Thursday, January 15, 2015

Rwanda: Itangazo risubika mitingi ya FDU-MN-INKUBIRI yari iteganijwe kuwa 31 Mutarama 2015


Mu itangazo risoza inama ya Komite Nshingwabikorwa mu rwego rw’ubwiyunge no kwivugurura yabereye i Buruseli kuva kuwa 7 kugera kuwa 9 Ugushyingo 2014 ryashyizwe ahagaragara tariki ya 12 Ugushyingo 2014, twari twararitse Abanyarwanda ko tuzagirana nabo ikiganiro mbwirwaruhame tariki ya 31 Mutarama 2015.

Kubera impungenge zikomeye duterwa n’amakuru akomeje kutugeraho avuga ko icyemezo cyafashwe n’Inama ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de sécurité) cyo kurasa amasasu impunzi z’Abanyarwanda ziri mu Burasirazuba bwa Kongo gikomeje gushyigikirwa n’ibihugu bimwe ;

Kubera uburemere bw’icyo cyemezo n’impungenge z’amaraso y’inzirakarengane z’Abanyarwanda n’Abanyekongo ashobora gutemba, muri iyi minsi ishyaka FDU-MN-INKUBIRI ryahisemo gushyira icyo kibazo imbere, rikaba rihugiye mu kugikurikiranira hafi no gukoma akamu hirya no hino kugira ngo ayo marorerwa ahagarikwe amazi atararenga inkombe ;

Kubera kandi ko ishyaka ryacu risanga atari igihe cyo kwivuga imyato mu gihe impunzi zo mu Burasirazuba bwa Kongo zugarijwe n’akaga gakomeye ;

Ubuyobozi bukuru bwa FDU-MN-INKUBIRI bwafashe icyemezo cyo gusubika mitingi yari iteganijwe kuri 31 Mutarama 2015.


Bikorewe  i Buruseli mu Bubiligi , tariki ya 15 Mutarama 2015.



Komisiyo ishinzwe Itangazamakuru muri FDU-Mouvement National-INKUBIRI

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home