Saturday, November 2, 2013

Ukuri Nyakuri k’Ubwiyongere bw’Abaturage mu Rwanda





Inkuru ya Kota Venant
Tariki ya 20 Ukuboza 2010
Source: fondationbanyarwanda yahoo groupe

Graph: Demographics of Rwanda, Data of FAO, year 2005 ; Number of inhabitants in thousands.


Banyarubuga, 

Ndangije guhindura kiriya cyobo (creux) kiri muri iriya grafiki (graph) ya Wikipedia yerekeranye n'ubwiyongere bw'abaturarwanda mo integrale ikurikira : ⌠(1.73x-33.68)dx, ibyara equation  Y=0.8182x2-31.9x+364.27. Coefficient de regression (r2) y’iyi equation ni 0.967, limite yayo yo hasi ikaba abantu bo mu mwaka wa 1989 naho iyo hejuru ikaba abantu bo mu mwaka wa 1999.

Iyo nshatse grafiki y'ubwiyongere bw'abaturarwanda kuva muri 1960 kugeza muri 2010, kiriya cyobo (creux) kiri hagati ya 1990-1999 nkagikorera extrapolation nkora nk’aho iriya tragedy itabayeho (ni ukuvuga ngo singire imibare y'abaturage ngiha), umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage b'Urwanda kuva muri 1961 kugeza muri 2001 ukurikiza kabisa equation exponentielle Y=29.309 e0.0266x, r2 ikaba 0.979; ndetse nakoresha umubare w’abaturarwanda miliyoni 10 muri 2009 nkagera kuri equation ya Y=29.576 e0.0259x, r2 ikaba 0.981.

Ibi bihishuro by’imibare bizira uburiganya, kubera ko buri wese yabyibonera, bisobanura iki rero?

Kiriya cyobo cyo muri iriya grafiki cyerekana ku buryo budasubirwaho ko communaute internationale cyane cyane abari bafite za ambassades i Rwanda nk’Abanyamerika (USA) n’Ababiligi (Belgique), etc. bafite uruhare rukomeye rwo kuba baratereranye Urwanda ntibarutabare nyakuri. Iryo tabara ntibyari kohereza ingabo, ahubwo kwari gukora ibishoboka byose ngo abadashishikajwe n'ubuzima bw'abandi badatangiza intambara ngo bashaka kwinjirira rimwe kandi ku ngufu mu gihe gito, cyangwa se ngo bice Perezida Habyarimana washakaga uburyo kiriya cyobo iriya graphique igaragaza kitari kubaho.

Imibare rero yaduhishuriye ko ariya marorerwa (tragedy) yo mu Rwanda akozwe n’uko  “abanyarwanda bapfuye, abandi bakava mu gihugu” kugira  ngo “abandi bashobore kwinjira”; ibyo kandi ntibihindure umuvuduko muremuremure w’ubwiyongere bw’abaturarwanda. Kugira ngo iyi tragedie itaba, hagombaga ingamba nziza kandi ntihabe intambara n’ishyushya-imitwe, maze abanyarwanda bashakaga kugaruka mu Rwanda bakaza bahasanga abari barurimo nta bwicanyi bubaye.

Kuki rero bitashobotse?

Tugiye gusuzuma amakosa abarebwaga bose n’icyo kibazo bakoze bikabyara iriya tragedy, ariko akanya n’igihe gito mfite biratuma mbivuga mu magambo make avunaguye.
Abarebwaga na kiriya kibazo cyo mu Rwanda ni RPF-Inkotanyi, Leta (Gouvernement) y’Urwanda, abaturarwanda, na communaute internationale (abanyamahanga). Reka rero turebe amakosa ya buri gatsiko.

1. RPF Inkotanyi:

N’ubwo imiborogo yabo yo gutaha m’urwababyaye yumvikanaga, kuba bariyemeje gushora intambara mu Rwanda le 1er Octobre 1990 ni ikosa rikomeye, ryagize ingaruka mbi cyane ku banyarwanda bose Hutu, Tutsi na Twa.

Imyitwarire ya RPF mu ntambara yaranzwe no gukoresha uburiganya bwose bushoboka ngo batsinde babonye byinshi ndetse ahubwo byose. Byabaye ishyano rya kabiri mu Rwanda, aho abanyarwanda bibukaga n’ubundi ukuntu ingoma ya cyami, ifitanye amasano na RPF, yitwaye nabi yiharira byinshi, ako karengane kagahagarikwa na Revolution ya 1959.

Ntabwo birafutuka niba RPF-Inkotanyi ariyo yishe cyangwa se yicishije Perezida Habyarimana (biracyari secret-defense) ariko nibiramuka bigaragaye ko ari RPF yagize uruhare mw’ipfa ry’uriya Perezida Habyarimana rizaba ari ikosa rindi ndetse ari agahebuzo, kuko na jenocide izahita ibagwa ku mutwe nta shiti. N’ubwo bayigize igikoresho kibaha uburyo bwo gushyira ababo mu myanya, birukana abandi, no kubaha byinshi kurusha abandi.

2. Gouvernement ya Habyarimana:

N’ubwo yavugaga ko yifuza ndetse ikarwanira ko abanyarwanda babaho neza, iyi Gouvernement yagize intege nke ntiyafata ibyemezo bikomeye n’ubwo byari gutuma bamwe  mu bayirimo cyangwa se abaturage yavugaga ko irwanira babura ibyiza bimwe bari bafite. Yabuze abategetsi bashishoza na Prezida abura imbaraga zo kubasezerera ngo ashyireho abashoboye. Yakoze ikosa likomeye lyo kwemera kuvugirwamo ubwo biha ba Semuhanuka, Nyirarunyonga na ba Kamegeri beze i Rwanda ububasha bwo gutoba igihugu.

Habyarimana yishwe byari birangiye: Urwanda rwabaye nka cya rukururana gipakiye, cyamanukaga Buranga gicomoka feri yanyuma, ubwo kiba kivuye mu muhanda  gitangira gutogoga ya manga ya Buranga!

3. Abanyarwanda ubwacu:

Twagize amashyaka y’ibihindugembe (ibyontazi) agizwe n’ibisahiranda bitareba nabusa inyungu z’abanyarwanda n’akazaza kabo, ahubwo byikurikiriye amaronko yabyo bwite n'aho byaba biyavoma mu maraso ya ba se na banyina yamenwe.

Twagize ubwacu uburiganya buhanitse, bamwe baba intyoza mu gufata impu zombi; ngaho bari muri  RPF irwanya Guvernema ya Habyarimana kandi bari no muri Guvernema ya Habyarimana. Ibyo byagize ingaruka ikomeye kuko byatumye  ubwizerane bw’abaturanyi henshi buyoyoka, ari nacyo cyatumye n’imiryango yageze aho igasubiranamo, umugabo agahiga umugore we, naho nyina w’abana akagirira nabi abo yabyaye!

Twagize abenshi bakunda ibintu kurusha igihugu n’inyungu zacyo muri rusange, tubura ikizere murirwo ngo tururwanirire uko bikwiye.

4. Abanyamahanga:

N’ubwo tuzi neza ko ak’imuhana kaza imvura ihise kandi kagatangwa hakurikijwe inyungu ugatanga abifitemo, ntabwo amahanga yadutabaye uko bikwiye nabusa. Ahubwo mu bibazo byacu, amahanga yahaboneye uburyo bwo kuhakorera isibaniro arangiza intambara hagati y’abavuga Urwongereza  n’abavuga Urufaransa (Anglophones contre Francophones). Nuko intwaro z’abo mu gice cy’urwongereza zanyuzwa Uganda zihabwa RPF naho izabo mu rufaransa zinyuzwa kwa Guvernement ya Habyarimana.

Intambara igeze nka hamwe  Troy (Troie) yashyaga (1994), abazungu bagize ubwoba bashaka kubihagarika, noneho RPF yabonaga inyungu zayo zigenda neza yihutira i Washington, DC kuri 22/4/1994 kubabwira ko byarangiye ntacyo bagikiza, ko abanyarwanda bicwa barangiye, ko ahubwo begereye intsinzi.  Nuko abo bakorana nayo basubiza agatima mu nda.

Aha niho RPF n’abo bakorana bahera bavuga ko Mitterand na LONI byakoze nabi, kuko bo bohereje Turquoise ngo nibura hagire abarokoka,  ariko ibi bikaba byariciye RPF yashakaga kuroha abari i Rwanda bose mu Kivu maze ya equation ya cya cyobo nerekanye ikaba yo kweli, mu Rwanda hakaboneka umwanya uhagije wo kwakira abari biteguye kurwinjiramo bavuye hanze, ntakindi kibazo cyo gucyura bariya Turquoise yatumye bahungira muri Zaire, ndetse nta no kugira aba barorongotaniye mu bindi bihugu, ubu intore n’abacanshuro bya RPF byirukaho, kandi bazi neza ko nta mahirwe na make yo kuzabarangiza ahari.

Nk’uko rero ya mibare yabyerekanye, Rwanda ikennye kandi  icucitse abantu ntabwo yari iyo kwoherezwamo intambara nk’uko Uganda yabikoze irushumuriza abayihungiyemo bishakiraga gutaha ngo basubizeho ingoma bari baranyazwe muri 1959 na Rubanda.

Ntabwo rero HCR na Loni, byari bifite ibiro byabyo mu Rwanda, bizi ingorane zihari, byagombaga kwemera ko intambara ishozwa mu Rwanda n’impunzi za RPF. Ahubwo ya mishyikirano hagati ya Rwanda na RPF yari irimo yagombaga gushyigikirwa uko bishoboka kwose, bikiyamira kure icyashaka  kuyipfubya cyose.

Ntabwo rero USA na Belgique byari bifite ambassades mu Rwanda, bikurikira hafi ibihari byose, byagombaga kwemera no gushyigikira intambara uko byabikoze.

Ibyo bihugu byose ahubwo byari gukorana na Guvernema ya Habyarimana na RPF, ariko nta ntambara bishyigikiye, bigafasha bombi kubona ibya ngombwa (amazu, ibiryo, imirimo, etc.) bituma abari mu Rwanda batagira ubwoba n’ubwihebe ko bagiye kunyagwa n’uduke bari bafite kandi bigaha n’icyizere abataha ko batazicwa n’inzara babuze abo bambura ibyabo n’ubutegetsi bwose.

Ntabwo amahanga yagombaga kwemerera umusirikari n’umwe kwica Habyarimana, azi urwicyekwe n’ubwumvikane buke byari mu Rwanda kubera nyine intambara n’itahuka ly’impunzi zo muri 1959, na guvernema yari isa n’iyapfuye, isigaye yizewe n’abantu mbarwa.

Ngibyo ibyatumye abintu bicika mu Rwanda, abantu bakicwa abandi bagahunga, uretse ibinyoma bya ba Semuhanuka na ba Nyirorunyonga bishorwa ngo benebyo bashobore kubona amaronko, bishingikirije ku manza-mahugu zitagize icyo zimariye abanyarwanda.

Ng’uko ukuri, ureke bimwe abagome n’ibisahiranda byitwaza za jenocide bishyiraho za gacaca zicuritse zibaha amaronko agayitse.

Ng’uko ukuri, ureke bamwe batoteza abatutsi barokotse, bibaniraga n’abahutu m’urwa Habyarimana, bakagera n’aho bashaka kubambura ubututsi bwabo. Nyamara iyo tugira ibyago bakicwa ubu ibihanga byabo biba bitaze muri za memorials ba Mukerarugendo babifata amafoto. Ubwo tuba twirwa tubaterekera mu cyunamo m’ukwa kane tubeshya  ngo turabarira kuko twabakundaga!

Ng’uko ukuri, ureke ibyo inyangabirama zivuga nta mpanvu ngo uwari muri mission irimo na Prezida Habyarimana yagize nabi, uwagiye mu nama ya minisitiri na burugumesitiri, uwarinze umutekano, ni umugiranabi. Ngo uwatanze umusanzu muri MRND akwiye kunyongwa, nk’aho prezida Kagame we agenda wenyine, meya na ministry ntibakoreshe inama abaturarwanda, local defense na community policy ntibakore byishingikirije ku baturage, RPF ntibe ifata imisanzu cyangwa se ngo iyisabe ku ngufu, etc.

Kagame we burya arusha kure ziriya ntore n’ibyegera bye ubwenge, ahubwo agomba kuba yarumiwe, yabona uko abazungu bakora bikamuyobera ukuntu batamukwata, yabasaba imidari na Dr. H.C. bakabimuha, abajyaji bazi ubwenge bashaka kumufata we n’abo bafatanyije kuroha Urwanda, abandi bazungu bagakinga ikibaba! Iyo abona ukuntu ukuri k’ubya Rwanda kugaragara nyamara abazungu bafite ubwenge buhanitse bagakora nk’aho batabibona, akabona TPIR yirwa iriganya inyura ukuri ku ruhande kandi ikubona, akaba azi ko bazi neza uwishe Prezida Habyarimana ariko bakicecekera, akabona ubukene, ubwikanyize n’agahotoro yimakaje m’Urwanda nyamara abazungu bakavuga ko aricyo gihugu kimeze neza muri Afrika, arumirwa. Ari naho bimurenga agatera hejuru yita byose nothing na useless, ntiyumve n’ukuntu yazemera kujya gukora muri Loni!

Uzashaka za details kuri ibi, azajye ku rubuga aho intore zirwa zisizana n’abavugishukuli bake bahari, azabona ukuri kose mu magambo arambuye.

Intore ya RPF iti : Nusanga inzu yawe yuzuye amazi wikwihutira gukoropa, ahubwo banza urebe aho amazi ava uhafunge hanyuma ubone ubutunganya inzu.

Ubwo rero na twe abanyarwanda niba dushaka kwubaka Urwanda nyakuri nitubanze tumenye ibyateye n'abateye umwiryane mu Rwanda. Gufifika duhiga abere ngo ni uko nta butegetsi bafite tubyirinde, abantu tubakosore, niba tutabishoboye tubyihorere, hanyuma dutangire twubake Rwanda. 

Ngaho aho ukuri kugera kukanga kurigita byanze bikunze! 

Izindi Nkuru Bijyanye:







0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home