Amerika: Ijambo umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi muri Amerika yagejeje ku banyarwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza "Dusabane Day 2012"
Banyarwanda, Banyarwandakazi
mutuye muli Ohio.
Mbanje kubashimira igitekerezo cyiza mwagize cyo
guhuza abanyarwanda bo muli Ohio mucyo mwise “DUSABANE
DAY 2012”. Nyuma y’imikino ngororangingo ni byiza ko twakwibukiranya
n’inshingano dufitanye n'abandi banyarwanda, ali abali mu gihugu ali
natwe tuba hanze.
Uko mubizi Urwanda rufite amateka atali meza mu
mitegekere y’igihugu. Kuva kera abenshi muli twe tutaranabaho
Abanyarwanda bategekeshwaga igitugu ndetse bigeraho babyemera bihinduka
umuco. Ngo ilivuze umwami bucya lyakwiriye hose. Ngo ukuruta agukubita
yicahe. Ngo ntawuburana n’umuhamba n’ ibindi. Ibyo twiyibagiza
aliko ni uko ibi byose bishobokera ubutegetsi kubera ko twe abenegihugu
tubyemera ndetse bamwe muli twe bakabikoreshamo umutwe wo kugambanira abandi
ngo bicwe, banyagwe, cyangwa se bafungwe bazira amaherere. Ibyo bintu dushobora
kubihindura.
Revolisiyo yo muli 1959 yagerageje gusubiza
ubutegetsi mu maboko ya rubanda aliko ntibyatinze abakabyubahilije aba ali bo
babitatira; ubutegetsi bwa MDR-Parmehutu buhinduka ubutegetsi bw’agatsiko kamwe
noneho abana b’Urwanda basubiranamo babuhindura ubutegetsi butangwa kandi
bugategekesha imbunda, ikiboko na mabuso ali bwo butegetsi bw’igitugu bwa MRND.
Ntibyatinze aliko ingoma y’igitugu ya MRND
isimburwa n’indi ngoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi binyuze mu ntambara y’akataraboneka
ndetse FPR-Inkotanyi yo ishyiraho n'akarusho iteza itsembabwoko n’itsembatsemba
mu bana b’Urwanda.
Banyarwanda
Banyarwandakazi, imyaka ibaye 17 abanyarwanda balyama ntibasinzire mu gihugu
cyabo kubera guhunda yo kwihorera yimakajwe na FPR-Inkotanyi mu gihugu; abandi
twambutse amashyamba n’inyanja turahunga tutibagiwe n’abavandimwe bacu bakiba
mu nkambi z’impuzi impande zose z’isi ndetse n’abandi baheze mu mashyamba
atandukanye bihisha ubwicanyi bwa leta ya FPR-Inkotanyi.
Kuva ubutegetsi bufatwa ku ngufu na FPR-Inkotanyi
lero ntitwahwemye kwamagana iyi ngeso mbi ishaka kugirwa ihame ko nta butegetsi
bushobora guhinduka mu Rwanda hadakoreshejwe intwaro
no gusesa amaraso atagira ingano y’abana b'Urwanda.
Byumwihariko FDU-Inkingi
ifatanyije n’andi mashyaka n’amashyira hamwe arengera ikiremwa muntu duhuje
imyumvire y’ikibazo, twagambiliye gusubiza nanone ubutegetsi mu maboko ya
rubanda hakoreshejwe gupiganwa mu matora no kubahiliza uburenganzira bwa buli
wese.
Madame Victoire Ingabire
Umuhoza, aliwe kandi ukuliye ishyaka litaremerwa lya FDU-Inkingi, ndetse
yabitanzemo urugero afata iya mbere ajya gukorera politiki mu gihugu no
gupiganira umwanya wa Perezida wa Republika y’Urwanda nk’uko abyemererwa
n’itegeko nshinga lya Republika. Ibyakulikiyeho mwarabyumvise, yangiwe
kwandikisha ishyaka lye kugira ngo litagira umwanya mu rugaga rw’andi mashyaka
akorera mu Rwanda; yaratotejwe birenze
kamere, ndetse ageraho n’ho afungwa binyuranyije n’amategeko ngo azaburane ali
muli prison. Amezi abaye arindwi lero aburana uru rubanza rwa politiki
leta ya FPR-Inkotanyi yamushoyemo ikoresheje ibirego bya nyirarureshwa bitagira
epfo na ruguru, byaje kuzamo urugomo rwo gukanga abatangabuhamya baregura
Ingabire noneho arushingukamo rutarangiye. Ibihano bamusabira ntaho
bihuliye n’amategeko.
FDU-Inkingi se n’iki? Madame Victoire Ingabire
Umuhoza we ni muntu ki? Kuki tugomba kwiyambaza FDU-Inkingi muli iyi
mpinduramatwara ya Demokarasi mu mahoro?
FDU-Inkingi ni ishyaka lyavutse liturutse ku
bufatanye bw’ayandi mashyaka yakoraga atatanye afite n’umusaruro muke
mbere y’umwaka wa 2006.
Muli uwo mwaka nibwo
Madame Ingabire wali Presidente w'Ishyaka RDR yatangiye imishyikirano n'andi
mashyaka yali ahanganye na FPR-Inkotanyi mu Bulayi abasaba kwibumbira hamwe
kugira ngo barusheho kugira ingufu. Ubwo FDU-Inkingi iba iravutse igizwe
n'amashyaka atatu aliyo RDR, FRD na ADR.
Nyuma yaho FDU-Inkingi
yakomeje kwiyegereza andi mashyaka ndetse itangira no gushaka abayoboke
nk'ishyaka limwe ryihariye. Mulibuka ko ali icyo gihe Madame Ingabire yadusuye
hano muli Amerika agasiga ndetse ashyizeho ishami lya FDU-Inkingi muli Amerika
dusigaye dukoreramo.
Tariki ya 26 Nzeri 2009,
Inama nkuru ya politiki (conseil politique) ya FDU-Inkingi yafashe icyemezo cyo
kujya gukorera politiki mu Rwanda, inatora Madame
Ingabire ngo azahagararire ishyaka mu matara y’umukuru w’igihugu yari
ateganijwe muri Kanama 2010.
Iyo nama nkuru ya
politiki ya FDU-Inkingi yanashyizeho Komite Mpuzabikorwa (Comite de Coordination)
ya FDU-Inkingi. Iyo Komite Mpuzabikorwa ni urwego rukuru rushinzwe imirimo ya
buri munsi y’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi mu mahanga, no guhuza ibikorwa
hagati y'ubuyobozi bw'ishyaka bw'agateganyo buri mu Rwanda n'abarwanashyaka bari mu mahanga. Komite
mpuzabikorwa ikurikirana akazi k'ishyaka mu gihugu, ikagira inama komite
nshingwabikorwa y'agateganyo iri mu Rwanda, ikanayishyigikira mu
buryo bunyuranye.
Muri Mutarama 2010,
Madame Ingabire yakomeje umuhati afata icyemezo gikomeye cyo gutaha mu Rwanda akaba aliho akorera
politiki. Ubu lero ibyo byabaye impamo kuko komite nshingwabikorwa y’agateganyo
ya FDU-Inkingi kugeza igihe ishyaka lizemererwa iba mu Rwanda aho ikomeje guhangana
n'agahimano kavanze n'urugomo rwa FPR-Inkotanyi ishyigikiwe na komite
mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi iba mu mahanga ndetse natwe abayoboke
n’abaterankunga ba FDU-Inkingi tutiyibagiwe.
FDU-Inkingi si ishyaka rigamije kwimakaza
ubutegetsi bw'abahutu nk’uko Leta ya Kigali ikomeje gukwirakwiza ibi
bihuha hirya no hino. Abayoboke ba FDU biganjemo abanyarwanda bo mu bwoko
bw'abahutu kuberako yavutse abatutsi benshi batarumva neza imbogamizi zo
gushyigikira ubutegetsi bw'igitugu bwali bukibabeshya ko bwaje gukiza
abatutsi. Ibi kandi Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Bwana Martin Ngoga
yanabibwiye Madame Ingabire amusobanurira impanvu bamutoteza nk’uko byagaragaye
mw'ibarwa Madame Ingabire yandikiye uyu Martini Ngoga, ibarwa yatangajwe na
Komite nshingwabikorwa y'agateganyo ya FDU-Inkingi ibisabwe na Madame Ingabire
ubwe.
Mu by’ukuri FDU-Inkingi ni ishyaka lyiyemeje
kuvana abanyarwanda bose ku ngoyi y'ubutegetsi bw'igitugu rikoresheje inzira
y'amahoro muli Demokarasi no kwubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu.
Ishyaka FDU-Inkingi rizabigeraho rite rero?
- Kwimakaza ubutegetsi bushingiye ku
mategeko yubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu n'uburinganire bwa bose
imbere y'amategeko.
- Kwimakaza ubulinganire bw'abanyarwanda
n'ukwishyira ukizana kwabo bisaba kurwanya akarengane, ubwikubire n'ubucakara, ndetse
n'imigambi mibisha ya mpatsibihugu dushorwamo n'ibihugu by'amahanga
bikulikiranye inyungu zabyo.
- Uburenganzira bwa buli wese bumuhesha agaciro
agahangisha ubuhanga Imana yamuhaye, agakemura ibibazo bimwugarije kandi
akiteza imbere mu busugire akurikiza amategeko.
- Ubufatanye bwunganira abandi mu nzego
zitandukanye z'amatsinda agize abaturage, ubusumbane mu bukungu, ingeli
z'amavuko zitandukanye, na kamere itandukanye ya buli muntu.
- Uburenganzira bwa buli muntu bwo kwibuka abacu
bapfuye. Itsembabwoko lyiswe Jenicide y'abatutsi, n'itsembatsemba
byakorewe abanyarwanda byasize inkovu itazasibangana ku mitima y'abanyarwanda. Kugirango
duce burundu amahano nk’aya yagwiririye abanyarwanda, FDU-Inkingi
yiyemeje gusigasira bidasubirwaho uburenganzira bwa buli muntu
ku buzima no kwibuka buli gihe abantu bose batubereye ibitambo mu ngoma
z'igitugu n'intambara zitandukanye.
- Guha rubanda uruhare rugaragara mu nzego
zose z'ubutegetsi, gushyiraho, kugenzura no gukuraho ubutegetsi buriho binyuze
mu nzira y'amategeko na demokarasi.
- Gusaranganya ubutegetsi n'inzego zose zibugize
duha inzego zo hasi ububasha bwo gufata ibyemezo bibureba butagombye gutegereza
amabwiliza ava hejuru.
- Guharanira amajyambere
ahamye kandi ahuliweho na bose twibaza buli gihe uko ibyemezo dufashe mu nzego
za politiki bizahindura umutungo kamere w'igihugu, imibereho myiza y'abaturage
mu minsi izaza n’uko bizahindura Urwanda n'abanyarwanda muli rusange.
Imigambi ishishikaje
FDU-Inkingi muli ibi byose ni iyi:
1) Gushyiraho ubutegetsi
bushingiye ku mashyaka ya politiki atandukanye.
2) Gukora ibishoboka
byose kugirango Inama ngoboka gihugu (dialogue inter-rwandais hautement
inclusif) izaterane, iyoborwe neza kandi
igere ku myanzuro iboneye abanyarwanda bose.
3) Guca umuco wo
kudahana, tukimakaza ubutabera butabogamye, abarenganijwe bose bakabona
indishyi y'akababaro ikwiliye.
4) Kuvanaho burundu ingeso y’ivangura
n’icyenewabo, tugaha amahirwe angana abana bose b'Urwanda.
5) Gucyura impunzi no kuzifasha kwongera
kwitabira kwubaka igihugu no guteza imbere ubuzima bwabo.
6) Kuvugurura no guteza imbere ubukungu buhamye
bw'igihugu.
7) Guhagarika burundu intambara
z'urudaca zigabwa mu bihugu by'abaturanyi tukubakira hamwe akarere karangwa
n'amahoro n'umudendezo.
Murakarama.
Theophile Murayi
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi muri Amerika.
Dayton, Ohio.
26 Gicurasi 2012.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home