Rwanda: Ishyaka CNR‐Intwari rimaranye igihe kirekire igitekerezo cyo gushyiraho umutwe w'ingabo
Inkuru ya Theobald
Rwaka
Umuvugizi wa
CNR-Intwari
Kuwa 4 Gashyantare 2014
Gushyiraho umutwe w'ingabo zo gutabara abaturage
ni igitekerezo CNR‐Intwari imaranye
igihe kirekire kandi isangiye n'abandi banyarwanda.
Ntabwo rero bibangamiye na busa andi mashyirahamwe ayo ariyo yose yaba afite icyo gitekerezo nk’uko benshi bakomeje
kubikwirakwiza.
ITANGAZO RIGENEWE
ABANYARWANDA N'ABANYAMAKURU
CNR-Intwari yishimiye kugeza ku Banyarwanda n’Abanyamakuru Imyanzuro
y’inama isanzwe y’igihembwe cya mbere ya Biro Politiki yayo yatereraniye i Buruseri ku
itariki ya mbere Werurwe umwaka
w’i 2013.
Iyobowe
na Prezida wayo, Général Habyarimana Emmanuel,
Inteko y’Igihugu iharanira
Repubulika yatangiye inama ya
Biro Politiki yayo isuzuma
amaraporo atandukanye y’abayobozi b’amakomisiyo yose, n’abahagarariye
CNR‐ Intwari
mu ma fasi yose y’imbere n’ayo hanze y’igihugu.
Inama
ya Biro Politiki yasuzumanye kandi ubwitonzi n’ubushishozi inyandiko zitandukanye yagiye igezwaho n’abayoboke ba CNR-Intwari b’imihanda yose y’isi. Imaze kwumva
no gusuzuma
ayo maraporo yose, Biro Politiki yasanze Igihugu
cyacu kigeze ku manga
nyuma y'umuteremuko utagira
rutangira cyashyizweho n'ubutegetsi
gito buri kuyogoza igihugu
n’akarere k’ibiyaga bigari.
Yasanze
imiyoboro yose iranga ubuzima bw'igihugu yarashyizwemo ibihato k'uburyo
igihugu kimaze kuba igihuru. Inzego zose z'ubutegetsi bugendera ku mahame ya
demokrasi zambuwe abaturage
zibumbira mu maboko y'agatsiko k'abantu
bake bigize nk'Imana mu bantu.
Abaturage
bambuwe uburenganzira ntavogerwa ku mutungo wabo bwite, birukanwa mu
byabo nta ngurane bahawe, bamburwa
amasambu yabo, bategekwa kwisenyera ku
ngufu, bicishwa inzara, bakoreshwa uburetwa none bageze
n’aho basabwa gusorera umutekano
wabo, bikagaragaza rero ko leta
iriho itagishoboye na busa kurangiza inshingano yayo nyamukuru yo kurinda
umutekano w'abaturage.
Biro Politiki yasanze ko kuba umuntu
ubwabyo bihagije kugirango
uhabwe agaciro
ka muntu bityo rero nta mpamvu n’imwe
yasobanura ko umuturage agomba gusorera leta
kugirango imuhe agaciro k'ubuzima
bwe mu gihugu cye.
Kubera izi mpamvu zose
n'izindi zitarondowe, Biro Politiki
ya CNR‐Intwari yafashe ibyemezo bikurikira:
1. Kwegera abaturage, kurushaho kubatoza no
kubamara ubwoba mu rugendo
rukomeye rwo kwibohoza ingoma y'igitugu, hakoreshejwe uburyo bwose bwo kwirwanaho mu
gihe baba bahohotewe.
2. Yasabye Perezida wayo Général Habyarimana Emmanuel
kubonana vuba n'abandi bakuru
b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda kugirango ababyiyemeje bafatanye na CNR‐Intwari
urugendo rwo kwibihoza yiyemeje gutangiza vuba aha ifatanije n'abaturage
bose b'uRwanda.
3. Gukomeza gukoresha inyandiko n'imvugo gusa, n’ubwo nabyo bikenewe cyane,
ariko byonyine ntibihagije kugira ngo ubutegetsi bukoresha ubwicanyi, iterabwoba n'ikinyoma
buve ku izima.
4. Urugendo
rugiye gutangira ntawe ruheje. Abanyarwanda bose
bifuza amahoro n'amajyambere birambye mu Rwanda basabwe
kubigiramo uruhare kuko ari uburenganzira bwabo
ntavogerwa bwo gushyiraho ubutegetsi bubabereye no kubuvanaho igihe butagishoboye inshingano
zabwo.
Dufatane urunana
maze twese twivane ku ngoyi.
Bikorewe i Buruseri
ku itariki ya mbere
Werurwe umwaka w’i 2013
Théobald Rwaka, Umuvugizi wa CNR-Intwari, Contact (media):
00 41 78 65 22183
Source:
Democracy Human Rights
Izindi Nkuru Bijyanye:
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home