Wednesday, May 23, 2012

ABANYABWENGE B’«INZOZI» BAKOMEJE KUMUNGA OPPOSITION NYARWANDA


Inkuru ya Valois Bizimana

Tariki ya 23 Gicurasi, 2012


Faustin Twagiramungu.
















FAUSTIN TWAGIRAMUNGU


Maze iminsi ndeba ibyandikwa kuri uru rubuga no kuri Leprophete.fr havugwa FDU-INKINGI na RNC-IHURIRO bikandikwa n' "ABANYABWENGE" b'abahutu bo muri OPPPOSITION  bikantera kwibaza byinshi!

Nk'umunyarwanda  wifuza kwigobotora ingoyi y'igitugu izo nyandiko zintera intimba ishavu n'agahinda. Nk'umuntu wakandagiye mu ishuri nka bariya bazandika, zikantera isoni ipfunwe n'ikimwaro.

Ntabwo nagira icyo mvuga kuri buri wese, ndavuga kuri babiri nashoboye kumenya kandi bafite za Gaheraheza mu mashuri. Abo ni Padiri NAHIMANA Thomas na Evode UWIZEYIMANA, bombi bakaba ari abayoboke b'ishyaka "NDAROTA" cyangwa "INZOZI" (Dreams DRI) rya Twagiramungu Faustin. Mu by'ukuri, Padiri aribereye UMUCUNNYI mukuru, naho Evode akaribera UMWIRU w'ingenzi.

Mu cyumweru cyabanjirije iki gishize,  mu gihe cy'amasaha 24 gusa, Padiri yari amaze gushyira ku rubuga rwe inyandiko ebyiri, imwe igenewe Rudasingwa na RNC ye, indi ayandika yitwikiriye Munyangaju Edmond ,igenewe Kayumba Nyamwasa.  Izo nyandiko zombi yazandikanye ubuhanga buhanitse n'urwango rukabije, ikigamijwe ari ugusenya RNC bashinze.

Mu ntangiro z'iki  cyumweru gishize, Padiri yahereje umupira Evode, maze mu buhubutsi n'ubwirasi bwinshi agerageza kwandagaza Nkiko wa FDU. Za diplomes iyo ziza kuba ubwenge, abahutu bari kuba  bahishiwe mba mbaroga!! Muri uwo mukino, nabo bari bafite abafana nk'abandi bakinnyi bose. Uwigaragaje kurusha abandi, ni undi ufite amashuri nk'ayabo: Docteur Nshimamungu Eugene. Uyu we mu bisanzwe akunda kwigaragaza mu nyandiko ze, na n'ubu, nk'umuyoboke wa MRND. Kuri we, u Rwanda rutagitegekwa na Habyarimana rurakameneka!!

Bamwe mu  bantu bakunda gucisha mu kuri nka Agnes Murebwayire na J B Nkuliyingoma bahise bamagana Evode  bamubaza bati ibi urimo ni ibiki, atangira kwitondaguza inshinga GUTORAGURA!

Yacurikiranyije amagambo aravugishwa,  avuga le tout et son contraire, avuga iby'imbeho ishyushye nako ubushyuhe bukonje, ashaka kwigarura biranga. Muri uko kugoreka amagambo, ntiyigeze atezuka ku kuvuga nabi RNC na FDU mu rwego rw'urugamba bashoje, ku bwanjye , mbona rugamije kuyasenya.

Ariko, ku muntu wese uzi gushishoza, utabogamye ntanakoreshwe n'amarangamutima, ibi bikorwa by'aba "banyabwenge" bacu ,nako abanyamashuri , bahuriye ku  NZOZI  za Twagiramungu, yabiha ibisobanuro bibiri gusa:

1) ABA BANTU BARI MURI OPPOSITION, MU BWENGE BUKE:

Baca umugani mu kinyarwanda ngo IMBWAKAZI IRAHIGA ARIKO URUGOREGORE NTIRUBURA! Amagambo akunze kuvugwa ngo abahutu ntibazi politiki, aho bukera azaba impamo!! Abahutu bariga,  bakaba abahanga bakarangiza amashuri, impamyabumenyi bakazirunda, bakandika ibitabo ariko byagera muri politiki RUHUTU ikanga, ikaza  ikabidobya!!

None mwashobora kunyumvisha mute ko aba bantu biga amashuri angana kuriya ntibashobore kumva la logique basique selon laquelle l'ennemi de ton ennemi est ton ami?

Debats na critiques ubwabyo si bibi, ariko iyo birenze n'ibyo FPR yakora  kuri opposition biba bikabije! Ese wa mugani ugira uti "Urasa uwo basangiye yizibukirana impuhwe" ntacyo ubabwira?

Gusebya , guharabika , gusiga ibara, kugaragaza urwango runuka ufitiye uwo muhuje urugendo ntimuhuze inzira, sibwo buryo bwo kubaka.

Mu myitwarire yabo ubu , ikibahangayikishije si FPR ahubwo ni RNC na FDU. Ubirebye neza wasanga dans leur subconscient bararangije kumva ko RNC na FDU  zamaze  kugera ku butegetsi bityo akaba ari zo zo  kurwanywa. Kuri bo, bavuye ku giti bajya ku muntu, ntibakamenye ko bavuye ku muntu bakajya ku giti!!

Ni ababurabwenge niba strategie yabo ari ukubanza gukura mu nzira opposition ibabangamiye , ngo basigare mu kibuga bonyine hanyuma babone guhangana n'ingoma y'igitugu! Mbaraguriye ko izo ntambara zombi nta n'imwe bashobora gutsinda nibakomeza kwitwara kuriya, inzozi z'INZOZI zizakomeza kuba zo!!

Ni ubuswa bubi gutuka, gutoteza no kunnyega abahutu bari muri RNC na FDU ubakangisha ngo bagiye kwihishamo kubera ko ari abicanyi! Ibyo sibyo bizatuma babayoboka ngo baze kubafasha kurota mu INZOZI.  Abahutu si ingwate zabo, si INGARIGARI (umugabane udakorwaho) yabo ibyo bagomba kubimenya.

Ikindi gikomeye bagomba kumenya ni uko iturufu ya "rubanda nyamwinshi rw'abahutu" muri politiki yarangiranye na kamarampaka yo muri 1961. Muri make, uko barimo bakoresha ubumenyi bwabo muri politiki, ni nka wa mucuruzi ufata ivatiri ye akayitundisha umucanga, agafata rwipakurura akayuriza abana akabajyana ku ishuri! Ibyo, ntibimubuza gukomeza kubarirwa mu bakire b'aho.

2) ABA BANTU NTIBARI MURI OPPOSITION, BARAYICENGEYE:

Niba aba bantu nta bupfabwenge bubabarizwaho ibyo bakora bakaba babizi neza, ni uko bafite uwo bakorera kandi nta wundi ni Kagame. Kuba baraje bashaka gucengera la vraie opposition bakitwaza "Leprophete" n'inkubiri yayo mu minsi ya mbere, ni umutwe wa hatari cyane .  Mu minsi ya mbere twasomaga ibyanditsemo tuti Kagame aririwe ntaraye!!  Ariko ubu iyo bageze no ku izina rye bivugisha ko nawe atari miseke igoroye!! Koko? Waba uri muri opposition nyayo  Kagame na FPR ye ukabaha qualificatif y'uko batari miseke igoroye gusa? Ubu na biriya bindi bandika bitagenda (usibye  ko hasigaye hazamo bike cyane) , ni ibyo kuturangaza ngo tugire ngo!!!

Namwe ubwanyu musigaye  mwibonera ko inkuru zose zisebya Kayumba cyangwa Rudasingwa, zisohoka kuri Leprophete bugacya tuzibona  kuri The Exposer ya Tom Ndahiro, et vice versa.  Muri ibyo binyamakuru byombi, kumenya igitarira ikindi ayo makuru ni nko gushaka kumenya hagati y' igi n'inkoko  ikibyara ikindi!!!

Ikindi , ibi bihuye n'inkuru ziri hanze aha; kandi na Padiri yabikomojeho mu nkuru ye y'ejo bundi ku wa mbere aho avuga ko yiteguye gutaha; zivuga ko  Twagiramungu n'abambari be barangije kumvikana na Kagame ko bazitahira mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka , ishyaka ryabo rikemerwa nka opposition  imwe rukumbi, ikiguzi kikaba kubanza gusenya  RNC na FDU, byo bimuhangayikishije. Ngo ubwo nibwo hazatangira imishyikirano ntazi uko izaba iteye, bityo Kagame akereka amahanga ko yahaye urubuga  abatavuga rumwe na we!

Ibi kubihakana ntibyakoroha kuko si ubwa mbere Rukokoma azaba ateye ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa FPR na Kagame. None se tutagiye mu bya kera, ukwiyamamaza kwe ko muri 2003  byari mu ruhe rwego? Ntiyamaze kuvalida amatora akaza akirira urufaranga Kagame  yamuhaye akituramira? Ntagarutse se ari uko RNC ivutse?None abazi gusobanura  mwabisobanura mute?

Ngibyo nguko, abaturage batanze imisoro aba bahungu bariga, none icyo babituye ni politiki  y' ubuswa n'inda, "politiki yo mu kirere"!!!

Gusa njye iyo nitegereje iyi mikorere, mpita nimajina ukuntu Kagame (utagira ikimwisobwa muri ibi byose) aba yicinya icyara. Iyo akubise agatima ku bahutu nka Ndashimye Bernardin, Olivier Nduhungirehe, Padiri Nahimana Thomas na Evode Uwizeyimana b'intyoza kuriya, ubanza abwira Cyomoro we ati " mwana wanjye ntuhangayike, gutegeka u Rwanda rw'ejo bizakorohera kuko ndabona ba Twagiramungu na ba Bizimungu bawe, ba Rucagu , ba Rwigema na ba Gasana bawe barimo barabyiruka ku bwinshi!!!!"

Nimumfashe tubasabire, Imana Ruremabintu ibavane mu maboko ya Ruremankwashi, inzozi z' "INZOZI" zireke kuba izo gutatira abashaka ko abanyarwanda bava mu kaga barimo.

Impagarike n'ubugingo kuri mwese.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home