Thursday, February 6, 2014

Rwanda: Umwanya w'Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi niwo wonyine utarigeze uhagarikwa mu myanya yari igize Biro Nyobozi


Inkuru ya Nzitunga Ninkurankora
Tariki ya 6 Gashyantare 2014

Mbere y’uko Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi,  ajya mu Rwanda muri Mutarama 2010, imyanya yose yari igize Biro Nyobozi (Bureau Executif) ya FDU-Inkingi yarahagaritswe hasigara gusa umwanya w’Umuyobozi Mukuru (Presidente) hanashyirwaho umwanya mushya w’Umuhuzabikorwa (Coordinateur) ushinzwe gukusanya ibikorwa by’abarwanashyaka bakiri hanze akabihuza n’iby’abarwanashyaka bari mu gihugu kugeza igihe ishyaka ryandikiwe mu Rwanda.

Muri iyi minsi, ku rubuga rwa internet DHR, Bwana Jean-Baptiste Mberabahizi wahoze ari Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi, ubwo yasubizaga Bwana Eric Bahembera, Uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi mu Budage, yagize ati:

"Ubwo urumva ko “twakuyeho” iyo myanya maze dusiga umwanya umwe gusa, umwanya wa “president”? Urumva ibyo uvuga bifite ireme? N’uwaba atariga amategeko we, ntiyakoresha ubwenge bwe gusa? Ubwo se twavanyeho imyanya y'ubuyobozi yose (Bureau Exécutif), maze turekeraho "Présidence" gusa? Urumva bishoboka? Hagati y'igihe Présidente yagereye mu Rwanda, n'igihe hashyiriweho icyo bamwe bise Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) hariho “Présidence" gusa?”

Dore uko nasubije Mberabahizi:

Bwana Mberabahizi, ndabona ubaza ibyo uzi nka mwarimu.

Ziriya nzego z'ubuyobozi wowe na Ndahayo Eugene na bagenzi banyu mwisubije kuva muri Mutarama 2011 zahagaritswe mbere y'uko Mme Ingabire ataha mu Rwanda kubera ko Mme Ingabire atari gusaba ko ishyaka FDU-Inkingi ryandikwa mu Rwanda kandi rigifite inzego z’ubuyobozi hanze.

Mu nama ya Biro Politiki yahagaritse ziriya nzego, hemejwe ko ibikorwa by'ishyaka mu mahanga bizajya bikusanywa na Komite Mpuzabikorwa (Comite de Coordination) yashinzwe Bwana Nkiko Nsengimana iyi komite igahuza ibyo bikorwa n'iby'abarwanashyaka bari mu gihugu kugeza igihe ishyaka rwandikiwe mu Rwanda. Wibuke kandi ko Bwana Ndahayo Eugene iyo aza guhabwa impapuro z’inzira (passeport) yari gutahana na Mme Ingabire, akaba ndetse yari kuyobora gahunda yo kwiyamamaza kwa Mme Ingabire (Directeur de Campagne) mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2010 iyo ibintu bigenda uko byari byateganijwe. Wibuke kandi ko nawe ubwawe, Bwana Mberabahizi, muri iyo nama wemeye ko wari kubasangayo bidatinze. Ibi bikavuga ko yaba wowe Mberabahizi, yaba na Ndahayo ntimwari gushingwa kuyobora iriya Komite Mpuzabikorwa kubera ko byari biteganijwe ko mu minsi mike mwari kujya gukorera ishyaka mu Rwanda.

Gihamya ko inzego z'ishyaka zahagaritswe mbere y'uko Mme Ingabire ataha ni uko itangazo ryawe rya nyuma nk’Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ryatangajwe tariki ya 15 Mutarama 2010, Umunsi Mme Ingabire yasubiye mu Rwanda (Reba iryo tangazo hano hasi).

Kuva  Mme Ingabire yagera mu Rwanda tariki ya 16 Mutarama 2010  kugeza tariki ya 25 Mutarama 2011 (amakimbirane muri FDU-Inkingi atangira) nta tangazo wowe Mberabahizi wigeze usinya nk’Umunyamabanga Mukuru cyangwa nk’ Umuvugizi wa FDU-Inkingi nk’uko usigaye ubikora muri iyi minsi.

Nyamara Mme Ingabire yakomeje gusinya amatangazo ye nk’Umuyobozi Mukuru (Presidente) wa FDU-Inkingi kugeza ubwo atawe muri yombi agafungwa, tariki ya 14 Ukwakira 2010.

Ikindi nakwibutsa ni uko Mme Ingabire akigera mu Rwanda, Bwana Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi nawe yasinye amatangazo menshi nk’Umuhuzabikorwa wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi. Ingero ni nyinshi: itangazo ryo kuwa 10 Gashyantare 2010, kuwa 15 Gashyantare 2010, kuwa 22 Gashyantare 2010, n'andi menshi (Reba amwe muri ayo matangazo hano hasi).

Uretse Mme Ingabire na Bwana Nkiko Nsengimana basinyaga amatangazo ya FDU-Inkingi muri icyo gihe ( hagati ya Mutarama 2010 na Mata 2010) hari amatangazo make (abiri cg atatu) yasinywe na Bwana Joseph Ntawangundi. Andi matangazo yose y’ishyaka yasinywaga hatagaragajwe uwasinye uwo ariwe (anonymat) bakavuga ko bitangajwe n' Ibiro by'Umuyobozi Mukuru, Office of the Chairperson cg Bureau de la Presidente.

Kuva Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) yashyirwaho tariki ya 12 Werurwe 2010 ni Bwana Sylvain Sibomana (atarafungwa) wasinyaga nk’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi (Reba  hano hasi rimwe mu matangazo ye rivuga ku ishingwa ry'iyo Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo muri Werurwe 2010). Wibuke kandi ko iyo Komite Nshingwabikorwa y'agateganyo yaba wowe cg bagenzi bawe nta muntu wigeze uyamagana mbere y'uko amakimbirane avuka muri FDU-Inkingi (Reba hano hasi uko Bwana Ndahayo yashimagizaga iyo Komite mu itangozo rye ryo kuwa 30 Nzeri 2010). 

Kuwa 3 Mata 2010 hashyizweho Komite Nshigikirabikorwa (Comite de Soutien) bya FDU-Inkingi iyoborwa na Ndahayo Eugene kugeza kuwa 25 Mutarama 2011 (ubwo uyu Ndahayo na bagenzi be -nawe urimo- bavuze ko bahisemo kwisubiza imyanya bahoranye mbere y’uko Mme Ingabire ajya mu Rwanda).  Iyo Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-Inkingi yacyuye igihe ubwo Kongere y’ishyaka FDU-Inkingi yabereye i Bururuseli mu Bubirigi kuwa 27 Gashyantare 2011 yagaragazaga ko kuva wowe Mberabahizi Jean-Baptiste ufatanije na bagenzi bawe aribo Ndahayo Eugene, Ndagijimana Benoit na Tulikumana Jean de Dieu mwataye imyanya mwari mushinzwe muri iyo Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-Inkingi, kandi ko iyi mikorere yanyu idahwitse (desertion) yakomye ihanga bikomeye (paralyser) urwo rwego rw’ubuyozi bw’ishyaka FDU-Inkingi. Bityo, byahise biba ngombwa ko iyi Komite Nshingwabikorwa iseswa hakabungabungwa Komite Mpuzabikorwa yari yarapfukiranywe kuva tariki ya 3 Mata 2010 (umunsi Komite Nshyigikirabikorwa yashyizweho) himirijwe imbere kugushakira wowe na bagenzi bawe imyanya mu buyobozi bw’ishyaka kubera ko mwari mutagitashye, hakimirizwa imbere kandi no gutera ingabo mu bitugu Komite Nshigwabikorwa y’agateganyo yari imaze gushyirwaho, muri gahunda ndende yo kwandikisha ishyaka mu Rwanda no kurifasha gushinga imizi mu Rwanda hose.

Umwanzuro:

Mme Victoire Ingabire Umuhoza ntiyagiye mu Rwanda agiye muri "misiyo y'ibyumweru bibiri" nk'uko wowe Mberabahizi na bagenzi bawe mukomeje kwubyasasa, muyobya rubanda (Reba hano hasi uko Mme Ingabire abyivugira, ubwo yasubizaga ibibazo by'abanyamakuru ba BBC-Gahuzamiryango, mbere yo gufata indege yerekeza i Kanombe).

Nk’uko ubibona rero Bwana Mberabahizi, kiriya gisubizo wahaye Bwana Eric Bahembera ntigihwitse kandi ndabona kigamije gucabiranya no kuyobya rubanda muri rusange, ariko cyane cyane, kuyobya no guca integer abarwanashyaka n'inshuti za FDU-Inkingi.
 
Urabona neza ko kuva Mme Ingabire yasubira mu Rwanda tariki ya 16 Mutarama 2010 kugeza ubu, Umwanya we nk’Umuyobozi Mukuru (Presidente ) wa FDU-Inkingi utigeze uhungabana na rimwe mu gihe imyanya yindi yose yari muri Biro Nyobozi (Bureau Executif) ya FDU-Inkingi, harimo n’imyanya wowe Mberabahizi na bagenzi bawe, Ndahayo Eugene, Ndagijimana Benoit ndetse na Tulikumana Jean de Dieu (n'ubwoTulikumana we mu nyandiko ze muri ka kanyamakuru kanyu mbona agira isoni -kandi ni mugihe- zo kwibutsa ko yahoze ari/akiri umubitsi wa FDU-Inkingi) musigaye mwayiyitirira, yose yahagaritswe mbere y’uko Mme Ingabire asubira mu Rwanda.
 
Amatangazo ajyanye n'iki gisubizo:

1-Umukandida wa FDU-Inkingi mu matora ya Perezida wa Repubulika yerekeje mu Rwanda (15.01.10)

 
Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatanu  tariki ya 15 Mutarama 2010, Victoire INGABIRE UMUHOZA, Umuyobozi Mukuru wa FDU-INKINGI, aherekejwe n’ abarwanashyaka batatu, bahagurukiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya  Amsterdam-Schiphol saa 10: 20 berekeza mu Rwanda aho bategerejwe kugera kuri uyu wa gatandatu saa 14: 55, ni ukuvuga saa 13: 55 z’ino.
Urwo rugendo rukaba rukubiye muri gahunda, ishyaka FDU- INKINGI ryafashe tariki ya 28 Nzeri 2008 yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka  tariki ya 9 Kanama 2010. Victoire INGABIRE UMUHOZA akaba ariwe Inteko Nkuru y’ ishyaka FDU-INKINGI yashyize imbere ngo aziyamamarize uwo mwanya.
Uwo muhango wo guherekeza abo barwanashyaka bayobowe na Victoire INGABIRE witabiriwe n’abantu bari hagati ya mirongo inani (80) n’ijana (100), biganjemo urubyiruko n’abategarugori bazindutse kare  kugirango baze gushyigikira icyo gikorwa. 
Mu izina rya FDU-Inkingi, umukandida wayo Victoire INGABIRE, washimishijwe cyane n’ iyo nkunga, kimwe n’abarwanashyaka bose ba FDU-INKINGI, tukaba tubashimiye byimazeyo.
Bikorewe  i Buruseli, tariki ya  15 Mutarama 2010
Dr Yohani-Batisita Mberabahizi
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi
 



 




2-Le pouvoir rwandais se préparerait à emprisonner une opposante politique (10.02.10)

 

La direction nationale de la police criminelle de Kacyiru - Kigali a convoqué aujourd’hui Madame Victoire Ingabire Umuhoza sans en préciser les raisons. Il est clair que cet organe de l’exécutif est en train d’exécuter l’injonction du Président de République d’avant-hier le 8 février 2010 de soumettre l’opposante à la « forteresse des lois » tissées par le régime pour se maintenir au pouvoir.

 

La fin de la semaine derrière, après avoir exercé sur Madame Victoire Ingabire des agressions verbales, suivies d’intimidations et de violences physiques dans les bureaux de l’Administration publique, la police, selon des sources concordantes,  aurait reçu l’ordre de passer à la vitesse supérieure, à savoir lui infliger une sanction pénale préventive, qui pourrait aller jusqu’à la privation de la liberté, à savoir l’emprisonnement.

 

La décision d’arrêter une opposante politique, Madame Victoire Ingabire, présidente des Forces démocratiques unifiées FDU-Inkingi, après l’emprisonnement le week-end dernier de son assistant politique, Monsieur Joseph Ntawangundi, serait, si elle était appliquée, d’une très haute portée politique. Elle signifierait en effet, la liquidation totale, par le pouvoir en place, du processus politique pacifique dans lequel les Forces démocratiques unifiées FDU-Inkingi, se sont engagées afin de mettre fin à la grave crise humanitaire et politique qui secoue le pays depuis 21 ans. Et c’est après avoir longuement mesuré combien l’alternative, à savoir l’usage de la force, serait catastrophique en termes de perte de vies humaines et de destruction du tissus social et économique, que les FDU-Inkingi se sont résolument engagées dans la voie du changement politique par l’action non-violente.
 
Les FDU-Inkingi prennent à témoin le peuple rwandais et la Communauté Internationale de la responsabilité du pouvoir rwandais dans la détérioration du climat politique. Elles demandent au Gouvernement rwandais de donner des gages vérifiables de sa volonté réelle d’accepter le débat politique contradictoire en renonçant au musellement et à la terreur politiques et de laisser les partis politiques exercer pleinement leurs droits politiques.
 
Fait à Bruxelles, le 10 février 2010
 
Pour le Comité  de Coordination des FDU-Inkingi
Nkiko Nsengimana




3-La police rwandaise reconvoque à nouveau Mme Victoire Ingabire Umuhoza (15.02.10)

Communiqué de presse
 
La police rwandaise reconvoque Mme Victoire Ingabire Umuhoza
 
Nous venons d’apprendre  que la police rwandaise vient de convoquer pour la deuxième fois dans moins d’une semaine la Présidente des FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza dans ces locaux de Kacyiru. Comme la fois passée, le motif de cette convocation n’ayant pas été précisé.  Elle doit se présenter demain à 14:00.
 
Les FDU-Inkingi s’inquiètent de ces convocations à  répétition qui semblent préparer l’opinion à  une arrestation politique. Maintenir Mme Ingabire Victoire Umuhoza dans un état de semi-liberté est aussi une stratégie de freiner l’enregistrement administratif de son parti politique, FDU INKINGI, pour afin l’empêcher de se présenter aux élections présidentielles d’août 2010. Il est clair que cette instruction n’a rien de pénal et qu’elle est le prolongement d’un procès  politique initié par le Président de la République lors qu’il a, dans sa dernière conférence de presse, ordonné des poursuites.
 
Ces persécutions incessantes doublées de menaces d’arrestations arbitraires découragent beaucoup de rwandais qui voudraient rentrer d’exil pour contribuer à la construction de leur pays. Les FDU-Inkingi demandent enfin au gouvernement rwandais de s’abstenir de toutes ces actions visant à harceler la présidente des FDU-Inkingi ou à annihiler toute chance d’un processus politique pacifique.
 
Fait à Bruxelles le 15 février 2010

Pour la coordination,
Nkiko Nsengimana



4-Ms. Victoire Ingabire requested political protection and temporary refuge in the United Kingdom Embassy in Kigali (22.02.10)
 
22 February 2010
 
Ms. Victoire Ingabire requested political protection and temporary refuge in the United Kingdom Embassy in Kigali.
 
Following confirmed information of an imminent arrest, detention in a solitary confinement, physical and mental harassment and psychological torture, Ms. Victoire Ingabire, the Chair of UDF INKINGI, managed to reach the British High Commission in Kigali for a temporary refuge. 
 
Under the orders of President Paul Kagame, Ms. Ingabire was today summoned by the Criminal Investigation Department for the third time in less than two weeks. The harassment of opposition parties is taking the shrinking of the political space to new heights ahead the upcoming 2010 presidential elections. 
 
We call upon Rwandans to remain calm and to remember that peace and non-violence are the motto of Victoire Ingabire’s action. The wind of change is there and nobody will stop it. It’s time for President Kagame, his ruling party and hardliners fanatics to choose a peaceful future for their children, our children, our country. The time for the right choice is now.
 
We call upon President Paul Kagame and his entourage to give a chance to peace: you have done the war for many years, and this is a critical time. The history of our people will remember the choice you are going to make now. 
 
To the international community, it’s time to play a leading role in the processes of democratisation of Rwanda. 
 
FDU-UDF INKINGI.


Nkiko Nsengimana
Coordination Committee.




Fichiers relatifs:
VictoireTemporaryRefugeInUKEmbassy.pdf



5-INAMA YA MBERE Y’ABAGIZE KOMITE NKURU Y’AGATEGANYO (21.03.10)
 

 
6-LE COMITÉ DE SOUTIEN APPELLE SES STRUCTURES À RESTER MOBILISÉES ET À REDOUBLER D’ÉNERGIE (28.09.10)
 
Les 25 et 26 septembre 2010 s’est tenue à Bruxelles une réunion de l’équipe de coordination du Comité de Soutien aux FDU-INKINGI pour évaluer son action depuis sa création le 03 avril 2010 et pour redéfinir le cap de son appui aux FDU-INKINGI à l’issue de la phase des présidentielles qui ont eu lieu le 09 août dernier.
 
1- Le Comité de Soutien se félicite des résultats engrangés par ses actions de mobilisation au sein de la diaspora rwandaise et par sa contribution pour contrer la propagande mensongère du régime au sein de l’opinion internationale et faire connaître la vérité sur le drame rwandais et sur la situation socio-politique du pays.
 
2- Le Comité de Soutien appelle ses structures organiques et fonctionnelles à rester mobilisées et à redoubler d’énergie pour déjouer les projets funestes du régime contre les combattants de la démocratie aussi bien à l’intérieur qu’à l’extérieur du pays. 
 
3-. La présence des FDU-INKINGI au Rwanda a incontestablement ouvert un nouveau chapitre dans l’histoire politique de notre pays et les FDU-INKINGI figurent parmi les principaux artisans et les principaux auteurs du changement politique au Rwanda.
 
Le Comité de Soutien salue les réalisations accomplies par le Comité Exécutif Provisoire en 9 mois seulement de présence effective des FDU-INKINGI au Rwanda :
- Par cet acte de courage de leur Présidente, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, d’aller défier le dictateur sur son terrain et selon les règles établies par lui-même, les FDU-INKINGI ont brisé les chaînes de la peur et redonné espoir au peuple rwandais.
 
- Le refus d’enregistrer les FDU- INKINGI comme parti politique légal, les incessants harcèlements et intimidations, l’emprisonnement des responsables et des membres des FDU-INKINGI et des autres partis de l’opposition, la mise en examen de la présidente du parti dans le but de l’empêcher de présenter sa candidature aux élections présidentielles du 9 août dernier, les tentatives de museler la presse indépendante du régime, le refus d’ouverture de l’espace politique, les assassinats d’opposants politiques et de journalistes critiques ont mis à nu le régime de Kagame. Aujourd’hui le monde entier connaît et reconnaît le caractère antidémocratique et la nature criminelle et totalitaire du régime de Kigali. 
 
- Pour la première fois depuis 16 ans, un mouvement national de résistance est en train de naître, refusant toute discrimination, tordant ainsi le coup aux vieux clichés ethniques et au mythe du paradis sur terre que serait devenu le Rwanda sous la houlette de Kagame. Face à cette résistance et fort opportunément, le FPR et son armée sont en train d’imploser, contredisant ainsi de la plus belle manière les constructions de l’esprit chez les soutiens du régime, pour des intérêts divers et variés, qui avaient réduit le problème du Rwanda à celui des méchants hutu contre les bons tutsi. Le malheur du Rwanda et des Rwandais a été jusqu’alors de ne pas avoir été soutenus suffisamment par la communauté internationale pour asseoir des institutions démocratiques, préférant laisser le destin de l’ensemble de la Nation à deux extrémismes hutu et tutsi, tout aussi voraces et co-responsables du génocide et des crimes contre l’humanité. Aujourd’hui, le monde sait enfin qu’il existe des criminels contre l’humanité hutu et d’innocentes victimes tutsi, il sait aussi qu’il existe des criminels contre l’humanité tutsi et d’innocentes victimes hutu. 
 
4- Le Comité de Soutien aux FDU-INKINGI exhorte le Comité Exécutif Provisoire des FDU-INKINGI à ne pas céder aux intimidations et à poursuivre les démarches d’enregistrement du parti, à se préparer pour les échéances électorales à venir, notamment les élections aux échelons de base et les sénatoriales prévues en 2011. 
 
5- La réunion s’est en outre réjouie du pré-rapport du Haut Commissariat des Nations Unies pour les Droits de l’Homme sur les crimes très graves, crimes de guerre, crimes contre l’humanité et crimes de génocide, commis par l’Armée Patriotique Rwandaise en République Démocratique du Congo. 
 
Le Comité de Soutien réitère sa position telle que formulée dans sa lettre adressée au Secrétaire général de l’ONU en date du 30 août 2010 et appelle la communauté internationale à ne pas céder au chantage et à ne pas se dérober à ses obligations internationales de répression du génocide et des crimes contre l’humanité et à mettre en place, pour ce faire, un tribunal international pour la République Démocratique du Congo. Il déplore les manœuvres entreprises par les soutiens du régime pour édulcorer la version originale en vue de protéger Kagame et son régime pour des raisons inavouables. Le génocide, les crimes contre l’humanité ainsi que les victimes ne se marchandent pas. Kagame et sa clique doivent répondre de leurs crimes absolus devant la Justice.
 
6- Le Comité de Soutien appelle le peuple rwandais à se lever et à conjuguer ses efforts pour soustraire le pays des griffes des génocidaires et pour demander que justice soit faite pour les leurs, quelle que soit leur appartenance.
 
Fait à Bruxelles, le 28 septembre 2010
 
Pour le Comité de Soutien aux FDU-INKINGI
 
Eugène NDAHAYO
Président


0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home