Friday, February 14, 2014

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi rihagaritse imishyikirano ryatumiwemo n’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza kuwa 15 Gashyantare 2014

Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yateranye kuwa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2014 isuzuma ubutumire n’inyandiko yagejejweho na Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin. Ubwo butumire bukaba ari ubwo gusinya amasezerano yo gushinga urugaga ruhuriweho n’amashyaka ya politiki RDI-Rwanda Rwiza, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri n’umutwe wa FDLR.

Ishyaka FDU-Inkingi rimaze kubona raporo y’inama y’ayo mashyaka ryagejejweho n’intumwa yaryo yitabiriye iyo nama yateranye kuwa Gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2014, ryandikiye uwatumije inama, Bwana Twagiramungu Faustin, rimugezaho impungenge riterwa n’umuvuduko udasanzwe uranga iyo mishyikirano n’ibyifuzo bya ngombwa bigomba kwitabwaho mbere yo kurema iyo mpuzamashyaka.
Nyuma y’iyo nama, Ishyaka FDU-Inkingi ryabwiye Bwana Twagiramungu Faustin ko :
• Rishyigikiye ubufatanye n’andi mashyaka, ko ariko ubwo bufatanye bugomba kwubakwa bushingiye mu mizi ;
• Abashaka ubwo bufatanye bagomba kubanza gusuzumira hamwe imisesengurire y’ibibazo byatumye igihugu cyacu n’abanyarwanda bagwa mu mahano ;
• Bagomba kureba niba ibibatanya bishobora gukemurwa ;
• Bakwiye gusuzuma niba babona kimwe politiki yo mu karere no mu yandi mahanga,
• Bagomba kurebera hamwe niba bahuje indangagaciro n’imibonere y’ubutegetsi bunogeye abanyarwanda ;
• Bagomba kurebera hamwe niba bahuje inzira yo kugera ku mpinduramatwara bashishikariza abanyarwanda ;
• Bamaze kureba ibyo bahuriyeho n’ibibatanya ni bwo barebera hamwe inzengo z’ubufatanye bakwubakiraho.

Kubera ko izo mpamvu zose zavuzwe hejuru zititaweho:
• Ishyaka FDU-Inkingi rivuye muri iyo mishyikirano. Ntirizitabira rero inama iteganijwe kuwa 15 Gashyantare 2014 yatumijwe na Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin;
• Ishyaka FDU-Inkingi rishobora kuzasubira muri iyo mishyikirano ari uko amapfundo yose aziritse uwo mushinga apfundutse, kandi bimaze gusuzumwa no kwemezwa na Kongre y’abarwanashyaka iteganijwe mu minsi ya vuba aha.

Amakuru menshi twegeranije areba ibibundikiye iyo mishyirano tuzayagarukaho mu minsi iri imbere.
Murakarama.
Bikorewe i Lausanne, mu Busuwisi, kuwa 13 Gashyantare 2014.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi

FDU-CC-Imishyikirano na RDI-Rwanda Rwiza (RWA)

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home