Wednesday, December 31, 2014

RWANDA: FDU-MOUVEMENT NATIONAL-INKUBIRI IRABIFURIZA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2015

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z'u Rwanda,

Umwaka wa 2014 urarangiye. FDU - Mouvement National - INKUBIRI irabifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2015. Uzabere imiryango yanyu umwaka wo kurandura burundu ikandamizwa iryo ari ryo ryose : FDU - Mouvement National –INKUBIRI izifatanya namwe mu guharanira uburenganzira no kwishyira ukizana kwa buri wese, byo nkingi y'amajyambere arambye. Akarengane gahebuje benshi mu Banyarwanda babamo kaduhamagarira gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo byugarije ubusugire bwacu. Tubijeje kubaba hafi no kutaguma kurekera imicungire y'umutungo wa rubanda n'ejo hazaza hacu mu maboko y`agatsiko gashishikajwe no kwikanyiza.

Kimwe n'indi myaka yabanjirije uyu dushoje, umwaka wa 2014 wabayemo byinshi bica intege mu nzego zinyuranye : ubushishozi buke bw’abayobozi bwongereye ubukana bw' ibihe bibi Abanyarwanda barimo mu rwego rw'ubukungu na politiki. Mu gihe nta gihindutse ntawakwizera ejo heza hazaza.

Ni byo koko, imyaka ibaye myinshi Abanyarwanda bavukijwe uburenganzira bwabo bw'ibanze bwo kwishyira ukizana. Banyotewe kwimakaza demokarasi no kugira uruhari mu isimburana ry`ubutegetsi mu buryo budafifitse. Ibyo cyakora ntibishoboka mu gihe agatsiko kikubiye ubutegetsi mu Rwanda kiteguye kwisasira ingogo kugira ngo kagundire ubutegetsi. Mu bihe tugezemo, Abanyarwanda bahindutse ba mbonabucya . Nta cyizere cy'ejo hazaza bafite. Ibyo bigatiza ingufu ubutegetsi bushingiye ku muntu umwe n`agatsiko kamushyigikiye. Kugaragaza ko udashyigikiye ubwo buryo bwo kugira abaturage ingaruzwamuheto kimwe no kuvuga ku mugaragaro ibitagenda n'uburyo bikwiye  gukosorwa bifatwa nk'icyaha gikomeye gishobora kuba urwitwazo rwo kwicwa cyangwa guhohoterwa bikomeye n`ubutegetsi buriho.    

Nk'aho yashishikajwe no guteza imbere imibereho myiza  y'abaturage, FPR yimakaje iterabwoba, kubahoza ku nkeke no mu bukene budashira. Intera iri hagati ya rubanda y'abatindi nyakujya, babaho mu bukene butagereranywa, n’abakire, bigaragara kandi babaho nk'abagashize, ntikwiye gukomeza kwihanganirwa. Abaturage muri rusange baricwa n'inzara, indwara no kurya nabi; rubanda rugufi nta bushobozi bafite bwo kwivuriza mu bitaro no kurihira abana ngo bige mu mashuli yo mu Rwanda. Umutekano wahindutse umwihariko wa Perezida Kagame n'agatsiko kamushyigikiye, mu by'ukuri bari hejuru y'amategeko. Muri make umuturage yahejwe mu nzego zose, ahinduka  nk'umunyamahanga mu gihugu cye.

Uko kudaha agaciro no guhutaza umuturage bifite imizi mu irondakoko ubutegetsi bwa FPR bwubakiyeho no mu kubaho nk`abagashize biranga agatsiko kikubiye ubutegetsi bwa politiki n'ubw'ubukungu mu Rwanda, bitewe n’uko mbere hose nta muntu n’umwe mubagize ako gatsiko wizeraga kuzagira amahirwe yo kugera ku butegetsi no gutunga ibya Mirenge. Uko gukira ukibagirwa gukinga, bitera abambari b'ingoma ya Kagame kuba batabasha kumva ukuri, kubona ibibi bakora cyangwa kwisubiraho. 

Ikibabaje kurushaho ni uko Abanyarwanda basa n’abakuyeyo amaso! Mu by'ukuri bacitse intege kubera uruhurirane rw`ipfunwe baterwa no kwamburwa imitungo n`uburenganzira byabo, ubutegetsi bw'akazu, gufungirwa akamama, etc., bakaba basa n'abemeye kutagira icyo bakora kugira ngo barwanye ihohoterwa bakorerwa n`ubutegetsi buriho. Ibyo kandi bigatizwa umurindi no kuba tutabona ko uburyo bubi Abanyarwanda tubayeho ari ingaruka idashidikanywa yo kuba ntacyo tubikoraho. Tuzamenya ryari ko tudakwiye gukomeza kwemera kuyoborwa buhumyi n`agatsiko ka Kagame? Tuzamenya ryari ko icyo Kagame n'agatsiko kamwihishe inyuma bimirije imbere ari ugukandamiza Abanyarwanda no kwigwizaho ubukungu bishingikirije amateka mabi y'u Rwanda?

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z'u Rwanda,

Igihe kirageze ngo mu Rwanda rwacu habeho impinduramatwara, Abanyarwanda bagaragaze ikibashishikaje kandi bubake umusingi n' icyizere cy'ibihe biri imbere ku bakiri bato. Urubyiruko rufite uburenganzira bwo kwizera kugira imibereho myiza no kureka gukomeza gutekereza ku ntambara z`urudaca. Imibanire irangwa n'amahoro no kworoherana hagati y'u Rwanda n'ibihugu birukikije ni byo birufitiye inyungu kandi byubaka ubukungu bwarwo kurusha umuco wo kuba  gashozantambara wakomeje kuranga Leta iriho mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego FDU – Mouvement National - INKUBIRI ihamagarira Abanyarwanda kwishyira hamwe no gukoresha uburyo bwose bushoboka bwemewe n'amategeko kandi bugenwa n'amahame shingiro y'uburenganzira bw'ikiremwamuntu kugira ngo basubirane uburenganzira shingiro bwabo bwo kwishyira ukizana no kwimakaza umuco wo kubahiriza no guha agaciro  ikiremwamuntu kuko ari byo byatuma akarengane, gusesagura, irondakoko n`irondakazu, imiyoborere mibi birandukana na Leta y'igitugu iyobowe na Kagame.

Turahamya ko amazi yarenze inkombe. Kandi Abanyarwanda muri rusange tubibona kimwe. Ni yo mpamvu, twese hamwe nk'abitsamuye dukwiye guhuriza hamwe ingufu tugaharanira guhindura ubutegetsi n'imiyoborere y'u Rwanda. Bitabaye ibyo, n'akataraza kazaza, kandi bidatinze. Tuboneyeho gukangurira abagishidikanya kudakomeza kugendera mu bwoba no kujijishwa n'abifitiye inyungu zabo z'inda nini no kwikanyiza, bakamenya ko ubu mu Rwanda gahunda igeze kure yo gutegura no  gushyiraho ubutegetsi bwo kugeza nyirabwo apfuye. Abakekwaho kuba badashyigikiye iyo nzira bagenda bigizwayo mu nzego zishinzwe gutegura iyo gahunda. Bamwe bagiye bafungwa, abandi barimo gucirwa imanza za nyirarureshwa, amavugurura y'inzego yaratangiye, haba mu nzego za gisivile cyangwa iza gisirikare. Ibyo byose hagamijwe gutegura ivugurura ry'itegeko nshinga.

Basangirangendo,

Mu mateka y'u Rwanda hagiye hagaragaramo intwari zitaciwe intege n'ibihe bikomeye igihugu cyacu cyagiye gicamo. Abo banze kwemera urwaje bagaragaza ubutwari kandi barangwa no kwishyira hamwe. Muri FDU-Mouvement National-INKUBIRI, twifuza kugera ikirenge mu cyabo. Mu mwaka wa 2015 turizera ko intambwe nk'iyabo igishoboka. Gahunda ya politiki yacu ni intango idasubirwaho mu nzira yo guhindura imibereho ya buri Munyarwanda. Twishyire hamwe dutsinde ubwoba, twandike ikindi gice cy'amateka ya demokarasi mu Rwanda, tuzagire ishema ryo kuba twaragizemo uruhari.

Ukwishyira ukizana bizaturuka ku butwari bwacu. Ntabwo bizaturuka mu kirere. Igihe ni iki.
Harakabaho impinduramatwara ! Harakabaho u Rwanda n`Abanyarwanda!

Umwaka mushya muhire wa 2015.

Mw’izina rya FDU-Mouvement National-INKUBIRI

Eugène NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru


Contacts: +32465551485; inkubiri1@fdunm.com

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home