Monday, December 29, 2014

FDU-MN-INKUBIRI: UMUSHINGA WA POLITIKI TUGEZA KU BANYARWANDA

Amateka y’u Rwanda, yaba meza cyangwa mabi, ni amateka yacu kandi tugomba kuyemera gutyo kuko ntacyo twayahinduraho.  Uruhare rwacu n’ inshingano zacu, ni ukuyatamiriza tukayabyaza uburumbuke.


I. Iriburiro


1. Amavu n’amavuko ya FDU


Igihe twashingaga FDU-Inkingi, twari duturutse mu mitwe ya politiki itandukanye. Amashyaka FRD na ADR yari agizwe ahanini n’abantu bahoze mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa MRND n’ubutegetsi buriho bw’Inkotanyi. RDR yo yari igizwe ahanini n’abahoze ari abayoboke ba MRND. N’ubwo byigaragazaga ko hari ibidutanya ku ngengabitekerezo ya politiki, twese  twari twimirije imbere guhuriza hamwe ingufu kugirango tubashe guhangana n’ingoma y’igitugu y’Inkotanyi no kugirango twereke abanyarwanda ko ubumwe bw’abatavugarumwe na FPR, iri ku butegetsi kuva muri nyakanga 1994, ari cyo gisubizo cyo kuyisezerera burundu.

Mu kuzirikana amahano yagwiririye igihugu cyacu, ni ukuvuga itsemba-bwoko n’itsembatsemba, twari dushishikajwe no guhashya ubwironde n’ivangura aho byaba biva hose, bityo tukubaka igihugu cyemera abana bacyo bose, igihugu kitakirangwamo irondakoko cyangwa irondakarere.

Iyo dushubije amaso inyuma, biragaragara ko tutabashije kujora no kurebesha ijisho ricengera ngo dutahure neza ibisigisigi by'ibyadutanyaga mbere yo guhunga igihugu, ndetse n’impamvu zo gutsindwa kwa leta yahozeho mu rwego rwa politiki na gisirikari, tutibagiwe n’imyifatire n’uruhare buri ruhande rwagize mu itsemba-bwoko.  Ibi byose ni byo ntandaro z’amacakubiri mu rwego rwa politiki duhura nayo muri ibi bihe.
N’ubwo twavaga mu mashyaka ya politiki yari afite ibyerekezo binyuranye, twiyumvishaga ko guhuriza hamwe ingufu byari intambwe ikomeye yo kudufasha guhangana n’ingoma y’Inkotanyi. Byaje kugaragara ko twibeshye.
2. Ni uwuhe musaruro twakuyemo ?


Ntitwabura kwishimira ko kuva twakorera hamwe muri 2006, FDU-Inkingi yabaye ku isonga ry’ayandi mashyaka atavuga rumwe n’Inkotanyi. Mu bikorwa bigaragara byajegeje ubutegetsi bw'Inkotanyi, twavuga nko kuba twarabashije kunyomoza twerekana bidasubirwaho ko leta y’Inkotanyi ihora yigamba kuba yarahagaritse itsemba-bwoko (jenoside), atari byo, ko ahubwo yahagaritse kandi igatsinda intambara yari yarashoje.

Twashoboye kugaragariza amahanga ko Inkotanyi zishoye mu bikorwa bihonyora  inyokomuntu, haba mu Rwanda cyangwa se muri Kongo (Kinshasa). Twashyize ahagaragara ibimenyetso simusiga bihamya ko Leta ya Kagame ari kirimbuzi kandi ko yadanangiye urwinyangamburiro rwa politiki mu Rwanda, ibi byose bikajyana no kwica no gufunga abanyapolitiki batavuga rumwe na leta kimwe n’abanyamakuru bigenga, abarusimbutse bagafata inzira y’ubuhunzi.
Ku bitaragenze neza, twavuga ko tutabashize kubyaza umusaruro ibidutandukanya haba muri politiki cyangwa mu nkomoko zacu (ubwoko cyangwa akarere) ngo bitubere ingabo y’ubusabane aho kutubera icyasha. N’ubwo twashyize hamwe, ntabwo twashoboye kubaka ishyaka rimwe no gusangira ingengabitekerezo imwe. Ahubwo twacitsemo ibice none magingo aya twabaye amashyaka abiri ya politiki atandukanye haba ku byerekeye indangagaciro, ingengabitekerezo cyangwa se mu rwego rw’ingamba n’imigambi. Ku gipande kimwe, hari abahoze muri FRD na ADR n’abayoboke ku giti cyabo, ku rundi ruhande hakaba abahoze muri RDR n’abaje ku giti cyabo.

3. Imyumvire itandukanye ku bantu bari mu mpuzamashyaka imwe


Mu bibazo byabangamiye gukorera hamwe twifuzaga, harimo bibiri by’ingutu. Icya mbere kirebana no guhashya ukwironda uko ariko kose, nyamara hari igipande kimwe mu byashinze FDU-Inkingi gisanga icyo nta kibazo kirimo. Ahubwo usanga cyimakaje ukwishyira hamwe kw’abahutu kibeshya ko ubwoko ubwabwo ari iturufu yagira umusaruro. Ikibazo cya kabiri ni icyerekeye kwemera ko mu Rwanda habaye itsemba-bwoko ryakorewe abatutsi. Iki gika ni cyo cyagombaga kuba intango y’amahame-remezo ya FDU-Inkingi, ariko nta na rimwe twigeze dushobora kumvikana ko aya mahano yabaye agomba mbere na mbere kubazwa leta yahozeho. Abahoze muri RDR bakunze kugereka uyu musaraba ku bo bita abahezanguni, ariko ntibatobore ngo bavuge abo ari bo, cyangwa bakabishyira kuri FPR-Inkotanyi yonyine kubera ko shebuja ari we wagize uruhare mu kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana, kandi bikaba bizwi ko iraswa ry’iyo ndege ari yo nyirabayazana n’imbarutso y’itsemba-bwoko mu Rwanda.

Twe uko tubibona, ni uko inkubiri igamije gusezerera ingoma y’igitugu mu Rwanda yonyine idashobora kuba gahunda imwe rukumbi ya politiki twahuriraho ngo duharanire amahoro nyayo arambye mu gihugu. Tugomba cyane cyane kugira imyumvire imwe n’indangagaciro zimwe kimwe n’ingamba zumvikanweho. Akaba ari yo mpamvu tudakeka ko kuba hari abahora bavuza iya bahanda ngo opozisiyo nishyire hamwe, cyangwa ngo abahutu nibashyire hamwe, atari byo bizagamburuza Inkotanyi.

II. Ibiranga politiki yacu


1.     Twemera amahame ya revolisiyo sosiyali yo mu wa 1959

Revolisiyo yo muri 1959 ni ingingo ikomeye mu mateka y’Igihugu cyacu. Yahinduye bidasubirwaho imyumvire n’imibereho y’Abanyarwanda, inabazanira uburenganzira bushyashya. Ku Banyarwanda benshi, cyane cyane rubanda rugufi ahanini ruturuka mu moko yose, rwari rwarakandamijwe rukanatsikamirwa, revolisiyo yaje ari amizero n’intambwe ikomeye mu rwego rw’uburinganire n’ubureshye hagati y’Abanyarwanda. Bwabaye ubwa mbere Abanyarwanda bishyize bakizana, bakareshya imbere y’amategeko, bakigenga ku mutungo wabo bwite, ndetse n’andi mategeko agenga ikiremwamuntu akaba yabagoboka, ibi byose kandi bigakorwa nta vangura ryaba irishingiye ku nkomoko, ku bwoko cyangwa ku bukungahare.

N’ubwo zimwe mu nshingano za revolisiyo abanyapolitiki batagira isoni bageze aho bakazipfobya bazisyonyora kugirango babone uko bafata cyangwa bagundira ubutegetsi, ntibibuza ko revolisiyo yaje ari nk’umucunguzi kandi ko rubanda iyibonamo. Ahubwo ibyo bigaragaza ko ubutegetsi budatanzwe n’abaturage akenshi bukora ibibusanya n’abo buvuga ko bukorera

2.     Twemera kandi tukamagana itsemba-bwoko ryakorewe abatutsi

Itsemba-bwoko ni ikimenyetso gihebuje cyo kutemera ko n’undi ari umuntu, ko ashobora kuvutswa ubuzima igihe icyo ari cyo cyose. Niyo mpamvu ba nyiri uko kwemera tutagomba kubarebera, ahubwo tugomba kubamagana no kubahashya. Hagati ya Mata na Nyakanga 1994, abatutsi babaga mu gihugu baratikijwe bazira ubwoko, ndetse habuze gato ngo bazime burundu bazira gahunda twakwita iya rurangiza kuko  ingoma y’icyo gihe yari mu marembera yabafataga nk’abagomba kumara urubanza. Aya mahano azakomeza azonge abanyarwanda haba mu mibereho rusange, mu muco  ndetse no mu rwego rwa politiki. Tugomba rero guhora tuyibuka, tukayabwira abadukurikiye kugirango dukumire andi makuba nk’aya ntazabeho ukundi.
Abakoze iri bara ni udutsiko tw’abahezanguni bakomoka mu gisirikari no mu banyapolitiki bo ku ngoma yahirimye. Nibo batanze amabwiriza kandi barishyira mu ngiro. Bagomba rero kubiryozwa kandi bakanaryozwa ubwicanyi bakoreye abanyapolitiki bo mu mashyaka atavugaga rumwe na Leta mu gihe cy’itsemba-bwoko. Abandi bagizi ba nabi bagomba kubiryozwa ni Jenerali Paul Kagame n’abandi bakuru b’ingabo bafatanije gutegura ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana. Iri hanurwa ry’indege rikaba ari imbarutso yatumye habaho jenoside, amasezerano y’Arusha agahinduka impfabusa, ndetse n’imirwano ikubura.

3.     Twemera kandi tukamagana ibyaha byibasiye inyokomuntu

Mbere y’uko itsemba-bwoko riba , ndetse no mu gihe ryari ririmo kuba, ahubwo na nyuma y’aho, Inyeshyamba z’umutwe w’Inkotanyi zamariye ku icumu abaturage bo mu turere zagenzuraga. Zimaze no gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, zarakomeje zirica karahava. Ntawakwibagirwa ihonyorwa ndetse n’itsembatsemba ryakozwe n’Inkotanyi i Kibeho muri Mata 1995,  zititaye ko ingabo z’umuryango mpuzamahanga za Loni (MINUAR) zabateraga imboni. Ishyano ryaraguye muri 1996 ubwo Inkotanyi ziraraga mu mpunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu zari muri Kongo (Kinshasa) zikazitikiza, zikabashinyagurira maze abazicitse zikabakurikirana ku bilometero birenga 2500 mu nzitane z’amashyamba y’icyo gihugu. Nyamara n’ubwo Loni yavuze ko ubwo bwicanyi bushobora kwitwa itsemba-bwoko, ababukoze bakomeje kwidegembya babyigamba.

Itsembatsemba naryo, kimwe n’itsemba-bwoko, rishoboka iyo hari bamwe bumva ko ubuzima bw’abandi ari ubusa, ko bashobora kububavutsa igihe cyose babishakiye. Ni ikimenyetso simusiga ko nta bumuntu buba bukibaranga, ko ahubwo ubunyamaswa buba bwabatashyemo. Abazize ayo mahano nabo tugomba kubazirikana, tugomba guhora tubibuka. Na none kandi, abakoze ayo mahano ntitugomba kubabembereza, bagomba guhanwa by’intangarugero. 

4.     Turwanya ubwironde n’ivangura

Irondakoko n’irondakarere ni impamvu kaminuza zatumye habaho itsemba-bwoko no guhunga kw’imbaga y’abanyarwanda byakurikiyeho. Ibi bibazo uko ari bibiri byateye ibikomere bidateze gusibangana mu muryango nyarwanda. Nyuma y’imyaka makumyabiri tugushije ishyano, birababaje kubona ko hakiri amwe mu mashyaka ya politiki n’amashyirahamwe agihembera inzangano zishingiye ku moko zigamije guca intege burundu abatutsi cyangwa abahutu bashaka kurenga ibibazo by’inkomoko. Imbwirwaruhame zikangurira abahutu kwishyira hamwe, kimwe na za zindi z’intagondwa zo mu nkotanyi zihamagarira abatutsi kwishyira hamwe, bene izo mvugo zahawe intebe mu mashyaka amwe n’amwe. Iyo umuntu abisesenguye neza, asanga bene izo mvugo zizanwa na babandi bahunga urugamba rw’ibitekerezo, akaba ari nabo batajya bemera kujya impaka ku itsemba-bwoko n’ugutsindwa kwa leta, kandi nyamara ibi byombi biri mu byatumye abantu bahunga.  Bo ikibashishikaje ni ugukora ibishoboka byose ku buryo bakomeza kugira igitsure ku mpunzi kugirango zikomeze zibakurikire butama.

Kuvangura ntaho bitaniye n’irondakoko, kandi kuronda akoko ntawe byigeze bihira. Akaba ari nayo mpamvu kurwana inkundura kugirango ivangura iryo ariryo ryose ricike burundu ari intego yacu n’ibikorwa bya politiki twimirije imbere.
Buri muntu agomba kuryozwa ibyo yakoze kandi abayobozi b’igihugu bagomba gufata abaturage kimwe, nta kimenyane cyangwa icyenewabo. Mu buhungiro, impunzi zigomba kwamagana zivuye inyuma ibikorwa bya politiki cyangwa ibyo mu rwego rw’imbonezamubano bigamije munyangire kuko nta musaruro bitanga.  

5.     Twemera ko demokarasi “isaranganya” ari imwe mu nzira u Rwanda rugomba gucamo mbere yo kugera kuri demokarasi isesuye

Kugirango ibyangombwa byose biranga demokarasi isesuye bishobore kugerwaho, Abanyarwanda bagomba kugenda batozwa buhoro buhoro kwigizayo ingeso mbi zo kwironda no guheza abandi. Akaba ari nayo mpamvu demokarasi isaranganya ari inzira ntarengwa muri icyo gihe cy’inzibacyuho. 
Cyakora amaherezo yose u Rwanda rugomba kuzagera aho buri wese yemera ko ari ngombwa ko habaho amatora ataziguye, aho ijwi rya buri muntu ribarwa, kuko nta jwi rigomba gusumba irindi, kuko amajwi yose agomba kungana. Ibi bivuga ko buri muntu wese wujuje imyaka yo gutora afite ubwo burenganzira nyine, hatitaweho inkomoko, idini yaba yarayobotse cyangwa ubuvuke. Cyakora tuzi ko ingoma y’igitugu y’Inkotanyi amahame ya demokarasi itayakozwa. Impamvu itayakozwa ni uko ubutegetsi bwayo bushingiye ku ngengabitekerezo yo kwishyira imbere, kubeshya no kwibonekeza, kimwe no kuri gahunda yo kwigwizaho indonke haba muri politiki, mu bukungu, ndetse no mu rwego rw’imibereho muri rusange. Kariya kazu kari ku butegetsi mu Rwanda kigize indatwa kandi nyamara ntigashobora kuba karota kemera ko haba amatora adafifitse, kubera ko kadafite ubushobozi bwo gukusanya amajwi y’abanyarwanda bose, uretse abakibonamo kubera kubeshywa ko  gusangira ubwoko bihagije. Icyo kibazo cy’amatora ashingiye ku bwoko cyangwa ku karere ni inkomoko na none ugisanga mu mashyaka ahanganye na Leta ya Kigali. Kubera ko abanyapolitiki nk’abo baba  baramunzwe n’irondakoko n’irondakarere, ntibibashobokera kubyigobotora ngo babe batekereza indi miyoborere ishingiye kuri gahunda rusange isangiwe n’abanyarwanda bose aho bava bakagera.
Tuzi neza ko amakiriro y’u Rwanda ari uko habaho amashyaka adakorera ubwoko cyangwa akarere, ahubwo arangwa no gusesekaza demokarasi muri buri gace k’igihugu nta n’umwe uhejwe. Na none kandi turabizi ko mu gihugu nk’icyacu cyabayemo itsemba-bwoko n’ubundi bwicanyi bwibasiye inyokomuntu, turamutse twihutiye gushyiraho demokarasi isesuye, bishobora guha bamwe icyuho cyo gufata ubutegetsi bagahita bisubirira mu irondakoko cyangwa irondakarere bakongera bakimika politiki yo guheza. Ihurizo tugomba gukemura ni ukumenya uko Leta igomba guhumuriza buri muntu kimwe na buri bwoko bakumva ko ntawe uzongera kubarimbura kandi ko buri wese afite uburenganzira busesuye mu gihugu cye.
Ni gute buri muntu wese, kimwe na ba nyamuke na ba nyakamwe barokotse itsemba-bwoko, n’itsembatsemba bagira umutekano n’uburenganzira ntanyeganyezwa ? Ni gute batakangarana igihe hagiyeho ingamba za demokarasi isesuye. Ni ngombwa rwose ko, mu gihe cyagenwe,  hashyirwaho inzego za politiki zisaranganya kugirango ba nyamuke nabo batumva ko bahejwe mu micungire y’igihugu cyabo.
Byongeye kandi, mu Rwanda rw’ubu, kuyobora leta byabaye gukusaniriza hamwe ububasha bwose mu by'umutekano n'ubusugire bw’igihugu (kugira ubutegetsi), kugira ububasha ku mutungo wa Leta no kuwugaba (kugira ubukungu), kimwe no kugira ububasha bwo kugena umusaruro mu bumenyi n’umuco (kugena ubumenyi). Mu gihugu nk’icyacu aho Leta ariyo ahanini itanga akazi, mu gihugu nk’uRwanda gicungira ku bukungu nkene, gutanga akazi, gutanga amasoko no kugena amadovize biha ingufu z’ikirenga ishyaka riri ku butegetsi. Bityo naryo rigakora uko rishoboye kugirango rigundire, politiki yo gusimburana ku butegetsi ikaburiramo ityo. Haramutse humvikanweho uburyo bwo gusaranganya ubutegetsi, gushyira mu buyobozi bwa leta amashyaka ubundi yagombye kujya muri opozisiyo haramutse hakurikijwe uburyo bw’amatora ataziguye, nabyo ubwabyo ni uburyo bwo kubungabunga ubusugire bwa politiki.        

6.     Ubusabane mu Banyarwanda

Hejuru y’amahame yo kwihanganirana, n’umubano mwiza hagati y’amoko n’uturerre, hagomba kwitabwaho umubano mu bantu n’ubusabane hagati y’abanyarwanda. Buri munyarwanda agomba kwibonamo mbere ya byose umuntu ureshya n’abandi, ufite uburenganzira ariko ufite n’ibyo asabwa kandi ibyo byose akabikora nta vangura rimukoreweho, akaba yakora umushinga uyu n’uyu nta nkomyi, ntawe umuvukije ukwishyira ukizana kwe kubera ubwoko cyangwa akarere akomokamo.

Tugomba gushishikarira gukomeza guhangana no kubungabunga ibikomere n'ibisigisigi  byasizwe n’itsemba-bwoko n’itsembatsemba. Ibikomere biracyari bibisi kandi bizafata igihe kugirango byume, n'ubwo inkovu zizagumaho. Ku bitureba, kubaka ubusabane mu banyarwanda bizasaba guca no gucengera inzira y’ubwiyunge. Iyo nzira isaba ibi bikurikira :
1.     Ku giti cya muntu, kwishyira mu mwanya w’abarokotse no kugerageza kumva umubabaro wabo n’uw’ababo, kwaka imbabazi kubakoze ibyaha no gutanga ihazabu, gushobora gutanga imbabazi kubazisabwe, ubwiyunge hagati y’abarokotse abicanyi b’impande zombi bakoze ubwo bwicanyi bakurikiye buhumyi abahezanguni bo mu bwoko bwabo babashoye mu nzango n’imyiryane.
2.     Ku Banyarwanda mu buryo bwa rusange, ni ngombwa ko habaho ubutabera, gushyiraho Inama y’ukuri n’ubwiyunge, nka ya yindi yagiyeho muri Afurika y’epfo igihe basezereraga ingoma ya ba gashakabuhake, gushyiraho ikigega cyo kugoboka abarokotse bose.
Kugirango ubusabane nyabwo bubashe kugerwaho, inzira y’ubwiyunge yo ubwayo ntihagije; birasaba ko inzego za Leta, abanyabukungu kimwe n’imiryango itabogamiye kuri Leta, buri wese mu nshingano ze, ashyiraho ingamba kandi agakora ibikorwa biherekeza kandi bishimangira umubano mu bantu mu mizi yawo yose, haba ku byerekeye umutekano, kubahiriza ikiremwamuntu, uburinganire no kureshya, kutavangura, kudahezwa ku mutungo rusange, mu mashuri, mu kazi, mu muryango nyarwanda no mu bijyanye no gutsura umuco wo gusimburana ku butegetsi nta guhutaza.

III. Ikigamijwe, icyerekezo, indangagaciro n’intego

1. Ikigamijwe n’icyerekezo

a.      Guteza imbere umuryango nyarwanda ku buryo abaturage bose, binyuze mu nzego z’ubutegetsi zikomeye zashyizweho ku buryo bwa demokarasi, zumvikanyweho, buri wese yazigizemo uruhare, zigamije ubwiyunge no kuzuzanya ku bariho ubu ndetse n’abazavuka, kandi abaturage  bose, haba buri muntu ku giti cye cyangwa muri rusange, bakamenya aho bagana  kandi ko ari bo bashinzwe ahazaza habo.

b. Kuba ishyaka rya politiki rishingiye kuri demokarasi, rihuza abantu bose kandi rifite ubushobozi bwo kubaka ubumwe bw’igihugu, gucunga neza ibya rubanda no kwitabira gahunda yo kwifatanya n'ibihugu by’Afurika (intégration africaine).

2.    Indangagaciro

a.    Leta igendera ku mategeko
Leta igendera ku mategeko igaragazwa n’inzego za Leta zaba izigenga cyangwa se iza sosiyete  sivile zose zubahiriza amategeko.  Leta igendera ku mategeko kandi irangwa n’ihame ryo gukurikiza amategeko, kurwanya akarengane, gutandukanya inzego z’ubutegetsi,  no kuba  hariho inzego z’ubutabera zigenga.  Leta igendera ku mategeko irangwa nanone no kuba abantu bose bareshya imbere y’amategeko. Nta muntu n’umwe ugomba kuba hejuru y’amategeko, kandi amategeko yose akaba agomba gushingira ku mategeko ayasumbye.

Mu gihugu nk’u Rwanda kiyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu  aho usanga ubutabera buri mu kwaha k’ubutegetsi nyubahirizategeko  kandi bugakoreshwa mu kwikiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, urugamba rwo guharanira kugira Leta igendera ku mategeko  nanone ni urugamba rwo kurwanya  ubukandamizwe.

b.   Uburenganzira bwo kubaho,  kudahungabanywa ku mubiri no kugira umutekano uhamye
Itsemba-bwoko n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu byagaragaje gupfobya bikabije ikiremwa muntu. Ni ngombwa gusaba buri wese, duhereye ku nzego z’ubuyobozi, kubahiriza uburenganzira bwo kubaho bya muntu, kudahohoterwa no kubahiriza umutekano wa buri wese, ni bwo buryo bwo kongera gusana uburenganzira bwa muntu bwashegeshwe n’ibizazane n’amahano yagwiriye u Rwanda, ni nabwo buryo bwo kongera guhamya ko umuntu ari umunyagitinyiro n’indahungabanywa.
Mu gihugu abayobozi ba Leta bakoresheje ubutegetsi n’ububasha bahawe bagategeka abantu kwica abandi, ni ngombwa ko  abanyagihugu cyangwa itsinda ry’abanyagihugu bazajya bagira uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku bikorwa n’ubutegetsi hagamijwe gukumira gukoresha nabi ubwo butegetsi kuko bishobora kugarura igihugu ma mahano cyanyuzemo.

c.     Uburenganzira bwo kwibuka
Itsemba-bwoko ryibasiye abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe mu Rwanda no muri Kongo (Kinshasa) byasize ibikomere bikomeye mu mitima y’abantu. Ni ubugome bukabije guhakana cyangwa gupfobya amahano ndengakamere yakorewe abishwe, ababyeyi  babo cyangwa abavandimwe bacitse ku icumu. Aba bose baba abatutsi cyangwa abahutu   dukwiye kumenya ko bababaye kandi bakwiye guhabwa ubutabera, ndetse n’ingurane ku byo bakorewe nubwo yaba ntoya bwose.

Kugira ngo  aya mahano yakorewe inyoko muntu atazasubira mu karere kacu, twiyemeje  gukora ibishoboka byose duharanira twivuye inyuma uburenganzira bwo kubaho no guhora ducanye itara ryo kwibuka abacu bose nta kwikunda.

d.     Ukwishyira ukizana n’ubwisanzure bya buri muntu
Ni ubushobozi n’uburenganzira bwa muntu bwo gutinyuka kugaragaza impano afite yo guhanga, kubasha kwikemurira ibibazo, no guha amerekezo meza ahazaza he, kumenya gufata ibyemezo no kwirengera ibyo yaba yakoze byose. Ubwisanzure bwa buri muntu nibwo  musingi wa demokarasi  ari nayo igenga byose, kuko iyo abantu bareshya niho bagira uruhare mu gucunga umuryango barimo.  Icyakora kubera umuco wa politiki y’igitugu no kwikubira ubutegetsi  byaranze igihugu cyacu byatumye abantu baba ba nyamujya iyo bigiye, bemera kuba ba humiriza nkuyobore (irivuze umwami) ishyaka ryacu ryemera uburenganzira bwo kurwanya akarengane no kwamagana  Leta, politiki cyangwa umutegetsi wabangamira ikiremwamuntu n’ubwisanzure bw’umuturage mu byo afitiye uburenganzira.

e.     Ubworoherane n’ubwubahane
Kubahana bisaba buri wese kwemera  mugenzi  we  nk’umuntu bareshya nubwo baba bafite ibibatanya. Itandukanyirizo rishobora kuba rishingiye ku irangamimerere nk’inkomoko y’ubwoko cyangwa akarere, rishobora kandi kuba rishingiye no ku mico, ku idini cyangwa igitsina.  Ubworoherane butuma umuntu yemera ko uburenganzira  bwa buri wese burangirira aho ubw’undi butangirira. Kwemera undi ni ukurwanya uburyo bwose bwo gukomeretsanya byibanda cyangwa se bishingiye ku dusigisigi tw’imico cyangwa imibereho yabo. Kwemera undi ni ukugirana nawe imibanire  irangwamo ubwubahane buhamye  kandi bwiza kugirango mushobore kubana nta rwikekwe.

f.  Ubusabane no gufatana urunana
Ubufatanye busaba kumva ko buri gihe ibyiciro byose by’abaturage bikenerana, abakize n’abakennye, imiryango, abariho n’abazavuka,ndetse n’abantu hagati yabo. Ubufatanye butuma abantu bagira amahirwe angana mu mibereho yabo. Ntabwo tuvuka tunganya imitungo, kandi mu buzima nabwo ntitugira amahirwe angana , niyo mpamvu ishyaka ryacu riharanira ko abantu bagira amahirwe angana kandi umuntu akagira uburenganzira ku buzima bwiza bushingiye ku kugira umutungo uhagije kandi usaranganijwe neza.

g. Uruhare rw’abaturage mu butegetsi.
 Kugirango abaturage bagirire icyizere inzego z’ubutegetsi cyangwa babashe kuzibonamo birasaba ko inzego zigenzura ibyo zibakorera. Ni ngombwa ko buri wese ku rwego ariho amenya uburenganzira bwe n’inshingano ze. Kugira ngo bishoboke, Ishyaka ryacu ryiyemeje kumenyekanisha no kwinjiza mu Itegeko Nshinga ububasha bw’abaturage bwo gutangiza igitekerezo kandi bikaba uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga. Ni ubushobozi abaturage baba bahawe bwo kugira uruhare rutaziguye mu gukoresha ubutegetsi bubaturukaho hamwe n’Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma.

h. Ubumwe bw’Afurika
Umusingi w’ubumwe bw’Afurika urangwa n’icyubahiro ku mwirabura cyangwa umuntu wese muri rusange, ubwigenge bw’abanyafurika, guca burundu ivangura iryo ariryo ryose, kugira uburenganzira mbonezamubano bungana, guteza imbere ubuzima buzira umuze n’ubumwe bw’Afurika.
Kugira ngo bagere kuri izi ndangagaciro, abakurambere bacu baharaniye ubwigenge bw’Afurika bashakaga kuyibohora ingoyi ya gikoloni, guca burundu ikandamizwa ry’ibihugu by’i Burayi, gukumira ibyo gucamo ibihugu uduhugu twinshi tudafite imbaraga. Baharaniye ukwishyira hamwe kuzuye kw’abanyafurika haba mu bya politiki cyangwa mu by’ubukungu hagamijwe gutuma Leta zunze ubumwe z’Afurika zigira umwanya n’ijambo mu ruhando rw’amahanga.


Mu Rwanda nk’igihugu cyabayemo itsemba-bwoko n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu, guhindura imitekerereze no gucyemura ibibazo by’uruhurirane mu mico n’amako mu buryo bugari byaba inzira inoze yo kubibonera umuti.

i. Amajyambere arambye
Ishyaka ryacu riha agaciro gakomeye ibirebana no gucunga neza kandi mu buryo burambye umutungo karemano no kwita ku bidukikije ndetse no gusana urusobe rw’ibinyabuzima rwangijwe n’ibikorwa bya muntu. Niyo mpamvu bitewe no gukorera hamwe bigomba kuranga abariho ubu n’abazaza, tunagomba gusigura ibizabatunga n’ibizababeshaho, icyemezo cyose cya politiki kigomba gukorerwa igenzura hakamenyekana ingaruka kizagira mu gihe kigufi n’igihe kirekire ku rusobe rw’ibinyabuzima, ku mutungo rusange, ahazaza h’imbaga nyamuntu n’umuryango nyarwanda ku buryo bwihariye.

3. Intego z’ingenzi

a. Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi n’ubwumvikane

Ubutegetsi duharanira ko bujyaho buzaba burangwa na demokarasi y’abaturage bunze ubumwe aho ubwenegihugu buzaba bugaragara mu nzego z’ubutegetsi no mu nzego zose z’ubuzima bw'igihugu, abaturage bakibona mu bitekerezo basangiye byose byaba ibya politiki, iby’imibereho, iby’ubukungu, umuco, ibidukikije aho kuba bishingiye ku irangamimerere yabo nk’ubwoko barimo, isano mizi, idini cyangwa akarere. Duhereye ku masomo tuvana ku byabaye mu Rwanda, inzego za Leta cyane cyane izishinzwe ubutegetsi n’umutekano w’abaturage n’uw’igihugu zizubakwa ku buryo inzego z’ubuyobozi zizaba zihuriweho n’ibyiciro byose by’abanyagihugu. 

b. Gushyiraho gahunda y’ibiganiro hagati y’abanyarwanda ntawe uhejwe.
Gukora ibishoboka byose hagashyirwaho ibikenewe byose bya ngombwa ku buryo impande zose zifite aho zihuriye n’ibibazo byabaye mu Rwanda zemera guhura hakaba ibiganiro byubaka hagati y’Abanyarwanda ntawe uhejwe.

 Ibyo biganiro bizahuza abanyapolitiki n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta.
Muri ibyo biganiro hazafatirwamo ingamba zo gukumira, kwikingira no kwirinda ibibi ku nzego zose : zaba iz’ubutegetsi, iz’imibereho myiza n’ubukungu, iza politiki n’umuco. Ibyo biganiro bizabumbatira u Rwanda rushya ruzaba rwabaye umuryango w’ubworoherane ushoboye gucunga iterambere risangiwe na bose kandi rirambye mu mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu.
Hazabanza kuganirwa ku bibazo bikomeye biri mu gihugu, hakurikireho gutangiza ibikorwa bya politiki no gushyiraho amategeko agamije gutuma abaturage bagira uruhare mu buyobozi bw’igihugu kandi agamije gutuma igihugu kiba nyabagendwa ku bavukarwanda bose, icya nyuma kizaba kumvikana ku ngingo shingiro zituma hashyirwaho inzego z’ubutegetsi zo kuyobora Leta mu buryo burambye.

c. Guca burundu umuco wo kudahana no gushyiraho inzego z’ubucamanza zitabogamye.
Ishyaka ryacu rya Politiki rizakora ibishoboka byose kugira ngo hashyirweho ubutabera butabogamye, bwigenga, kandi butanga indishyi. Niba ari ngombwa ko ubutabera ari ingenzi kugira ngo ubwiyunge bugerweho, ubutabera butabogamye ntibugomba kuba igikoresho cyo kwikiza uwo mutavuga rumwe muri politiki cyangwa ngo busumbanye abakorewe ibyaha, cyangwa ngo bashyigikire icyiciro cy’abakoze ibyaha.
Tuzagenzura neza ko inzego z’ubutabera zishakisha ukuri ku mahano yagwiriye u Rwanda, zigaragaza uruhare rwa buri wese muri ayo mahano, zihana abakoze ibyaha koko ntawe ukingiwe ikibaba kandi zigaha indishyi ababyeyi n’abavandimwe b’abazize ayo mahano. Mu buzima bwa buri munsi, inzego z’ubutabera zizagomba gushingira ku ihame ry’uko igihe umuntu atarahamwa n’icyaha aba ari umwere, ihame ry’uko uburyozwacyaha ari gatozi no guca ibyo kwitirira icyaha itsinda ry’abantu cyangwa ubwoko mu gihugu mu gihe cyakozwe n’abantu ku giti cyabo.

d. Guca burundu ivangura no guha abaturarwanda amahirwe angana
Bizandikwa mu itegeko nshinga kandi hashyirweho inzego z’ubutegetsi na gahunda zigamije gukumira no gukemura ibibazo bishingiye ku ivangura iryo ari ryose hagati y’abaturage kandi zitanga icyizere mu bagize umuryango nyarwanda bose.
Izi ngamba zizatuma buri muntu yumva afite umutekano, kandi yigirire icyizere mu ruhare afite mu nzego z’ubutegetsi, mu gukoresha ubureganzira bwe mu by’imbonezamubano na politiki no mu ruhare rwe mu kubyaza agaciro umutungo w’igihugu no kuwusaranganya

e.  Gucyura impunzi no kuzinjiza mu buzima busanzwe
Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo hashyirweho uburyo bwo gucyura impunzi zose z’abanyarwanda nta vangura, hashyirwa imbere gutaha ku bushake no kuzinjiza mu buzima busanzwe mu by’ubukungu, mu mibereho myiza, politiki n’umuco by’igihugu. Twiyemeje gushyiraho inzego z’imiyoborere n’ingamba za ngombwa zigamije guca ibitera ubuhunzi bw’abanyarwanda igihe cyose habayeho ihinduka ry’ubutegetsi.

f. Guha ireme umutungo w’igihugu
Tuzashyiraho ingamba zihamye zo gukoresha neza umutungo w’igihugu ku buryo bwimbitse kandi hagaragazwe imishinga na gahunda bihamye by’ibigomba gukorwa. Tuzafasha abaturage kongera umusaruro tunabatoze gusangira neza ibyo igihugu gitunze. Buri wese azahabwa amahirwe angana n’ay’abandi kuburyo bwo gutanga inguzanyo no gutoza buri wese kumenya kwihangira umurimo no kwiteganyiriza. Ku buryo bw’umwihariko tuzashyira ingufu mu buhinzi n’ubworozi kimwe no mu zindi nzego u Rwanda rufite ho umwihariko nko mu bintu n’ahantu nyaburanga kugira ngo twongere amahirwe yo kurarika no gushimisha ba mukerarugendo kimwe n’abashoramari. Ibi bizaherekezwa no kongera ingufu mu ikoranabuhanga n’iterambere bigezweho nko muri mekanike, tekinologi n’itumanaho. Umusaruro uvuye mu bikorwa bya rubanda uzacungwa neza kandi usaranganywe kuburyo buri wese azahabwa uburenganzira bwe bwo kunyurwa n’ibyo yiyuhiye akuya. Icyo gihe kandi u Rwanda ruzaboneraho uburyo bwo kwagura amarembo ku masoko mpuzamahanga cyane cyane ayo mu karere k’Afurika ruherereyemo.

g. Kugira uruhare mu gucunga umutekano w’akarere no kwinjira mu muryango nyafurika
Igihugu nyafurika cyagerageza kwiha akato mu rugaga rw’umuryango mugari w’abanyafurika nta mahirwe na mba gifite yo kurengera inyungu za cyo. Muri Afurika nta gihugu  na kimwe cyatera inkokora ibindi ngo gishobore guhangana na byo mu iterambere ry’iki gihe. Impirimbanyi zaharaniye ubwigenge bw’Afrika zari zarasobanukiwe ko akamaro ko kwishyira hamwe ariyo nkingi mwikorezi ya politiki n’iterambere bya buri gihugu ndetse n’iby’umugabane wose w’ Afurika. Mu kato nta gihugu cy’Afurika cyabasha gusesengura no gushyira ho ingamba zihamye zo kwita kubidukikije no kurengera umutungo kamere, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere kimwe n’ibindi bibazo by’ingutu byugarije umubumbe w’isi muri iki gihe. Hari nk’igabanuka ry’amazi, ibura ry’ibiribwa, ubushyuhe bukabije, ihunga ry’abantu benshi. Ubu mu isi ibihugu bikennye, ibiri mu nzira y’amajyambere byihaye akato byagwa mu kaga ko kutumvwa n’ibikize cyangwa ibyateye imbere muri rusange. Kubana no kwiyunga n’ibindi bihugu mu karere u Rwanda rutuyemo ni ngombwa kuko bizatuma u Rwanda na rwo rugira ijambo mu micungire y’isi. Ibihugu nka Tanzaniya, Afrika y’Epfo n’Angola bifite umubano n’ubwumvikane mu miyoborere by’intanga rugero ku Rwanda. Kandi dushingiye ku mwimerere nyarwanda cyane cyane ku mwihariko wa rwo mu kugira abaturage bazi gukora n’amateka yabo y’inyabutatu mu muco no mu migirire, u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kubera ibindi bihugu icyitegererezo no kuba rwatera imbere by’umwihariko muri politiki, mu muco no mu bukungu ku buryo busesuye.
Uyu mushinga wa politiki y’ishyaka wemejwe tariki ya 28 Ukuboza 2014 i Buruseli mu Bubiligi

Mu izina rya Komite Nshingwabikorwa,
Eugène NDAHAYO, Umuyobozi mukuru

Tel: +32465551485 ; Email: inkubiri1@fdunm.com 

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home