Sunday, May 27, 2012

Rwanda: Padiri Nahimana arajijisha cyangwa arimo kudandabirana?


Inkuru ya Marc Matabaro
Rwiza News
Tariki ya 26 Gicurasi 2012
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, Padiri Thomas Nahimana yanditse inyandiko ku rubuga le Prophète yise:” Marc Matabaro : Kuki uyu musore yigeretseho umusaraba wo kuba UMUMOTSI w’Inzira Isesa amaraso y’Abanyarwanda ?”.
Uyu mutwe w’iyi nyandiko ubwawo wuzuyemo agasuzuguro ndetse n’ubwishongozi burenze igipimo, sinzi niba yatangiye kwigana imico ya Kagame kuko muri iyi minsi Padiri niwe yagize icyitegererezo. Niba abona abanyarwanda bose batanze ibitekerezo byabo haba hari uwabibategetse cyangwa uwababwiye ngo babitange ni ugusuzugura abanyarwanda.
Gusubiza iyi nyandiko ya Padiri Nahimana ni ibintu bitoroshye kuko igitekerezo kirimo gishingiye ku kumvirana, reka mbyite kwijijisha no kuntiza amagambo ntavuze. Abazi gusesengura iyo barebye inyandiko yanjye nta hantu na hamwe havuga ngo abantu bagomba gukoresha intambara nk’inzira yo gukemura ibibazo.
Wenda agasuzuguro Padiri afitiye abasirikare kamwumvisha ko ikintu cyose kirimo abasirikare kiba kigamije kumena amaraso n’intambara. Rero njye nk’umuntu wabaye mu buzima bwa gisirikare hafi imyaka irenga 15 ntabwo nakwihanganira ako gasuzuguro. Igisirikare gisobanura discipline, Gushyira mu gaciro, kumenya uwo urwana nawe n’ingufu afite, kugaragaza ingufu zishobora gutuma uwo muhanganye adafata icyemezo cyo kurwana (dissuasion) n’ibindi…
Numvise ngo Padiri Nahimana yabaye umurezi, ubanza yari nka ba barimu twitaga ba rendez-moi mes notes, bifuzaga ko abanyeshuri babasubiza ibyo babahaye cyangwa ibyo bashaka kumva bataretse abanyeshuri ngo nabo bakoreshe ubwenge bwabo bashake ibisubizo bakoresheje izindi nzira, rero Padiri Nahimana arashaka kubyinisha abanyarwanda muzunga akabajyana mu mihuzagurikire ye cyangwa kujijisha.
Padiri Nahimana yagombye kumesa kamwe akemera kuba umunyapolitiki w’umubeshyi afite gahunda yo guheza abanyarwanda mu gihirahiro, akabatesha igihe ngo bibagirwe urugamba bariho rwo kwibohoza ubutegetsi bw’igitugu, gushaka demokarasi n’umuti urambye w’ibibazo by’u Rwanda uturutse mu banyarwanda bose ntawe uvuyemo. Cyangwa abe uwihayeminana nk’uko yabisezeranye yirinde kwica amategeko y’Imana nkana abizi kandi abishaka, aharanire ahubwo kunga abanyarwanda abigishe urukundo nk’uko byigishwa na Kiliziya ko Imana ari urukundo.
Imikorere ya Padiri Nahimana ngo yo guheza abantu abita abicanyi ijya kumera nk’iya Kagame na FPR ikoresha iheza abantu yitwaje Genocide, cyangwa Ingengabitekerezo ya Genocide.
Ntabwo ndibutukane cyangwa ngo ninyuraguremo nivuguruza nk’uyu munyamategeko witije Imana kuko iyo aza kuba yarayihaye ntabwo yaba yita ibiremwa Imana yaremye mw’ishusho ryayo Sekibi. Ahubwo ndamusubiza nkoresheje inyandiko nanditse mbere kuko ikubiyemo ibisubizo byose.
Inyandiko nise:” Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira?” Padiri Nahimana yarayifashe arayigoreka ndetse mu kuyishyira ku rubuga rwe ashyiraho abantu bitwaje intwaro ngo akunde yumvikanije ko nshyigikiye inzira y’intambara.
Yazamukiye ku magambo navuze ngo ”Kagame si uwo kubwiza umunwa gusa” cyangwa ”ngo abakoresha za Théories gusa ntawe uzi gukoresha itopito.” Nabisobanuye kenshi n’uko Padiri Nahimana atumva, cyangwa adashaka kubyumva.
Nemera ko Revolusiyo mu Rwanda ari ngombwa kandi kugira ngo izashoboke abanyarwanda bose bagomba kuyigiramo uruhare. Ariko navuze ko revolusiyo y’ubwoko bumwe idashatse kwegera no kwisunga igisirikare ngo kizarengere abaturage mu gihe Kagame yashaka kugirira nabi abaturage, yarangirira mu mivu y’amaraso kuko igisirikare cyo mu Rwanda cy’ubwoko bumwe bw’abatutsi, guhangana n’abaturage b’ubwoko bumwe bw’abahutu nta kabuza byarangira nabi (dore ko Padiri Nahimana ashaka guhindira abatutsi bose muri FPR).
Hari ikintu Padiri Nahimana akunze kwiyibagiza abizi kandi abishaka. Revolisiyo zo muri Tuniziya na Misiri zakozwe n’abaturage bashyigikiwe n’abasirikare bamwe banze kuba ibikoresho by’abanyagitugu.
Niba ntanze igitekerezo nkavuga ko opposition yakwisunga ababaye muri FPR no mu gisirikare ngo babashe kumvisha bagenzi babo, babanye, bakuranye, bakoranye ko bagomba guharanira amahinduka, demokarasi n’amahoro arambye mu Rwanda, icyo gisirikare kikanga gukurikiza amategeko agirira nabi abaturage, ntabwo Padiri Nahimana yagombye kubyuririraho ngo n’inzira y’intambara.
Kutabwiza Kagame umunwa gusa ntibivuze intambara gusa, hari force de dissuasion yaterwa n’abaturage n’abasirikare bashyize hamwe batamushyigikiye kuko Kagame nta na rimwe ashobora kwemera gushyikirana adasumbirijwe.
Naho Padiri Nahimana niba avuga ko hazaba revolusiyo mu Rwanda nta sasu rivuze aribeshya, rishobora kutaraswa n’abashaka amahinduka rikaraswa n’abashyigikiye Kagame na FPR kuko ntabwo barebera gusa.
Ngarutse ku nyandiko yanjye mvuga ko irimo ibisubizo byose kuri Padiri Nahimana. Natangiye ngira nti:”Opposition nyarwanda igeze mu mayira abiri. Aho abayobozi b’amashyaka bagomba gufata gahunda yo kwiyunga cyangwa buri ruhande rugakora ku giti cyarwo no guhangana rugeretse.”
Icyo bishatse kuvuga n’uko muri opposition harimo ibice bibiri:
-Hari igice cy’abantu bari réalistes bareba uko ibintu bimeze bifuza ko ibibazo turimo bigomba kurangira twese dufatanije kuko ubumwe bw’abanyarwanda nibwo buzatsinda Kagame, kandi ubwo bumwe ntawe bugomba guheza hitwaje impamvu runaka kuko ubunyarwanda nicyo cy’ingenzi. Uko guheza kwatuma ikibazo kitarangira kuko hari abanyarwanda bazaba batishimiye uko guhezwa kandi umuti waboneka ntabwo wavugwaho rumwe kuko utaba uvuye mu banyarwanda bose.
- Ikindi gice kirimo abantu bari mu nzozi cyangwa bashaka kujijisha ko bari mu nzozi ariko wareba ibyo bavuga ukabona bivanzemo guhuzagurika no gusahurira mu nduru (opportunisme politique), aha niho nashyira Padiri Nahimana. Abo ariko nabo ntibagomba gusigara inyuma ahubwo bagomba kwerekwa ko bibeshya bakareka gutobera abaharanira ko ibibazo by’u Rwanda byabona umuti urambye. Nasobanura impamvu: Musome mu nyandiko ya Padiri Nahimana murasanga mu nzozi ze cyangwa mu kujijisha kwe asuzugura abanyapolitiki bose ba Opposition harimo na Twagiramungu asamwe ubundi arengera. Ibyo abivuga aho agira ati: ” Ndahamya ko Kagame aramutse agize amahirwe yo kubona abantu bafite gahunda nzima yo kubaka igihugu, bakamwizeza gutanga umuganda wabo mu gufasha Abanyarwanda gukemura ibibazo by’ubukene, umwiryane n’ akarengane; bakagaragaza ko bashobora gufasha mu kubonera umuti ikibazo cy’ubutabera mpuzamahanga gihangayikishije Abanyarwanda batari bake (na Kagame ubwe arimo)….. yabuzwa n’iki kuganira nabo ? Ariko se abo banyapolitiki bazima kandi b’intwari bari he ? Kagame ni we uzafata iya mbere ajye kubahiga iyo bihishe mu myobo?”
Mwiyumvire namwe!
Ese Padi.. Ingabire, Mushayidi, Ntaganda n’abandi ni abaki? Si abanyapolitiki? Bari hehe se? None se Rukokoma nawe wamwihakanye wasanze noneho atari umunyapolitiki muzima kandi w’intwali? Ese abo banyapolitiki bihishe mu myobo kuri wowe bihishe iki? Ese abavuga Dialogue inter-Rwandais baba bashaka kuvuga iki? Hari umuntu wari wumva udasaba ibiganiro Leta ya Kagame? Kugeza no kuri FDLR nayo isaba ibiganiro. Rero sinumva icyo cyizere aho Padiri Nahimana agikura cy’uko ngo Kagame azemera gushyikirana nawe. Ese Padiri Nahimana azakoresha iyihe formule magique ngo Kagame ahinduke yemere ibiganiro?
Ntarava ku rukundo Padiri asigaye akunda Kagame wagira ngo yamurwariye indege. Bishobora kuba ari syndrome de Stockholm, kwibonekeza ngo arebe ko bamuha umwanya we na bagenzi be nk’uko Rwigema amaze iminsi awuhawe, Chantage (burya FPR igira dosiye kuri buri muntu cyangwa ishobora guhimbira dosiye buri muntu). Kuko muri iyi minsi ingero za Padiri ziba zishingiye ku nkiko za Gacaca, asigaye yemera inkiko z’u Rwanda (urugero:igihe yemezaga ko Lt Gen Kayumba atakiri Lt Gen) none ngo abicanyi ntibagomba gukora politiki uretse Kagame (ni bya bindi naditse mu nyandiko yanjye ko hari gahunda isa nko kweza Kagame ngo ibyaha bye barebe ko babisiga abari muri RNC).
Ese Mushayidi atangaho urugero mu batutsi ngo badafite amaraso mu ntoki, kuva yafungwa, acibwa urubanza, akatirwa burundu, wanyereka byibura inyandiko imwe Padiri Nahimana yanditse ku karengane ka Mushayidi? Yiteranyiriza iki? (uretse ko ari uburenganzira bwa Padiri Nahimana bwo kwandika ibyo ashaka).
Ubundi Padiri Nahimana mu nyandiko ze akunze kugaragaza ivangura cyane rishingiye ku bwoko. Natanga wenda ingero 2:
-Kuri Radio Ijwi rya Rubanda yarivugiye ati: ”…abandi nta kibazo bakunze gutera uretse bariya batutsi bane bo muri RNC….” ibyo yabivuze mu gihe abantu bamusabaga kugira imvugo idasenya opposition.
-Abenshi mwisomeye ijambo ryakoreshejwe ku rubuga le prophète inshuro zirenze imwe ahavugwaga ngo:”..twikize agatsiko k’abasajya…”
Ese mama Padiri Nahimana yaba yarabonye ”abasajya” bo muri RNC aribo bamuri hafi agashaka kubikiza mbere yo gukomereza ku b’i Kigali?
Ese ko nanditse ngo:”Mwaba muzi umubare w’abatutsi bumvaga bashaka kujya muri opposition mumaze gusubiza mu maboko ya Kagame uko bangana kubera amagambo yanyu yuzuyemo ivangura?” Padiri akabigaya. We yambwira umubare w’abatutsi bamaze kuza muri opposition kubera amagambo ye y’ivangura?
Padiri Nahimana ati ndashaka kuvugira abatutsi b’abicanyi na FDLR icyarimwe, none se Padi.. abanyarwanda baziyunga ni bande ni wowe na bagenzi bawe ba ”ABERE” cyangwa ni abanyarwanda bose muri rusange?
Ngo naba mfite ibisigisigi by’ubuhake! Ese guhakwa n’ukwifuza ko abanyarwanda bajya hamwe nta rwitwazo na rumwe rukoreshejwe ngo habeho ivangura? Ese iyo umututsi agize aho ahurira n’umuhutu mu bitekerezo bivuze ko umuhutu aba arimo guhakwa?
Padiri Nahimana ati:”Nk’uko ntawashobora kuba injangwe n’imbeba icyarimwe, ntushobora kubaka amahoro wica rubanda.” yarangiza ati: ”Wahera he wemeza ko Paul Kagame wo mu 2012 ATIFUZA amahoro mu gihugu ayoboye imyaka irenga 18? Yenda uburyo bwo kugera kuri ayo mahoro Abanyarwanda bose basonzeye nibwo bukwiye kuganirwaho.” Ukwivuguruza kurenze uku ni ukuhe?
Mu kudandabirana kwe cyangwa mu kwisitaza arongera ati:” Na none ariko byumvikane neza: Paul Kagame aramutse yanze burundu inzira y’IBIGANIRO, ubwo byamusaba gufata intwaro akarwanya abo banyarwanda bifuza amahoro, ariko icyo gihe intambara yaba ari iye, ntiyaba ari iya Opozisiyo!”. Ubu se ko namwe muzi gusoma mwansobanurira gute ko Kagame yakwanga ibiganiro agahita afata n’intwaro akarwanya abanyarwanda bashaka amahoro. Ubundi se igihe ibiganiro batabisabye ni ryari? Igihe se Kagame atakoresheje intwaro ni ryari? Mbese Kagame ntabwo yigeze yanga ibiganiro arindiriye Padiri Nahimana!!
Padiri Nahimana mu nzozi ze arakomeza agira ati: ”wabwira umuntu w’umugabo ufite Ubutegetsi n’Ingabo, uti ndaje nkunige maze nkwambure ubutegetsi, ugatekereza ko azakureka ukamuniga asinziriye? Kuki we atagutanga ngo akwivune! Ushaka kumva uko Uruzurungutane rw’umwiryane (la spirale de violence), ruhabwa intebe mu gihugu, abantu bagahora bapfa umusubizo, yahera n’aho!” Ibi kuri njye nabifata nk’aho ibikorwa bibi bikorerwa abatavuga rumwe na Leta, birimo n’ubwicanyi kuri Padiri Nahimana biba biri justifiées? Mbese Kagame afite uburenganzira bwo kwica, gufunga n’ibindi kubera ko afite ubutegetsi n’ingabo adashaka ko bamwambura ubutegetsi agomba gutanga abamurwanya bose akabivuna?
Noneho Padiri Nahimana aratubeshya yiyemeje kuyoboka kuko abona ibyo Kagame akora bifite ishingiro? Kuko agaragaza icyizere afitiye Kagame muri aya magambo: ” Sinzi niba Matabaro yarigeze kuganira na Perezida Kagame ku buryo yaba yarakuyeyo amaso burundu.” Tuvuge ko aho abandi bananiwe Padiri Nahimana azahashobora? Wenda ubwo turi mu bihe bya Pentekosti wabona Roho Mutagatifu imumanukiye mu mutima akabishobora!
Ngo Padiri Nahimana nimuhe Bilan ya FDLR. Uretse ko namusaba kuzabaza Laforge Fils Baziyi, umuvugizi wa FDLR akamuha iyo bilan, ariko nanjye nagira icyo mbivugaho.  None se Padi… Rwarakabije na Ngendahimana ntubazi? Bageze hariya bate? (n’ubwo bariho batariho)Wibwira ko iyo bataha muri 1997 nk’izindi mpunzi baba bakiriho? Uzabaze imiryango ya ba Lt Col CGSC Stanislas Hakizimana, Lt Col BEM Antoine Sebahire, Lt Col BEMS Innocent Nzabanita n’abandi… abo bose batashye mu mahoro baricwa! Ubu warahira mu izina ry’Imana ko abanyarwanda b’impunzi bakiri muri Congo, baba bakiriho iyo FDLR itabaho? Ubu se ko ba Rwigema n’abandi bataha, bishatse kuvuga ko abatavuga rumwe na Leta bose ntacyo bakora? Uravuga ngo abo muri FDLR bataha bagiye gushinja inzirakarengane. None se muri za nkiko gacaca numvise ushimagiza wowe na Mukantaganzwa abantu ntibashinja abana babo cyangwa abo bava inda imwe babitegetswe?
Padiri arangiza agira ati:” N’ubwo Matabaro yiha kunenga cyane ngo abo biyita abanyabwenge kandi “batazi no kurashisha itopito” simpamya ko Matabaro ubwe yaba yaramennye amaraso y’umunyarwanda. Aramutse yarabikoze, ibanga ryaba rihishuwe: ibisa birasabirana. Aramutse atarishe, ibyo avuga yaba abiterwa n’ubwira bwa gisore gusa, burya ngo “ubuto buryana nk’indwara”! Ese Padiri Nahimana asigaye atekereza nk’intore? Aho yemeza ko uwo batavuga rumwe wese ari uko ashobora kuba yaramennye amaraso? Ko atongeyeho ko ngomba no gusaba imbabazi Kagame se?
Mu gusoza nakwisabira Padiri Nahimana kumesa kamwe agakorera opposition, agafasha abanyarwanda kwibohoza, kubona demokarasi, kubaha uburenganzira bwa buri munyarwanda, guharanira amahoro arambye n’ubwiyunge mu banyarwanda. Cyangwa agahitamo guhora muri iyi mikino ye umuntu atabona neza icyo igamije kugeraho uretse wenda gusenya opposition, guteranya abanyarwanda kurushaho, no gutiza umurindi ubutegetsi bugiye kumarira abanyarwanda kw’icumu.
Mugire amahoro.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home