Wednesday, May 23, 2012

Intambara y’ubutegetsi muri FDU-Inkingi!


Inkuru ya Marc Matabaro
Rwiza News
Tariki ya 24 mai, 2012



Intambara y'ubutegetsi muri FDU-Inkingi! 545914_216590855116144_100002956927572_360089_748311353_n
Victoire Ingabire
boniface_twagirimana_fdu dans
Boniface Twagirimana
Amakuru dukesha abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi aravuga uburyo butandukanye inkuru ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yabaye Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi akaba yasimbuye Madame Victoire Ingabire.
Dusomye ku rubuga rwa Facebook mu nyandiko yanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi mu rurimi rw’icyongereza aravuga ko kuva ubu Umuyobozi wa FDU-Inkingi ari Bwana Eugène Ndahayo, yagize ati:”FDU-Inkingi has just announced the nomination of an Interim Chairperson. Eugene Ndahayo will assume leadership until further notice. The decision is meant to fill the void made by the continued incarceration of the Chairperson, Mrs Victoire Ingabire Umuhoza. The party also wants to garantee both continuity, clarity and discipline. This is part of a wider reorganization process that will end with the adoption of a new constitution and code of conduct followed by elections of leaders at all levels of the movement.” Tugenekereje mu kinyarwanda yavuze ko FDU-Inkingi yashyizeho umuyobozi wayo w’agateganyo.Eugène Ndahayo azayobora ishyaka kugeza igihe hazatangazwa ikindi cyemezo. Ngo iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hazibwe icyuho cyatewe no gufungwa k’umuyobozi w’ishyaka Madame Victoire Ingabire. Na none kandi ngo ishyaka rirashaka gukomeza gukorera mu mucyo na discipline. Ibi bikaba ngo biri muri gahunda yo kuvugurura ishyaka izarangizwa no gutora amategeko mashya ndetse amabwiriza agenga imyitwarire y’abarwanashyaka, ibi byose bikazasozwa n’amatora y’abayobozi mu nzego zose z’ishyaka.
Eugene-150x150
Eugène Ndahayo
nkiko-nsengimana-umufatanyabikorwa-wa-rnc-150x150
Nkiko Nsengimana
Umwe mu banyarubuga yabajije Bwana Mberabahizi ni ba gukura Madame Ingabire ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka bitaba ari ikosa rikomeye kandi Madame Ingabire ari mu buroko kubera kwitangira abanyarwanda bose, ngo mu guhangana na Paul Kagame ntabwo yabikoze ku giti cye yabikoze nk’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi. Ngo kumukura ku mwanya we byaba bigaragaza inyota y’ubutegetsi no gupfobya ibyo Madame Ingabire yemeye gutangira ubuzima bwe. Ngo iki cyaba ari igikorwa kibi ku muntu uwo ariwe wese uri mu buyobozi bwa FDU- Inkingi washaka guhirika Madame Ingabire. Uwo munyarubuga arangiza avuga ati ibi bihaye agaciro uruhande rwa Bwana Nkiko Nsengimana, ngo abona ari rwo rufite abayoboke benshi, kuko rukomeza kwemera Madame Ingabire nk’umuyobozi warwo utagira ubwoba kandi abazajya bakora ibikorwa by’ishyaka bazajya babikora bafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo.
Mu kumusubiza Bwana Mberabahizi yagize ati: ”Byumvikane neza ko umuyobozi w’ishyaka atari agishoboye kuyobora ishyaka kuva yatabwa muri yombi mu Ukwakira 2010. Abantu badafite discipline, bafite amacakubiri ba rusahurira mu nduru bitwaje icyo cyuho babangamira ibyo twagezeho kuva muri 2011. Ntabwo twabareka ngo bakomeze kwangiza ibyo twagezeho ngo banabyigarurire. Twashinze ishyaka mu 2006, dufite icyerekezo n’uburyo bwo gukora. Tugomba gukomeza akazi kacu, nta hirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho, Camarade Eugène Ndahayo n’umuyobozi w’agateganyo.”
314496_2378762834263_1406420838_2817392_4990782_n-150x150
JB Mberabahizi
Ntabwo Bwana Mberabahizi yahagarariye aho ahubwo yanatanagaje ko Bwana Nkiko Nsengimana atakiri umwe mu bayobozi bwa FDU-Inkingi ngo yahagaritswe muri Gashyanyare 2011 asimburwa na Bwana Benoît Ndagijimana.
Ku kibazo cy’uko hari FDU-Inkingi ebyiri, Bwana Mberabahizi yari ataragira icyo abivugaho igihe nateguraga iyi nyandiko.
Ariko ibi Bwana Mberabahizi avuga siko Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo wa FDU-Inkingi uri i Kigali abibona. Kuri we ngo habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat), mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa facebook aragira ati:” Nkunda kuzenguruka ahantu hose hanyura amakuru kuri internet,hari aho nsanze intore ziyobowe n’iyitwa Ndahayo Eugène ariko wari warakunze kujijisha ngo abone uko arangiza ikiraka yari yarahawe n’abasanzwe babitanga ababirangije bagataha muri « come and see » bakagororerwa. Uyu munsi noneho mu gusoza icyo kiraka agishoje atangaza ko akoreye coup d’Etat Ubuyobozi wa FDU -Inkingi akaba avanyeho Ingabire Victoire kandi akaba anahise amusimbura! Ubwo ngo arashaka ko abamuhaye ikiraka bamubwira bati noneho ngwino twandike ikitwa ishyaka(agakingirizo) maze udukize induru z’abavuga ko twabujije FDU n’andi mashyaka gukora!”
Ben-150x150
Benoît Ndagijimana
Nyuma y’itangazwa ry’inyandiko ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa FDU-Inkingi, abantu benshi babifashe nk’ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat) kuko n’ubwo Madame Ingabire afunze ariko ntabwo arakatiwa, ku buryo abenshi bemeza ko hagombaga gutegerezwa ko imyanzuro y’urubanza rwe itangazwa. Bamwe ntibatinya no kuvuga ko ari ukwirengagiza ubwitange bwa Madame Ingabire.
Ikindi cyavuzwe cyane n’uko ngo ibi byatangajwe n’uruhande rwa Ndahayo Eugène bitazagira ingaruka nini ku mikorere ya FDU-Inkingi kuko abayoboke benshi ba FDU-Inkingi baracyafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo. Cyane cyane abari ku ruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko Nsengimana.
Iki kibazo cyo muri FDU-Inkingi kije gikurikira umwuka mubi n’amacakubiri amaze iminsi muri opposition nyarwanda aho hagaragaye ihangana rikomeye bamwe bashinja abandi gukorera Leta ya Kagame no gushaka gusenya opposition.
Tubibutse ko Ishyaka FDU-Inkingi ari ryo shyaka twavuga ko rifite abayoboke benshi mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame, rikababa rikorera mu Rwanda  n’ubwo ritaremerwa n’amategeko ndetse no mu mahanga.
Uko bigaragarira benshi n’uko opposition igeze mu bihe bikomeye aho abanyarwanda bose bakunda u Rwanda bumva ko bifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda bakwishyira hamwe bagashyira hasi ibibatandukanya bagaharanira amahinduka ntibatererane abanyarwanda bari mu kaga.
Turakomeza kubakurikiranira iki kibazo nitubona amakuru arambuye turayabagezaho.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home