Sunday, April 1, 2012

RWANDA/UBUBILIGI : IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA FDU-INKINGI NA RNC MU NZIRA Y'ITAHUKA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

 IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA FDU-INKINGI NA RNC MU NZIRA Y'ITAHUKA


Ku wa 31.03.2012 i Bruxelles mu Bubiligi, Ishyaka FDU-INKINGI n'Ihuriro RNC byakoze ikiganiro mbwirwa-ruhame cyitabiriwe n'abanyarwanda bagera kuri 200. Intumwa z'iyo miryango yombi zatanze ibiganiro zari ziyobowe na Dr. Nkiko Nsengimana na Dr. Theogene Rudasingwa. Iki kiganiro cyongeye gushimangira ubwitange budakuka bwo guharanira hamwe itahuka no kwimika demokrasi isesuye mu Rwanda kandi vuba kugira ngo Abanyarwanda bave ku ngoyi n'igitugu.

Abandi batanze ibiganiro cyangwa basubije ibibazo ni Sylvain Sibomana, umunyamabanga mukuru wa FDU-INKINGI ukorera I Kigali; Joseph Ngarambe, umunyamanga w'akanama mpuzabikorwa k'Ihuriro RNC; Jonathan Musonera (RNC); Charles Ndereyehe, Joseph Bukeye na Sixbert Musangamfura bo muri FDU-INKINGI.

Icyemezo cyo gushyira imbaraga hamwe zo kuzana impindura mu gihugu zatumye Leta ya Paul Kagame ibona ko iri mu bihe bya nyuma maze ikomeze kuturwanya ikoresheje uburyo bwose bushoboka burimo iterabwoba, ubwicanyi, ubugambanyi n'ibindi. Igitangaje ni uko bamwe mu bavugaga ko barwanya ubutegetsi bw'igitugu muri iyi minsi basa n'abahinduye umugambi bakaba barwanya bagenzi babo kurusha uko barwanya Leta itoteza Abanyarwanda.

Nkiko Nsengimana na Theogene Rudasingwa bibukije ko Abanyarwanda b'amoko yose bakeneye gufatanya mu kwibuka abacu bazize itsembabwoko n'itsembatsemba. Ni byiza ko habaho umunsi umwe abahutu, abatutsi n'abatwa bibukiraho ayo marorerwa yabaye mu gihugu cyacu bityo impaka ku mataliki zikazarangira burundu. Ni muri urwo rwego batumiye Abanyarwanda mu gitambo cya misa cyo kwibuka kizabera i Bruxelles ku italiki izatangazwa muri icyi cyumweru.

Urugamba rwo gutahuka ni urwa buri wese kandi imbaraga zacu zose zirakenewe kugira ngo tugamburuze ingoma y'igitugu. Biragaragara ko ibikorwa byo gusobanurira Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda imiterere y'Ubutegetsi bw'igitugu imaze kugera ku ntera ishimishije ku buryo haba mu gihugu haba no hanze yacyo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ingoma ya Paul Kagame iri mu marembera.

Abari mu nama bibukije abafasha u Rwanda bose ko kugira ngo ihinduka ry'ubutegetsi rizabe mu mahoro bagomba gukomeza umurego kugira ngo Madame Victoire Ingabire Umuhoza n' izindi mfungwa za politiki zifungurwe kandi na Leta yemere ubwisanzure bw'amashyaka ya politiki mu gihugu. Ibihugu by'amahanga bikwiye kwamaganira kure umugambi mubi wo gucyura impunzi ku ngufu. Ntibakwiye na rimwe kwemera guha Leta y'igitugu abantu bashakishwa n'ingirwa bucamanza bwayo.

Abari mu nama bakomeje guhumuriza abanyarwanda b'impande zose, abari mu gihugu no hanze mu buhingiro no mu mashyamba; abakorera Leta n'abahinzi borozi n'abandi bose baharanira imibereho yabo; abari mu nzego zinyuranye; ingabo z'igihugu, abapolisi n'abandi bari mu nzego zishinzwe umutekano, kwitwararika uburenganzira bw'ikiremwamuntu, no gutekereza ejo hazaza bityo ntibemere kuba imbata z'ingoma y'igitugu.

Nimushire ubwoba twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe I Bruxelles, ku wa 31.03.2012

Nkiko Nsengimana,
Umuyobozi wa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI.

Theogene Rudasingwa,
Umuyobozi wa Komite mpuzabikorwa ya RNC.




Izindi Nkuru Bijyanye:




0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home