ABANYABWENGE B’«INZOZI» BAKOMEJE KUMUNGA OPPOSITION NYARWANDA
Inkuru ya Valois Bizimana
Tariki ya 23 Gicurasi, 2012
Maze iminsi ndeba ibyandikwa kuri uru rubuga no kuri
Leprophete.fr havugwa FDU-INKINGI na RNC-IHURIRO bikandikwa n' "ABANYABWENGE"
b'abahutu bo muri OPPPOSITION bikantera
kwibaza byinshi!
Nk'umunyarwanda
wifuza kwigobotora ingoyi y'igitugu izo nyandiko zintera intimba ishavu
n'agahinda. Nk'umuntu wakandagiye mu ishuri nka bariya bazandika, zikantera
isoni ipfunwe n'ikimwaro.
Ntabwo nagira icyo mvuga kuri buri wese, ndavuga kuri
babiri nashoboye kumenya kandi bafite za Gaheraheza mu mashuri. Abo ni Padiri
NAHIMANA Thomas na Evode UWIZEYIMANA, bombi bakaba ari abayoboke b'ishyaka "NDAROTA"
cyangwa "INZOZI" (Dreams DRI) rya Twagiramungu Faustin. Mu by'ukuri,
Padiri aribereye UMUCUNNYI mukuru, naho Evode akaribera UMWIRU w'ingenzi.
Mu cyumweru cyabanjirije iki gishize, mu gihe cy'amasaha 24 gusa, Padiri yari amaze
gushyira ku rubuga rwe inyandiko ebyiri, imwe igenewe Rudasingwa na RNC ye,
indi ayandika yitwikiriye Munyangaju Edmond ,igenewe Kayumba Nyamwasa. Izo nyandiko zombi yazandikanye ubuhanga
buhanitse n'urwango rukabije, ikigamijwe ari ugusenya RNC bashinze.
Mu ntangiro z'iki
cyumweru gishize, Padiri yahereje umupira Evode, maze mu buhubutsi
n'ubwirasi bwinshi agerageza kwandagaza Nkiko wa FDU. Za diplomes iyo ziza kuba
ubwenge, abahutu bari kuba
bahishiwe mba mbaroga!! Muri uwo mukino, nabo bari bafite abafana nk'abandi bakinnyi bose. Uwigaragaje
kurusha abandi, ni undi ufite amashuri nk'ayabo: Docteur Nshimamungu Eugene. Uyu
we mu bisanzwe akunda kwigaragaza mu nyandiko ze, na n'ubu, nk'umuyoboke wa
MRND. Kuri we, u Rwanda rutagitegekwa na Habyarimana rurakameneka!!
Bamwe mu bantu
bakunda gucisha mu kuri nka Agnes Murebwayire na J B Nkuliyingoma bahise
bamagana Evode bamubaza bati ibi urimo ni
ibiki, atangira kwitondaguza inshinga GUTORAGURA!
Yacurikiranyije amagambo aravugishwa, avuga le tout et son contraire, avuga
iby'imbeho ishyushye nako ubushyuhe bukonje, ashaka kwigarura biranga. Muri uko
kugoreka amagambo, ntiyigeze atezuka ku kuvuga nabi RNC na FDU mu rwego
rw'urugamba bashoje, ku bwanjye , mbona rugamije kuyasenya.
Ariko, ku muntu wese uzi gushishoza, utabogamye
ntanakoreshwe n'amarangamutima, ibi bikorwa by'aba "banyabwenge" bacu
,nako abanyamashuri , bahuriye ku
NZOZI za Twagiramungu, yabiha
ibisobanuro bibiri gusa:
1) ABA BANTU BARI MURI OPPOSITION, MU BWENGE BUKE:
Baca umugani mu kinyarwanda ngo IMBWAKAZI IRAHIGA
ARIKO URUGOREGORE NTIRUBURA! Amagambo akunze kuvugwa ngo abahutu ntibazi
politiki, aho bukera azaba impamo!! Abahutu bariga, bakaba abahanga bakarangiza amashuri,
impamyabumenyi bakazirunda, bakandika ibitabo ariko byagera muri politiki
RUHUTU ikanga, ikaza ikabidobya!!
None mwashobora kunyumvisha mute ko aba bantu biga
amashuri angana kuriya ntibashobore kumva la logique basique selon laquelle
l'ennemi de ton ennemi est ton ami?
Debats na critiques ubwabyo si bibi, ariko iyo
birenze n'ibyo FPR yakora kuri
opposition biba bikabije! Ese wa mugani ugira uti "Urasa uwo basangiye
yizibukirana impuhwe" ntacyo ubabwira?
Gusebya , guharabika , gusiga ibara, kugaragaza
urwango runuka ufitiye uwo muhuje urugendo ntimuhuze inzira, sibwo buryo bwo
kubaka.
Mu myitwarire yabo ubu , ikibahangayikishije si FPR
ahubwo ni RNC na FDU. Ubirebye neza wasanga dans leur subconscient bararangije
kumva ko RNC na FDU zamaze kugera ku butegetsi bityo akaba ari zo
zo kurwanywa. Kuri bo, bavuye ku giti
bajya ku muntu, ntibakamenye ko bavuye ku muntu bakajya ku giti!!
Ni ababurabwenge niba strategie yabo ari ukubanza
gukura mu nzira opposition ibabangamiye , ngo basigare mu kibuga bonyine
hanyuma babone guhangana n'ingoma y'igitugu! Mbaraguriye ko izo ntambara zombi
nta n'imwe bashobora gutsinda nibakomeza kwitwara kuriya, inzozi z'INZOZI
zizakomeza kuba zo!!
Ni ubuswa bubi gutuka, gutoteza no kunnyega abahutu bari muri RNC na FDU ubakangisha ngo bagiye kwihishamo
kubera ko ari abicanyi! Ibyo sibyo bizatuma babayoboka ngo baze kubafasha
kurota mu INZOZI. Abahutu si ingwate
zabo, si INGARIGARI (umugabane udakorwaho) yabo ibyo bagomba kubimenya.
Ikindi gikomeye bagomba kumenya ni uko iturufu ya "rubanda
nyamwinshi rw'abahutu" muri politiki yarangiranye na kamarampaka yo muri 1961.
Muri make, uko barimo bakoresha ubumenyi bwabo muri politiki, ni nka wa
mucuruzi ufata ivatiri ye akayitundisha umucanga, agafata rwipakurura akayuriza
abana akabajyana ku ishuri! Ibyo, ntibimubuza gukomeza kubarirwa mu bakire
b'aho.
2) ABA BANTU NTIBARI MURI OPPOSITION, BARAYICENGEYE:
Niba aba bantu nta bupfabwenge bubabarizwaho ibyo
bakora bakaba babizi neza, ni uko bafite uwo bakorera kandi nta wundi ni Kagame.
Kuba baraje bashaka gucengera la vraie opposition bakitwaza "Leprophete"
n'inkubiri yayo mu minsi ya mbere, ni umutwe wa hatari cyane . Mu minsi ya mbere twasomaga ibyanditsemo tuti
Kagame aririwe ntaraye!! Ariko ubu iyo
bageze no ku izina rye bivugisha ko nawe atari miseke igoroye!! Koko? Waba uri
muri opposition nyayo Kagame na FPR ye
ukabaha qualificatif y'uko batari miseke igoroye gusa? Ubu na biriya bindi
bandika bitagenda (usibye ko hasigaye
hazamo bike cyane) , ni ibyo kuturangaza ngo tugire ngo!!!
Namwe ubwanyu musigaye mwibonera ko inkuru zose zisebya Kayumba
cyangwa Rudasingwa, zisohoka kuri Leprophete bugacya tuzibona kuri The Exposer ya Tom Ndahiro, et vice
versa. Muri ibyo binyamakuru byombi,
kumenya igitarira ikindi ayo makuru ni nko gushaka kumenya hagati y' igi
n'inkoko ikibyara ikindi!!!
Ikindi , ibi bihuye n'inkuru ziri hanze aha; kandi na
Padiri yabikomojeho mu nkuru ye y'ejo bundi ku wa mbere aho avuga ko yiteguye
gutaha; zivuga ko Twagiramungu
n'abambari be barangije kumvikana na Kagame ko bazitahira mu Rwanda mu mpera
z'uyu mwaka , ishyaka ryabo rikemerwa nka opposition imwe rukumbi, ikiguzi kikaba kubanza
gusenya RNC na FDU, byo
bimuhangayikishije. Ngo ubwo nibwo hazatangira imishyikirano ntazi uko izaba
iteye, bityo Kagame akereka amahanga ko yahaye urubuga abatavuga rumwe na we!
Ibi kubihakana ntibyakoroha kuko si ubwa mbere
Rukokoma azaba ateye ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa FPR na Kagame. None se
tutagiye mu bya kera, ukwiyamamaza kwe ko muri 2003 byari mu ruhe rwego? Ntiyamaze kuvalida
amatora akaza akirira urufaranga Kagame
yamuhaye akituramira? Ntagarutse se ari uko RNC ivutse?None abazi
gusobanura mwabisobanura mute?
Ngibyo nguko, abaturage batanze imisoro aba bahungu
bariga, none icyo babituye ni politiki
y' ubuswa n'inda, "politiki yo mu kirere"!!!
Gusa njye iyo nitegereje iyi mikorere, mpita nimajina
ukuntu Kagame (utagira ikimwisobwa muri ibi byose) aba yicinya icyara. Iyo
akubise agatima ku bahutu nka Ndashimye Bernardin, Olivier Nduhungirehe, Padiri
Nahimana Thomas na Evode Uwizeyimana b'intyoza kuriya, ubanza abwira Cyomoro we
ati " mwana wanjye ntuhangayike, gutegeka u Rwanda rw'ejo bizakorohera
kuko ndabona ba Twagiramungu na ba Bizimungu bawe, ba Rucagu , ba Rwigema na ba
Gasana bawe barimo barabyiruka ku bwinshi!!!!"
Nimumfashe tubasabire, Imana Ruremabintu ibavane mu
maboko ya Ruremankwashi, inzozi z' "INZOZI" zireke kuba izo gutatira
abashaka ko abanyarwanda bava mu kaga barimo.
Impagarike n'ubugingo kuri mwese.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home