Saturday, February 15, 2014
Inkuru ya Mzee Don
Bahizi
Tariki
ya 14 Gashyantare 2014
Kuva
kera abazi Faustin Twagiramungu -
Rukokoma bemera ko azi gukoresha Politiki yo hejuru. Ni politiki nyakuri ijyana
no "kumenya ibyo abantu benshi baba babifuza", ukabayobora aho ushaka
batabanje gutekereza. Ni politiki ijyana no guhindura ibintu no gukangura
abantu bakagufasha gukora icyo wifuza kugeraho ariko udatanze imbaraga nyinshi.
Iyo urugamba rurese, abantu bazi politiki barayikoresha, rimwe na rimwe
bakagira umusaruro utubutse kuko biba byoroshye kuyobora abantu bashyushye
imitwe.
Nk’uko
bizwi rero, nta revolution itegurwa n'abantu benshi. Aba leaders ntibagomba
kuba benshi kugira ngo abarenganye birenganure. Ubu abantu benshi bari
gukurikira umunyapolitiki uzanye igitekerezo wese kuko barambiwe kubaho nta
leader ugaragara bafite. Twagiramungu rero asaruye ibyo abandi bakoze,
sinamurenganya. Niyo Politiki.
Umuntu
arava i Kigali yarakwiciye So na Nyoko, n' abavandimwe bawe, ati nje kubakiza
Kagame, abantu bagahurura, bakava mu mashyaka barimo bati tubonye uzadukiza
Kagame. Bigahinda, bamara iminsi bagasanga baribeshye, ariko bakabura uko
babigenza. Bamwe bagaceceka ntibazongere gukorera rya shyaka ririmo wa mwicanyi.
Ariko ntibashobore no gusubira aho bahoze.
Kuri Rukokoma-Faustin Twagiramungu:
Icyo
mwemerera ni uko atava ku izima. Ni uko adacika intege kandi akaba agira
umurava. Navuga kandi ko atagira n' ubwoba bwa politiki. Kuri we inzira zose
zimugeza aho ashaka kugeza zirakoreshwa. Nemera kandi ko ari umunyapolitiki wo
mu rwego rwo hejuru. N’ubwo numva ku giti cyanjye generation ye nanjye
twagombye kureka ibitekerezo bishya by' abakiri bato bikaba aribyo bigaragara.
Simvuga ariko ko byamubuza gukomeza gutanga umuganda. Ariko ibyo kuzayobora
abanyarwanda muri revolution iri hafi gutangira, sinzi ko azabishobora.
Ku mateka
yaranze Igihugu cyacu:
Bibaye
ko mbwira abanyumva gusubira inyuma bakareba amateka y' u Rwanda atari kure,
bakabonamo isomo rikomeye.
1-
Revolution ya 1959 yayobowe n' abantu bake baturutse mu turere twinshi. Iyo
revolution yaratangiye, abaturage bari bababaye, ntibareba ubwinshi n'
ubukomere bw'abayiyoboye, bareba gusa ubwitange bwabo. Mbonyumutwa (Imana
imukomeze, arebe aho tugeze) amaze gucika abicanyi, kuko yari yareretse
abaturage ubwitange, revolution yaratangiye. Nta Platform politiki y'amashyaka
yabikoze.
2-
Guhindura ubutegetsi bubi ntibigomba gushyira hamwe bw'amashaka yose. Jye nanavuga
ko kizira ko abanzi b'umuntu umwe banyura mu nzira imwe. Bapfa kuba bazi icyo
bahuriyeho.
Mbonyumutwa
na bagenzi be ntibagombye guhuza na Gitera ngo bakore ishyirahamwe. Buri wese
aho yari ari yakoranye n' abarwanashaka be, kubera ko Rubanda bari barambiwe
ubuhake n'ubwicanyi, barabayoboka.
3-
Abarundi barwanije ingoma ikomeye yari yarabamaze batagombye gufatira intwaro
hamwe no gukorera hamwe kuko bangaga ko "amagi yabo ashirwa mugatebo
kamwe."
4-
Urebye no muri za revolutions n' intambara zo kubona ubwigenge, mu bihugu
byinshi, amashyaka menshi n'abafite intwaro bagiye bakora bagamije umugambi
umwe ariko batagombye gukora ikintu kimeze nka Muvoma.
Dore uko mbyumva:
1-
Amashyaka agomba kumva ko nta association y' amashyaka ishobora kugira
efficacite kuruta amashyaka ubwayo. Amashyaka ni akore, akomere. Tugomba
kwitondera kwibwira ko abayoboke b'amashyaka bazahuriza hamwe ibitekerezo byabo
bw'uko ibintu byakorwa. Icyo bahuriyeho ni uko bose bazi akarengane k'
abanyarwanda.
Urugero:
Ufashe
Padiri na Pasteur, ngo bose bashyire abayoboke hamwe bigishe ibya YESU/YEZU,
ntibakwemerera. Kuko Pasteur na Padiri batigisha amahame amwe, kandi bose
intego ari imwe. Muzi neza ko bose bagera kuri iyo ntego batagombye gushyira
abayoboke hamwe.
Abakuru
b'amashyaka bashobora guhura, bakumvikana muri rusange icyo bagamije, ariko
kirazira ko ufata abayoboke badahuje ibitekerezo, ngo ubazane imbere y'
abategetsi batemera babakoreshe inama.
Ingero
ni nyinshi:
Umwana
wavukiye/ wakuriye mu ishyamba rya Sudan, Angola, Congo, Ibirunga n' ahandi,
ntazemera ibitekerezo bya Faustin Twagiramungu wari Ministre w' Intebe wa RPF.
Umwana wabonye Nyamwasa ahamba benewabo ari bazima mu misarani yo mu Ruhengeri,
akanabona abe bahambwa ari bazima mu buvumo bwo mu Ruhengeri na Gisenyi, naba
ari mu ishyaka, ukamusaba kujya kumva aho Nyamwasa avuga, ntazabyemera.
Binabaye ngombwa iryo shyaka azarivamo kandi yari afite akamaro. Umunyiginya cg
Umwega wabonye aho Interahamwe zica benewabo ngo ni ibyitso, ntazigera
yishimira ko ishyaka arimo rifatanya n' abamwiciye. Umwana wavutse i Gitarama,
akabona ishyaka ririmo abantu bazwi ko bamwiciye Se muri Prison zo mu
Ruhengeri, ntazigera yemera ko umujyana gufatanya nabo.
Umwanzuro:
Mu
Rwanda hakenewe revolution y'abaturage, ifashijwe na politiki y' amashyaka.
Abazayobora iriya revolution ntitwabatorera muri za platforms za politiki.
Bazigaragaza vuba aha igihe kigeze.
Numva
rero twareka ziriya ngirwa plateforms za politiki, abantu bagakomeza gukora mu
mashyaka yabo. Bakirinda gusebanya no gutukana. Byaba ngombwa abo hejuru
bakareka gusinya amasezerano atuma abayoboke babo bacikamo bice. Bitabujije ko
abategetsi bajya bahura bakaganira ibya politiki. Tukirinda gushira hamwe
abayoboke b' amashyaka atandukanye ngo bakorere hamwe amanama atuma
batisanzura. Igihe nikigera, amashyaka amwe azabura abayoboke, asenyuke. Amashyaka
afite aba leaders bakomeye kandi bemewe na Rubanda, azagenda yunguka abayoboke
bavuye mu yandi mashyaka. Kirazira ko uwo urwanya yumva ko afoye umwambi umwe,
mwese mwashirira aho mwirunze, akaba arabatsinze. Ubwo abanya politiki
nibagera mu mishikirano yo kugabana ubutegetsi, nibwo bashobora gushiraho
platforms bazakoreraho. Mureke rero abantu bakomere mu mashyaka barimo,
mureke kubavangira mubazana mo ibitekerezo bitatangiranye n' ishyaka. Niba
utowe kuyobora ishyaka, reka kurigira iryawe ngo ufate icyemezo cyo gufatanya
n'andi mashyaka, bitanyuze muri Congres yarishizeho.
Ibi
nibyo bitekerezo mfite ku mashyaka n'ubufatanye bwayo. Ariko ndumva
nakwishimira kumva icyo abandi babitekerezaho.
Imana
y'abakurambere ibarinde.
Indi Nkuru Bijyanye:
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home