Umukecuru Veronika Cyizanye w'imyaka 93 akaba nyina wa Padiri Rudakemwa Fortunatus yasuwe ku buryo butunguranye n'abantu atazi.
![]() |
| Padiri Fortunatus Rudakemwa |
Inkuru yageze kuri Emmanuel Neretse ivuye mu Rwanda
Buruseli, Ububiligi.
Tariki ya kabiri Kanama, 2025.
Kuwa Kane tariki
ya mbere Kanama muri uyu mwaka wa 2025
abagabo babiri bari mu modoka bamanutse iya Cyangugu, bagera ahitwa i Nkungu.
Aho i Nkungu bahafashe abandi bisore 2, bati: "Nimujye kutwereka iwabo
wa Padiri Rudakemwa Fortunatus”.
Bakomeje
umuhanda, bambuka ahantu kera hari agashyamba kitwaga Musengesi, baba bageze i
Nyamubembe aho uriya mupadiri avuka, akaba ari naho umukeucuru we w’imyaka 93
atuye. Naho ise, Aniseti Hategekimana, yatabarutse kera muri 2011.
Abana bahasanze
barabafunguriye, bicara mu cyumba cy’uruganiriro. Babaza niba mukecuru ahari.
Bahise bajya kumukomangira, araza bararamukanya.
Bamaze
kuramukanya, ntibigeze bamubwira abo ari bo, ahubwo batangiye kumuhata ibibazo
byinshi kandi byose biganisha ku mwana we Padiri Rudakemwa Fortunatus.
Icyambere,
bifuje kumenya niba bavugana, niba azi aho umwana we atuye, niba azi ibikorwa
bye bya politiki abamo.
Umukecuru
yababwiye ko ibyo byose nta na kimwe azi. Ko atazi gukoresha ibyo byuma
bihamagara ko yisaziye.
Icya kabiri,
bamubwiye ko bo bazi aho ari, ko bafite na telefone ye. Bati ese tumuhamagare
muvugane? Mukecuru, ati: "Si ngombwa".
Ikibazo cya gatatu,
bati: "Ese dufungure ibiganiro ajya atanga ku maradiyo nawe wumve?"
Ubwo mukecuru
yari afite ishapule mu ntoki arababwira, ati: "Yabaye mwari mumbwiye
ngo tuvuge Rozari cyangwa isengesho rya Gatena ya Lejiyo Mariya ni cyo cyari
kuba cyiza kuruta ibindi".
Ubwo batangira
kumubwira ibikorwa by’umuhungu we, bigera n’aho bavuga ko ngo umuhungu we avuga
ko umukuru w’igihugu atakiriho.
Ni bwo
basohotse, mu rugo hose barafotora. Mukecuru ntiyigeze abemerera ko bamufotora;
gusa afite impungenge ko baba barabikoze mu cyayenge kuko bari bafite ibyuma bari
bazanye.
Mu gutaha,
bageze ku muhanda aho bari basize imodoka, batangira kubaza amakuru anyuranye
kuri uwo muryango.
Bose bababwiye
ko umusaza n’umukecuru bazwiho ubunyangamugayo. Ko bagiriye neza abantu benshi
batavanguye, ko basannye ingo nyinshi zendaga gusenyuka, ibyo ntawe utabizi.
Bongeraho ko "uwo Padiri yavutse nk’abandi bana, ariko ko yagiye mu
iseminari akiri muto, ko bamubonaga gake aje mu biruhuko. Kandi ko yahawe
ubupadiri mbere genocide, mu gihe kitari kinini akajya kwiga mu mahanga".
Ba bagabo
babajije ba basore, bati: "Ese ibya politiki abamo ntabyo muzi? Bose
basubije ko aho mu giturage bibereye ibya politike atari ibyabo”.
Mu gusoza, ngo babwiye
abari aho ko "Icyakora, uriya mukecuru azi ubwenge". Bahise
burira imodoka barataha.
Nta wamenye abo
ari bo kugeza ubu. Ni ibyo mu cyaro rero, nta n'uwafashe nimero z'icyapa
cy'imodoka barimo, kandi na yo ngo ayifotore.
Indi nkuru bijyanye:
Scandale politico-religieux en Norvège: l’ambassadrice du Rwanda, Diane Gashumba, s’en prend à un prêtre catholique.
