Friday, February 7, 2014

Rwanda: Jean-Baptiste Mberabahizi akomeje kujijisha rubanda

Inkuru ya Nzitunga Ninkurankora
Tariki ya 4 Gashyantare 2014

Nzinduwe no gukosora inkuru ya Jean-Baptiste Mberabahizi yatangajwe bwa mbere ku rubuga DHR ikanatangazwa ku rubuga Verits Info kubera ko nyirukuyandika yayifitse nkana agamije kujijisha rubanda.

Jean-Baptiste Mberabahizi yagize ati:

"[Hari] urubuga rwa internet rw'umwimerere rwashyizweho muri 2007 http://www.fdu-rwanda.org/ n'urundi rubuga rwashinzwe n'abasigaye bakorera mu nzego bashyizeho bo nyuma y'aho Présidente agiriye mu Rwanda, arirwo http://www.fdu-rwanda.com/ rwashinzwe muri 2011".

Nk'umuntu rugikubita wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi akaba n'Umuvugizi wayo kandi akaba agikomeje kubyiyitirira n'ubwo zahinduye imirishyo, Jean-Baptiste Mberabahizi yagombye kuba azi neza ko urubuga rwa internet rw'umwimerere rwa FDU-Inkingi rwari  www.fdu-udf.org  nk'uko bigararara muri iri tangazo ryo kuwa 23 Kamena 2010 mbere y'amakimbirane yatangiye kuwa 25 Mutarama 2011, ubwo FDU-Inkingi n’Ihuriro-RNC byasinyaga amasezerano y’ubufatanye, I Montreux mu Busuwisi:

Nta kandida wigenga uzava muri FDU-Inkingi
http://www.victoire2010.com/uploads/media/UMUKANDIDA_WA__FDU_01.pdf

Kuba kandi ruriya rubuga rundi rwaragiyeho nyuma byo nta muntu utabizi utabizi kandi byari ngombwa kugira ishyaka rikumire abaritobera bose.


Iri cabiranya rya Mberabahizi ryonyine ubwaryo ndahamya ko riratuma iyi nyandiko ye yose iteshwa agaciro n'uyisoma wese.

Jean-Baptiste Mberabahizi yarongeye ati:
"Hon. PM F. Twagiramungu yatumiye FDU-Inkingi koko. Yatumiye FDU-Inkingi yose. Yaherereje ubutumwa bwa FDU-Inkingi Visi Prezida wa Mbere, Eugene Ndahayo, na Nkiko Nsengimana, wahoze ari Visi Prezida wa Kabiri".

Ibi nabyo ni ibinyoma.

Bwana Faustin Twagiramungu (FT) yohereje ubutumire bwe kuwa 14 Mutarama 2014. Icyo gihe ishyaka FDU-Inkingi ntiryari mu mashyaka yatumiye kuberako FT yari akiri muri mu biganiro n'abahagarariye ishyaka mu Rwanda.
Kuwa 20 Mutarama 2014, FT yandikiye Ndahayo Eugene na Nkiko Nsengima iriya barwa wavuze.


FT yagize ati: "ndabasaba kuzaza mu nama y’impuzamashyaka yatumiwe, ku matariki ya 1 n’iya 2 Mutarama 2014, mumaze kumvikana ku bibazo mutumvikanyeho".
Ishyaka FDU-Inkingi ryasanze iyi mpanuro ya FT idahwitse kubera ko na we ubwe abanyamashyaka banyuranye bashoboraga kumusaba kubanza kwiyunga na ba Evode Uwizeyimana na Patrick Ndengera mbere yo gutumiza iriya nama mpuzamashyaka.

Kuwa 23 Mutarama 2014 FT yohereje Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo wa FDU-Inkingi, ubutumire mu nama mpuzamashyaka, anamwihohoraho kuberako ubwo ubutumire bwoherejwe hasigaye igihe gito ngo inama ibe, anamusaba kumuha amazina y'abantu babiri baba mu Burayi bazahagararira FDU-Inkingi muri iriya nama.


Kuwa 30 Mutarama 2014 inzego z'ubuyobozi za FDU-Inkingi arizo Komite Mpuzabikorwa (CC) na Komite Nshingwabikorwa (CC) zakoze inama zemeza ko ishyaka FDU-Inkingi rizohereza intumwa mu nama (kandi niko byagenze), icyemezo gishyikirizwa Faustin Twagiramungu.

Ngibyo nguko.


Iyo nyandiko ya Mberabahizi mushobora kuyisanga muri iyi nkuru:

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home