Wednesday, February 5, 2014

Rwanda: Ishyaka CNR‐Intwari rimaranye igihe kirekire igitekerezo cyo gushyiraho umutwe w'ingabo

Inkuru ya Theobald Rwaka
Umuvugizi wa CNR-Intwari
Kuwa 4 Gashyantare 2014

Gushyiraho umutwe w'ingabo zo gutabara abaturage ni igitekerezo CNR‐Intwari imaranye igihe kirekire kandi isangiye n'abandi banyarwanda.

Ntabwo rero bibangamiye na busa andi mashyirahamwe ayo ariyo yose yaba afite icyo gitekerezo nk’uko benshi bakomeje kubikwirakwiza.

Dore uko CNR-Intwari yabitangaje kuwa mbere Werurwe 2013.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N'ABANYAMAKURU

CNR-Intwari yishimiye kugeza ku Banyarwanda n’Abanyamakuru Imyanzuro y’inama isanzwe y’igihembwe cya mbere ya Biro Politiki yayo yatereraniye i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w’i 2013.

Iyobowe na Prezida wayo, Général Habyarimana Emmanuel, Inteko y’Igihugu iharanira Repubulika yatangiye inama ya Biro Politiki yayo isuzuma amaraporo atandukanye y’abayobozi b’amakomisiyo yose, n’abahagarariye CNR Intwari mu ma fasi yose y’imbere n’ayo hanze y’igihugu.

Inama ya Biro Politiki yasuzumanye kandi ubwitonzi n’ubushishozi inyandiko zitandukanye yagiye igezwaho n’abayoboke ba CNR-Intwari b’imihanda yose y’isi. Imaze kwumva no gusuzuma ayo maraporo yose, Biro Politiki yasanze Igihugu cyacu kigeze ku manga nyuma y'umuteremuko utagira rutangira cyashyizweho n'ubutegetsi gito buri kuyogoza igihugu n’akarere k’ibiyaga bigari.

Yasanze imiyoboro yose iranga ubuzima bw'igihugu yarashyizwemo ibihato k'uburyo igihugu kimaze kuba igihuru. Inzego zose z'ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokrasi zambuwe abaturage zibumbira mu maboko y'agatsiko k'abantu bake bigize nk'Imana mu bantu.

Abaturage bambuwe uburenganzira ntavogerwa ku mutungo wabo bwite, birukanwa mu byabo nta ngurane bahawe, bamburwa amasambu yabo, bategekwa kwisenyera ku ngufu, bicishwa inzara, bakoreshwa uburetwa none bageze n’aho basabwa gusorera umutekano wabo, bikagaragaza rero ko leta iriho itagishoboye na busa kurangiza inshingano yayo nyamukuru yo kurinda umutekano w'abaturage.

Biro Politiki yasanze ko kuba umuntu ubwabyo bihagije kugirango uhabwe agaciro ka muntu bityo rero nta mpamvu n’imwe yasobanura ko umuturage agomba gusorera leta kugirango imuhe agaciro k'ubuzima bwe mu gihugu cye.

Kubera izi mpamvu zose n'izindi zitarondowe, Biro Politiki ya CNRIntwari yafashe ibyemezo bikurikira:

1. Kwegera abaturage, kurushaho kubatoza no kubamara ubwoba mu rugendo rukomeye rwo kwibohoza ingoma y'igitugu, hakoreshejwe uburyo bwose bwo kwirwanaho mu gihe baba bahohotewe.

2. Yasabye Perezida wayo Général Habyarimana Emmanuel kubonana vuba n'abandi bakuru b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda kugirango ababyiyemeje bafatanye na CNRIntwari urugendo rwo kwibihoza yiyemeje gutangiza vuba aha ifatanije n'abaturage bose b'uRwanda.

3. Gukomeza gukoresha inyandiko n'imvugo gusa, n’ubwo nabyo bikenewe cyane, ariko byonyine ntibihagije kugira ngo ubutegetsi bukoresha ubwicanyi, iterabwoba n'ikinyoma buve ku izima.

4. Urugendo rugiye gutangira ntawe ruheje. Abanyarwanda bose bifuza amahoro n'amajyambere birambye mu Rwanda basabwe kubigiramo uruhare kuko ari uburenganzira bwabo ntavogerwa bwo gushyiraho ubutegetsi bubabereye no kubuvanaho igihe butagishoboye inshingano zabwo.


Dufatane urunana maze twese twivane ku ngoyi.

Bikorewe i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w’i 2013

Théobald Rwaka, Umuvugizi wa CNR-Intwari, Contact (media): 00 41 78 65 22183

Source: 
Democracy Human Rights


Izindi Nkuru Bijyanye:


0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home