Rwanda: Tabara Kandi Utabarize Abanyeshuri Baburiwe Irengero
Mu gihe umwiherero wari urimbanyije, uwo munsi hari ku cyumweru (Dimanche/Sunday), abana 24 biga muri INES bambutse umupaka banyuze inzira ya panya maze bigira Uganda nk'uko bari basanzwe babikora buri mpera y'icyumweru (weekend) mu rwego rwo kwishakira agafaranga kuko bari bamaze igihe buri mpera y'icyumweru bafata ingoma, imishanana n'ibindi bikoresho bakoresha mu itsinda ryabo ryo kubyina bakambuka umupaka bakajya kubyina Uganda aho bari bamaze kumenyerwa ndetse no gukundwa ku buryo buri mpera y'icyumweru babaga baratumiwe bafite abo babyinira bagahembwa barangiza bagasubira ku ishuri (INES) ntawe urabutswe. Uretse abakuru b'umudugudu banyuragamo nta wundi wabaga azi iby'aba bana. Gusa aba bana ntabwo iminsi yose bahiriwe kuko koko umunsi uba umwe ugahindura byose.
Ubwo bari gusoza umushyikirano ku itariki ya 16 Gashyantare 2020 abo bana bagaruka bava Uganda, bafashwe n'abasirikare b'u Rwanda. Bagaruka habanje kuza itsinda rimwe ryari rigizwe n'ababyinnyi batarengaga 10 bahita bagwa mu gico cy'abasirikare bari babategereje. Itsinda ry'abari basigaye inyuma ryahise riburirwa ko bagenzi babo bafashwe maze baba bigumiye Uganda.
Itsinda rya mbere rimaze gufatwa abarigize bahise bategekwa guhamagara bagenzi babo maze bakababwira ko nta kibazo bafite ndetse ko bageze ku ishuri ko rero nabo bashobora kugaruka nta kibazo bari bugire. Ubwo rero kuko bari bahamagawe na bagenzi babo, abagize itsinda ryari ryasigaye Uganda nabo baraje bahita bafatwa, maze bose uko ari 24 bajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare i Musanze. Ibyo bikimara kuba Perezida Paul Kagame yahise abimenyeshwa maze ahita ategeka ko abo bana bazanwa i Kigali. Bamaze kugezwa i Kigali bahise bajya gufungirwa muri za nzu zitazwi bita "Safe Houses" zimwe biciyemo Kizito Mihigo n'abandi baburiwe irengero nka ba Gerard Niyomugabo n'abandi benshi leta ya Paul Kagame yagiye ibeshya abanyarwanda ivuga ko baburiwe irengero. Abahungu bafungiwe ukwabo n'abakobwa bafungiwe ukwabo. Ahantu babafungira ni ha handi bita "cave/undeground" ku buryo utamenya niba bwije cg se bwakeye. Mbese ntushobora kumenya umunsi n'ijoro.
Namwe mwibaze ko kuva abo bana bafatwa ubu ababyeyi babo batazi aho bafungiwe ndetse ubu hakaba hashize ibyumweru 2 batemerewe gusubira ku ishuri. Ubu bamwe mu babyeyi b'abo bana bakaba bararwaye ihahamuka iryo hahamuka rikaba ndetse ari naryo ryatumye menya inkuru z'aba bana kuko kugeza ubu nta kinyamakuru na kimwe mu Rwanda cg se undi muntu uwo ari we wese wigeze atangaza iyi nkuru bitewe n'ubwoba buri munyarwanda afite. None rero mwebwe banyarwanda muharanira ubwisanzure no kwishyira ukizana bya buri munyarwanda, nimutabarize aba bana impyisi bihehe idakomeza kubagirira nabi, ibarekure basubire kwiga.
Ikindi ngira ngo tunatekerezeho ndetse cyereke benshi ko Paul Kagame nta mutima wa kimuntu n'uwa kibyeyi agira ni uko mu by'ukuri iyo umwana akoze amakosa umuhana ariko mu kumuhana ntubikorane cg ngo ushyiremo ubugome cyane cyane ko abana hafi ya bose cyane cyane abari mu bugimbi (adolescence) byanze bikunze ibyo babujijwe n'ababyeyi ndetse n'abantu bakuru babicaho bakabikora kuko ni cyo gihe baba bagezemo, igihe cy'ubwigomeke (rebellion) ndetse no kurwanya amategeko. Ni ku bw'iyo mpamvu iyo uhana ingimbi utagomba kwibagirwa igihe (age) bagezemo bityo mu kubahana ukabagira inama kandi ugaca inkoni izamba kandi mu kubahana ukanatekereza ku babyeyi babo ndetse na ya nkoni izamba ukayicira ababyeyi babo kuko hari byinshi ingimbi zikora ababyeyi babo batazi na mba, cyane cyane ko ingimbi zidashobora no kugira icyo zihishurira ababyeyi bazo kuko ziba zumva ko nta na kimwe ababyeyi bazo bashyigikira. None se babyeyi mwabyaye mukaba mufite abana, mwakwishimira ko abana banyu bafungirwa ahantu hatazi ndetse n'igihe abana banyu bafatwa ntimubimenyeshwe, ibyo koko murumva ari ibintu byo gukorerwa mu gihugu kigendera ku mategeko, aho amategeko atemera ko umuntu afungwa amasaha atarenze umubare runaka ikindi amategeko akaba atemera ko umuntu afungirwa ahantu hatazwi? Ese ubundi abanyamategeko mu Rwanda amategeko biga ni ay'iki niba atubahirizwa ko ndeba amategeko yubahirizwa ari ay'iyicarubozo gusa gusa?
Birumvikana ko rwose abana bakoze amakosa tugendeye ku mategeko ya Gahini Pilato impyisi bihehe. Ariko se mu gihe bimaze kumenyekana ko nta kindi cyajyanaga abana Uganda uretse kubyina no kwishakira agafaranga, ukabona neza ko nta bindi bikorwa bigeze bajyamo birwanya igihugu mu nzira izo arizo zose, ubwo koko ntabwo wabagira inama ndetse wenda ukabaha n'igihano cyoroheje kibibutsa ko bakosheje ndetse ko nibongera bazahanwa birushijeho, maze ukabareka bagasubira kwiga ndetse n'ababyeyi babo bakagira ihumure? Umuntu ufite ubumuntu n'umutima wa kibyeyi nibyo yakora. Gusa kuko Paul Kagame ubwo bumuntu n'wo mutima wa kibyeyi ntabyo agira, yahisemo gukomeza kwica rubozo abana ndetse n'ababyeyi babo bakomeje gusiragira i Kigali bashaka kumenya aho abana babo bafungiwe. Abatabariza Fred Sekikubo Barafinda n'izindi nzirakarengane, nimutabarize abo bana hakiri kare. Ubu bamaze ibyumweru 2 bafashwe bagafungwa.