Rwanda: Ubutumwa Bukomeza Dr. Leopold Munyakazi
Tariki ya 6 Nzeli 2015
Nkurikiranye nitonze ikiganiro cy'ihohoterwa rya Dogiteri Munyakazi Leopoldi (reba icyo kiganiro hano), numva
neza ibice bine byose bikigize, ndangiza amarira atemba kuri clavier.
Abazi neza Prof. Dr.
Munyakazi, bazi ko ari umugabo w'inararibonye,imfura, umugabo ukunda ukuri
kandi wanga agasuzuguro no kuvugirwamo.
Abanyeshuri yigishije bazi neza ko yitanga
atizigamye, kandi ko akora uko ashoboye akitanga ngo abanyeshuri be bose bavome
ubumenyi buhagije. Niyo nshingano ye.
Uyu mugabo ntarobanura, ntabwo
yita ku isura ry'abantu, ubwoko cg se indeshyo, ahubwo afata abanyarwanda bose kimwe.
Iyo wumvise uko yafungiwe ku
Kabindi ka Kimihurura, akajyanwa i Rilima, Gitarama, atunzwe n'agakopu kamwe
k'impungure, adasurwa n'umuryango we, yituma aho afungiwe, yicwa n'imibu; nta
cyaha yigeze akora, kugeza aho amara imyaka isaga umunani muri gereza azira
akamama, nta dossier na busa, birababaje rwose.
Yego siwe gusa wahuye n'ibyo
bibazo by'ingutu, ariko we byibuze yashoboye kubwira isi yose isura nyakuri ya
Leta ya FPR, ikwica urubozo, yarangiza ikanagukurikirana aho wayihungiye,
iguhimbira ibirego bidafatitse.
"Bwana
Prof. Munyakazi,
Nzi ko wizera Imana, ntugacike intege rwose, Imana yagukuye mu maboko ya buriya
bwoko, izakomeza ikurembere.
Ngo kugera kure siko gupfa, n’ubwo
bakigukurikiranye bwose iyo wabahungiye, komeza wizere Imana, byose bizashira,
urukundo n'umubano bigaruke mu bana b'Urwanda.
Barakubabaje, barakurushya, bakwica
rubozo, bakuziza ubwenge bwawe, ibitekerezo byubaka, ubunararibonye, ariko
igihe cyose Imana itaragukuraho amaboko, uzizere ko byose bishoboka.Warabyiboneye ko abo wagiriye neza bose
bayikwituye, baguha ubuhamya bugushinjura, kandi ntibazahwema gukomeza ku kugwa
mu ntege igihe cyose uzaba waguye, ntabwo uri wenyine rwose! Nk’uko ubyivugira uti: "Bariya bantu
ni abo gusabirwa, ukungamo ko urwango ruvuna uwanga, naho uwanzwe atereye" Uriya mutwaro bagu(du)koreye uzabagaruka,
dore ko barenze ihaniro koko.Yewe, FPR ni kaburabuza nk'ihembe ry'inkoko ryanze kujya ku mutwe, rikajya ku
kaguru! Bamenye ko intizanyo itamara imbeho. Kuba
barateye urwababyaye, ni ishyano rigomba kuganganuhurwa inzira zikigendwa. Ikindi kandi, impinduramatwara iri hafi,
ngo tubone igihugu cyiza kibereye bose, kigendera ku mategeko n'urukundo,
tutibagiwe n'ubusabane.Naho iriya Gacaca bazanye yo gucamo
abanyarwanda ibice, babahimbira ibirengo nk'iby'imandwa, babage bibashye, ejo
bizabagaruka, bazakubitwa n'inkuba ya yindi itagira amazi, umunsi Imana
yerekanye uburakari bwayo, kubera ibidakorwa bigayitse bakorera abana
b'Urwanda. Ubumwe ni karaba dusangire kandi ngo ugiye
cyera yambara inkanda y'inka ya mwicanyi! Urwanda rukeneye ukuri, ubutabera nyabwo,
imbabazi zizira guhora. Bamenyeko nabo babaye impunzi, kandi ko ubutegetsi bya Kayibanda na Habyarimana butabakurikiranye iyo bari barahungiye
ngo bubice, kandi ntibwari bubuze izo ngufu. Kuki umuntu yaguhunga, ugakomeza kumubuza
amahwemo? Koko uba wumva ukorera
uwakuremye cg ukorera Rusofero! Gufunga inzirakarengane, nta dosiye, nta
kirego, nta muntu umuburanira, adasurwa, atarya, atituma, yambaye ukuri,
akubitwa buri munsi, byabaye intego ya FPR. Nyamara ntibazatinda kubona ko
bibeshye vuba na bwangu. Na nyina wundi abyara agahungu, kandi
Imana ihora ihoze! Bariya bantu ba FPR babuza abana b'Urwanda
gutekama, bamenye ko umunzani wa Demokarasi uzabishyuza ibyo bihaye bitagenwa
n'ibyo rubanda ifitiye ijambo.
Ndarangiza nibutsa FPR ko umunyabukorikori
yirutse ku bimusiga, yihisha ibimubona, nyamara yihishyurira ibyapfuye. Rwose Dr. Munyakazi, komeza wihangane,
wowe n'umuryango wawe. Inyangamugayo zose zirabasabira kuri Rugira, yo igene byose,
ngo ibahuzagire urukundo, umutekano, ibaruhure uwo muruho mwashizwemo na FPR. Tuzi kandi ko usabirwa n'abavandimwe, Imana imwumva. Ugira neza, ineza ukayisanga iyo ugiye, wagira
nabi inabi ikanakugaruka. Nti mukihebe rero kubera ayo manzanganya FPR yabashyizemo. Ngo
ntagahora gahanze, kandi ukuri
kuzatsinda byanze bikunze. Ejo hari none, none habaye ejo. Ibintu
birimo kwiruka".
Yari umunyeshuri wawe ugusabira igihe cyose ku
Mana ishobora byose,
akanifuriza amahoro abanyarwanda bose aho bari, cyane
cyane abarengana.
Izindi Nkuru Bijyanye:
Rwanda: Ibimenyetso Simusiga bya CNLG kuri Leopold Munyakazi ni Ibinyoma Gusa.
Inkuru
ya Anatole SHYAKA
Umujyi
wa Kigali,
Rwanda
Tariki ya 17 Ugushyigira 2015.
Ku
itariki ya 12 Nzeri 2015 mugenzi wanjye duhuje ibibazo uri i Kigali mu
Rwanda yanditse ku igarurwa mu Rwanda rya Mwarimu Leopold Munyakazi, ari nako
asabira ubutabera nyabwo Abanyarwandabose. Kuba nanjye ndi mu bo Mwarimu Leopold
Munyakazi yigishije mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza byatumye nkurikiranira hafi
ibyamuvuzwe ho, none ndagirango nanjye ngire icyo mvuga ku iperereza Komisiyo
y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamukoreye.
Ku itariki ya 23 Nzeri 2015, ibinyamakuru
IGIHE na Rushyashya bibogamira kuri Leta byatangaje umwandiko ukubiye mo “ibimenyetso
simusiga” by’uruhare Dr. Leopold Munyakazi yaba yaragize mu bwicanyi
ndengakamere bwa “Jenoside yakorewe Abatutsi” mu wa 1994. Nk’umuntu usanzwe azi
Mwarimu Munyakazi, mbere na mbere nabonye yuko mu bene umwandiko bajijinganyije
mu mwirondoro wa Mwarimu Munyakazi ku ngingo nibura eshatu zikurikira:
·
Umubare w’abana ba Mwarimu Munyakazi
·
Izina nyakuri ry’Ihuriro ry’Amasendika y’Abakozi
mu Rwanda Mwarimu Munyakazi yabereye Umunyamabanga Mukuru
·
Igihe Mwarimu Munyakazi yamaze kuri uwo murimo
Izi ngero ntoya ziragaragaza
ubunebwe, ubuhubutsi cyangwa ukwibeshya bya bene umwandiko. Nyamara ariko hari
mo n’ingero zikomeye z’umugambi mubisha wo kubeshya rubanda no kubeshyera
inzirakarengane. Reka tubirebere hamwe.
1-Ngo
Ubushinjacyaha bukuru “bwamuhamije icyaha
cya jenoside”.
Abafunganywe na Mwarimu
Munyakazi muri gereza ya Rilima n’iyi Gitarama bahamya yuko yarekuwe nta musshinjacyaha
n’ummwe wigeze amumenyesha icyo yari afungiwe, ndetse yuko nta n’urupapuro
rwanditse ho ibirego yigeze ahabwa n’Ubushinjacyaha.
Ahubwo bavuga yuko Munyakazi
yababwiye ko Umushinjacyaha yagombye kubaza Munyakazi icyo akwiriye kwandika ku
rupapuro rumurekura, mu gihe nta kirego yigeze asanga muri dosiye ye.
2-Ngo
yafatanyije n’abandi barium kwandika no gukwirakwiza “inyandiko zangisha kandi zikanasebya Abatutsi”.
Izo nyandiko ntibavuga izo ari
zo. Byari kuba byiza iyo bazerekana maze abantu bose bakagenzura niba koko
Mwarimu Munyakazi yarazisenye ho. Ubwo bitakozwe rero iki kirego cyafatwa nk’amazimwe
n’ibinyoma bigamije gusebya no kubeshyera inzirakarengane.
3-Ngo
Mwarimu Munyakazi yashyigikiye “politiki
y’iringaniza ry’amako n’uturere”.
Ikimenyetso batanze cyo kwerekana yuko Mwarimu Munyakazi yashyigikiye iyo
politiki yo kwanga no guheza Abatutsi, ngo ni umwandiko yaba yaratangaje mu
kinyamakuru DIALOGUE No146 yo muri
Gicurasi-Kamena 1991.
Twashakishije iyo Numero ya DIALOGUE ariko nta nyandiko n’imwe ya Mwarimu
Munyakazi twigeze dusanga mo! Iyi ngeso mbi yokamye Abanyarwanda yo
guhimbahimbira abandi ibyaha byo kubacisha umutwe sinzi ikizayica mu gihugu kuko
yabaye karande. Kubera yuko iyo ngeso yacengeye ingingo zose za benshi, uhereye
ku bitwa “Abayobozi” (nk’uwahoze ari Padiri Bizimana Jean Damascene), bizasaba
umurutsi w’impangu.
4-Ngo
“inyandiko nk’izi” zerekana ko
Munyakazi “yashyigikiye ingengabitekerezo
yo kwanga Abatutsi” mbere ya Jenoside.
Izo nyandiko ziri ahagana hehe ko uwahoze ari Padiri Bizimana yanze
kuzigaragaza? Niba kandi yarazihimbahimbye na byo nta we byatangaza kuko
uwitandukanyije n’Imana nta cyiza kindi wamusangana.
5-Ngo
Mwarimu Munyakazi yakomeje “kugaragaza
ibyo bitekerezo ubwo mu wa 1992 yajyaga mu ishyaka ry’intagondwa rya MDR...”
Mu mwirondoro we banditse yuko
guhera mu wa 1992 Mwarimu Munyakazi yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Abakozi
mu Rwanda. None se ko byari bibujijwe n’amategeko agenga urwo Rugaga ko
umuyobozi wa Sendika yiyandikisha mu ishyaka iri n’iri, abamutwerera ibyo
atakoze bashobora nibura kwerekana ikarita ye y’umuyoboke cyangwa bakagaragaza aho
yaaba yarasinyiye kwinjira muri iryo shyaka? Ubwo batabikoze ni ikimenyetso cy’uko
ibyo bamwanditse ho ari ibifitirano.
6-
Ngo Mwarimu Munyakazi yavugiye mu ruhame yuko “yavuye i Kigali ameneshejwe n’Abatutsi kandi ko bahasahuye bakamutwara
ibyo yari atunze byose”.
Byari kuba byiza iyo bashyira
ho amazina y’abantu bamwumvise abivuga cyangwa bakagaragaza amajwi yafashwe ari
mo abivuga. Kuba Mwarimu Munyakazi yaravuye I Kigali ameneshejwe kandi iwe
bakahasahura bakanahasenya byo ni ukuri kw’impamo. Ariko kubeshya rubanda ngo
yavuze ko ari Abatutsi bamusenyeye ni ugushinyagura kuko ubwo Mwarimu Munyakazi
yavaga iwe agahungira muri Sainte Famille Abatutsi bari baturanye bari
barahunze mbere ye, ndetse hari n’abo yari yabifashije mo. Ibyo ari byo byose,
ntabwo ari Abatutsi bamusenyeye, kuko iyo bijya kuba byo ntaba yarishyize ho
umugogoro wo guhisha no gucumbikira Abatutsi bamuhungiye ho mu wa 1994, maze
bamwe muri bo bakarokoka, bakaba baranamutangiye ubuhamya.
7-Ngo
“yahise atageka interahamwe guhiga
icyitwa Umututsi aho yaba ari hose…”.
None se niba Mwarimu Munyakazi
yari umuyoboke w’ishyaka MDR, byari gushoboka bite ko aha amategeko interahamwe
za MRND? Na none bavuga yuko Mwarimu Munyakazi yagiye “mu gice cyagiye kwica Felisiyani
Ugirashebuja…akamwica akoresheje imbunda yari afite”.
Abantu bose bo mu cyahoze ari
Segiteri Kirwa yo muri Kayenzi bazi neza iby’urupfu rwa Mwarimu Felisiyani
Ugirashebuja, ndetse n’urwa Kamagaju. Mbese abagereka abo bantu kuri Munyakazi
bigeze begera abaturage bo muri ako karere kabo ngo basobanuze iby’urupfu rw’izo
nzirakarengane? N’ubu bashobora kubikora maze amazimwe agashira. Igihe cyose
bazaba banze kubikora, bazaba biyemeje gufatwa nk’abanyabinyoma batinya kwiha
amenyo y’abasetsi, ndetse bagashobora no kuzakurikiranwa ho icyaha cyo
kubeshyera abandi bagamije kubagirira nabi.
8-
Ngo Mwarimu Munyakazi “yahungiye muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo acike ubutabera”.
Iyo ndebye impapuro Mwarimu
Munyakazi yatangaje ku mbuga za murandasi, nsanga koko yararekuwe burundu ku
itariki ya 28 Ukwakira 1999 ubwo Umushinjacyaha yasinyaga ku rupapuro rumusonera
kuzongera kubahiriza inzitizi z’irekurwa rye ry’agateganyo: kwitaba umucamanza,
kutarenga Akarere atuye mo no kutajya mu mahanga.
Koko rero, guhera kuri iyo
tariki kugeza mu wa 2004 ubwo yajyaga muri Amerika, Mwarimu Munyakazi
ntiyongeye kwitaba umucamanza, yarenze buri munsi Akarere yari atuye mo, ndetse
ajya no mu mahanga incuro eshatu zose (2001, 2003, 2004) kandi buri gihe
yagenderaga ku mpapuro zo kujya mu mahanga ahawe na Leta y’uRwanda. Abavuga se
ko Mwarimu Munyakazi “adafite uburenganzira bwo kwemeza ko yavuye
mu Rwanda ku buryo bukurikije amategeko” barashaka gutangariza isi yose
y’uko kugeza muri Nyakanga 2004 uRwanda rwatangaga impapuro zo kujya mu mahanga
z’imfitirano zidafite agaciro? Ibyo ari byo byose ibihugu yagiye mo byose izo
mpapuro byarazemeye bimuha uburenganzira bwo kubyinjira mo.
9-Ngo
Mwarimu Munyakazi “ari mu bantu bahakana
bivuye inyuma Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Abavuga ibyo ni abagome gusa
nta rindi zina ribakwiye, kubera yuko bashaka kwemeza rubanda n’isi yose ko
Mwarimu Munyakazi yataye ubwenge ku buryo yageze n’aho ahakana Jenoside
yiboneye ubwe n’amaso ye, Jenoside yari imukoze ho na we ubwe iyo Imana
idakinga ukuboko.
Kuvuga se y’uko iyo
mburagasani yateye ubutati mu bavandimwe bakarimburana ni ikosa rigomba
kumucisha umutwe? Ahubwo se uwihandagaza akemeza yuko mu Rwanda nta bavandimwe
bicanye ni nde ngo twese tumwamaganire kure? Nabonye n’umugabo mbwa wakwije
icyo kinyoma ngo yarabuze gihamya yemeza yuko Mwarimu Munyakazi yaba yaravuze
amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikibariro ni kigera ngo uwo mugabo
mbwa azashyikirizwa inzego z’ubucamanza maze asobanure neza aho yakuye ibinyoma
yanditse.
10-Ngo
“ibimenyetso byagaragajwe na CNLG…bifite
uburemere budasanzwe… [akaba ari yo mpamvu iyo Komisiyo isaba] “ko
harebwa uko Munyakazi Leopold yakoherezwa mu Rwanda nta zindi nzitizi kugira
ngo aburane”.
Inzitizi zakwirengagiza
uburemere budasanzwe bw’ibyaha ashinjwa zaturuka he se ra? Ariko se niba koko
ibyo Mwarimu Munyakazi aregwa bifite uburemere budasanzwe nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga
Nshingwabikorwa wa CNLG, yaba yarakingiwe ikibaba na Afandi wuhe kugira ngo ibyo birego bigaragazwe nyuma y’imyaka
makumyabiri n’ibiri?
Ubushinjacyaha bw’uRwanda
bwarekuye Mwarimu Munyakazi nta cyaha bumubonye ho. Urukiko rwa Arusha
ntirwigeze runamenya izina rye. Imiryango kabuhariwe mu guhigisha uruhindu “interahamwe”
nka Africa Rights ya Rakia Omaar na Survie ya Alain Gauthier n’umugore we ntibarabutswe.
Abayobozi bakuru b’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka
Human Rights Watch, Amnesty International na Scholar Rescue Fund bamutangiye
ubuhamya buvuga ko ari umwere, none ngo Mwarimu Muyakazi nazanwe shishitabona mu
Rwanda ashyikirizwe inkiko! Icyihishe inyuma y’iyi nkubiri kizabarwa n’uzayirokoka.
Cyokora ibyo ari byo byose Imana igira amaboko.