Intore za F.P.R ziba muri Canada zitabiriye inama y’umushyikirano 2013 i Kigali
Intore za F.P.R ziba muri
Canada mu nama y’umushyikirano 2013 i Kigali
Inkuru ya Bazumvaryari M.
Tariki ya 9 Ukuboza 2013
Umunsi Rwanda Day yabayeho i Toronto, kuwa 28 Nzeli 2013, hari ibikorwa byinshi
byayibanjirije muri Canada. Intumwa za Leta ya Kigali zazengurutse Canada
zishaka abanyarwanda cyane cyane abigaragaje ko batavuga rumwe na Leta ya
Kigali ngo babafashe kurwanya abavuga ukuri ku bikorwa bibi bya Leta ya Kigali.
Ni muri urwo rwego, intumwa za Kigali, zageze Montréal, zari ziyobowe na
Kayiranga Rwasa Alfred, Deputé mu nteko ishinga amategeko, Jean-Nepomuscene (wigeze kuba Préfet wa Byumba) ubu akaba ari komiseri mu itorero ry’igihugu, na
Jean-D’amour (nta munyarwanda utamuzi
hano i Montréal kubera ibibi yakoraga, uyu akaba yarasubiye i Kigali ari intore
ikomeye ya F.P.R, bakoresha amabi ino aha i Montréal).
Mu bahagarariye F.P.R hano i Montréal, bitwaga ko
bafatanyije n’abandi kurwanya amabi ya Leta ya Kigali, bitwa impunzi hano muri
Canada, harimo Francois Munyabagisha, wanditse igitabo gisobanura iby’i Rwanda cyitwa (Pourquoi nos fosseyeurs sont-ils nos héros, 2012). Ndengera Alain
Patrick, uzwi ku izina rya Tito Kayijamahe, ufite inyandiko nyinshi kumbuga
zitandukanye nka Veritas infos, radio itahuka, Facebook, Twitter, etc. na
Nkurunziza David, wahoze mu ishyaka ritavuga rimwe n’ubutegetsi ryitwa Amahoro People's Congress (Amahoro-PC), uhatanye
muri iki gihe yiruka ku banyarwanda batavuga rumwe na F.P.R kugira ngo bahindurize
ikoti bagane F.P.R nk'uko yabikoze ubwo
yasezeraga ku murimo wa Komiseri mu ishyaka Amahoro-PC akiyegurira burundu F.P.R.
Hari kandi na Evode Uwizeyimana, wiyita inararibonye
mu mategeko, uzwi cyane kuri radio BBC Gahuzamiryango, hakaba n’abandi
banyarwanda bamaze igihe kinini cyane hano muri Québec, nka Rudakubana Gratien
na Kamoso Louis-Marie.
Ubu rero noneho turabona, Ndengera Alain Patrick alias
Tito Kayijamahe, Munyabagisha Francois na Nkurunziza David, bateye intambwe kuko batashye m'urwababyaye,
batekanye mu nama y’umushyikirano 2013 i Kigali (Reba ifoto). Mube maso rero kuko utuzi
twa Jacques Nziza bazatahukana dushobora kuzabageraho, keretse niba baratashye
burundu !
Icyitonderwa:
Iyi nkuru iri no mu rurimi rw'igifaransa.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home