Saturday, November 19, 2016

Rwanda: Gatimatare--Igice cya 1 kugeza ku cya 70

Bamboo picture- symbol for strength, resilience, luck and success
Inkuru ya Dr. Innocent Biruka
Strasbourg, France
Tariki ya 27 Ukwakira 2016



GATIMATARE 1

Dasso: Wa cyana we utakarabye! Uri uwa nde?

Gatimatare: Mama ni Gatalina, data ni Kanyarwanda.

Dasso: Haaaaaaaa! Ukomoka mu nterahamwe! Twereke aho iso ari rero sha! 
Gatimatare: Data abadasso benewanyu baraje baramuzirika baramujyana, ntiyagarutse, umenya ngo yarafunzwe.

Dasso: Oya iso yarahunze. Twereke nyoko vuba.

Gatimatare: Mama se muramushakira iki ? Muragirango nawe mumwice?

Dasso: Ceceka ntakumena icyo gitwe, wa ngurube we!

Gatimatare: Nagorwa ! Nagorwa Gatimatare ka Kanyarwanda!

Dasso: Nyoko ari he koma nyoko?

Gatimatare: Yagiye guhinga?

Dasso: Arahinga? Nta soni? Arahinga he? Arahinga iki?

Gatimatare: Arahinga kwa Nzungize. Bamuhemba amafaranga akagura icyo turya n’icyo agemulira data.

Dasso: Interahamwe! Wowe rero ntiwiga? Dore uko gisa!
Gatimatare: Oya, mama ajya guhingiriza no kugemulira data jye ngasigarana buhinja.
Dasso: Umva se! Interahamwe! Jya kutwereka aho nyoko ari vuba!



GATIMATARE 2



Ubwo Gatimatare araruca ararumira. Umudasso aramusatira aramushika ati: "uri igipfamatwi wa cyana we? Hogi utwereke nyoko vuba". Gatimatare ati: nimubanze munyereke data nibwo mbereka mama".


Ubwo undi mudasso aba amufashe akaboko amutwara yanga amukurura cyanzi nk'intungwa bajyanye mu ibagiro. Gatimatare ashinga ibirindiro yanga gutambuka wa mudasso agerageza kumuterura ngo amubangatane amugeze kwa Nzungize. Sibwo bageze mu muharuro umwana akamubera ibamba agakoresha amenyo, inzaara n'imigeli ari nako ataka cyane kugeza ubwo umudasso bimunaniye akamusubiza hasi.


Umudasso ariyamira ati: "yampaye umuheto Hayi Exelensi! Kubona umwana w'interahamwe ancalanjinga kandi mfite umuheto bahu!" Ubwo ga wa mudasso atangiye kumukubita n'ikiziriko cya gisilikare. Gatimatare induru ayiha umunwa: "ndashaka data ! Ndashaka data aka kanya..." 



GATIMATARE 3



Ngizo impagarara n'igishyika. Gatalina nyina wa Gatimatare aba aturumbutse iyo yahingaga inyuma y'urugo yiyahura ku mudasso ukubita umwana barwanira cya kiziriko. Igihe abadasso bombi bagerageza kumukomeza ngo bamubohe bamujyane, umukambwe Nzungize n'ab'iwe bamwe baba barahagobotse. 


Nzungize ati: "mwa bivume mwe noneho muje guhotorera abantu iwanjye? Nimurekure uyu mugore naho ubundi kababayeho". Ubwo ga igihe abadasso bagundagurana na Gatalina, Gatimatare nawe yihambiriye kuli umwe n'uburakali budasanzwe. Ubwo umukambwe Nzungize ashobora kubamururaho Gatalina amushyira iwe mu rugo. 


Mu gihe abadasso bahirahiriye kumukulikira mu rugo, umukambwe Nzungize atambama mu marembo ati: "nimusigeho n'inyamaswa ikulikiwe ihungira mu rugo ikaba ntacyo ikibaye." Yungamo ati:"nabayeho ingoma nyinshi, kuva kuli Rudahigwa sindabona urugomo, akarengane n'ubwibone nk'ibyogeye kuli iyi ngoma ya Kagame rwose". Sibwo nawe umudasso amuteye ijanja. 



GATIMATARE 4



Ni uko ku bw'amahirwe umukambwe Nzungize arabandabanda aliko ntiyagwa. "Yewe mwa, mpereza mombayiro yanjye, nayisize ku ruhimbi. Ni ngombwa ko ntabaza ubuyobozi ku bw'aya makuba angwiririye." Niko guhuruza ubutegetsi: "abo kwa Nyumbakumi mwe, yemwe yemwe allo ! Nimuntabare, nimuntabare za nkoramaraso z'abadasso zanteye". Ubwo ba badasso barazenga mu marembo aliko abo kwa Nzungize bababereye ibamba bababuza ubwakwinjira. Muli ako kanya Nyumbakumi aba arahasesekaye aherekejwe n'abadasso bane. 


Ubwo Nyumbakumi abaza ba badasso: "nkeragutabara mwe, ko uyu musaza Nzungize aduhuruje, iyi intervention yagenze ite?" Naho ba badasso: "Dufite amakuru ko kuva aho Kanyarwanda amariye guhunga igihugu hejuru y'ubwicanyi yakoze muli jenoside, umugore we Gatalina yadukanye umudeli wo gusebya ubuyobozi bw'igihugu kandi agakangulira abaturanyi be kwigumura. None uyu musaza Nzungize yihaye kumutwima akamuhisha mu nzu ye. Ubwo ga Nyumbakumi ahamagaje Gatalina ngo asobanure ukuntu yahagurukanye ubuyobozi bw'igihugu. Ni uko haba isakabaka rikomeye abari aho bose bemeza ko Gatalina arengana kandi bamagana ihohoterwa ryakorewe Gatimatare n'umusaza Nzungize.


Naho Nyumbakumi aho kwihaniza abadasso ahubwo arabashima cyane ati : Aravuga ati : "Wa mugore we itandukanye vuba n'umugabo wawe Kanyarwanda uzwiho ko yagize uruhare muli jenoside... 



GATIMATARE 5


Ni uko Gatalina n'ikiniga cyinshi: "sinzitandukanya n'uwankoye akankunda akankamira. Ahubwo nimwitandukanye n'izi nkorabara z'abadasso zingera amajanja nzira akamama. Umugabo wanjye rwose ntaho ahuriye n'itsembabwoko, ni inyangamugayo n'abaturanyi barabihamya...". Naho Nyumbakumi: "Niba afite ikimenyetso cy'uko ari inyangamugayo ubwo azahabwa umwanya uhagije abyereke ubutabera. Hagati aho nta mpamvu n'imwe ufite yo gusebya ubuyobozi no kugumuura abaturage.


Gatalina atera hejuru ati: "umugabo wanjye ubu afite imyaka 31. Mfite bimwe mu byangombwa bye imuhira nshobora gutangaho gihamya. Bantu b'Imana murasanga mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi umugabo wanjye Kanyarwanda yaranganaga iki? Mwambwira ukuntu umwana w'imyaka icyenda yakoze jenoside koko? 
Ni uko Nyumbakumi n'ukwishongora kwinshi: "None se abatutsi bo muli aka gace bariyishe? Ninde se uyobewe ko se umubyara ariwe sobukwe ibye byarangiriye muli gereza? Gatalina aratakamba. Naho Nyumbakumi: "Ngicyo ikindi cyaha tutazongera kwihanganira: kwandagaza abayobozi ngo aha baba babarenganya. Niba uwo Kanyarwanda wawe atarakoze hasi, birazwi ko se na sekuru bagakoze. Ubwicanyi ni karande, yabwonse mu mashereka. Ni uko umukambwe Nzungize n'uburakali bwinshi: "iri teka ry'abavukanye icyaha niyo ntwaro ya kirimbuzi mwabonye, aliko mumenye neza ko ingaruka z'ibi namwe zitazabasiga". Ni uko abari aho bose bamagana Nyumbakumi.
Hagati aho Gatimatare aba yakoze ku bandi bana bose batoye amabuye... 



GATIMATARE 6



Nyumbakumi nawe si igicucu! Ubwo areba ukuntu umuryango n'abaturanyi ba Nzungize bariye karungu, azirikana amagambo aremereye Nzungize amubwiye mu maso ya rubanda, areba urwo rucanda rurangajwe imbere na Gatimatare... ni uko ibyo gufata Gatalina aba abyihoreye. Ahubwo yigira inama yo kwitabaza Kamana-ka-Milindi ariwe Gitifu uyobora Akagari ka Mararo. 


Arahasesekaye rero nguyu Gitifu ntatindiye rubanda, umurabyo uratinda! Aje kandi gitware koko kuko yicaye muli ya kamyoneti ihinda bagahindagana bakwumva ihoni ryayo bakihindira muli bazindyiki, ndashaka kuvuga utuzu twabo ye ! Ihateye amatako rero ruhumbagegera, imodoka bakunze kwita Gitundabahutu, urambemo! Dore ga Gitifu akikijwe n'abadasso batanu; nguyu ateye intambwe yegera Nyumbakumi ubwo abari aho bose baraceceka bagwa mu kantu. Ni uko humvikana ijwi riranguruye rya Gatalina wateye hejuru ati: « urandenganure nyakubahwa dore nanjye ndi muli Repebulika ». Ubwo Gitifu amaze kwongorerana na Nyumbakumi n'umutware w'abadasso ati: « Ntibikwiye ko umuntu umwe ariwe ubera ikibazo Akagali duhagarariye. Afandi, uriza uriya mugore tugende ».


Ubwo igihe abadasso bakataje basatira Gatalina, sinzi aho Gatimatare yakuye ifilimbi aba arayiduhirije! Ubwo we n'abandi bana bose batangira gutera amabuye bayerekeza kuli Gitifu. Erega nibwo induru ikoreranye. Ubwo abantu bakuru bari ahongaho banga kurebera, bose bose bakikiza Gatalina baramwimana nk'inzuki n'urwiru. Sinzi ahubwo n'inkonkobotsi yegereye gitundabahutu iyitobora amapine abili y'inyuma. Ibitutsi, inkoni, ibimene by'amacupa, amabuye, za ndembo, reka reka ivu ryabuze agatebo. Sibwo ibyari inama bibaye urugamba ubwoba bukimuka! 



GATIMATARE 7



Utazi rubanda ga ye! Sibwo Kamana-ka-Milindi ategetse afandi guhabura abantu! Ubwo aba yorosoye uwabyukaga, inkeragutabara aba arekuriye mu kirere abili ya mwoto mwoto ngo « pa pa! », dore ko n’ubundi mu ivanjili nshya ngo kalashinikovu ariyo karamu izandika amateka. Nyamara rubanda ntihondwa ngo inoge! Isasu se mu Rwanda rw’umwakagara riracyakanga nde wundi ko ariryo ryasimbuye inyombya ya mu gitondo rikaba ryarabaye ibisanzwe nk’ibya misa? 


Ni uko igihe urupfu ruhanuutse shitani atangiye kwishima, imfura nzima rutikanga Nzungize yambura umugore igitambalo cy’umweru agishyira hejuru ari nako atera: « Rwanda nziza gihugu cyacu, Wuje imisozi ibiyaga n’ibirunga, Ngobyi iduhetse gahorane ishya… ». 


Ubwo abantu bari bagumuutse baratuuza, bose batiza agahogo nyagukura Nzungize bati: « Reka tukurate tukuvuge ibigwi, Wowe utubumbiye hamwe twese Abanyarwanda uko watubyaye…» Ubwo Gitifu wari wawutaye agaruka ibuntu, arasoboka ahereza umukono Nzungize. Uyu nawe ati « iyi midugararo yose rero kuko wiyemeje kuligisa umugore mupfakaje imbura-gihe? Aliko muracyari Abanyarwanda? Ndemera kuganira nawe ari uko wigijeyo izi ntozo zawe ». Ni uko Gitifu ahindukirira afandi amubwiza ijisho, ubwo abadasso bose binaga muli gitundabahutu bicaramo inyuma.


Ni uko Gatalina ati « Mbaye ikibazo mu Kagari, mwambwira icyaha cyanjye? ». Gitifu arajijwa, ati: « amakuru angeraho ni uko wowe n’umugabo wawe Kanyarwanda; biravugwa kandi ko wakuye umwana mu ishuli ukaba umaze kumugira umukamikaze ». Ubwo Gatimatare aba ashinze imbere ya Gitifu, nka bakame imbere ya bihehe: « nziga nte nshonje, ndebwa nabi, mungize impfubyi? Uyu munsi se buhinja ntari mu nzu wenyine kuko abadasso bawe biriwe bankurubana na mama?! » Ni uko Gitifu byo kwikura mu isoni ati: « Ejo uyu mwana azasubire mu ishuli, nutabikora uzabihanirwa. Ahasigaye wishyire wizane. Iby’umugabo wawe birareba ubutabera» 



GATIMATARE 8



Burakeye ! Nguyu umunsi mushya, umunsi udasa n’iyindi, umunsi Gatimatare asubira mu ishuli. Amezi yari abaye atanu aciye ukubili n’ishuli. Kuva ise bamutwaye kandi ari we wari ubatunze, Gatimatare yaretse ishuli ngo afashe nyina kurwana ku buzima. Yagerageje no gushaka akazi, ni uko bitemewe n’amategeko. Yagumye mu rugo kugirango arere murumuna we buhinja mu gihe nyina yagiye guca inshuro cyangwa kugemulira ise aho ari mu mpimba z’inkotanyi. 


Iri joro rikeye Gatimatare ntiyasinziriye. Yakomeje kugerwayo cyane n’amagambo nyina yaraye amuhayeho impamba: “Mwana wanjye kuba umugabo birakomeye, ni icyemezo cya buli munsi, cya buli munota. So na sokuru bari abantu, uramenye si wowe uzamera umulizo… Ugomba kumenya no kwubahiriza amategeko ya gihungu: ntuzashotorane ngo ushoze intambara, aliko uzakubanza uzamwivune… Guhangana n’akarengane ntibizahoraho, aliko ntibishobora gucika aka kanya; ni ugukomeza umutsi. Wige kandi umenye, uzigirire akamaro ukagilire n’abandi. Amahirwe abaho, aliko ushaka umubira abira akuya.  Uramenye ntuzapfe ibintu na muntu: hari benshi batagoheka kandi imitungo baragwije. Uzatinye Imana kandi ukunde abantu. Ntukabe umwe, uzaharanire gufatanya n’abandi, kandi ntuzishimire na limwe mu gihombo cy’undi... Ayo magambo niyo yaraye ajaganya mu gatwe ka Gatimatare. Yarwanye inkundura ejobundi Gitifu ashakaga gutwara nyina, aribuka ukuntu umusaza Nzungize n’abaturanyi babarwanyeho. 


Ubu rero abadukanye isheja yerekeje iy’ishuli. Yizeye ko rizamuruhura akaga amazemo iminsi, ikijisho n’ikizizi bya bamwe mu baturanyi bari mu buyobozi bw’akagari. Agiye kuruhuka gato amaganya ya nyina wacitse umugongo kubera guhingiriza agacika ururondogoro kubera akarengane n’ubuhonyozi byahawe intebe. Muli aya mezi Gatimatare yaganiriye n’urungano, atega amatwi n’abakuru baganira: azi neza ko atari we mbabare wenyine mu Rwanda, ko kandi ibyago n’amakuba atari akarande. Mana urakomeze intambwe z’uyu mwana. 



GATIMATARE 9



“Druuuu! druuuuu! druuuuuuu! ” Eh! Iravuze ifilimbi yokabyara! Ngiyi inshyimbo igucyamura ukerekeza iburyo wajyaga ibumoso. Ubuzima bwa Gatimatare bugiye kugengwa n’iyi filimbi kuva ubu. Hehe no kubunga no kwangara. Gatimatare yajya yagaruka ku murongo ugororotse. Si nguyu se noneho yihunguye ivu arasa n’inyange mu twenda nyina Gatalina yaraje ku musego ngo tugororoke? Arakataje rero Gatimatare, abaturanyi bose baramurora ntibamumenye; ab’urungano baramwitegereza atera intambwe bamwumva avuga bagasanga ari undi wundi, bagashoberwa bati aliko se uyu si Gatimatare ka Kanyarwanda dusanzwe dusangira umubira n’umubirizi? 


Nguwo rero arakataje no ku ishuli ishema ni ryose. Mu kanya bati nimuhaguruke muririmbe indilimbo yubahiriza igihugu. Mu gihe abanyeshuli bateye “Rwanda nziza”, Gatimatare aribuka uburyo yaririmbwe ejobundi mu muharuro kwa Nzungize igacubya induru. Iyi ndilimbo iramwibutsa umwenda afitiye u Rwanda, ikamubwira ko agomba kuzaruhigura akarurasanira... Ubu ari mu bandi Gatimatare, aliko se azihanganira kangahe ko bagenzi be bamwita kamikaze abandi bakamutuka mu matamatama ngo ni interahamwe. Ari mu ishuli, aliko roho ye ni ndi aha ndi ahandi: arakubita agatima ku kiboko cya dasso, arashushanya ise bamushoreye ari mu mapingo, arareba nyina ashishikaye ku mushike iw’abandi. Ese azashobora gukulikira n’iyi mitima ibunga? 


Ngaya amasomo arakomeje. Aliko hari byinshi by’amabanga! Baravuga ngo kwiga ni ubuntu, aliko Gatimatare aracunaguzwa akanirukanwa kuko atazanye amafaranga. Umusanzu utazwi n’agahimbazamuskyi katagira umubare ni irindi hurizo. Iki cyorezo se cyo kwayura no guhunyiza? Umenya kuburara no gusohoka udasamuye atari ibye

wenyine ntagiye kwiririra. Iyaba mwalimu atahanaga cyane, ntawayura ngo ahunyize mu museso asetse. Mwalimu nawe ibyo yigisha arasa n’utabyumva. Amabanga! 



GATIMATARE 10



Nyamara mwalimu yarize, biravugwa ahubwo ko yaminuje. None se bagabo ba mama kuki inyigisho ze zidatomoye? Gatimatare aribaza agashoberwa. Icyo atazi aliko, ni uko mwalimu atorohewe, gusa kuko nta ruvugiro arashirira muli nyagasani! 


Dore nko mu bumenyi bw’amateka y’igihugu, hari byinshi ategetswe kwigisha kandi atabyemera, kuko atari byiza kandi atari byo. Ninde wakwigisha neza ibyo atemera? Ikindi kandi, mwalimu arakora, kandi arakora cyane, aliko umushahara we ni urusenda. Arakora hagahembwa abandi, abavutse neza.  


None rero mwalimu ufashwe atya yaba ate umusingi w’u Rwanda rw’ejo n’ahazaza heza ? Ntibitangaje niba abiga barangiza ntacyo bazi, nk’uko umwami w’u Rwanda yicara akwena abo yita « injiji mbi zize » agahamya yeruye kandi ko i Rwanda barangiza kaminuza batazi no kwiyandikira ibaruwa isaba akazi. 



GATIMATARE 11



Dawe uri mu munyururu, batubwiye ko none ari umunsi w’abapapa ku isi badusaba gutegurira ba data urwibutso rubakwiriye. Ubwo hahise havuka ikibazo, kuko mu bana mirongo itatu, abenshi bateye intoki hejuru bavuga ko nta ba se bakigira ko bapfuye, bahunze, cyangwa ko bafunzwe. Jye rero ndi mu bahirwa kuko nkigufite, kuko n’ubwo uri imbohe, uracyahumeka. 


Niyo mpamvu rero mpisemo kukwandikira aka kabarwa ngo nkubwire ko nkwishimiye nka data, ko kandi ngukomeyeho kandi ngukunda uko uhagaze n’uko ubayeho. Nkakubwira ko nzakubera umwana nkakubahisha ahantu hose, ko kandi igihe cyose ntazahwema kubaza ikibazo cyawe, n'ikibazo kandi cy’iyi Rwanda y'Abakurambere ukunda. 


Ndagusabira ku Mana uko bwije uko bukeye ngo wihanganire ibikubabaza, wihanganire kuba wenyine, wihanganire gufatwa nabi, wihanganire abakureba nabi, abakubwira nabi kandi nta muntu n’umwe wigeze ugirira nabi. Biravugwa rwose ko ahongaho uri hari benshi bahemberwa kukubabaza, bahemberwa kugabanya iminsi yawe ku isi, bahemberwa kukwica uhagaze kugirango ntazongera kukubona ngo twese hamwe mama, buhinja, wowe nanjye twongere twishime nk’uko byahoze mbere.



GATIMATARE 12



Ni uko mwalimu ati abanditse mwese nimusomere abandi amabaruwa yanyu kandi ibaruwa iba iya mbere tuzayohereza mu irushanwa mu rwego rw’igihugu. Ni uko umwe umwe bose barasoma, bahabwa amashyi. Nibwo umwanya uhawe Gatimatare ngo nawe asomere bagenzi be ibaruwa yandikiye umubyeyi we. Ni ubwa mbere Gatimatare afashe ijambo imbere ya bagenzi be kuva aho agarukiye mu ishuli. Ni uko arahaguruka, agenda

amaterekamfizi agana imbere, ageze ku kibaho arahindukira arega agatuza nk’abasilikare kandi anyuzamo ijisho rikaze bagenzi be baraceceka baraca ! 


Niko gusoma rero ibaruwa ye, n’ijwi rituje aliko rirandaga kandi ritsindagiye: “Dawe Kanyarwanda uri mu munyururu…” Ubwo ikiri mwalimu, ikiri na bagenzi be batari bacye, baterera hejuru limwe bamagana Gatimatare kubera amagambo aremereye yanditse. Bamwe bati: “Mu gihe twe dusenga Dawe uri mu ijuru wowe urasenga iso uri mu munyururu koko… Nta soni?! 


Nibwo mwalimu ategetse Gatimatare gusobanura ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ye. Gatimatare ahawe ijambo ntiyakoma! Abana bose bati “dusobanulire icyo ushaka kuvuga muli iyo baruwa yawe”, Gatimatare abanyuzamo igitsure bose aliko ntiyakoma, nabo barakakara. Ni uko mwalimu afata urupapuro yandikira nyina wa Gatimatare ngo azaze kwisobanura. 



GATIMATARE 13



Mu gihe mwalimu ahereza Gatimatare urupapuro ruhamagaza nyina, amushinga ikijisho aliko nawe ntiyubika ingohe aramuhangara karahava! Nibwo mwalimu amurasheho ati: “dore impamvu bakwise umukamikaze, wa cyana we uri igikenya!” Ubwo mu ishuli inkwekwe iba yose, bamwe mu banyeshuli bogeza Gatimatare uhanganye na mwalimu abandi bamuzomera. 


Iryo sakabaka rihuriranye n’inzogera y’ikiruhuko cya saa yine. Mu rukiniro, Gatimatare ahahurira n’akaga: bagenzi be bakomeje kumwuzuraho bamwe bamwogeza abandi bamukwena. Sibwo buri wese amuhaye inyito nshya, dore ko muli iyo minsi mu maradiyo havugwaga ikulikiranwa ry’abayisilamu bitirirwa ibikorwa by’ubwihebe. Nguko rero! Gatimatare yiswe "umujahidini", “umukamikaze”, “umutalibani”, “umushebabu” n’ibindi! Ibyo bitutsi ntibyamuhungabanyije, baranabivugaga akabihorera akisekera. Gusa hari bamwe batangiye kumwita “interahamwe”... Ngicyo icyamurunguje umunsi w'amasomo urangira arebana ay'ingwe na bamwe muli bagenzi be. 


Reka rero atahuke ashyikirize nyina urupapuro rumuhamagaza anamubwire uko afashwe muli bagenzi be.



GATIMATARE 14



Gatalina ateye akajisho ku rupapuro rwa mwalimu yikorera amaboko ati mukobwa ndagowe! Nibwo yihinnye mu nzu bwangu abatura umunyafu wa boberi ngo asobanuze bya nyabyo Gatimatare. Ati niba ari iki cyagushubije mu ishuli... uzaherukire aho! Nyamuhungu aba amweretse ibihandure! Ubwo ga nyina ukibanguka cyane aba amwirutseho rurageretse..., jugujugu no kwa wa musaza Nzungize, Gatimatare yiterera mu mbere nk'inyaga mu mwobo! 


Reka rero aho umusaza atahukiye abe afashe ukuboko Gatimatare amusubiza mwa nyina, niko gusobanuza iby'iyo mpunzi nshya! Nyina ati hehe no gusubira mu ishuli, ati uhame ahongaho uzaragire inka za rubanda nka rubebe zose zo mu Mararo umu. Gatimatare ati Mawe ndarengana Mawe…Mawe…! Nyina aratsemba. Nzungize ati sigaho Gatalina utagongana n’amategeko…! Ati ahubwo Gatimatare bwira nyoko icyo wakoze kigomba urubanza. Ni uko umwana n’igishyika cyinshi abereka ibarwa yandikiye se Kanyarwanda ikaba ariyo ibaye akatsamuliro.


Ni uko ari nyina ari n’umusaza Nzungize bagerwa yo cyane bagwa mu kantu. Gatalina asuhuza umutima ati koko ushaka nabi ugapfa wabyara nabi ugapfa! Naho Nzungize ati erega warabyaye mukobwa, ati ahubwo kenyera ukomeze kuko uyu si umuhungu uhungana umuheto! Ni uko Gatalina yinginga umusaza ngo azamuherekeze amufashe kwisobanura kwa mwalimu. Ubwo inama iba ibaye iyo.



GATIMATARE 15



Ni uko Gatalina n’umusaza Nzungize bagera ku ishuli abana bagiye gukina. Nibwo mwalimu abinjije mu biro by’umukuru w’ikigo bahasanga n’umwe mu babyeyi waje kurega Gatimatare ngo waba ahigira umwana we. Mwalimu ati madamu rwose biteye inkeke ukuntu Gatimatare mwamutsindagiyemo ingengabitekerezo... Gatalina ikiniga kiramufata neza neza aragobwa... 


Nibwo Nzungize amugobotse ati uriya mwana Gatimatare namubonye avuka, ahubwo sekuru Ngendahimana niwe twabyirukanye, ba data bahanye inka. Nta nabi nta ribi, ni abahutu b'imfura cyane; iyo ngengabitekerezo rero yisubize aho uyikuye!


Mwalimu ati iyi baruwa ni ingengabitekerezo nsa nsa nsa! Umusaza Nzungize aratokorwa ati ese ari umwana wibwiriye se akali ku mutima ari nawe washyize ku karubanda ibaruwa ye ubwo umugome ni nde? Ati none se niba umwana afite agashavu ko kubura se akamwandikira akajambo kamukomeza, iyo niyo ngengabitekerezo. Ati ubu se wowe ukiri umutavu wumvaga so yaba mubi? Ati mbega uburezi bw’ubu! 



GATIMATARE 16



Wa mubyeyi wundi ati «umwana wanjye ntazagaruka kuli iri shuli uwitwa Gatimatare akihisehenga, kuko yamweretse ikimenyetso ko azamwica, ngo ibyo kwica yarabitojwe bihagije» Ni uko bose barumirwa. Umukuru w’ikigo ahamagaza abana bombi. Babajije umwana ikimenyetso, yinyuza igikumwe ku ijosi nka kumwe kw’abakinnyi ba rugubi, byerekana ko Gatimatare yamwijeje kuzamuca ijosi! Bati ese Gatimatare biriya warabikoze? Ati «cyane», naho nyina Gatalina si isoni, agahinda n’umujinya! 


Bati gatindi Gatimatare icyabiguteye? Ati «yanyise interahamwe kenshi mwiyama, n’abandi babihamya» Wa mwana nawe rwose ntiyabihakana. Ay’ubusa aliko, umubyeyi we arashega ngo n’ubwo umwana yashotoranye ntakwiye urupfu, ngo Gatimatare agombe yirukanwe na nyina akulikiranwe. Ni uko Nzungize arakomakoma, arahana arahanura, ati «erega tanga ituze uri umubyeyi, nawe ejo umwana yazakuzanira ; erega ntawe ubura ishyano ashyukwa.» Ni uko abantu baraseka, bose bahana amahoro. 



GATIMATARE 17



Ngiyi rero inzira y’ishuli Gatimatare arayitoye arayihase. Aliko urugamba rw’ubumenyi ntirworoshye, cyane cyane ku mwana w’inkeho muli iki gihugu cyamunzwe n’icyaha cy’inkomoko, munyangire n’ubwibone bwa bamwe bashinze idarapo ku mva z’abandi bakaba bakataje mu gucuruza amakuba akomeye yaranze urwa Gasabo. Gatimatare amenyereye ibitutsi, ikijisho ribi, guhonyorwa hato na hato. Akicara yikomeza cyane ati: “murabeshya aliko nzabakurana, kandi nzabaruta!” 


Uyu mwana afite imyumvire n’imigenzo yihariye, ku byuryo rwose usanga na Gatalina wamubyaye yicara yifashe impungenge. Ni uko akamucyaha ati “uramenye ntuzateshwe umurongo n’amatage ya so na bene wanyu, ahubwo ibikubabaje bikuviremo imihigo ihimbaje yo kuzaba umugabo w’ukuli ukazabera abandi urumuli.


Ishuli rero ni ibilindiro bikomeye kuli Gatimatare, niyo mizero ye. Akunda ibyigwa cyane, akaza ku isonga buli gihe, n’ubwo akenshi aba yagiye ku ishuli atikoze ku munwa, na nimugoroba igihe abandi bakorera ku meza mu rumuli rushashagirana, we akisunga igiti cy’itara ryo ku muhanda ngo asubiremo amasomo.  



GATIMATARE 18



Gatimatare ateye ibitambwe. Ageze mu wa nyuma w'amashuli abanza. Umwaka arawize arawihanije, za konkuru arazinywa buzi. Nyina yamutegetse guhagarara imbere ye cyangwa imbere y'indorerwamo iminota itanu buri munsi akavuga ibyo yize n'ibyo yakoze. Ubwo kandi ari imbere muli siporo no mu tunama tw'ubuyobozi. Mu mihigo yose barwanira kumuzanamo, kuko yamye ababera ingenzi cyane. Agira urugwiro akamenya gutera inkuru n'ubwo yaba ashonje: yagusetsa ukarambarara n'ubwo waba uvuye kujugunya nyoko. 


Aliko kandi mu rungano ahora asizana, arasanira kwemerwa uko ari akubahwa nk'umuntu ku giti cye adasuzuguwe azira amavuko. Baragira bati: "yewe mwa, uri uwa nde ?" nawe agasubiza ati : "ndi jyewe jye jyenyine", ku buryo kenshi byanamushyize mu mpaka, usibye ko utamutsinda n'ubwo waba uvuye ikuzimu. Gatimatare yanga urugomo, akanga ikinyoma, akanga icyitwa ifuti, kandi mu bahungu baramuzi, umubanje uwo aba agatoye.  



GATIMATARE 19



Gatimatare arakamagiye yambutse ya nyanja y'ubujiji mama weeee! Nguyu yitereye mu mashuli yisumbuye. Yamye arota kujya muli koleji nka bene Zikamabahari none bigenze ukundi. Atsindiye kwinjira mu iseminali. Abapadiri ntibaheza barakabyara. N'ubundi ngo baba ari bo bakiriye rubanda rugufi igihe amashuli ya leta yari akalima k'umwihariko k'ibikomangoma byavukanye imbuto. Gatimatare rero ibya koleji arabyibagiwe yishimiye gushyira ikirenge mu cy'intwali zaruharaniye. 


Gatalina afite ibyishimo bivanze: anejejwe n'uko umwana yihunguye ivu akajya mbere aliko na none aribaza niba Gatimatare n'amanyama ye azajya imbizi n'abapadiri. Ahangayitswe kandi no kumubonera ibikoresho n'ubwishyu bw'ishuli. Ubukene ni amapingo. Aliko ntiyabona umwana ngo abure ingobyi. Ubwo yandika agapapuro akanyuza mu baturanyi. Ni uko bose bakubita inzu ibipfunsi: uzana akambaro, uzana akebo k'impeke, agatoki, akajana, yoooooo, mu minsi ibiri gusa amafaranga n'ibintu biba biragwiriye. Naho Gatimatare yitegereza ukuntu rubanda ihagurukiye limwe ikamutera ingabo mu bitugu.  



Biramukomeje kandi biramubwiye.



GATIMATARE 20



Imikenyero itabonana, uruhanika, urugoli, impumbya, ingendo y’abeza … uyu mugore uteye ubusambo ni uwa nde bahungu mwe? Ni Gatalina wa Kanyarwanda uherekeje umwana we Gatimatare watsinze! Umuhungu arasa n’inyange pe! Barakataje no ku iseminali, bahasanze imodoka z’abana b’abagaga bavuye i Kigali!


Ubwo Gatimatare arakiriwe, bamweretse umwanya azararamo muli dorotwari. Ngaka agatanda keza ka rasoro Gatimatare agiye kujya yumviraho umunyenga, hehe na ya saso n’ikirago byamucaga urubavu! Ngaya amatara, abana b’urungano amagana babengerana, urusengero, amafunguro, byose ni ubunani ahubwo ubuki burarura!


Igihe cyo kuryama kigeze Gatimatare asanga umwegereye muli dorotwari wari ugitinyatinya baribwirana: yitwa Gatali aturutse Nyarugenge igengwa n’abifite. Umuturanyi aba mwiza akakubera umulinzi, akakubera Imana ahubwo. Dutege amaso iby’aba bagabo bahuriye ku itabaro, Gatali na Gatimatare! 



GATIMATARE 21



Ubwo abahungu bamaze kwibwirana baganira bongorerana. Gatali amuratira umurwa wa Kigali ngo ni i Burayi neza neza! Acana mombayiro ye bita smatifone amwereka amafoto y’iwabo mu rugo no mu mujyi. Ubwo amwereka na mudasobwa igendanwa bamuguriye y’agahebuzo. 


Gatimatare ati ese shahu wowe kuza byarakoroheye ko jye byari byanze neza neza kuko bihenze cyane? Gatali amubwira ko byose abyishyuriwe n’Ikigega n’indi miryango ifasha abacikacumu. Naho Gatimatare ati ni abaturanyi bangiriye ibambe barapfundikanya kuko Ikigega cyanteye utwatsi kuko ntari imfubyi ya jenoside. 


Nyuma Gatimatare ati ese iwanyu baguye muli jenoside? Gatali ati iwacu baturutse Bugande nyuma ya jenoside, gusa data yaguye i Kigali mu myaka itanu ishize. Nibwo Gatimatare asobanukiwe ibanga rimwe rikomeye: hari abacikacumu n’imfubyi za jenoside batari bahari muli 1994! 



GATIMATARE 22



Yezu! Mariya! Yozefu!!! Burya bwose hari benshi birirwa bacuruza jenoside nk’umuti wa myambi, bakanyagisha kandi bagacisha imitwe, bagasarura aho batabibye bakikubira byose bagahunika imitiba, bakica bagakiza, kandi iyo jenoside barayumvaga mu maradiyo iyo bari bibereye za Bugande, Burundi, Zayire, Tanzaniya n’ahandi !


N’ubundi koko ngo hataka nyir’ubukozwemo naho uwo batwaranye n’akebo ntakoma: abarokotse jenoside koko bakagarukira ku mva ntibakoma, ahubwo banarangije kubabarira ababahekuye cyeraaaa, biyunze n’abantu biyunga n’Imana bategereje umunsi wabo mu mahoro. Ni abo ba Kizito Mihigo, ba Mushayidi, ba Samputu n’abandi benshi, erega ntiwanabavuga ngo ubarangize, ntiwanabamenya ahubwo kuko bo baba batifotoje. Amahirwe tugira ni uko aribo benshi cyane mu Rwanda.


Ubwo Gatimatare ariyumanganyije ngo adacikiriza urugwiro n’uwo mubano uvutse hagati ye na Gatali. Uyunguyu ahubwo amusogongeje no ku miziki igezweho: dore yewe amuhereje kamwe mu twumvirizo twa smatifone ye nawe ashyize mu matwi! Ngiyo rero imiziki igezweho muli Kigali no ku isi hose ba Kingi Jemusi, ba Yusitini Bieber, ba Biyonse n’abandi.



GATIMATARE 23



Burya aliko ikizungu ntikimenyerwa: Gatimatare yumvise imigoroba ibili gusa iyo miziki ishyushye ya Gatali iba imuvuye ku nzoka neza neza! Nibwo ku munsi wa kane amubwiye ati nshakira indirimbo "igisobanuro cy’urupfu" y’umuntu witwa Kizito Mihigo. Gatali ati uwo Kizito numva bavuga ko ari umwanzi w’igihugu akaba anafunzwe. Naho Gatimatare ati "wenda natwe tuzafungwa nta mugabo udafungwa", ati reka rwose tumwumve cyane cyane ko nawe yanyuze muli iki kigo. 


Ni uko abana bumva iyo ndilimbo ya Kizito, Gatimatare amusaba ko amagambo arimo bazafatanya kuyasobanukirwa neza. 


Iyo ndilimbo Gatali yari yarayumvise amahushuka atarigeze ayitekerezaho nibwo bwa mbere yari ayumvise atuje. Nibwo bageze aho umuhanzi Kizito avuga ati “Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na Ndi umuntu". Gatimatare ati aya magambo araremereye tuzayatekerezeho bihagije.



GATIMATARE 24 

  

Ni uko Gatimatare akomeza kunoza umubano na Gatali amugezaho buli munsi igitekerezo gishya. Byaje no kuba mahire cyane Gatali aramutora aramuyoboka kuko Gatimatare yamusubirishagamo amasomo, cyane cyane ikilatini cyamuzongaga: ibaze ingorane z’umunyakigali wawe asakiranye n’ikilatini kandi yari azi ko urulimi nyarwo kandi rwihagije ari ikinyarwanglais ! Hagati aho aliko Gatimatare yakomeje no kureshya andi macuti; akabahitamo akulikije ko bava muli paruwasi na diyosezi zitandukanye kandi bigaragara ko n’amateka yabo atandukanye. Agakoresha amayeri yo kwegera buli gihe abantu abonye bari kumwe akabatungura akabibwira, akabasetsa.


Bahungu mwe! Igihembwe cya mbere cyarangiye Gatimatare afite itsinda ry’abantu cumi na babili b’inkoramutima baganira kandi bagasangira twose, bari ku isonga mu masiporo, mu kiriziya, mu milimo y’amaboko no mu manota mu ishuli aribyo. Ku buryo na Padiri mukuru yaje kubamenya rwose arabamenyera, basigara bitwa “intumwa cumi n’ebyiri za Yezu”. Erega dore ni aba: Ntawukirasongwa, Ndayumujinya, Tubanambazi, Rutibatinya, Barusasiyeho, Murutampunzi, Kiriminzigo, Kayitakire, Ahobantegeye, Hanguhave, Gatali na Gatimatare. Ntumbaze uburyo aba bagabo bahamagarana!



GATIMATARE 25



Ahobantegeye we! Tubanambazi we! Batindi Barusasiyeho! Mbe ntuza we! Dore bagerageje guhamagarana mu mazina yabo biraruhanya, bahanye na nimero nazo ntizafata. Ikibazo ga kibaye itumanaho! Nibwo Gatimatare-agahungu-gahanda abakozeho bajya mu mihigo: ati "bahungu mwe, aya si amazina ni inyonjo twikoreye! Nk’aho ba data baduhaye umugisha baturaze inzigo n’imyato-mpimbano batuzirikaho inskyo baduta mu mfunzo z’amanyurane yabo n’ibyago byabo!” Bose bati ni ukuli pe.


Sibwo bemeje ko buri wese abandi bamuha izina we akihitiramo! Erega baranditse n'akanyamuneza kenshi, nyuma buri wese abona amazina cumi na rimwe agomba guhitamo rimwe : Ndayumijinya ati nzitwa “Mucyo”, Ntawukirasongwa ati nzitwa “Songa”, Tubanambazi ati nzitwa “Tubane”, Rutibatinya ati nzitwa “Roots”, Barusasiyeho ati nzitwa “Sasabugari”, Murutampunzi ati nzitwa “Tamtam”, Kiriminzigo ati nzitwa “Kirimumuziki”, Kayitakire ati nzitwa “Kirikiri”, Ahobantegeye ati nzitwa “Bankimoon”, Hanguhave ati nzitwa “Havredepaix”, Gatali ati nzitwa “Gagarine”. Ibya Gatimatare nibyo bibaye urujijo: bose basabye ko akomeza kwitwa Gatimatare, nawe arabyemeye. Ni uko abahungu biha amashyi barasira, baraseka… Dore ga bateguye ibaruwa isaba guhinduza amazina!



GATIMATARE 26



Abahungu ga boherereje Padiri mukuru ibaruwa y’umuliro basaba kwipakurura ingoyi y’amazina bahawe n’ababyeyi babo hakemezwa ahubwo amashya bamaze guhana hagati yabo! Akibona iyo baruwa idasanzwe rero, Padiri ijuru rimugwa ku mutwe, aritotomba atabaza Musenyeri, ati nimudutabare mwongere misa n’amasengesho za ntumwa za Yezu zatewe na Lusuferi umwami w’umuliro!


Ubwo ba bahungu abatumiza shishi itabona, bahageze bamutangariza ko icyemezo bagitekerejeho bihagije, ko n’ubwo Imana zaba eshanu badashobora kwisubiraho, ko ahubwo batangajwe n’uko atangaye. Ni uko kuva kuli uwo munota Padiri abacira mu cyumba cy’imfunganwa bagomba kumaramo amasaha makumyabili n’ane batunzwe n’umugati wumye n’amazi. Ati “nimwisubiraho aliko kandi mukicuza, mukomange cyane ku rugi Abamalayika baraza babakingulire”.


Ni uko Padiri ahashinguye ino ry’ikirenge abahungu inkwekwe iba yose baseka cyane icyo gihano kidashobora kubagamburuza na gato. Ubwo kandi Gatimatare, utarebwaga n’icyo gihano kuko we atahinduye izina, akaba yarwaniye kugumana na bagenzi be. Arababwira ati: “Bahungu mwe, ntwali mwe! Igifungo niwo mwanya mwiza wo gutyaza ubwonko; byibura ubu twifatanyije n’izindi mfungwa zo mu Rwanda no ku isi hose; ahubwo nimuzane Bibiliya twikomereze n’amasomo kuko ibyigwa byose mu mashuli muli Bibiliya birimo”.



GATIMATARE 27



Ubwo buri wese avuga interuro ya Bibiliya yifuza, bananiwe amahitamo bati uwazanye iki gitekerezo naduhitiremo. Gatimatare ati dusome inkuru ya Daniyeli n’intare. Nibwo Roots asomeye bagenzi be muli Daniyeli 6, ukuntu umwami Dariusi, abeshywe n’abanzi ba Daniyeli, yaciye iteka ko uzongera gusenga azaribwa n'intare. Ni uko Daniyeli wari ukomeye ku Mana ye akomeza gusenga. Nibwo umwami Darius amutaye mu rwobo rw’intare. Aliko nk’aho zamwiranguje ziratuza zimurindira umutekano!


Ni uko Roots ageze ku murongo wa 22 abahungu baterera hejuru limwe akalilimbo ka zabuli 23, bashyira ejuru cyane ku buryo n’abandi banyeshuli benshi bahuruye bakabakikiza balilimba “Ndagiwe n’umushumba mwiza Uhoraho..., niyo abanzi banjye bose baza..., niyo nagwa mu rwasaye rw'intare, ntacyo nzabura..." Ni uko Padiri mukuru yumvise ubwo butumwa buremereye, arebye n'isakabaka ry'abandi banyeshuli, atinya ko haba imvururu, niko kurekura Gatimatare na bagenzi be, aliko abategeka kumwitaba bukeye hagafatwa umwanzuro.



GATIMATARE 28

Abahungu barahagurutse. Bashimiye Padiri. Uyunguyu aliko ati: "Gatimatare sigaho udatwika ikigo!" Naho we ntiyakoma, yirebera ishusho ya Yezu iri ku rukuta, nko kuvuga ati: "Padiri komeza ibyawe aliko ureke nanjye nkomeze ibyanjye!"
Ngabo barashogosheye no kuli dorotwari. Gatimatare arabahwitura ati : "bahungu mwe, dukwiye gusiba kugeza ejo tubonye igisubizo". Ni uko byemezwa gutyo, abahungu ntibajya mu ruliro nk'abandi. Ibyo nabyo bitera ubwoba Padiri. Gatimatare na bagenzi be bayirara ku ibaba. Naho Padiri, amara umugoroba wose yinginga ababyeyi kuli telefoni, ku buryo bose bemeye ko abana buhindura amazina niba babirakariye.
Nibwo rero mu cya kare Gatimatare na bagenzi be batonze ku biro bya Padiri mukuru. Arababwira ati: "ababyeyi banyu bemeye, nanjye ndemeye: nimwandikire Minisitiri ubishinzwe kugirango amazina yanyu mashya yemezwe." Ni uko abahungu barishima bagwana mu nda. Bati Gatimatare tegura urwandiko. 

GATIMATARE 29

Erega borosoye uwabyukaga! Gatimatare abatura ikalamu ye rukangaranyababisha yandikira Minisitiri w'Ubutabera, si ibaruwa ni icyitonderwa! Mu magambo arambuye aliko atarambiranye amubwiye, yagize ati: "Nyakubahwa Minisitiri... iki cyifuzo cyo guhindura amazina kijyanye n'igitekerezo cyatwalitse mu nda, igitekerezo cy'ubucurabwenge twibwira ko mukwiye gushyigikira nk'abobozi b'u Rwanda: "jyewe ni jye ".
Mu gisobanuro cy'iyi" jyewe ni jye ", harimo ingingo-shingiro ikulikira: mbere yo kuvuka ku babyeyi, naremwe n'Imana nk'umuntu ku giti cyanjye, ku buryo ndakwiye gutoneshwa cyangwa ngo ndengane nzira ababyeyi n'abakurambere." Tugasanga rero kwitwa amagenurano akalishye nk'aya yacu bitubuza gukataza mu buzima, kuko ntawatera intambwe nziza aziritse ingasire mu bujana... Nimutwemerere rero aya mazina yacu, kandi muzaduhe urubuga dusobanulire urubyiruka rw'iki gihugu iki gitekerezo-nshinga "jyewe ni jye".

GATIMATARE 30


Dore ibaruwa nkaba umuntu ! Abahungu barayijoye, barayinogeje, barayishoje, barayisinye. Bayimurikiye Padiri mukuru nawe ayihaye umugisha. Bati tugomba kuyijyanira kandi ga ye. Nibwo bitoyemo ruti-rutagwabira-imigabo ariwe Roots aherekeranya na Kirikiri-kitijima-mu-maso bayigeza ku iposita bayohereza nk'ibaruwa-ndakumirwa.
Aliko inzira ntibwira umugenzi. Ibyumweru birahise, amezi ahubwo abaye atatu, n'umwaka urarembereye nta gisubizo Gatimatare na bagenzi be babonye. Icyo batazi, ni uko ibaruwa yabo yatitije imitima mu bushorishori bwa leta: abajyanama ba Minisitiri bakiyisoma bahise bayiha akato bayikaburira shebuja. Uyu nawe imugezeho nk'aho yashubije atanga amabwiliza ko hakorwa itohoza ryimbitse ku mavu n'amavuko y'izo "ntumwa za Yezu" nshya, rikerekana neza imyumvire ya Padiri mukuru, rikagaragaza isura nyayo n'imihigo bya Gatimatare agati-kabonda-ntigatembe. Ngo bibaye ngombwa n'ingufu za leta zizakoreshwe. Nguko ! Inshingamatwi na za nyamukandagirantibumve zaramanutse. Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu!


GATIMATARE 31


Rubanda bagira ubwenge, bakagira akenge, bakagira n'ubukeca! Iminsi mike gusa nyuma y'uko abana bandikiye Minisitiri, mu kigo hadutse abasabirizi. Ku isaha ya misa bakaremereza ku muryango wa kiliziya bateze ibiganza nabo kandi bakaza kwinjira. Isaha yo gufungura yaza nabwo bagatonda ku muryango ari nako bakulikirana ibivugwa byose. Nyuma haje umusore ucuranga iningili aherekejwe n'umugore we, aliko washishoza ukabona imyambaro yabo isa n'iyandujwe uwo munsi ga ye!

Haciye iminsi mu kigo haturikira masotera, ku bw'amahirwe ntihagira ukomereka aliko haba igishyika cyinshi, ku buryo Padiri yagombye kwitabaza inzego z'umutekano. Nibwo hoherejwe abantu, batatu b'abasilikare na babili b'abasivile bagakulikira ibiba n'ibivugwa byose mu kigo. Ni nabwo ga havutse ishyirahamwe "Ndi Umunyarwanda". Hagati aho kandi, mu "ntumwa za Yezu" hajemo umwiryane, bamwe bahinduka Gatimatare ngo yabashoye mu makosa akomeye azana igitekerezo cyo guhindura

amazina. Ubwo Gatali wari usigaye yitwa Gagarine yitandukanya n'abandi ku mugaragaro, ahubwo ajya mu buyobozi bwa "Ndi Umunyarwanda". Habambye ingwe!


GATIMATARE 32

Erega iyi "Ndi umunyarwanda" nicyo gisubizo Minisitiri atanze! Gatimatare arumva ibivugwa n'ibihwihwiswa, aritegereza madowadowa n'imbunda bimaze kumenyerwa mu iseminali, arareba isisibiranya rya Gatali n'abambari ba "Ndi umunyarwanda" yadukanye umulili udasanzwe, agasanga ari we ari na bagenzi be ntaho bahagaze. Dore Gatali umuzi wese aramutatiye, yanamugurisha... Umwana arahangayitse, ageze n'aho atinya kuryama ngo atarota...
Nibwo ahagurukanye ibakwe Gatimatare akabuye-k'Imana-kitogoza akoranya bagenzi be, bafata icyemezo cyo kohereza hose ibaruwa yabo, mu rwego rwo kwera no kwishingana. Bakoresheje itumanaho rigezweho, bandikira abantu benshi bashoboka mu miryango, ibinyamakuru, amashuli na za kaminuza. Basobanura neza igitekerezo "jyewe ni jye" kigamije kurandura burundu umuco wa "uri uwa nde", ngo hatazagira abana b'i Rwanda bongera kuvukana icyaha cy'inkomoko. Biri amahire, Gatimatare abona abantu bari za Burayi bamufasha kwamamaza iki gitekerezo "jyewe ni jye".


GATIMATARE 33

Abo bagiramana b'i Burayi na za Amerika, aribo twita Abarayarwanda, bumvise noneho ko akaga k'abanyarwanda ari akabo nabo, ko rero ibyo gucurangira abahetsi babivamo. Alleluya! Nibwo biyemeje kugira uruhare nyarwo mu mateka y'urwababyaye. Hehe na wa murengwe umena ibiryo ugatetesha abana batakinamenya iyo bavuye. Dore rero ngo barakora igikwiye: buri rugo barayarwanda rufashe umwana umwe mu gihugu rumugira uwarwo mama we! Abarayarwanda bumvise noneho ko gufasha ubabaye bitavuga umusaraba wo kohereza za milioni hato na hato, dore ko n'ifaranga ry'umuzungu ari ingume.
Mu gihe umunyeshuli wese uyobotse igitekerezo "jyewe ni jye" cyangwa gusa akabikekwaho ahita yamburwa ubufasha bwose bwa leta n'ababyeyi be bagatotezwa, buri rugo barayarwanda rwishingiye umwana byibura umwe. Bya biryo bamenaga basigaho, za modoka zihenze kuruta iz'abazungu bazivaho, bya biceli batereraga iyo bibuka ko ari amafaranga babikusanyiriza mu duseke buri mezi atatu bakabyoherereza wa mwana akariha ishuli akigulira udukayi n'udukaramu, bya bitabo na twa dutelefone tutakigezweho bakohereza... Ubwo kandi ari nako bakwirakwiza hose ya "jyewe ni jye" ku buryo yarenze impinga iramamara rwose imbere mu Rwanda no mu mahanga. Ugomba iteka aratekereza!


GATIMATARE 34

Ngiyo ga itaye amababa ya "Ndi umunyarwanda" yacaga ibiti n'amabuye, hari n'aho uyihingutsa rubanda ikazura umugara iti "ibyo byaraharurutswe twese tuli abantu". Dore ahubwo hogeye ihame ry'ubusugire bwa muntu rikwiriye hose nk'indwara y'icyorezo. Naho Gatimatare yajya yaba koko intumwa ya Yezu kuko aratumizwa hose gusobanura "Jyewe ni jye".
Aliko rero muli uru Rwanda hogeye ba Bicinkokora na ba Biryabagambanyi. Ugatoye noneho ni Padiri mukuru wagirizwa amacakubili n'ingengabitekerezo. Bene Ntibashishwa barahengera atangiye bereviyeri ze mu rukerera bagafata telefone bakamuhindanya bakamuha amabere ya nyina ngo bazamushahurira inyuma nka Musenyeri Nikwigize. Dore bamukoreye iyicwarubozo ribi ku buryo yitabaje ubuyobozi bwa kiliziya ikibazo kijya ahagaragara. Gusa mu manama ntibabyumva kimwe. Nibwo hemejwe ko mu rwego rwo gucubya "Jyewe ni jye" umwaka utaha Gatimatare na bagenzi be bimulirwa mu yandi mashuli kandi batatanywa.,


GATIMATARE 35

Abahungu bakimara kubimenyeshwa bariherera. Gatimatare-kazira-ubutati-n'ubwironde ati : "bagabo ba mama iki cyemezo cyo kuducamo icyuho dukwiye kukibyaza akamaro." Ni uko bamaze kuvuga agasengesho bashyira hagati yabo bibiliya bayihurizaho ibiganza byabo by'iburyo bayirahiriraho gukomeza imihigo ya "Jyewe ni jye" no kuyikangulira rubanda rubyiruka, kuguma gutumanaho bagafatana mu nda no gushyiraho umutwe w'intumwa za Yezu buri wese aho yimuriwe.
Ngibi ibiruhuko biraje, barahagurutse berekeje iwabo. Ntibazi ko hejuru y'icyemezo cy'urukozasoni cyo kubacamo icyuho hanafashwe ingamba ndende zo kubatoteza n'imiryango yabo ngo bacebe bagaruke mu murongo wa rubanda ruboshywe. Aliko ibikarata biharirwa abahizi: abahungu bibukiranyije amakuba akomeye yagwiririye intumwa za Yezu amaze kuzikebanura. Barahiriye kutazatatira urugamba rwo kwibohora, kuzakomeza gutumanaho bagafatana mu nda kabone n'ubwo bene Gahini bakomeza ikinyoma n'ubuhonyozi. Erega ineza ntibura amasinde!


GATIMATARE 36

Bakigera iwabo, Gatimatare na bagenzi be bari basezeranye guhana amakuru arambuye y'uko bakiriwe, umwuka uri ku murenge n'uburyo byifashe mu miryango yabo. Nibwo basanze ababyeyi ba bamwe muli bo barirukanwe ku kazi : nyina wa Roots, nyina wa Sasabugari, ise wa Bankimoon, ise wa Mucyo, ise wa Ndayisenga na se wa Kirimumuziki bari bafite akazi keza, ubuyobozi bushyira imyanya yabo mu ipiganwa ngo batsindwa n'icyongereza niko guhita basimbuzwa abandi.
Gatalina umubyeyi wa Gatimatare we amaze iminsi ku nkeke yo guterwa n'abadasso hato na hato no gutumizwa buri cyumweru mu biro by'abagenzacyaha bamubaza gutanga amakuru ku muhungu we. Ibitero by'abadasso n'iryo tumizwa rya buri kanya byatumye abura n'umwanya wo kwicira inshuro, abura uburyo bwo kugemulira umugabo we Kanyarwanda uri mu buroko. Agitunguka mu marembo rero, Gatimatare yakiriwe n'uburakali n'amalira ya nyina. Aliko Mana y'i Rwanda wagiye he?


GATIMATARE 37

Gatimatare aguye mu kantu aliko ashinze icyinyo ku kindi aratambutse, yegetse uruhago rwe ku nkingi. Nibwo yugumbiye nyina ngo acururuke baganire. Umubyeyi arashyira arahora, aramuzimanira, amubwira iry'ejo n'iry'ejobundi yikura amahwa mu nda. Nyamuhungu nawe agerageza kumubwira amagenzi yagenze, aliko nyina akamutwama, byo kumubuza kwiyahura, kuko nta ntama yarwanye n'ingwe.
Mu gihe Gatimatare agirango atembere ajye kuramutsa abo kwa Nzungize, nyina aramubuza ati hama ahongaho dore umugoroba uraje, ahubwo twisuganye twirambike kare dore urananiwe. Bakimara guheza, bumva umulili mu rugo n'amajwi akaramye cyane: ni abadasso barikandagiye ko Gatimatare yaje ga ye! Mu gihe nyina yijujuta yambaza iz'iwabo, Gatimatare afata Cyogajuru, niko yita smatifone yohererejwe n'ab'i Burayi. Imaze rero kwaka Cyogajuru-kitimirwa, ayigobeka ku rusika ngo ifate filimi y'icyo gitero. Ubwo ga akugi abadasso baba bagateye imigeli karataratse...


GATIMATARE 38

Dore rero baje nabi aba banyagwa, barakangisha amabunda bagombye kurindisha abaturage none barayabahonyoza cyanzi. Barahumeka urupfu rwose ahubwo n'uwashaka kwihagararaho bamukuramo iyo kwotsa. Mu gihe nyina agizengo abatuye agahini, Gatimatare amukorera ikimenyetso cyo guhama hamwe ngo bitavaho biba bibi kurushaho. Yego ntakiri uruhinja aliko na none si ku myaka cumi n'itanu yasakirana na ba rukarabankaba. Ingufu nyazo ni ibitekerezo n'imyifatire, ntacyo bimaze kwitegeza ababisha ngo abahe urwaho rwo guhorahoza.
Muli ako kanya umutware w'izo nkoramaraso z'abadasso ariyamira ati: "ndaguha nyoko wa gikenya we". Ubwo bafata Gatimatare bamuhambiranya na nyina babajugunya ku itaka babakandagira ku mutwe baseka cyaneeee nk'impyisi zikutse urwamba. Ubwo bacuncumulira hasi uruhago rwa Gatimatare utuntu twose barafunyanga. Nibwo agize ati: aliko muli abagabo ye, kubona mutera urugo rw'umugabo uboshye koko !


GATIMATARE 39

Ni uko umwe muli abo babisha arakubita kandi yungamo, aliko Gatimatare mu bugororotsi bwe akamwima icyico. Nibwo wa mutware wabo ahagurukanye mugenzi we ati "rekera aho, aho kuburana n'inkomere tuzaburana n'intumbi, ni uko gusa ntarabona amabwiriza." Erega umunsi ni umwe, Gatimatare-kadaterwa-umususu-n'ibisambo aritaye mu gutwi, naho Cyogajuru yo tuyiceceke!
Nibwo za nkoramaraso zariye isoni zisohotse, bagenda bakubita agatoki ku kandi bahiga. Bamaze kugenda rero, Gatimatare na nyina bamara isaha yose bagerageza kwibohora ingoyi, bakijijwe n'uko Gatimatare ateye imigeri rwa rusika smatifone irakoroka aliko ayitega ikirenge nk'abanyamupira arayiramira ku buryo itamenetse. Nibwo ahamagaye wa mukambwe Nzungize aba arahageze kandi aherekejwe. Akibabona bakumbagaye hasi, Nzungize akoma akaruru nk'aho mvugiye aha abaturanyi benshi baba barahuruye, babohora Gatimatare na nyina. Nzungize ati: bavandimwe ba Mararo-y'abahizi, ubu koko uru rugomo turwemere tugandare nk'abaganizi? Uyu mugore Gatalina yatwaye iki ubuyobozi, uyu mwana Gatimatare waduserukiye mu mashuli akaba agarutse mu kagali kuturamutsa no kuruhuka, ni uku dukwiye kumwakira koko? Nibwo bakoze inama bemeza ko bazinduka baherekeranya bagashyikiriza ubutegetsi ikibazo cy'akarengane gakabije Gatalina n'abana be bagirirwa kuva aho umugabo we Kanyarwanda afungiwe.


GATIMATARE 40

Burya koko umuturanyi wabaye mwiza akubera umuti wa myambi: ngaba abaturanyi biyemeje guhaguruka bagasobanuza akarengane gakabije gakomeje kugirirwa umuryango wa Kanyarwanda kuva aho afatiwe agafungwa bitunguranye. Mu gihe nyina agerageza gushyushya utuzi ngo yikande umugongo, Gatimatare asuzuma byihuse umulimo wakozwe na Cyogajuru, ya smatifone ye: dore agafilimi keza, amafoto akeye n'amajwi aranguruye !
Nibwo rero iyo filimi ayoherereje umuryango we w'abarayarwanda, bakiyibona barongera barayitunganya ku buryo igaragaza neza ubukana bw'igitero, n'amasura y'ibanze ahubwo akagaragara, barangije bafatanya kuyohereza ahantu hose mu mashuli, mu butegetsi, mu miryango irengera ikiremwa-muntu no mu binyamakuru. Dore rero burakeye, Gatimatare-agati-gatanga-ituze ayitwaje bajyana mu butegetsi ikibazo cy'urugomo arimo agirirwa n'umuryango we, mu gihugu cyitwa ko kigendera ku mategeko. Ngaba rero bageze imbere ya Subutita...


GATIMATARE 41

Dore ikibazo ga kibaye ubwicaro, kuko ibiro bya Subutita ntibishobora kwakira abantu barenze batanu. Nibwo umukarani yinjije Gatimatare na nyina n'abandi bantu batatu barimo Nzungize, abandi barenze icumi basigara baremereje ku muryango urangaye, bumva neza ibivugwa imbere. Subutita agize ati: "Mwaje kurega nde? Muraregera iki?" Bose bati "turambiwe imiborogo kwa Kanyarwanda, kandi si urw'umwe...!"
Nibwo umukarani abirukanye ati ikirego cyanyu cyanditswe, muzagaruke kuwa kabili w'igitaha nibwo abaregwa bazaba bahari... Kandi aliko hazaze gusa abarega bonyine. Ni uko ati ese ibyo muregera mubifitiye gihamya ? Gatimatare ati mfite ikimenyetso-simusiga: filimi y'igitero. Subutita ati dusigire iyo filimi dusigare tuyireba bityo nimugaruka urubanza rwanyu ruzihuta. Gatimatare-agatara-kanyenyeretsa-mu-mwijima yumva ko bashobora kumutwara Cyogajuru ye bakazanayimuregesha! Nibwo asubije ati iyo filimi yakwiriye hose, namwe igomba kuba yarabagezeho, cyakora nzayizana umunsi w'urubanza".


GATIMATARE 42

Ubwo bashyira nzira barataha, basezerana kuzaherekeranya na none kuwa kabili, kugirango bahamye akarengane kokamye inzu ya Kanyarwanda kandi bote inkoramaraso zitwikiriye ijoro zigatera urugo rw'imfungwa. Bakigera iwabo, basanganiwe n'inkuru iteye ubwoba ko ngo mu isakwa ryaraye ribaye kwa Gatalina hafatiwe impapuro zavuye muli Kongo zikaba zerekana umugambi wo gutera igihugu.
Erega byabaye imvaho ntibikiri inkuru-mbarirano! Ku buryo Gitifu ubwe yakoresheje inama ikitaraganya igahuza abayobozi b'akagari, Komite y'umutekano n'abakuriye umuryango IBUKA. Nyuma y'iyo nama, Gitifu yandikiye Nzungize n'abaturanyi ibaruwa ibategeka kwitandukanya na Gatalina n'umuhungu we, ko abazarenga kuli ibyo bazaregwa ubufatanyacyaha. Byakomeye erega, ku buryo n'indorerezi zahuruye ngo zirebere isura y'abantu bakorana n'inyeshyamba aribo Gatalina n'umuhungu we Gatimatare-agateme-gatambutsa-abatabazi. Mwana wanjye urahirwe ntuzabeshyerwe!


GATIMATARE 43

Nzungize asomye iyo baruwa ya Gitifu atumiza ba baturanyi bajyanye bayisomera hamwe. Kamanzi arahaguruka ati :"Ni ishyano kubona Gitifu atubuza kuba kuba abagabo ! Ubu se nitutarwana ku ukuli ngo dufashe imfubyi na nyirantabwa tuzaba tukiri bantu ki ? Nimucyo twizihire u Rwanda n'Abakurambere, ba data bari abagabo, sitwe twameze imihigo! ".  Ni uko bose baraseka bamuha amashyi. Naho Myasiro ati: "Niba bashaka kwihererana Gatalina n'abana ni uko bashaka kubarya. Nitubatererana bakagira icyo baba tuzahite tuva mu bagabo!".  Bose bati "guma guma guma" Nibwo bose bahigiye kuzagenda bemye bagaherekeza Gatalina na Gatimatare.
Mu gihe Nzungize n'abaturanyi bari mu mihigo yo kurwana ku muco w'ukuri no gutabarana, Gatimatare-agahungu-gasembuye ntiyicaye: aratumanaho n'izindi ntumwa za Yezu n'abarayarwanda. Yaboherereje ya baruwa ya Gitifu ibuza abantu kuvuga ukuli, n'andi makuru yumvise kuko abandi bana baramwongorera. Icyumweru akimaze yiga uko bizagenda ngo atazatungurwa.


GATIMATARE 44

Aho bigaragariye ko Nzungize n'abaturanyi baciye ukubili n'ubuyobozi bakaba babundikiye Gatimatare ak'inkokokazi n'imishwi, hateye agasomborotso k'abambari ba IBUKA n'icyokere kidasanzwe cy'abadasso, ku buryo abantu benshi badasohoka batinya guhutazwa. Gatalina we rwose n'amazi ntayanywa ngo amanuke. Iminsi ibiri ya nyuma y'iki cyumweru ibaye injyanamuntu: Gatimatare yaburiwe ko haza igitero, ko kandi noneho impaca zishobora kuza zishaka inyama y'umuntu !
Nibwo abibwiye bagenzi be n'inshuti, bose bati "nyerera ushake ahandi wikinga". Abaturanyi basabye Gatimatare gusuhukira iwabo aranga ati "iyo inzoka yiziritse ku gisabo muzi uko bigenda, ntitugiye kubakururira ibyago". Nibwo Nzungize yikanze akora ku bandi bashinga irondo mu muharuro kwa Kanyarwanda baburizamo batyo abahotozi. Burakeye rero, Gatimatare-agahwa-gahanda-abahizi agarutse na nyina kwa Subutita ari we Subukiniro, baje baherekejwe koko! Bahasanze Gitifu n'ibyegera. Bamaze kuvuga birambuye urugomo bagiriwe, Gitifu ati: "Leta duhagarariye ntiyiregura irarega..."


GATIMATARE 45

Nibwo yihanukiriye ati: "Iyi filimi ntacyo ivuze, ahubwo ni igitutsi kuli Leta, abayikoze ni nabo bategura gutera igihugu. Turarega Gatimatare wigometse akagumura urubyiruko kandi akagambana... Turarega nyina Gatalina wamureze bunyamaswa akamupakiramo ingengabitekerezo y'ubwiyahuzi na jenoside... Turarega Nzungize wanywanye n'interahamwe ari umucikacumu... Turabasabira ibihano bikomeye bishoboka." Ni uko uhagarariye IBUKA avuma bikomeye Nzungize n'abandi bose ba "bangamwabo" yita ba Yuda-Isikariyoti.
Ubwo ijambo riragaruka. Gatimatare-agato-kadahigwa avuga ko n'ubwo atibona mu myumvire n'imigambi imwe n'imwe ya Leta ari umunyarwanda uhangayitswe n'ahazaza h'igihugu. Gatalina atakamba abaza icyo umugabo we azira n'impamvu y'ibitero bya buri munsi. Naho Nzungize asubiza IBUKA ati: "hari abahutu babi hakabaho n'abatutsi babi, Imana tugira ni uko ari bo bacye cyane. Ntawe murusha ubucikacumu, nimurekere aho guhonyora rubanda mudateza indi jenoside."


GATIMATARE 46

Genda Subutita waragowe ! Kera wari Subukiniro ukubahwa, ugatinyirwa karengera rubanda, aboroshye bakabona rwose ko Leta ibereyeho kubarinda. Watinyirwaga gukanda Gafomo na Gahini, bakamenya ko ingufu nyazo ari iza Leta, kandi ko umunyamaboko atiba, adahutaza, ko ahubwo aba igihumuza aho aherereye hagatemba ituze. Wari Buhungiro bwa Nsinangufi ukaba Gitinywa kuli Rubebe. Aho biracyari uko ?
Ubu abarengana ntubarengera, nta bubasha ukigira usibye mu mpapuro ! Abagaga bakora amabi ntukome, bakagutegeka kuzirika abo badashaka b'inzirakarengane. Bwa bumanzi bwawe bwabaye impitagihe. Harya ubwo wowe ntufunzwe ? Ukwiye nawe kwibohora, ukibutsa ko ufite umutima-nama ko kandi ububasha uhabwa n'itegeko butavogerwa, niho uzongera kubera ingenzi rubanda rurengana.

Dore rero arakwitabaje Gatimatare-rusalikanamakuza, reka tugutege amatwi.



GATIMATARE 47


None ko Subutita yubitse amaso ndagira nte ? Yewe, ntazi icyo yakora. Umva siwe uca imanza. Gusa afite ububasha bwo gukomeza itohoza hagati aho agafunga by'agateganyo abaregwa. Afite n'ububasha bwo kuzimya dosiye burundu. Iyi dosiye rero yo ni urusenda : Gatimatare yarahonyowe ku buryo budasubirwaho, aliko nawe arezwe ibyaha bikomeye birimo no kugambanira Leta, kandi Subutita ni ijisho ry'iyo Leta.

Nibwo yiherereye rero Subutita. Amaze nk'isaha yose, ahamagara rubanda ati : "Mu bwitonzi bwanjye, nsanze ibirego bya Gatimatare bitajya mu nkiko, kuko ibyabaye ni impanuka, yahutajwe mu rwego rw'umutekano rusange. Nsanze kandi n'ibirego bya Gitifu wa Mararo bitajya mu nkiko, kuko hari ugushidikanya gukomeye, keretse habaye itohoza ryimbitse, kandi aho ndi aha nta buryo mbifitiye. Nimutahe mwumvikane, kandi aliko rwose uyu mugore ntazongere guhutazwa bene aka kageni."
Ubwo Nzungize aratwarwa araseka. Subutita ati : "Nzungize ko wishwe n'ibitwenge ?" Nawe ati : "Amenyo ni amabuye ! Nsanze abanyamahugu ari mwe mwize abandi bize ikigoroba, iyaba ahubwo nari nkibyara uwanjye yari kuziga..." Ni uko bose baraseka, basohoka kwa Subutita ibihanga babyanitse !



GATIMATARE 48


Atabarutse amahoro Gatimatare-kataryarya-ntikarye-ruswa, ahonotse Subutita, avarukanye kandi na Gitifu n'intozo ze. Ntiyishimye ibi byo kunezerwa, kuko ababisha bakidegembya muli Mararo, aliko na none arashima Rusengo, kuko bya bicumuro by'indengakamere Gitifu na IBUKA bamugeretseho byabaye ubusa nk'uburarwa. Dore rero ibiruhuko bye bibimburiwe n'amatata, aliko ingangare-y'umugabo agombe ashikame abibyaze imihigo, iminsi y'urugera iri imbere.

Icyo cyizere ko ejo hazaruta none niyo moteri imusunika, nibwo bwato bumwambutsa mu muhengeri. Reka rero atumaneho na bagenzi be b'intumwa za Yezu abahe impumeko ye kandi ababaze uko bo bamerewe mu turere tw'iwabo. Birihutirwa ko n'abarayarwanda bamenya ibye, dore igihe cyose bamye bamuba hafi. Harakabaho kazungu wakoze Cyogajuru, niwe utekinika by'ukuli ureke abatekinika ibinyoma n'imitego ya kirimbuzi. Baraberwe aliko bamenye neza ko atazacogora kubabaza no kubabwiza ukuli, kandi cyera kabaye umutonyi utobora urutare.



GATIMATARE 49


Avuganye n'abarayarwanda rero Gatimatare-agaca-gaciye-bugufi, abahaye filimi y'impaka kwa Subutita, biboneye ukuntu we na Gitifu batsindaguranywe. Abashimiye cyane ubupfura bw'abaturanyi bahakaniye ubuyobozi bwabategekaga kuzibukira umuco-karande w'ukuri no gutabarana, abagayiye kandi IBUKA ikomeje kuzika abanyarwanda mu ngarani y'inzigo n'irondakoko. Buruseli, Moreyali, Washingitoni n'ahandi arahazengurutse. Yewe, iyi Cyogajuru nicyo gitega, nirwo rutaro ureke rumwe medinirwanda ngo mu Buganza bagenderaho nijoro !
Abarayarwanda rero bemeye gukoresha neza filimi y'igitero n'iyo kwa Subutita, ni ibimenyetso bizagira akamaro. Nawe kandi agiye kwegera no kwegeranya abana bose batowe n'imiryango y'abarayarwanda, ahereye iwabo mu Mararo, abwire kandi izindi ntumwa za Yezu bakore batyo iwabo, ku buryo bidatinze abana bose bafite imiryango hanze bazamenyana bagakora urunana mu ibanga. Kuva bose batotezwa bazira amavuko n'amateka, bazishyira hamwe. Ibigeragezo ni ishuli, kandi amatage asumbya amata kwunga abantu.
 

GATIMATARE 50


"Nimugende mwumvikane", nguko uko Subutita yavuze yanzura. Iri jambo rero ryakomeje kuzunguza Nzungize. Zitukwamo nkuru, atagize icyo agerageza gukora ngo yubake amahoro yazitwa akananiramana.

Nibwo rero atumyeho abaje mu mpaka kwa Subutita bose ngo basubire mu magambo bagerageze guca umuzi w'inzigo. Ubwo nk'inararibonye Nzungize yibutsa amateka. Avuga ukuntu muli 59 nta maraso yamenetse, ko no mu mabihe yo muli 94 ikipe yishe yarimo ahanini ibirara byaturutse mu mujyi, ko urwikekwe n'inzigo mu Mararo byazanywe na gacaca, ko Gatalina n'abana be barengana, ko Gatimatare atagombye kuzira imyumvire ye itandukanye, ko ashimira Subutita woroheje ikibazo akabasaba guhura ngo bashokere rimwe intango kanywabahizi-y'amahoro...
Nibwo uhagarariye IBUKA amuteye utwatsi n'uburakali bwinshi, ashyiramo ahubwo ijambo rya minisitiri aho atangariza Perezida n'isi yose ko abana benshi bavutse nyuma ya 94 bafite ingengabitekerezo ya jenoside bakaba bagomba guhagurukirwa byihutirwa. Nibwo Gatimatare-akanyamanza-k'amanyama ahagurutse agenda arira.



GATIMATARE 51


Ni uko abantu bati "ese mwana ko wikubise ?" Naho we arakataza, ararenga. Biteye inkeke kuko Gatimatare asanzwe ari inyanzi akamenya kwiyumanganya cyane. Iyi myifatire ihangayikishije Nzungize by'umwihariko, kuko amenyereye ko Gatimatare nta kintu na kimwe gishobora kumuhungabanya.

Mu by'ukuli umwana arabihiwe bikomeye, kuko ibyari amazimwe noneho bibaye impamo : abana b'i Rwanda ntibakibayeho, kuva bageretsweho ingengabitekerezo ya jenoside bakaba biswe abanzi b'igihugu. None se ubutegetsi buzatandukanya bute abana bazima n'abanduye ? Ubu se Leta Ifite gipimo ki kizerekana neza umurongo utukura utandukanya abeza n'ababi ? None se ko inda yararanye inzara ibyukakana inzigo, aho iyo ngengabitekerezo ntiyaba yitiranywa n'impumeko mbi iterwa n'umuraro mubi w'abana bashonje n'ababuze ababyeyi kuko bapfuye, bahunze, bafunzwe cyangwa bahahamutse ? Ubu rero Leta yahagurukiye n'abana bakiri ku ibere, kuko iyo ngengabitekerezo baba bayonka mu masheleka ku bibero bya ba nyina ! Ngibi rero ibibazo biri mu mutwe wa Gatimatare bikaba byamuzonze.

Nibwo rero akuma-gaca-urugomo akoze kuli bagenzi be ngo bajye inama kandi bafate ingamba.


GATIMATARE 52


Nguyu rero umuhungu muzima ariherereye ashushanya yitonze uburyo bwo guhuza intumwa za Yezu bagenzi be, ngo bashyikirane ntawe ubahagaze hejuru kandi badakengesheje ababigimba. Asanze uwabakira neza bose ari Sasabugari utuye muli paruwasi Cyanzu mu ntara y'iburasirazuba. Atonnye cyane kuli Padiri mukuru, kandi niwe utaragirana amatata akomeye n'ubutegetsi, akaba kandi atarakozanyaho n'inzego z'umutekano z'iyo iwabo.

Erega bagennye kuzamarana iminsi munani mu bwiherero, kandi barebeye hamwe uburyo bwose uwo mwiherero waba mu mutekano n'ibanga ! Ubwo bemeza ko Sasabugari yegera Padiri mukuru wa Cyanzu akamusaba icumbi no kuzabafasha. Ni uko nawe nk'umubyeyi mwiza abaha ikaze n'amabwiriza yose y'uko bazitwara. Ibyerekeye ubwishyu byo byishingiwe n'abaterankunga n'abarayarwanda. Nibwo rero Gatimatare-agato-kadatubya-imihigo na ruticumugambi bagenzi be bahagurutse, mu bwitonzi n'ibanga rikaze....


GATIMATARE 53

Ihuliro ni ihuro, abahungu baje mu Cyanzu nk'intumwa za Yezu nyakuri, ukuyemo Gatali aka Gagarine wabataye akijandika muli gahunda-mpotozi ya Ndi Umunyarwanda. Bamwe bari bamaze gukumburana, bakaba bafite byinshi byo kubwirana nk'inkoramutima. Nibwo rero iminsi ibili ya mbere ihariwe kuganira mu bwisanzure... Buli wese abwiye undi icyamubabaje n'impungenge afite.

Ku munsi wa gatatu, abahungu bishyize hamwe, buri wese abwira abandi uko iwabo byifashe, uko abona ejo hazaza n'icyo abona gikwiye gukorwa. Barebeye hamwe ishyano ry'uko n'abana bavutse nyuma ya 94 bageretsweho ingengabitekerezo bakaba bagomba kwozwa ubwonko byananirana bagahanwa n'amategeko. Gatimatare na bagenzi be biyumvishije neza ko ibyago babihuje : nta kubaho gushoboka igihe Leta yemeje ko abatemeranya nayo ku mateka ari abanzi b'igihugu. Basanze Leta yica kandi igapyinagaza urubyiruko iba yataye agaciro kose kabaho, ku buryo igomba kuvaho hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka. Babigereho bate rero, ko Leta ifite amaboko ikagira ikiboko, mu gihe bo bakiri abana ?



GATIMATARE 54


Nibwo rero abahungu bibukiranyije inkuru z'abana bagize ubutwari budasanzwe. Sasabugari abasomera muli bibiliya inkuru y'umwana w'ingimbi Dawudi wakoresheje umuhumetso akagalika igihangange Goliyati ubwo akabohora imbaga.

Havredepaix ukunda cyane amateka y'isi abibutsa inkuru y'umukobwa w'isugi Janidarike wayoboye ingabo z'Abafaransa mu rugamba rwo kwivuna ibitero-simusiga by'Abongereza, abibutsa mu mateka ya Senegali inkuru y'umukobwa Aline Sitowe Diyata wayoboye urugamba rw'Abasenegale bo mu ntara ya Kazamanse bigobotora ingoyi y'abakoloni b'Abafaransa muli 1940, abibutsa kandi inkuru y'abana bo mu mashuli abanza b'i Soweto bahangaye umuliro wa Gashakabuhake muli 1976, n'ubwo yabishemo aliko ingoma-ruvumwa ya Apariteyidi yahise icibwa n'amahanga yose igirwa icyaha-cyibasira-inyokomuntu ari nabyo byaje kuyiviramo guhirima. Kirimumuziki we yibukije abandi inkuru y'umukobwa w'umwangavu Ndabaga wasimbuye ise mu rugerero yari ahasaziye byo kubura umukura kuko atagiraga abahungu kandi akaba ikinege...

Aliko mu nkuru zose zatanzwe, iyashimishije abahungu kurusha izindi ni iya Gatimatare ngo yabwiwe na nyirakuru akiriho, inkuru y'uruhinja rwafashe umujura rukamuherana pe...!


GATIMATARE 55


Abahungu bikurugutura amatwi bati "kagire inkuru". Ni uko agakwerere-ka-Mararo ati: "Nyogokuru ajya guhwera yarambwiye ngo cyera iwabo, iyo mu Mataba-ateze-adatemba, umujura yitwikiriye ijoro ajya kwiba bene urugo basinziriye. Nibwo yombotse ahwanya akugi, dore ko imikingire y'ubu itariho hambere, aba cyera bakingiraga imbwa... Ni uko ngo nyamujura ageze hafi y'urutara asanga bari mu rinini, nibwo akabakabye ashakisha uruhago rwa nyir'urugo rurimo ibuku n'amafaranga...

Reka rero muli ibyo bikezikezi akaboko ke kayobere mu byahi, dore ko umubyeyi yari yabyaye uwo munsi. Nibwo uruhinja rumufashe urutoki rurakomeza, nawe arebye asanga adashobora kwishikuza kuko uruhinja rwahita rulira rugatabaza ise. Nibwo bimuyobeye neza neza asubiza inkota mu rwubati arasutama, yambaza imandwa za se na sekuru ategereje ko sebuhinja amurekura, ashwi ! Nibwo ga nyir'urugo yicuye, karabaye ! Umujura n'igishyika cyinshi aratobora ati : "erega nyakugira Imana urandokore dore nafatiwe iwawe kandi nashyikiriwe n'ingabo nyayo !"



GATIMATARE 56


Ni uko nyir'urugo abadukana icumu rye ry'ingobe yise hinda-izo-mbwa. Mu gihe abanguriye kumurangiza, wa mujura aratakamba ati : "wokabaho we ntugombe gusesa amaraso kandi wabyaye, dore nashyikiriwe". Ni uko nyir'urugo ashishoje asanga umujura yacakiwe urutoki n'agahinja yasuherewe. Nawe rero akaba rutikanga. Niko gufasha hasi hinda-izo-mbwa, akangura umugore we aba ariwe urekuza agahinja, ubwo baha intebe wa mujura abatekerereza ibyamubayeho.

Nibwo bukeye nyir'urugo atora abantu, bahageze abatekerereza ukuntu uwo mujura yanze kwiyaka umwana ngo atalira bikamukoraho, ati : "kubera ubwo bwitonzi wagiriye ikibondo cyanjye nguhaye inka y'ingororano, aliko unyemereye ko uciye ukubili n'ubujura" Wa mujura arashima, yiyemeza kuzakura ubwatsi kandi arahirira mu maso ya rubanda ko atazongera gutobora amazu n'imitiba ya rubanda. Kandi koko ntiyongeye kwiba bibaho, yahise aba inyangamugayo aratunga aratunganirwa.
Iyo nkuru abahungu bayiteze amatwi ibakora ahantu. Ni uko Kirimumuziki ati : "bahungu mwe, iyi nkuru irimo ubukungu tuyisesengure, buri wese nagende atubwira icyo akuyemo."


GATIMATARE 57


Nguyu rero Tam-tam arahagurutse ati bahungu mwe, agahinja kadutsinze icy'umutwe kuriya kuntu kafashe ubutarekura, kandi ga ni mu gihe n'ubundi umwana ni umutware ! Ati ngiri rero isomo bagabo ba mama : umwana washegeye ikintu arakibona akacyegukana byanze bikunze. Ati natwe rero twiyemeje urugamba rwo kwibohora, ntituzatezuka tudatsinze. Abahungu bati "guma guma guma !"

Kirikiri arahagurutse ati ikintu jye numvise kikanyura ni ukuntu nyamujura yatinye gukoresha ingufu ngo atava aho ahutaza sebuhinja, kuko yari azi neza ko bitamugwa amahoro, yazirikanye ko yibeshye agakomeretsa umwana yahita yicwa bidasubirwaho. Ati natwe rero dukomeze urugamba kandi umunsi twahagurutse tuzatera ibitambwe dusimbuke imisozi nta mususu kuko ntawe uzatinyuka kudukoma imbere no kutugilira nabi, uwabitinyuka yazabiryozwa nta mbabazi, kuko amaraso y'umwana yishyurwa kashi.


GATIMATARE 58


Nibwo ijambo rifashe Songa, we avuga ko yakunze cyane ubupfura bwa nyir'urugo wagororeye umujura kuko atahutaje umwana. Ati isomo rero ntwali mwe : umunsi natwe twahagurukanye abahotozi bashegeshe iyi Rwanda yacu, bafite inyungu ihanitse mu kutaduhutaza, nibwo imbaga nyir'igihugu y'abanyarwanda, mu buhanga n'ububasha bwayo, izabasonera ibicumuro byose bakoreye igihugu n'abanyarwanda, kandi izo mbabazi zizaterwa n'icyo cyonyine cy'uko batubahutse kuduhutaza. Aliko baramutse badushumurije intozo zabo zikatwiraramo, bazazimangatanywa ku isi no mu mateka y'igihugu.

Nibwo rero Gatimatare-katijima-mu-maso atanze imyanzuro y'izo mpaka ati : ndemeranya namwe bahungu mwe, uruhinja ni twebwe abato, urubyiruko rw'u Rwanda, amizero y'u Rwanda. Umujura ni Agatsiko n'abambari bako. Naho nyir'urugo ni imbaga y'inyabutatu y'abanyarwanda. Arakomeza ati : ingufu n'ubukana bene Ntibashishwa bakangisha nibyo bizabakoraho, kuko umutego mutindi wica nyirawo. Bahora bitiranya intsinzi n'amahano, ubwenge n'ubukeca, umugisha n'umuvumo. Naho twebwe inzozi zacu, ubuto bwacu n'intege nke zacu ni intwaro za kirimbuzi zizasesa Agatsiko. Ruriya rukuta rw'amategeko bogagiza nk'ingabo ikingira abahotozi, ruzabagwaho rubaskye, iriya ngabo tuzazana erega irasika, ziriya ntwaro bakwirakwije hose nibo zizatwika, ziriya ngabo zitagira umubare nibo zizaca hejuru zimenengana zigerageza guhunga umulili wa rubanda. Naho twe, kuba turi abana byo ubwabyo biraduha ubudahangarwa.


GATIMATARE 59

Abahungu bamaze kuganira ku mateka yabo n'imihigo yabo, bamaze kwumva neza n'umwanzuro wa Gatimatare, barishimye batera hejuru. Ubwo haza ikintu cyo kwibaza niba iyi nkuru bayihererana. Bati ese ko dufite umushinga mwiza, twazawusohoza gute tudafite amaboko ? Ni uko Sasabugari ati nimucyo tubwire uyu Padiri mukuru watwakiriye... Bati ese aramutse atwumviye ubusa ko twaba tugatoye ! Ati rwose muhumure ndamumenyereye nziko nawe atiyumva mu bugome bwimakaye muli iki gihugu.
Ni uko babijyaho impaka, bafata umwanya uhagije barashungura. Nibwo biyemeje kuryama bakabitekerezaho umugoroba wose kandi bakabisengera bihagije, bakazaterana bukeye bakareba icyo bahurijeho bakaba ari cyo bakora. Ubwo abahungu baraheza, barirambika, dore ko ijoro naryo ari umujyanama. Ubwo mu gitondo bateranye basanga intero ari imwe : ntibahisha Padiri ikibagenza. Nibwo Sasabugari aherekeranyije na Mucyo na Songa basanga Padiri mu biro bye bamugezaho imihigo yabo. Ni uko Padiri abanza kugira impungenge ko abangizi bazabagilira nabi. Abahungu bamubwira ko nta bwoba bafite... Ni uko Padiri ati "Bana banjye imihigo yanyu irahimbaje. Ubwo mutari mu cyaha Imana izabafasha n'abantu kandi bazabegera. Jyewe ho rwose ndi kumwe namwe."


GATIMATARE 60


Ubwo Sasabugari n'abamuherekeje barahurura barahutera, bazanira bagenzi babo inkuru nziza y'uko Padiri mukuru ahaye umugisha imihigo yabo, ko ahubwo yiyemeje no kubaba hafi akajya abatera ingabo mu bitugu. Mu gihe abandi bagwana mu nda bavuga imyato y'ibyishimo, Gatimatare we ntabyo gusamara, arasa ahubwo n'ubarimo atabarimo, yarenze impinga kuko atumbiriye ikirere yumumirije cyane. Yewe ga yeee ! Nguwo agaca-gaciye-bugufi ni ndi-aha-ndi-ahandi, buriya mu gihanga biragundagurana...

Niko gufata ijambo ati : "Bahungu mwe, uyu Padiri Arturo niwe mwihayimana akaba umushumba w'ukuri, ureke babandi babaye inkangara y'ubugome, bamwe bagambanira ubushyo baragijwe n'Imana bagahotora intama bagombye kwamururaho ikirura-rushishimuzi. Nimutyaze ubwonko rero tunoze umushinga, kandi nawe tumwige tumumenye, nibwo tuzamufasha kudufasha akatubera ingenzi koko." Niko kurya akara Songa na Sasabugari bajya ahiherereye muli uwo mugoroba, Gatimatare akeneye kumenya neza amagenzi y'uyu mupadiri...




GATIMATARE 61


Bageze rero mu muhezo, Sasabugari ababwira ko Padiri Arturo - abakirisitu bita Rutura- yaje mu Rwanda cyera aturutse i Roma, ngo akaba yarakulikiranye intambara y'inkotanyi n'amabi zakoreye abanyarwanda. By'umwihariko ngo yaba yariboneye amarorerwa yo mu "Buvumo bwa Nyakinama", aho FPR yatsinze abantu ibihumbi munani mu Ukwakira 1997. Nyuma nibwo Rutura yimuriwe mu misiyoni ya Cyanzu.

Mu mateka y'uyu mupadiri kandi, ngo ise umubyara yapfuye ari ku ibere yicwa n'intozo za Musolini muli 1944, nyuma ngo na nyina arapfa ku buryo yarerewe mu kigo cy'imfubyi. Kuva yabaho rero, Rutura arwanya akarengane n'irondakoko. Akunda cyane amateka y'Abahinde igihe bigobotora ingoyi y'Abongereza muli 1947 barangajwe imbere na Gandhi, ngo mu nyigisho ze agahora atanga ingero ku migenzo n'ibigwi by'iyi ntwali...
Amagenzi n'imyumvire bya Padiri Rutura rero binejeje cyane Gatimatare asaba Sasabugari kubahuza. Nawe rero ntamutindiye, aliko abanje kubwira Padiri kamere ya Gatimatare, ku buryo amutera amatsiko yo guhura n'agakwerere-ka-Mararo.



GATIMATARE 62


Nguyu urageze rero wa mwanya Gatimatare yari ategereje wo kujya kubonana na Padiri Rutura. Ubwo ga yari amaze amasaha abili yose ukwe kwa wenyine yibaza, yitegura. Mu gihe abandi bamukebura ngo : "umutakambire ukuntu twirukanywe mu iseminali ku maherere, akarengane ka so ufunzwe, ibitero by'abadasso iwanyu, urubanza kwa Subutita..." we ntakoma, ahubwo arasenga bucece avuga ngo : "nzakwambaza rirenge Mana, kuko utangize umulizo ukangira umutwe".
Arahagurutse rero mpiga-abahizi, arakeye ahubwo aranaseka, arahumeka umwuka w'ibyiza n'ibyiringiro. Nguyu nawe rutuku rw'umukambwe mugufi kandi utubutse, arabengerana mu ruhanga burya abihaye Imana bagira ibanga, dore amwakiranye ubwuzu bwinshi. Bakimara kwicara rero izi mfura z'i Rwanda, agahungu-gahanda ati : "Gahorane Imana Padiri ! Kubaho kwacu byatunaniye abato b'i Rwanda : Leta nk'aho yakemuye ibibazo byugarije igihugu nitwe ihindukiranye ngo turahumeka ingengabitekerezo ya jenoside. Dore rero ibintu ni bibili : turemera Leta iducemo ibice kandi dutege ijosi iriteme yitwaje rwa rukuta rw'amategeko, cyangwa turahagurukira limwe tuyikureho kuko n'ubundi kuva idusukaho ubumara bungana butya kandi tuli abana bayo yarangije kwikuraho." Ni uko rutuku Rutura arahumbaguza yenyegeza amadarubindi...



GATIMATARE 63


Nibwo Padiri Rutura amurebanye impuhwe, aramubwira ati : "mwana wanjye, ibyo uvuga byose ni ukuli, aliko abo muhanganye ntibakunda umuntu utekereza akareba kure, umuntu wabatahuye." Yungamo ati: "Mbabajwe n'uko bazakugilira nkana bakagukuraho wari ukiri umujyambere. "
Ni uko agacengeri-gaca-mu-bicika ati : "Nibyo koko imihigo yacu tuyitangiye turi bato, twagombaga ahari gutegereza twamara kuba bakuru tukabona gufata ingamba nk'izi. Gusa aho uterewe niho urindira : bamaze kwica abakuru basanga ari ntacyo bakoze kuko abo n'ubwo babishe ku bwinshi, bagiye bashibutse amashami azabahigura akabahorera, ayo mashami ni twebwe. Nibwo beguye iyi ntwaro-kirimbuzi ngo twavukanye icyaha-karande cya jenoside. None se nitudahaguruka ubwacu ngo duhangane n'uwo mutego mutindi hazacura iki ? Nta bwoba dufite rwose bwo kwirwanaho n'ubwo tukili imitavu, dore ko tutakigira kirengera. Mwenentibashishwa yarahiriye Shitani ngo : "uwo ntazica nzamucaguza", gucaguza umuntu bivuga kumugira Rucagu, wandike ko nabyo ari icyaha kibasira inyoko-muntu.



GATIMATARE 64


Ni uko Gatimatare arakomeza ati twe rwose aho gucaguzwa tuzicwe biraruta, intwali ntiyicwa kandi ntipfa, intwali ijya kuruhuka... Padiri Rutura ati aliko bariya bantu ntubazi, bazakwica. Ni uko Gatimatare ati : "nta bubasha bafite bwo kunyica. Icyo bashoboye gusa ni ukunyohereza kuryama, nta kindi. Intwali iyo irangije umulimo wayo ijya kuryama hakaza izindi ntwali..., ba Gatimatare ni benshi muli uru Rwanda, nibica Gatimatare umwe hazaza ba Gatimatare ibihumbi.

Ni uko Padiri ati : "None se bagenzi bawe mubyumva kimwe ? Icyo gikorwa mwimirije imbere se mwagitekerejeho mute, mwacyise mute ? Nibwo Gatimatare amutekerereje uburyo igitekerezo cy'ikubitiro" Jyewe ni jye" cyavutse, ko hashize rwose umwaka urenga... Ubwo Padiri nawe amubwira ko yabikulikiranye neza, ko mu mashuli yose igitekerezo cya "Jyewe ni jye" bakizi, ko ahubwo mu ntara y'iburasirazuba hari abana batari bacye bagiye bahohoterwa bakanirukanwa mu mashuli kubera "Jyewe ni jye". Gatimatare-katikanga-rusibana ati : "abo bana bose rero, bategereje ko tubagezaho umushinga wo kwibohora, ahubwo twarabatindiye."



GATIMATARE 65


Nguyu rero Rutuku Rutura yokagira Imana arishimye aranaseka, ahubwo ateye "Laudate Dominum !" Yari yakutse umutima acyumva Gatimatare, yari yamuketseho ubutamenya n'ubwiyahuzi. None amaze kumutega amatwi yitonze no kumwitegereza wese, amusanganye ishyaka ridasubirwaho, ubushake buhanitse n'ubumanzi nyakuri. Yumvise kandi yacengewe n'imihigo y'ubutwari uyu mwana afite bimutera nawe icyizere gikomeye nibwo amuhereje umukono w'ubutware.
Reka rero anamuhanure ati : "izo nzira wiyemeje zirimo amahwa n'impyisi mahuma, aliko nsanze uri imparamba. Ishema n'umurava ni intwaro mu zindi, ndumva uzatsinda, nta mpungenge ngifite. Ngaho rero shyira ikirenge mu cy'intwari zakubimburiye." Ni uko amushyiliraho filimi y'ubuzima bwa Gandhi, Gatimatare ayirebana amatsiko menshi. Hari aho iyi filimi yageze, Gatimatare agira ikiniga cyinshi, nyamara ahandi asabagizwa n'ibyishimo. Aho Gandhi abwira impirimbanyi bagenzi be ngo : "bazamfunga banyice urubozo wenda bazanampwanya, nababwira iki. Icyo bazegukana ni umurambo wanjye, si ukubumvira kwanjye", ahongaho haje Gatimatare aratwarwa arahaguruka arivuga !



GATIMATARE 66


Nguwo umuhungu muzima asanze ibigwi bya Gandhi birimo amasomo, ahubwo asabye Padiri ko iyi filimi "Gandhi" yarebwa na bagenzi be bose. Nibwo rero intumwa za Yezu uko basigaye ari cumi n'umwe bakoraniye ikambere kwa Rutuku bareba filimi bitonze. Ihumuje, buri wese avuga icyo akuyemo. Nibwo haje igitekerezo ko urugamba rwabo rwagendera ku mahame ya Gandhi...
Aliko iryabonye ritinda gushima ! Nk'inararibonye, Padiri Rutura ahanuye abahungu ati : "sinzi niba mwashingira imihigo yanyu ku cyitegererezo kimwe rukumbi cy'ukwibohora kw'Abahinde, kuko amateka, umuco, kamere, imyumvire n'ukwemera byabo ntibihuye n'iby'abanyarwanda." Gatimatare-akanyamanza-k'amanyama rero nawe si munyurwanabuke, yumvise bwangu uyu muhanano wa Padiri, ahise ahubwo anamwunganira ati : "Bahungu mwe, tuzarebere hamwe na filimi ya Mandela" Inzira ndende y'ukwibohora". Nibwo na Padiri Rutura abazaniye igitabo cy'impuguke Gene Sharp cyitwa : "Kwibohora igitugu ukagera kuli demokarasi"



GATIMATARE 67


Uyu mwiherero ubaye ingirakamaro koko : mu minsi itanu gusa bamaranye, intumwa za Yezu zageze kuli byinshi bihimbaje. Uyu mugiramana Padiri Rutura yababereye umubyeyi ababera imandwa nzima, ahubwo niwe ntumwa ya Yezu yuzuza cumi n'ebyiri nyuma y'aho Gatali-Gagarine yitandukanirije nabo. Yabavunguriye ku mahame n'amabanga azabafasha mu mihigo yabo. Yabahaye ibyitegererezo n'imihanano bityaza ubwonko ngo bakataze bazi iyo bajya. Uyu mwiherero kandi ubabereye ingenzi cyane, kuko nyuma y'ibigeragezo buri wese yagize, bahuriye ahantu hatuje ntacyo bikanga, bibukiranya igihango bafitanye.
Mu minsi itatu isigaye rero, abahungu biyemeje guhuza indoto bakazibyaza akamaro. Biyemeje kunoza umushinga, bagashyiraho itsinda ribayobora intambwe ku yindi, bagatandukana buri wese azi neza inshingano ze. Baraye bari busezeraneho rero, Gatimatare abaralikira gusiba ahubwo bagasenga bashikamye. Ni uko abahungu ntibarya, ntibanywa, ngo kuko uwasibye Abamalayika n'Abakurambere baramumulikira bakamuhundagazaho imigisha n'ibitekerezo bizima. Gatimatare, Roots, Songa, Havredepaix na Padiri bo rwose urebye ntibaryamye... Burakeye rero cya gicuku kiratamurutse, dore imirasire y'izuba ry'iwacu...



GATIMATARE 68 


"ISIBO-NDUMUNTU"! Nguwo umushinga intumwa za Yezu zemeje nk'igisubizo ku kaga k'abanyarwanda. Ka kanama karaye ijoro katumye Songa gutangariza abandi inyito y'umushinga n'imirongo y'ibanze yawo. Nibwo bose bateye hejuru :" Iyo sibo bahungu mwe ! Iyo sibo bagabo ba mama ! Iyo sibo ga ye ! I-SI-BO !" Bose banejejwe no kwumva icyo gitekerezo NDUMUNTU nk'umuvumba-ndakumirwa uzarandulira mu mizi ingoma-ngome igejeje abanyarwanda ku buce nk'imbagwa.
Nyuma y'urwamo rw'ibyishimo n'imihigo, ibibazo biravubutse : "Iyo sibo twayumvisha abanyarwanda neza gute ? Izubakwa ite ? Izashyigikirwa ite, na nde ? Twe nk'intumwa za Yezu tuzayihagurutsa kandi tuyiyobore dute ? Mbese ko abambari b'agatsiko bariye umwanda, umunsi twahagurukije iyo sibo bazayakira bate ? Ese izo nkeragutabara n'imisega irinze agatsiko bazitwara bate ? Ese abo bose birahira Kagame wabahaye umuheto twabagezaho ubuhe butumwa kugirango niduhagurutsa ISIBO-NDUMUNTU bazazirikane ko mbere yo kuba intozo za Pahulo ari ingabo z'igihugu bityo aho kuduhutaza batulindire umutekano aribyo badutize umulindi ?" Dore rero umunsi ni uyu, ushikame tuli mu mahina !



GATIMATARE 69


Dore rero ngaba abahungu barakariye gutsinda. Biyemeje kuva mu nzozi n'amagambo bakubaka ingamba zihamye kandi bakazibonera uburyo. Bagomba kwiha icyizere bagaha icyizere ababyeyi babo n'abanyarwanda bari mu kaga. Aho bageze nta mahitamo bagifite. Baramutse bateye imwe bagatinya, ntibaba bakibayeho ukundi muli iki gihugu, bakwitwa abanzi n'abiyahuzi ntibakira amenyo y'abasetsi, amalira y'abanyarwanda baba batatiriye, ntibakira kandi amacumu y'abambari b'agatsiko.
Aliko ibibazo bibajijwe bigaragaje ko uru rugamba ari inzira ndende rukaba n'injyanamuntu, kuko Segitugu nawe atabuze abe kandi abo bafatanije ingoyi bazamurasanira... Birakomeye rwose ku buryo na Gatimatare-kabimbulira-ingabo ubwe agaragaje amakenga n'amarangamutima... Nibwo Tam-tam ahagurutse ati : "bahungu mwe, umushinga wacu n'izina ryawo tube tubigize ibanga, mwabonye ibibazo twagize tumaze gutangaza "Jyewe ni jye". Natwe ubwacu dukataze aliko tube turetse kwimenyekanisha, kugeza tweshe imihigo. Kuko bene Gahini bamenye abo tuli bo, bakanamenya ingamba zacu, bakwirara mu miryango yacu natwe bakadutoratora." Ni uko abahungu bahana igihango cyo gukora byose bucece...



GATIMATARE 70


Kirimumuziki aba arahagurutse ati : "Uko tuli cumi na babili dukwiye kugira imyumvire imwe ku mushinga no ku bibazo byabajijwe." Yungamo ati : "Rwose jye ndatahana impungenge zikomeye nituva hano tutanononsoye neza umushinga ngo tunabone ibisubizo ku bibazo bikomeye twibajije." Bose bemeranywa nawe.
Nibwo Gatimatare-agato-katigaya-imihigo ahagurutse ati : "ISIBO-NDUMUNTU" ni urukingo ikaba kandi umuti wa gahunda ya "NDI UMUNYARWANDA." Mu gihe iyi "Ndi Umunyarwanda" yemeza ko mu banyarwanda hari impande ebyiri Abeza n'Ababi, ikemeza ko bamwe bavukana icyaha kuko babyawe n'Ababi, ikanavuga kandi ko hari abanyarwanda bagomba gusaba abandi imbabazi kubera gusa amavuko yabo, "ISIBO-NDUMUNTU" yo ije kuringaniza abanyarwanda bose abarebare n'abagufi, abato n'abakuru, abariho mbere y'intambara n'abavutse nyuma, abari mu gihugu n'abakomotse hanze yacyo. "ISIBO-NDUMUNTU" kandi ni icyivugo cy'abato b'i Rwanda ikaba n'isomo tugejeje kuli Leta y'Agatsiko ngo dushimangire ko ikiremwa-muntu ari inzira- karengane, ko icyaha ari gatozi hakaba ntawe ukwiye kwitirirwa ibyakozwe n'undi, kabone n'ubwo yaba yaramubyaye.



(biracyaza)