Monday, May 28, 2012

RWANDA: PADIRI NAHIMANA THOMAS YERUYE


Inkuru ya Valois Bizimana
Democracy Human Rights
Tariki ya 28 Gicurasi 2012

Mu minsi ishize nanyujije kuri uru rubuga inyandiko nise "Abanyabwenge b'Inzozi", aho nibazaga nti ese Padiri Nahimana Thomas n'abandi bayoboke b'ishyaka INZOZI rya Twagiramungu Faustin, bakorera opposition cyangwa bafite undi undi (FPR na Kagame) bakorera?

Nari nagerageje gukora analyse kuri hypotheses zombi zagiraga ziti:
1) Bari muri opposition mu bwenge buke;
2) Ntibari muri opposition ahubwo barayicengeye.

Iyo nza kuba nihanganyeho iminsi ibiri gusa (iyo nyandiko nayitangaje ku wa gatatu), simba naririwe mfusha umwanya wanjye ubusa kuko  ku wa gatanu ku mugoroba nibwo Padiri Nahimana Thomas yatweruriye icyamugenzaga!

Mu gisubizo yahaga uwitwa Marc Matabaro aho Matabaro yabazaga ati "Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo  turwanira?",  ku rubuga rwe bwite Leprophete , Padiri Nahimana Thomas mu nyandiko yise "Marc Matabaro: Kuki uyu musore yigeretseho umusaraba wo kuba UMUMOTSI w’Inzira Isesa amaraso y’Abanyarwanda" nibwo yavuze AKARIMURORI, abizi neza kandi abishaka (njye nkaba narabibonye comme une fuite d'information organisee)   mu magambo akurikira:

"Wahera he wemeza ko Paul Kagame wo mu 2012 ATIFUZA amahoro mu gihugu ayoboye imyaka irenga 18? Yenda uburyo bwo kugera kuri ayo mahoro Abanyarwanda bose basonzeye nibwo bukwiye kuganirwaho.  Ndahamya ko Kagame aramutse agize amahirwe yo kubona abantu bafite gahunda nzima yo kubaka igihugu, bakamwizeza gutanga umuganda wabo mu gufasha Abanyarwanda gukemura ibibazo by’ubukene, umwiryane n' akarengane; bakagaragaza ko bashobora gufasha mu kubonera umuti ikibazo cy’ubutabera mpuzamahanga gihangayikishije Abanyarwanda batari bake (na Kagame ubwe arimo)….. yabuzwa n’iki kuganira nabo ? Ariko se abo banyapolitiki bazima kandi b'intwari bari he ? Kagame ni we uzafata iyambere ajye kubahiga iyo bihishe mu myobo ?" 

Ngira ngo namwe murabona ko Padiri Nahimana Thomas noneho yemeye kubandwa habona; ntawe uzongera kugira icyo amubaza kirebana  n'iyo ngingo yo kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame!! En fait, ukuri kuri kujya ahabona ku buryo bwihuse kandi kugaragaza ikintu kimwe:

MISSION YA TWAGIRAMUNGU N'ABAYOBOKE BE NI UGUSENYA OPPOSITION BARANGIZA BAGATAHA BAKAGORORERWA IMYANYA.


AMARENGA NA GIHAMYA  NI  BYINSHI ARIKO IBY'INGENZI NI IBI:

1) Twagiramungu yafindafinze ishyaka bubi na bwangu ari uko yumvise RNC-itangiye kugira ama succes kandi iri hafi guhura n'andi mashyaka ngo bakorane. Byaramutunguye cyane ku buryo atabonye n'igihe cyo guha iryo shyaka  izina ryiyubashye, apfa kuryita NDAROTA cyangwa INZOZI (Dreams DRI)!

2) Urubuga rwa leprophete.fr na Padiri Nahimana aribyo ndangururamajwi za Twagiramungu, nabo bigaragaje muri iyo minsi. Padiri Nahimana Thomas, nako Zelote Mahoro, si ukunenga FPR na Kagame yiva inyuma, ntiyita ku bwoba na mba.  Tuti dore umugabo, dore umunyabwenge akaba n'umuhanuzi!! Mu nyota  y'ukuri na democratie twumva ko dushubijwe, tuti dore umu Leader tukaba abantu! Ntitukamenye ko gahunda ari iyo kuturangaza kwanza, kutwangisha l'opposition bigakurikiraho, agatemeri kakaba kuduhamagarira kuyoboka Kagame!!

Kugera mu ntangiro z'uyu mwaka, ijuru ryari rikiri ryeru. Ariko, uko ukwezi kwagiye gushira ukundi kugataha, courbe y'ubukana bwa Padiri Nahimana Thomas mu kunenga FPR yagiye imanuka kurusha les actions des banques Grecques!!! Sinshidikanya ko guhera ubu tugiye kugerwaho n'urwunge rw'ibisingizo bya Kagame byanditswe na Padiri!!
Hagati aho ariko ubwo, indi courbe yo gusebya, kwandagaza no gutoteza abayobozi ba opposition nyayo; yo niko yazamukaga nk'icyogajuru gihagurutse ku butaka, na n'ubu!!!

3) Ariya magambo Padiri Nahimana Thomas yivugiye ubwe, ngira ngo ni clairs bihagije, nta bindi bisobanuro bigomba kugira ngo umuntu yumve icyamugenzaga! Ndibaza ko na Tito Kayijamahe (umuyoboke w'ishyaka INZOZI),  umenyereye kugoragoza no guhomerera iyonkeje, ataribubone ukundi abitwumvisha!
Muri make, Kagame ni umunyamahoro wabuze uwamufasha ngo arusheho guteza igihugu imbere!!
Gusa, aha Padiri Nahimana Thomas yigwishije amagwandi yanga kuvuga ko Twagiramungu ariyo ntwari yonyine abona yaganira na Kagame bagafatanya kubaka igihugu.

Akandi kantu kansekeje, ni uriya mwaka wa 2012!! Ni wo mwaka w'ifatizo se bagenzi bange? Kuki ayo mahoro Kagame atayifuje muri 2000? Why not 2005? Kuki se ahubwo atategereza akayifuza muri 2020? Cyangwa iriya myaka 18 ni ntarengwa? A moins que baba barabivuganye; ce qui est tres probable; si non Padiri Nahimana Thomas yari kuba agaciye  yiha gufora (deviner)!!! Ubundi, un homme normal reflechit tandis que un idiot devine!!

4) Abantu babangamiye ubutegetsi bubi bwa Kagame na FPR ye, baherutse kwakwa passeports nyarwanda bari bafite. Liste y'abo bantu mwese mwarayibonye. Twagiramungu Faustin na Padiri Nahimana Thomas bo muri " OPPOSITION IRI HAFI  GUKORESHA REVOLUTION MU RWANDA", si impunzi;  bagendera kuri passeports z'u Rwanda ariko bo ntibazatswe. Rukokoma we aherutse no kubona inshya kuko iyo yakoresheje muri 2003 yari yararangije igihe.  Na Evode Uwizeyimana umujyanama w' Ishyaka INZOZI,  aherutse kurikocora ati “abo batazatse ni uko ntacyo  babangamiyeho ubutegetsi cyangwa bakaba bafite uburyo bakorana nabwo”!!

5) Kuba opposition ikwiye gutaha igakorera imbere mu gihugu, kabone n'iyo nta na gito cyaba cyarahindutse ku mikorere ya Kagame na FPR, ni ingingo yagarutwseho inshuro nyinshi na Padiri Nahimana Thomas, no mu ijwi rya Zelote Mahoro muri ya mabanga 77. Ubu bwari uburyo bwo kudutegura hakiri kare ngo nibataha twoye kuzabyibazaho.
Zelote Mahoro yibutsaga iyo ngingo, bugacya Twagiramungu atangaza (par hasard!!!) ko ari hafi gutaha, kujya gukorera politique mu gihugu!!!
Ku wa mbere w'igishize Padiri Nahimana Thomas yanamenyesheje abasomyi be ko ubu ari tayari gutaha, nkaba nkeka ko abivuze ari uko abona  asa n'urangije  inshingano ze.

6) NDAHAYO Eugene (Manyinya), ishumi rikomeye rya Twagiramungu, aherutse gutangaza ko ubu ari we President wa FDU-Inkingi! Uko guhirika Madame INGABIRE Victoire kuri uwo mwanya kwapanzwe mu nama yabaye mu kwa kabiri 2012 biba ibanga, none bitangajwe ejo bundi le 23/05/2012.  Kubera iki? Kubera ko ari hafi gutahana na Twagiramungu, bagerayo akandikisha ishyaka  FDU-Inkingi igice cye, icya INGABIRE kikaburiramo!!!  Ubwo nyine Twagiramungu azandikisha irye, amashyaka abe abaye abiri, akore impuzamashyaka ya "opposition" izagirana imishyikirano na Kagame UKO YABYIPANGIYE UBWE, ni uko Film ibe irizinze!!!  Gusa, sinkeka ko  gukina politique a la Nayinzira bisaba kubanza guhunga!!! Ngo akumiro ni ubushita amavunja arahandurwa!!

Cyokora, kuba aba bashomwana batwiyeretse ubu,  ni rwa rukungu rupfundura mbere y'amasaka, bikaba ari byiza rwose! Naho kuba bazataha i Kigali guhabwa imyanya, ni rwa rumamfu ruzaba ruvuye mu ngano, bikaba ntako bisa!

Opposition nyayo rero, iramenye ntizabure ibyara ngo yarogewe!!

Gusa, twizere ko  nibagerayo bazavugisha ukuri aka wa mukecuru ati: "Ya hene urayirya idahenuye mugabo nkunda, aho kubyara amavuta amata yabyaye amaziri!"

Murakagusha imvura mwabibye,  muvushe izuba mwanitse!

2 Comments:

At May 29, 2012 at 8:44 AM , Anonymous Anonymous said...

N'importe quoi !!! Il faut être bête pour croire en ces conneries.

 
At May 29, 2012 at 9:57 AM , Blogger Mamadou Kouyate said...

Dear Anonymous:
Can you please elaborate a little bit.
You may for instance deconstruct this article by providing blo readers with irrefutable evidence for you claim.

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home