Saturday, February 15, 2014

Rwanda: Gusenya Biroroha Kurusha Kwubaka


Inkuru ya Mwiseneza Emmanuel
Tariki ya 14 Gashyantare 2014

N’ubwo uwandikiwe azisubiriza, ariko nanjye nk’umurwanashyaka usanzwe, nk’umwe mu bagize Komite Mpuzabikorwa, kandi nk’umwe mu bashyikirijwe inyandiko zahise ndumva mfite uburenganzira bwo kugira icyo mbagezaho muri ibi bihe bikomereye ishyaka ryacu.

Ishyaka FDU-Inkingi ryavuye kure, ryashinzwe n’amashyaka atatu n’abantu ku giti cyabo batagira amashyaka babarizwamo. Ibyo byabaye nyuma y’igihe kinini ayo mashyaka yikorana ariko umusaruro ukaguma ari muke. Ariko kugirango ayo mashyaka abashe gushyira hamwe habaye imishyikirano irambye kandi iba mu mutuzo kuko yabaye mu ibanga. Ndetse bamwe mu bari gushaka gushinga izindi mpuzamashyaka batumiwe mu mishyikirano yo gushinga FDU-Inkingi, bamwe igitekerezo baracyanga, abandi bavuga ko bagifite utubazo two gukemura bakazaza nyuma. Twagiramungu Faustin ndetse na Paul Rusesabagina bari mu bantu bari muri ibyo biganiro, ariko ntibitabira iyo Mpuzamashyaka.

FDU-Inkingi yagiye ihura n’ibibazo byinshi, ariko byose yagiye ibisimbuka hakoreshejwe ubushishozi. FDU-Inkingi ikivuka, hari bamwe mu bari mu mashyaka yayishinze batabyishimiye bahitamo kuyivamo. Aha twavuga nka Emmanuel Nyemera wahoze muri RDR.  Hari n’abandi.

Victoire Ingabire atorerwa kuba Perezidante wa FDU-Inkingi nabwo hari abatarabyishimiye, bamwe bava mu ishyaka, abandi bajya baba nk’abasinziriye, bamwe baza kugaruka FDU-Inkingi itangiye gushinga imizi!

Dufata icyemezo cyo kujya mu Rwanda nabwo hari ababirwanije, ndetse hari n’abagerageje guhanura ngo twaraguzwe, ngo tugiye guha Kagame ingufu, etc. Ndetse hari n’abahise bava muri FDU-Inkingi.

Ishyaka rikigera mu Rwanda rigahura n’urukuta rw’amategeko ndetse Perezidante waryo akajujubywa kugera aho afungiwe, nabwo hari abacitse intege, abagize ubwoba, ababonye ko ibintu bitihuta uko babishakaga, bamwe bavamo, abandi baguma baseta ibirenge.

Ejo bundi ubwo igifungo cya Perezidante cyavanwaga ku myaka 8 kigashyirwa ku myaka 15 nabwo hari abacitse intege, ndetse hari n’abatangiye kwitana ba mwana bati ni kanaka cg kanaka utumye bacyongera kuko atashyigikiye gahunda iyi n’iyi (nk’iyo gusaba imbabazi).

Igihe FDU-Inkingi yagiranaga amasezerano y’ubufatanye na RNC  nibwo habaye crise ya mbere ikomeye, ituma bamwe mu bayobozi bayo bivumbura bafata umurongo udahuye n’uwo twari twemeranijweho tujya kujya mu Rwanda, ndetse bamwe mubayoboke bayo bacika intege cg batera icyizere ubuyobozi. Iyi crise twabashije kuyisimbuka kuko twashyize hamwe tureba inyungu z’ishyaka mbere y’izacu, kandi abenshi duhitamo ishyaka kurusha ubucuti twari dufitanye na kanaka cg kanaka ufashe indi nzira. Ibyo byahaye ingufu ishyaka ndetse bigarurira icyizere abenshi mu bayoboke bishimiye ko la diversité ibaye préservée mu basigaye.

Ntawabura kuvuga ariko na none ko kubera amateka yaranze abayobozi ba RNC, hari bamwe mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi batigeze bishimira ubwo bufatanye kandi umuntu yabumva. Gusa abashyira mu gaciro barebye ikigamijwe kandi babona ko inyungu zo gufatanya ziruta igihombo. Ariko bamwe bakomeje kudashira amakenga bakwirakwiza ibihuha ngo RNC itegeka FDU-Inkingi, ngo iyiha amabwiriza, ngo ntacyo FDU-Inkingi ikora RNC itagihaye umugisha, ndetse vuba aha numvise ko hari abavuga ngo Kayumba yemereye Nkiko kuzamugira Perezida nka Pasteur Bizimungu! Ibi byose byakomeje kutumunga bituma collaboration iguma gusa n’iseta ibirenge

Nyamara ntawabura na none kuvuga ko ubu bufatanye bwahinduye isura ya FDU-Inkingi mu myumvire y’abafite ingufu kandi tuzi ko ntacyo tuzageraho tudafite udushyigikiye ufite ingufu.

Muri iyi myaka ine ishize FDU-Inkingi yageze ku bikorwa by’ingenzi bibiri navuga ko byayihaye ingufu mu ruhando rw’amashyaka ndetse no kuri niveau international. Icya mbere ni ukujya gukorera politique mu Rwanda. Ibi byatumye ishyaka na Perezidante waryo bamenyekana batera indi ntera n’ubwo hajemo ibibazo byo gutotezwa. Ubu ku isi hose iyo bavuze opposition rwandaise ni FDU-Inkingi iza ku isonga. Ikindi gikorwa mbona gikomeye ni ubufatanye n’abantu bahoze muri FPR kandi bafitemo imyanya ikomeye. Ibi byahinduye isura twari twarambitswe mutayobewe, ndetse byuguruye imiryango imwe n’imwe.

Gusa abantu tuba dushaka ko ibintu byose byihuta nk’uko tubyifuza, bitaba ibyo tugacika intege, ndetse abafite intege nke bagatangira gushakira ahandi. RNC ikivuka hari abantu benshi bayirukiyemo barimo n’abari abarwanashyaka bacu kuko bizeraga ko urugamba rugiye guhita rwambikana ubundi bagasubira i Rwanda ! Siko byagenze bamwe bavamo, bamwe baratugarukira, abandi bajya cg bashinga andi mashyaka. Ariko twe turacyari kumwe.

Ingorane zatewe n’ugufungwa kwa Pezedidante wa FDU-Inkingi ndetse n’ubufatanye na RNC bamwe bemeye batemeye byakomeje gukurura umwuka mubi hagati y’abayobozi b’ishyaka haba muri Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) cg muri Komite Mpuzabikorwa (CC), ndetse no hagati y’izo nzego zombi. Uwo mwuka mubi waramanutse ugera no mubayobozi b’inzego z’ibanze (CPL) ndetse n’abarwanashyaka bamwe na bamwe.

Ubwo ishyaka ryari rigiye gusandara, hari benshi bashyize mu gaciro, barabyanga. Nibwo Kongere idasanzwe yabaye maze ishyiraho Komite yo gukurikirana ibyo bibazo (Comité de Suivi) ngo idufashe gukemura ibibazo twahuraga  nabyo  bikatudindiza  byaba  ibirebana  n’amategeko agenga ishyaka, ibirebana  n’imikorere n’imikoranire y’inzego, ibirebana n’ingamba ndetse n’imyifatire (code de conduit) itirengagije n’ibirebana n’abantu (conflits personnels).

Iyo Comite de Suivi yari imaze kurangiza imirimo yayo dutegereje ko iyitumurikira muri Kongere itaha noneho ishyaka rigahabwa icyerekezo kiboneye.

None dore haje ikibazo cy’inama y’amashyaka yatumijwe na Bwana Faustin Twagiramungu, jye nemeza ko nitutagira ubushishozi ngo tukigenze neza kizadusenyera ishyaka, kandi simpamya ko FDU-Inkingi izarokoka gucikamo ibice ubugira kabiri nyuma y’iya Ndahayo na bagenzi be.

Iyo mbonye ukuntu abantu bashyushye imitwe, nkabona ubukana inyandiko zandikanwa, mbona ko tugeze ahantu hakomeye.

Ariko icyo mbona gikomeye kurusha ibindi ni ukutagira discipline no kutubaha inzego. Abayobozi bashobora rwose guhinduka nk’uko hari ababyifuza. Ku isi hose nta muyobozi ubaho utura nk’umusozi. Ariko uko abayobozi bahinduka nabyo bigira ingaruka zinyuranye. Iyo bibaye mahire abayobozi bahinduka hakurikijwe amategeko (cyane cyane iyo bose bemera ayo mategeko). Abayobozi bashobora no guhinduka kuri coup d’Etat cg ku kwivumbagatanya kw’abaturage (révolution populaire). Muri FDU-Inkingi ndumva kimwe mubyo Comité de Suivi yatwigiye ari uburyo abayobozi bajyaho n’uburyo bavaho. Tugize amahirwa yo kuzagera kuri Kongere itaha ubwo babitumurikira. Ariko uko byagenda kose, n’iyo wahindura abayobozi, nta discipline nta kwubaha amategeko agenga ishyaka n’inzego z’ubuyobozi, ibibazo uketse ko ukemuye byagaruka bidatinze. Ikindi na none, tutakwibagirwa ni uko bidahagije muri ibi bihe turimo ko abantu bakora ishyirahamwe rigamije guhindura ibintu (groupe de pression) ngo urwego uru n’uru ruveho kabone n’iyo rwavaho ku matora, ngo ibibazo bikemuke. Mwibuke Kongere yo ku Kabusunzu. Faustin Twagiramungu yaratsinzwe mu majwi, yirukanwa mu ishyaka ariko ntibyamubujije kuba ari we wandikwa mu masezerano ya Arusha (Accords d’Arusha) no kuguma kuvuga ko ari we Perezida wa MDR. Iyo ndebye ibihe turimo mbona bisa n’ibyo muri 1993, igihe cy’izo za Kabusunzu n’icika ry’amashyaka mo kabiri hakaba za «power » zari zibogamiye kuri MRND n’« amajyogi » yari abogamiye kuri FPR. Ibyakurikiyeho turabizi. Ikibabaje ni uko nyirabnayazana w’ibyo bintu byo gusenyuka kw’ishyaka rya opposition ryari rikomeye icyo gihe agiye gutuma muri 2014 na none ishyaka rya opposition ryari rikomeye risenyuka cg rigata ingufu. Natwe muri CC, iyo tutabashije kumvikana turatora, ariko ikigaragara ni uko ibi byose biri kutuzonga biterwa ahanini ni uko abatishimiye icyemezo cyafashwe mu bwisanzure buranga demokrasi, bakora uko bashoboye bakakirwanya bakagitesha agaciro imbere y’abantu bataba bafite amakuru yose aba yahereweho mu gufata icyo cyemezo. Aha umuntu ntiyanabura kwibaza niba demokrasi dushaka kuzanira abanyarwanda tuzabigeraho niba natwe tutayemera. Kandi utayemera mu rwego ruto rw’abantu batarenze icumi, sinzi ko azayemera kuri milioni 11 z’Abanyaranda. Natwe twisuzume.

Ubu rero ndi kwibaza nti : ni kuki iyi nkubiri ya Twagiramungu igiye kudusenyera ? Kuki habura abantu bacisha mu kuri ngo basabe ituze, maze ibibazo bisuzumanwe ubushishozi, hashakwe ubworoherane bukenewe. Faustin Twagiramungu asa n’uwaduhaye igihe ntarengwa (ultimatum), bamwe muri twe bati yego mwidishyi. Ni iyihe mpamvu yatuma dushyushya imitwe yacu bene ako kageni, hagamijwe iki? Niba hari amakuru bamwe muri twe bafite abandi ntibayagire byaba byiza bayabasangije tukamenya impamvu tugomba kugenda ubutarora inyuma ngo tugiye gusinya n’amashyaka tutigeze tuganira bihagije kandi amwe muri yo yaragize igihe cyo kuganira? Urugero ni RDI-Rwanda Rwiza na PDP-Imanzi bisanzwe bifitanye ibiganiro cg FDLR na PS-Imberakuri ya Alexis Bakunzibake bamaze umwaka urenga barasinyanye. Ese twibuka amasezerano y’amashyaka ya opposition yasinywe bwacya agaseswa hadaciye kabiri? Umwanditsi Musabyimana Gaspard uri mubo ngeneye iyi nyandiko yabyanditseho. Abantu bazongere basome inyandiko ye. Kuki twe tutabona igihe cyo kuganira nabo basangirangendo bashya ngo turebere hamwe ibyo twakorana mu mutuzo no mu busabane? Ese ubundi ibi bintu tubigiyemo gutya natwe ubwacu tutabyumva neza umusaruro waba uwuhe uretse gusa guha uruvugiro uwatumije inama?

Hari ikindi nabonye haba mu mabaruwa yose yandikiwe Umuhuzabikorwa Nkiko, abayanditse uretse kumubwira ngo najye mu nama ngo Perezidante na Visi Perezida barabivuze, ntaho berekana ko ibitekerezo CC yagejeje kuri Twagiramungu ndetse n’ibyatangajwe ku mugaragaro bidafite ishingiro. Jye byari kunshimisha kurushaho iyo herekanwa ingingo ku yindi ko nta shingiro bifite. Ikindi ntumva neza ni ukuvuga ngo CC yihaye ububasha idafite kuko nzi ko mu nama ya mbere CC yakoranye na VP twumvikanye uko ubutumwa buteye, kandi icyo gihe twari tutaramenya ko iyo inama ya kabiri igamije gusinya ndetse n’inyandiko izasinywa ikaba yarateguwe kandi uwabihakana twamwereka ubutumwa bwose ibyo bikubiyemo ndetse niyo nyandiko yateguwe mbere ukanabonaho izina rya FDU-Inkingi mu bagombaga kuyisinya. Inama ya CC ya kabiri VP ntiyayijemo kandi yari yatumiwe. Kubera amakuru yose twari dufite hafashwe icyemezo twabonaga kirengera inyungu z’ishyaka, gifatwa kuri ku bwisanzure bw’amajwi.

Nkaba rero narangiza nsaba buri wese gushyira mu gaciro ntidusenye ishyaka twubatse bituruhije, kandi nzi ko ntawe urwanya imishyikirano ariko abashaka ko dushyikirana nabo ntibagomba kutwotsa igitutu nk’aho buracya bageze i Kigali, gari ya moshi yadusize.

Nasaba kandi abadukuriye kandi b’inarariobonye (les plus sages) muri twe ko batanga inama zikwiye, kugirango abantu bareke guhangana, ahubwo bashake ubworoherane mu nyungu z’ishyaka, mu gihe dutegereje Kongere izakemura ibi bibazo byose.

 P.S.

1.  Iyi nyandiko nayirangije mbere y’uko mbona itangazo rya Twagirimana Boniface, rivuga ko CEP yitandukanije n’iryo CC yari yakoze. Ntacyo nyihinduyeho nibiba ngombwa nzayuzuza nkurikije ibizakurikiraho.

2.  N’ubwo bibabaje, ariko nshimishijwe n’uko muri iyo nyandiko ya Twagirimana harimo icyemezo ko Bukeye na Niyibizi ntacyo bazasinya Kongere itagihaye umugisha.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home