Sunday, May 27, 2012

RWANDA: IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR.


IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR. 545914_216590855116144_100002956927572_360089_748311353_n-199x300Lausanne, ku wa 24 Gicurasi 2012.
Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire barayisabye barayibima. Nta cyaha na kimwe umuyobozi w’ishyaka yigeze yemera ahubwo yari agamije guhumuriza abashobora kuba baratewe ubwoba n’iyi nkundura ya demokrasi cyangwa n’abavuga ko bakomeretse ku mutima kubera amatangazo n’ibiganiro yagiye akora mu rwego rwa politiki. Intumwa za Perezida Kagame zahoraga zisimburana muri gereza aho afungiye zimusaba guhumuriza Perezida n’abantu be. Ntiyabyemeye, niyo mpamvu bamusabiye gufungwa burundu. Kuba ubushinjacyaha bubeshya rubanda ko Madame Ingabire yasabye imbabazi biragaragaza ubuhemu, iyicarubozo, gushinyagura ndetse n’izindi nenge nyinshi zuzuye muri uru rubanza. Kugira ngo duce amazimwe, twiyemeje gutangaza iyo baruwa.Ku wa 25 Mata 2012, 
Koko ku wa 06 Ugushyingo 2011, nk’uko muza kuyisomera ku mugereka w’iri tangazo, Madame Ingabire yaranditse ati:
“Muri iyi minsi ndi mu rukiko namenyeshejwe ko nshinjwa ko imvugo zanjye n’inyandiko nasohoye mbere y’uko mfungwa zari zigamije guteranya Abanyarwanda ngo basubiranemo, ndetse no kubangisha ubutegetsi. Izi nyandiko natangaje ahanini zabaga zishingiye ku makuru twahabwaga n’abaturage mu gihugu. Ari nacyo cyatumye mfata gahunda yo kugaruka mu gihugu kugira ngo mfatanye n’Abanyarwanda bose kwubaka igihugu cyacu.
Nyakubahwa muyobozi mukuru w’igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’Umunyarwanda uwari we wese waba warakomerekejwe ku mutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi. Nta na rimwe nagize icyo ntangaza ngambiriye kugira uwo nambura icyubahiro cyangwa uburenganzira bwe.
(…) Nkaba mbasaba , Nyakubahwa Muyobozi mukuru w’igihugu cyacu, ko mu bushobozi bwanyu no mu bushishozi mufite, mwagena ko nafungurwa, ngasubirana uburenganzira busesuye, ngafatanya n’abandi Banyarwanda gukomeza guteza imbere igihugu cyacu. (…)”.
Ibinyoma bya Leta muri uru rubanza rwa politiki ni byinshi kandi ni umwera uturuka ibukuru. Ku wa 12 Ukuboza 2011, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Ubugande yabwiye abanyamakuru ko Madame Ingabire yemera byinshi mubyo aregwa, akaba asaba imbabazi ku buryo n’umwunganira yagize isoni akaba yarataye urubanza akiruka akava mu Rwanda. Perezida Kagame muri icyo kiganiro yaravuze ngo nibigaragara ko mu byo avuga harimo ibinyoma ngo bazafate ko atari umunyakuri. Byaje kugaragara ko yabeshyaga kuko kugeza ubu Ingabire ntiyigeze yemera ibyaha, kandi n’abamwunganira Barrister Iain Edwards na Gatera Gashabana bakomeje kuburana kugeza ubwo ku giti cye yafataga umwanzuro wo kuva muri uru rubanza kuko nta butabera.
Umushinjacyaha mukuru mu rwego rw’igihugu, Martin Ngoga, nawe yatangaje inshuro nyinshi ko Ingabire yemeye ibyaha. Ndetse anemera ko bagiranye imishyikirano y’ibanga inshuro ebyiri, ariko akabona itajyanye n’ibyo bifuzaga, bityo bakayihorera.
Nk’uko iyi nyandiko yose ibigaragaza, ntabwo Madame Ingabire yigeze yemera ibyaha ngo abisabire imbabazi ahubwo yiseguye kuwamuhozagaho intumwa zimubwira ko we n’abantu be bakeneye guhumurizwa ngo kuko imvugo za FDU-Inkingi zigamije kubambura ubutegetsi no kubashyikiriza ubucamanza zabakomerekeje ku mutima.
Biragayitse kuba ubushinjacyaha buhindura ibaruwa umuturage yandikiye Perezida wa Republika kugira ngo babone uko bamufunga burundu bamuziza ibitekerezo bya politiki. Ubutegetsi bukora gutyo buba bwashaje. Abaturage bakwiye guhagurukana n’iyonka bagaca ingoyi n’ikiboko.
fichier pdf Ibaruwa-Madame-Ingabire-yandikiye-Perezida-wa-Republika
Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI
Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa.
NB: uwifuza ibisobanuro kuri iri tangazo yahamagara +41799593728, +358407168202

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home