Friday, November 10, 2023

Igitekerezo Emmanuel Mwiseneza wa FDU-Inkingi yabajije abanyarwanda ku byerekeye Amnistie mu Rwanda!

Amnesty Trademark
Igitekerezo Emmanuel Mwiseneza wa FDU-Inkingi  yabajije abanyarwanda ku byerekeye Amnistie mu Rwanda!

Source: SPG Facebook Page

Ndabaha n'ibisubizo bibiri mu byatanzwe, harimo  icya  Simon  Pierre Gahamanyi n'icya Célestin      Nsengiyumva, umwe muri 15 bashinze Ineza i Washington  DC.

👇🏽👇🏽

:::

“Kubera ko mbona muri iyi minsi icyitwa amnistie cyazamuye amarangamutima menshi, ndetse rimwe na rimwe amarangamutima ntatume abantu baganira neza ngo buri wese asobanure igitekerezo cye, reka jye nyihe indi ntera ubundi nibarize.

Ubu uyu munsi Bwana Paul Kagame avuze ati: « Banyarwanda nabakoreye ibibi byinshi birimo n’ubwicanyi ndengakamere, ariko uyu munsi niyemeje kurekera aho kandi ngaha ubutegetsi rubanda, gusa mubanze (rubanda) mwemere  kutazankurikirana mu nkiko ngo mundyoze ibyo nakoze, jye n’umuryango wanjye, ndetse ibyo nimubyemera nzahita njya no kwiturira mu mahanga », haboneka ibihe bisubizo?

Uko mbikeka:

1. Hari abahita bambara amakoti, bati:  "nimumureke agende ariko tujye kwitegekera."

2. Hari abahita babirwanya, bati: "ntibishoboka tutakubonye mu nkiko cg wapfuye; ibyo byihorere tuzaguma tukurwanye n'iyo nta cyizere cyo kugutsinda twaba dufite."

3. Hari abavuga, bati: "c’est un bon début; nibiganirweho mu nama Ngobokagihugu, byigwe neza, ndetse habe na les garants mu bikomerezwa byagushyize ku butegetsi, ubundi nihaboneka garanties ko utazongera kubeshya ugaca ruhinganyuma ukabidobya, bakureka."

Wowe ubibona ute?

NB: 
Commentaires zivuga ngo ntiyabivuga muzihorere, nous débattons sur une hypothèse considérée comme possible.”

:::

1- Igisubizo cya Célestin Nsengiyumva asubiza uwavugaga ko hari ikibazo cya rapport de force hagati ya opposition na FPR:

👇🏽👇🏽

Thomas: "uti rapport de forces equilibre"?

Iyo equilibre simbona ukuntu yaboneka. Ikiriho ariko, ukwiye kubona, ni uko hari desequilibre au sommet de l'Etat. Itera guhuzagurika. Gukora ibintu bigoye kwumvikana. Kurakazwa n'ukuri no kwenderanya!

Umuyobozi uhari yayoboye nabi, uko bishoboka, none asigaye ari muri "ejo nzamera nte"!

Yarishe arakiza, avungavunga amategeko nk'uvunga amamera, none ageze aho yifuza ko haboneka itegeko ryamurengera.

Iki cyuka cya amnistie ubanza ari we wacyoherereje agirango yumve ko haba hari abanyarwanda baamucira akari urutega.

Ni bacye cyane. Abo yagabiye yagera aho akabanyaga ubu barifuza kubona ubundi buhake. Abo yiciye, mu gihugu cyose, nta n'umwe wamuha n'aya mugezi, cyane cyane ko yageretse ikinyoma ku bwicanyi, bamwe ndetse akaba aribo ahindura abicanyi. Abatutsi baari mu Rwanda mu gihe cy'intambara yashoje, ntibashobora kumubabarira, cyane cyane ko bajyaga bamusanga ku Mulindi wo mu Ndorwa, bajyanywe no kumuhendahenda ngo arorere gukora amarorerwa bari barumvise ko yateguuye. Baramubwiraga, bati: "nubikora tuzashira". Ni ko byagenze. Uriya mugabo rero, ageze igihe cyo gusezera. Ntiyakwemera gutanga nk'imfura za kera. Sinzi niba hari abashobora kumunywesha ya mata anyobwa rimwe gusa. Niyo amnistie ashobora kubona, ukuyemo iyo gufata rutemikirere akigendera. Ubu mu Rwanda nta muntu ukeneye amnistie nka we!

2.- Igisubizo “fouillée" de Simon Pierre Gahamanyi:

👇🏽👇🏽

🔺️Hari igitekerezo Emmanuel Nzabakirana Jr Mwiseneza yatanze, ngo "mbese FPR yemeye kuva ku butegetsi nta amnesty twatanga?"

Iki gitekerezo niriwe ngitekerezaho ariko nsanga ari cya gitekerezo gisa nk'ukuri kandi nta kuri kukirimo.🔺️

Ibi byose biterwa n'uko ikibazo abanyarwanda dufite tudashaka kukivuga uko kiri, bigatuma abantu benshi bakomeza kwibeshya kuri icyo kibazo. Abasaza n'abakecuru babibamo bakicecekera, bwacya abana babo nabo bakabigwamo bakabakata amajosi.

Rero mbere nanjye numvaga koko FPR ibyemeye ikava ku butegetsi yahabwa amnesty ariko siko nkibibona. Ubu nta kintu na kimwe kirimo FPR ngishaka kumva. N'iyo mwagarura amahoro, FPR ikidegembya, ntabwo icyo gihugu nagituramo kuko naba nzi neza ko umunsi ari umwe bakakibanigiramo.

FPR ni umuryango ubarizwamo agatsiko k'abanyarwanda bamaze imyaka irenga 400 bayogoza akarere. Imyitwarire yabo ntihinduka, ibyaha bakora si ibya none, ni ibyaha bimaze ibisekuru, ababyeyi bapfa bakabiraga abana babo. Icyo tugira mu Rwanda no mu karere ni agahenge gusa. Buriya iyo inkotanyi zifata Congo, ibi Tanzania na Kenya bivugisha ubu bose baba bari mu marira.

FPR ni abagome butwi, nta rukundo namba bagira ndetse no kubana bibyariye ntibabura kubatikura icumu, nta mpuhwe, nta nkomanga ku mutima, nta kiza batekereza, ni ingambanyi, ni indashima, ni abahemu, ni indyarya, ni abakobanyi, bagira inda mbi, ni inkunguzi, ni abashinyaguzi, ni abanyamururumba, nta nyiturano, ntacyo mwasezerana ngo bacyubahe, ntaho wahera ubiizeera, nta gihugu bakunda, nta Mana batinya, nta muco, nta musaza cg umukecuru bubaha, nta soni bagira, nta kimwaro, nta ndangagaciro.....

FPR ni abantu batarangwa n'ubumuntu habe namba. Ni ibikoko. None ubu harya abantu nkaba wabaha amnesty ntube ubahaye igihe kiza cyo kukwitegura ngo barimbure imbaga? Wowe uko ubizi abantu nk'aba bajya bahinduka? Keretse ari igitangaza kimanutse mu ijuru, kuko ikibazo gihari si urwango, ahubwo ni ukwibaza niba bagikwiriye kurekerwa mu bantu.

Dore ibi nibyo tujya twumva mu nkuru ngo Sodoma na Gomorrah byaratwitswe. Ukumva ngo umwuzure wo kubwa Nowa. Wowe ubu Africa yose ihindutse nk'u Rwanda uziko Africa yaba irimbutse? Tugomba gutangirira hafi. None mwabaho gute ko ahubwo mwajya muhora muvuma Imana nk'aho ariyo yabibateye?

Niyo mpamvu FPR igomba guseswa burundu ni uko ndetse n'abanyamuryango bayo b'ikubitiro n'ibikomerezwa muribo bagafatwa. Imitungo yabo yose igomba gufatirwa. Abana babo bagomba kuzahozwaho ijisho kugeza bashaje kugirango hatagira ikintu kirimbuzi bongera gushinga bitewe n'ingengabitekerezo kirimbuzi bigishijwe, dore ko iriya ari imiryango iziranye. Nta gisirikare bagomba kongera kwemererwa gushinga.

Naho ibyo kuvuga ngo Kagame ahawe amnesty akabaha ubutegetsi, bisa nk'aho mutumva ikibazo uko giteye. Mu Rwanda abantu bariyo benshi bahindutse nka Tito Rutaremara. Ibyo muvuga ngo mwabana ni IBISETSO. Ese ntawe uri hano wari wagira experience yo guhura n'abana bakuriye muri FPR ngo arebe ukuntu FPR yabangije mu mutwe?

Ibi nibyo byatumye 1994 abanyarwanda baroha igihugu ngo barimo gutanguranwa umushi, ni uko inzogera zirirenga. Mwabanje mukamenya ibibazo bihari aho kwirukankira kuyobora u Rwanda? Bamwe muzatanguranwa no kwicara mu muriro ndabarahiye, kubera inyota y'ubutegetsi!

Kiriya gihugu cyarapfapfanye, keretse igitangaza cy'Imana gusa. Abagitekereza nk'igihugu sinavuga ko muzi gushishoza!

Munyumve neza ibi si urwango ahubwo n'iyo wagira urukundo waruha nde? Waruha uwahindukiza inkota akayikugorobya?

:::