwa amafaranga yo kwiga
kandi ababyeyi banyu, abakurambere banyu, ndetse namwe ubwanyu mwaragiye
mutanga imisoro, mwarizigamiye mw’isanduku y’ubwiteganyirize nyamara ntimuhabwe
na make, ndetse byose bikaba bitwarwa n’uyu munyagitugu nta mpuhwe abafitiye,
niba muhisemo gukomeza kuba abicanyi n’abanzi b’Isi yose, ngaho nimutore iryo
Tegekonshinga barimo kubapangira!
Ahubwo mboneyeho kubahamagarira mwese, mwese mwese uko
muri mu byiciro bitandukanye gutinyuka gutangira kwamagana imyitwarire yuzuye
ubugome no kwikunda bya Perezida Kagame, kuko ibibazo byose mufite uyu munsi
ariwe ubitera, arimo kuroha urubyiruko, arica abanyarwanda, araruteranya
n’abaturanyi, ararusahurira mu mahanga, mugihe twe twicwa n’inzara kandi bikaba
bitagize icyo bimubwira, bityo tuve mu bugambanyi bwo guceceka tumwamagane
kandi twisubize ibyacu, kuko akwiriye kuryozwa ibyo byose yagiye yangiza aho
kugororerwa tumuha ububasha bwo kudutegeka cyangwa kuduhitiramo undi
munyagitugu nkawe uzaba aje gukorera inyungu ze bwite n’agatsiko kabo, turi
Miliyoni zirenga 11, aba banyabinyoma b’abagome ntibarenze ibihumbi ijana, icyo
badutegekesha ni imitungo yacu, twe abanyarwanda turuvunikira mu mirimo
itandukanye, mu nzego zitandukanye no mu buzima butandukanye turimo haba mu
Rwanda cyangwa hanze yarwo, doreko abenshi baciriwe ishyanga mugihe
abanyamahanga barimo kurugabana basangira n’agatsiko ibyiza by’abanyarwanda,
aka ni akagambane, nimucyo tugahashye tutajenjetse!
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home