Saturday, February 15, 2014
Inkuru ya Mwiseneza Emmanuel
Tariki ya 14 Gashyantare 2014
N’ubwo uwandikiwe azisubiriza, ariko nanjye nk’umurwanashyaka
usanzwe, nk’umwe mu bagize Komite Mpuzabikorwa, kandi nk’umwe mu bashyikirijwe
inyandiko zahise ndumva mfite uburenganzira bwo kugira icyo mbagezaho muri ibi
bihe bikomereye ishyaka ryacu.
Ishyaka FDU-Inkingi ryavuye kure, ryashinzwe n’amashyaka atatu
n’abantu ku giti cyabo batagira amashyaka babarizwamo. Ibyo byabaye nyuma
y’igihe kinini ayo mashyaka yikorana ariko umusaruro ukaguma ari muke. Ariko
kugirango ayo mashyaka abashe gushyira hamwe habaye imishyikirano irambye kandi
iba mu mutuzo kuko yabaye mu ibanga. Ndetse bamwe mu bari gushaka gushinga
izindi mpuzamashyaka batumiwe mu mishyikirano yo gushinga FDU-Inkingi, bamwe
igitekerezo baracyanga, abandi bavuga ko bagifite utubazo two gukemura bakazaza
nyuma. Twagiramungu Faustin ndetse na Paul Rusesabagina bari mu bantu bari muri
ibyo biganiro, ariko ntibitabira iyo Mpuzamashyaka.
FDU-Inkingi yagiye ihura n’ibibazo byinshi, ariko byose yagiye
ibisimbuka hakoreshejwe ubushishozi. FDU-Inkingi ikivuka, hari bamwe mu bari mu
mashyaka yayishinze batabyishimiye bahitamo kuyivamo. Aha twavuga nka Emmanuel
Nyemera wahoze muri RDR. Hari n’abandi.
Victoire Ingabire atorerwa kuba Perezidante wa FDU-Inkingi nabwo
hari abatarabyishimiye, bamwe bava mu ishyaka, abandi bajya baba
nk’abasinziriye, bamwe baza kugaruka FDU-Inkingi itangiye gushinga imizi!
Dufata icyemezo cyo kujya mu Rwanda nabwo hari ababirwanije,
ndetse hari n’abagerageje guhanura ngo twaraguzwe, ngo tugiye guha Kagame
ingufu, etc. Ndetse hari n’abahise bava muri FDU-Inkingi.
Ishyaka rikigera mu Rwanda rigahura n’urukuta rw’amategeko ndetse
Perezidante waryo akajujubywa kugera aho afungiwe, nabwo hari abacitse intege,
abagize ubwoba, ababonye ko ibintu bitihuta uko babishakaga, bamwe bavamo,
abandi baguma baseta ibirenge.
Ejo bundi ubwo igifungo cya Perezidante cyavanwaga ku myaka 8
kigashyirwa ku myaka 15 nabwo hari abacitse intege, ndetse hari n’abatangiye
kwitana ba mwana bati ni kanaka cg kanaka utumye bacyongera kuko atashyigikiye
gahunda iyi n’iyi (nk’iyo gusaba imbabazi).
Igihe FDU-Inkingi yagiranaga amasezerano y’ubufatanye na RNC nibwo habaye crise ya mbere ikomeye, ituma
bamwe mu bayobozi bayo bivumbura bafata umurongo udahuye n’uwo twari
twemeranijweho tujya kujya mu Rwanda, ndetse bamwe mubayoboke bayo bacika
intege cg batera icyizere ubuyobozi. Iyi crise twabashije kuyisimbuka kuko
twashyize hamwe tureba inyungu z’ishyaka mbere y’izacu, kandi abenshi duhitamo
ishyaka kurusha ubucuti twari dufitanye na kanaka cg kanaka ufashe indi nzira.
Ibyo byahaye ingufu ishyaka ndetse bigarurira icyizere abenshi mu bayoboke
bishimiye ko la diversité ibaye préservée mu basigaye.
Ntawabura kuvuga ariko na none ko kubera amateka yaranze abayobozi
ba RNC, hari bamwe mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi batigeze bishimira ubwo
bufatanye kandi umuntu yabumva. Gusa abashyira mu gaciro barebye ikigamijwe
kandi babona ko inyungu zo gufatanya ziruta igihombo. Ariko bamwe bakomeje
kudashira amakenga bakwirakwiza ibihuha ngo RNC itegeka FDU-Inkingi, ngo iyiha
amabwiriza, ngo ntacyo FDU-Inkingi ikora RNC itagihaye umugisha, ndetse vuba
aha numvise ko hari abavuga ngo Kayumba yemereye Nkiko kuzamugira Perezida nka
Pasteur Bizimungu! Ibi byose byakomeje kutumunga bituma collaboration iguma
gusa n’iseta ibirenge
Nyamara ntawabura na none kuvuga ko ubu bufatanye bwahinduye isura
ya FDU-Inkingi mu myumvire y’abafite ingufu kandi tuzi ko ntacyo tuzageraho
tudafite udushyigikiye ufite ingufu.
Muri iyi myaka ine ishize FDU-Inkingi yageze ku bikorwa by’ingenzi
bibiri navuga ko byayihaye ingufu mu ruhando rw’amashyaka ndetse no kuri niveau
international. Icya mbere ni ukujya gukorera politique mu Rwanda. Ibi byatumye ishyaka
na Perezidante waryo bamenyekana batera indi ntera n’ubwo hajemo ibibazo byo
gutotezwa. Ubu ku isi hose iyo bavuze opposition rwandaise ni FDU-Inkingi iza
ku isonga. Ikindi gikorwa mbona gikomeye ni ubufatanye n’abantu bahoze muri FPR
kandi bafitemo imyanya ikomeye. Ibi byahinduye isura twari twarambitswe
mutayobewe, ndetse byuguruye imiryango imwe n’imwe.
Gusa abantu tuba dushaka ko ibintu byose byihuta nk’uko tubyifuza,
bitaba ibyo tugacika intege, ndetse abafite intege nke bagatangira gushakira ahandi.
RNC ikivuka hari abantu benshi bayirukiyemo barimo n’abari abarwanashyaka bacu
kuko bizeraga ko urugamba rugiye guhita rwambikana ubundi bagasubira i Rwanda !
Siko byagenze bamwe bavamo, bamwe baratugarukira, abandi bajya cg bashinga andi
mashyaka. Ariko twe turacyari kumwe.
Ingorane zatewe n’ugufungwa kwa Pezedidante wa FDU-Inkingi ndetse
n’ubufatanye na RNC bamwe bemeye batemeye byakomeje gukurura umwuka mubi hagati
y’abayobozi b’ishyaka haba muri Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) cg
muri Komite Mpuzabikorwa (CC), ndetse no hagati y’izo nzego zombi. Uwo mwuka
mubi waramanutse ugera no mubayobozi b’inzego z’ibanze (CPL) ndetse
n’abarwanashyaka bamwe na bamwe.
Ubwo ishyaka ryari rigiye gusandara, hari benshi bashyize mu
gaciro, barabyanga. Nibwo Kongere idasanzwe yabaye maze ishyiraho Komite yo
gukurikirana ibyo bibazo (Comité de Suivi) ngo idufashe gukemura ibibazo
twahuraga nabyo bikatudindiza
byaba ibirebana n’amategeko agenga ishyaka, ibirebana n’imikorere n’imikoranire y’inzego, ibirebana
n’ingamba ndetse n’imyifatire (code de conduit) itirengagije n’ibirebana
n’abantu (conflits personnels).
Iyo Comite de Suivi yari imaze kurangiza imirimo yayo dutegereje
ko iyitumurikira muri Kongere itaha noneho ishyaka rigahabwa icyerekezo kiboneye.
None dore haje ikibazo cy’inama y’amashyaka yatumijwe na Bwana
Faustin Twagiramungu, jye nemeza ko nitutagira ubushishozi ngo tukigenze neza
kizadusenyera ishyaka, kandi simpamya ko FDU-Inkingi izarokoka gucikamo ibice
ubugira kabiri nyuma y’iya Ndahayo na bagenzi be.
Iyo mbonye ukuntu abantu bashyushye imitwe, nkabona ubukana
inyandiko zandikanwa, mbona ko tugeze ahantu hakomeye.
Ariko icyo mbona gikomeye kurusha ibindi ni ukutagira discipline
no kutubaha inzego. Abayobozi bashobora rwose guhinduka nk’uko hari ababyifuza.
Ku isi hose nta muyobozi ubaho utura nk’umusozi. Ariko uko abayobozi bahinduka
nabyo bigira ingaruka zinyuranye. Iyo bibaye mahire abayobozi bahinduka
hakurikijwe amategeko (cyane cyane iyo bose bemera ayo mategeko). Abayobozi
bashobora no guhinduka kuri coup d’Etat cg ku kwivumbagatanya kw’abaturage
(révolution populaire). Muri FDU-Inkingi ndumva kimwe mubyo Comité de Suivi
yatwigiye ari uburyo abayobozi bajyaho n’uburyo bavaho. Tugize amahirwa yo
kuzagera kuri Kongere itaha ubwo babitumurikira. Ariko uko byagenda kose, n’iyo
wahindura abayobozi, nta discipline nta kwubaha amategeko agenga ishyaka
n’inzego z’ubuyobozi, ibibazo uketse ko ukemuye byagaruka bidatinze. Ikindi na
none, tutakwibagirwa ni uko bidahagije muri ibi bihe turimo ko abantu bakora
ishyirahamwe rigamije guhindura ibintu (groupe de pression) ngo urwego uru
n’uru ruveho kabone n’iyo rwavaho ku matora, ngo ibibazo bikemuke. Mwibuke
Kongere yo ku Kabusunzu. Faustin Twagiramungu yaratsinzwe mu majwi, yirukanwa
mu ishyaka ariko ntibyamubujije kuba ari we wandikwa mu masezerano ya Arusha
(Accords d’Arusha) no kuguma kuvuga ko ari we Perezida wa MDR. Iyo ndebye ibihe
turimo mbona bisa n’ibyo muri 1993, igihe cy’izo za Kabusunzu n’icika
ry’amashyaka mo kabiri hakaba za «power » zari zibogamiye kuri MRND n’«
amajyogi » yari abogamiye kuri FPR. Ibyakurikiyeho turabizi. Ikibabaje ni uko
nyirabnayazana w’ibyo bintu byo gusenyuka kw’ishyaka rya opposition ryari
rikomeye icyo gihe agiye gutuma muri 2014 na none ishyaka rya opposition ryari
rikomeye risenyuka cg rigata ingufu. Natwe muri CC, iyo tutabashije kumvikana
turatora, ariko ikigaragara ni uko ibi byose biri kutuzonga biterwa ahanini ni
uko abatishimiye icyemezo cyafashwe mu bwisanzure buranga demokrasi, bakora uko
bashoboye bakakirwanya bakagitesha agaciro imbere y’abantu bataba bafite
amakuru yose aba yahereweho mu gufata icyo cyemezo. Aha umuntu ntiyanabura
kwibaza niba demokrasi dushaka kuzanira abanyarwanda tuzabigeraho niba natwe
tutayemera. Kandi utayemera mu rwego ruto rw’abantu batarenze icumi, sinzi ko
azayemera kuri milioni 11 z’Abanyaranda. Natwe twisuzume.
Ubu rero ndi kwibaza nti : ni kuki iyi nkubiri ya Twagiramungu
igiye kudusenyera ? Kuki habura abantu bacisha mu kuri ngo basabe ituze, maze
ibibazo bisuzumanwe ubushishozi, hashakwe ubworoherane bukenewe. Faustin
Twagiramungu asa n’uwaduhaye igihe ntarengwa (ultimatum), bamwe muri twe bati
yego mwidishyi. Ni iyihe mpamvu yatuma dushyushya imitwe yacu bene ako kageni,
hagamijwe iki? Niba hari amakuru bamwe muri twe bafite abandi ntibayagire byaba
byiza bayabasangije tukamenya impamvu tugomba kugenda ubutarora inyuma ngo
tugiye gusinya n’amashyaka tutigeze tuganira bihagije kandi amwe muri yo
yaragize igihe cyo kuganira? Urugero ni RDI-Rwanda Rwiza na PDP-Imanzi bisanzwe
bifitanye ibiganiro cg FDLR na PS-Imberakuri ya Alexis Bakunzibake bamaze
umwaka urenga barasinyanye. Ese twibuka amasezerano y’amashyaka ya opposition
yasinywe bwacya agaseswa hadaciye kabiri? Umwanditsi Musabyimana Gaspard uri
mubo ngeneye iyi nyandiko yabyanditseho. Abantu bazongere basome inyandiko ye.
Kuki twe tutabona igihe cyo kuganira nabo basangirangendo bashya ngo turebere
hamwe ibyo twakorana mu mutuzo no mu busabane? Ese ubundi ibi bintu tubigiyemo
gutya natwe ubwacu tutabyumva neza umusaruro waba uwuhe uretse gusa guha
uruvugiro uwatumije inama?
Hari ikindi nabonye haba mu mabaruwa yose yandikiwe Umuhuzabikorwa
Nkiko, abayanditse uretse kumubwira ngo najye mu nama ngo Perezidante na Visi
Perezida barabivuze, ntaho berekana ko ibitekerezo CC yagejeje kuri
Twagiramungu ndetse n’ibyatangajwe ku mugaragaro bidafite ishingiro. Jye byari
kunshimisha kurushaho iyo herekanwa ingingo ku yindi ko nta shingiro bifite.
Ikindi ntumva neza ni ukuvuga ngo CC yihaye ububasha idafite kuko nzi ko mu
nama ya mbere CC yakoranye na VP twumvikanye uko ubutumwa buteye, kandi icyo
gihe twari tutaramenya ko iyo inama ya kabiri igamije gusinya ndetse
n’inyandiko izasinywa ikaba yarateguwe kandi uwabihakana twamwereka ubutumwa
bwose ibyo bikubiyemo ndetse niyo nyandiko yateguwe mbere ukanabonaho izina rya
FDU-Inkingi mu bagombaga kuyisinya. Inama ya CC ya kabiri VP ntiyayijemo kandi
yari yatumiwe. Kubera amakuru yose twari dufite hafashwe icyemezo twabonaga
kirengera inyungu z’ishyaka, gifatwa kuri ku bwisanzure bw’amajwi.
Nkaba rero narangiza nsaba buri wese gushyira mu gaciro ntidusenye
ishyaka twubatse bituruhije, kandi nzi ko ntawe urwanya imishyikirano ariko
abashaka ko dushyikirana nabo ntibagomba kutwotsa igitutu nk’aho buracya bageze
i Kigali, gari ya moshi yadusize.
Nasaba kandi abadukuriye kandi b’inarariobonye (les plus sages)
muri twe ko batanga inama zikwiye, kugirango abantu bareke guhangana, ahubwo
bashake ubworoherane mu nyungu z’ishyaka, mu gihe dutegereje Kongere izakemura
ibi bibazo byose.
P.S.
1. Iyi nyandiko nayirangije
mbere y’uko mbona itangazo rya Twagirimana Boniface, rivuga ko CEP yitandukanije
n’iryo CC yari yakoze. Ntacyo nyihinduyeho nibiba ngombwa nzayuzuza nkurikije
ibizakurikiraho.
2. N’ubwo bibabaje, ariko
nshimishijwe n’uko muri iyo nyandiko ya Twagirimana harimo icyemezo ko Bukeye
na Niyibizi ntacyo bazasinya Kongere itagihaye umugisha.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home