Sunday, February 16, 2014

Rwanda: Aho bigeze, aho kuba umututsi naba umutwa!

NI UBUHE BUTUMWA URIKIKO MPANABYAHA RWASHYIRIWEHO U RWANDA RW’ARUSHA (TPIR) RUHA ABACIKACUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ?
 
Inkuru ya Samweli Lyarahoze
Tariki ya 15 Gashyantare 2014
 
Bavandimwe namwe nshuti,
Nongeye kubasuhuza. Nyuma y'amahano yagwiriye igihugu cyacu hari ibibazo maze imyaka 20 nibaza. Mbese abanyarwanda turi abantu nk'abandi? Mbese aho ntibyaba ari ukuri ko bamwe muri twe ari ibimanuka? Iyi nyandiko nifuje kubagezaho irashimangira ibyo bibazo nibaza. Nkeneye komenya icyo mubivuga ho. Mbaye mbashimiye. Samweli Lyarahoze, email: "lyar66@yahoo.fr". 
 
Umuyobozi wa Ibuka, Dr Dusingizemungu [  1  ],


Burya koko «agahinda ntikica...», iyaba kicaga nta mucikacumu rya jenoside yakorewe abatutsi uba ugihumeka. Ariko uzi kugirango ube uzi neza umurozi wakumazeho ababyeyi, abavandimwe, inshututi n’urubyaro... abe ari  we ugutegeka kujya wirirwa umubyinira..., kandi unabikore uriguseka ? Batutsi, nabakuriye ingofero pe ! Mufite koko kwihangana gukabije no kubika mu nda. 

Bacikacumu, muri iki gihe cy’icynamo cyo kwibuka abanyu kizamara umwaka wose, ndasaba abanyarwanda bose kwifatanya namwe, babivanye ku mutima, muri ako kababaro n’agahinda.

Impamvu y’iyi nyandiko rero ni ukugirango twifatanye na Dr Dusingizemungu kwibaza ku butumwa TPIR, nubwo atariyo yonyine [   2  ]   [  3  ] gusa, ishaka kugeza ku bacikacumu rya jenoside yakorewe abatutsi (A) n’impamvu ibutanze «mu gihe u Rwanda rurimbanyije kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi.» (B)

A.     UBUTUMWA BWA TPIR : «UMWANZI W’UMUNTU NI UWO MURUGO RWE»

Iri ni ijambo ry’Imana. Ngo «bafite amaso ariko ntibareba, bafite amatwi yo kumva ariko ntibumva. Urwango n’ubwibone bwabo byabahindiye ibipfamatwi n’impumyi». Amagambo «aryoha asubiwemo» :  «Muri Mata 1994, Jacques Bihozagara yarambwiye (Ambasaderi JMV Ndagijimana) ati: «Abatutsi bo mu gihugu bashyigikiye Habyarimana igihe kirekire, bagaragaza batyo uruhande babogamiyeho.» bagomba gutsembanwa n’abahutu kugirango abari hanze tubone aho kuzororera inyambo zacu. [ 4 ] Ntawasumbya umututsi Ruzibiza kumenya ukuri. [ 5 ]». Ibi bisobanura ibintu 2 by’ingenzi :

a.      Abahutu n’abatutsi babaga mu Rwanda mbere ya jenoside bahuje akababaro.

Mperutse kwandika ko «no mu Rwanda haba amashyaka ya politiki abiri gusa, kuva rwabaho : Ishyakatutsi n’Ishyakahutu»[  6  ]. Kubera iyo nyandiko, hari «abiyita abatutsi» bandakariye cyane, barambwira bati «kuki ushaka kuzura akaboze ?» Narabasubije nti Samweli Lyarahoze yemeranya n’ubutegetsi bwa Kagame ko «mu Rwanda nta moko ahari». Haba abafite ingufu, b’inyaryenge n’inshakura bashaka kurya byinshi cyangwa byose bitwa «ABATUTSI» bibumbiye mu Shyakatutsi. Abo ni nka Kagame, Mushikiwabo, Rucagu, Habumuremyi, Bazivamo, Makuza, Ntawukuriryayo ...   Hari n’abanyantege nke, abarengana, abakene, ... basaba abafite ingufu kudohora,  bahehenda, bapfukamira abarya byose cg byinshi guhaho abarikwicwa n’inzara. Abo ni bo bitwa «ABAHUTU» bibumbiye mu Shyakahutu nka T Rudasingwa, V. Ingabire, B. Ntaganda, Kayumba Nyamwasa, Samweli Lyarahoze, ... n’abakene bose Kagame n’agatsiko ke bagize abagaragu  imbere mu gihugu.

Icyo abanyarwanda batazi cyangwa biyibagiza nkana ni uko abahutu benshi cyane bahunganye n’umwami n’ibyegera bye kuko bari mu Shyakatutsi. Ntibazi kandi cyangwa biyibagiza nkana ko abatutsi batahunze... bari mu Shyakahutu rya G. Kayibanda.

Birumvikana ko abo batahunze, bakayoboka ingoma mputu «bari abanzi» b’Ishyakatutsi rya Rukeba na Kagame. Ni byo Bihozagara yibukije Ndagijimana : «Muri Mata 1994, Jacques Bihozagara yarambwiye (Ambasaderi JMV Ndagijimana) ati: «Abatutsi bo mu gihugu bashyigikiye Habyarimana igihe kirekire, bagaragaza batyo uruhande babogamiyeho.» bagomba gutsembanwa n’abahutu kugirango abari hanze tubone aho kuzororera inyambo zacu.

Iyo Bihozagara aba umuhutu aba yarabwiye Ndagijimana ati abatutsi mwasigaye mu Rwanda muri abagambanyi.

b.      Impamvu zihariye zatumye Kagame n’agatsiko ke batanga abatutsi bari mu Rwanda.

Hari izivugwa na Kagame we ubwe  [  7  ] ko «umugambanyi» wese agomba kwicwa. Hari n’izindi zivugwa na Berinari Lugani [  8  ] ko jenoside yakorewe abatutsi ari umusingi w’ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke.

Izivugwa na Kagame n’agatsiko ke. Kwanga gukurikira umwami n’ibisonga bye [  9  ], ukemera gutegekwa n’abagaragu ni ukugambana bikomeye. Ni icyaha gikomeye kuko ari ugusuzugura imana ihitamo ubwoko, umuryango n’umwami uvukana imbuto bigomba gutegeka, bikica bigakiza uwo bishaka, ibihe bidashira. Kagame rero uvuka mu miryango y’abami b’u Rwanda ni byo yakuze yigishwa. Kuri Kagame u Rwanda ni we, ni ubwoko bwe, ni ubutegetsi bwe, ni ubwami. Umuntu wese ubarizwa muri ibyo bice akitandukanya na byo, kubera imyimvure ye aba atatiye igihango. Ni umugambanyi ugomba kwicwa aho ari hose. Kagame rero yatanze abatutsi, na n’ubu aracyabica urwa Karegeya, kandi yarahiriye kuzabica igihe cyose batatiye igihango, bakagambana bifatanya n’abagaragu babo, abahutu. Ngicyo kimwe mu bintu bikomeye abatutsi bayobotse ingoma mputu bazize. Kagame ati «sinaha igihugu imbwa». Yongeyeho ati V. Ingabire «ntaburere n’amateka agira» kuko atavuka mu mu bwoko no miryango y’abami n’abamikazi b’i Rwanda. Kagame asoza agira ati na Kikwete «utangiye kubavugira» nzamuritura!

Ikindi cyatumye Kagame n’agatsiko ke batanga abatutsi ni ishyari [  10   ]. Ariko Kajeguhakwa, Rwigara Asinapolo, Majyambre Silasi, Rubangura, ... murasetsa na ko muri ibigoryi! Ubwose mwibwira ko umwana w’umwega Kagame wakuriye Nakivala atunzwe n’impungure gusa na zo zidahagije... naho mwe mwibereye mu magorofa, murya umuceri n’inyama, mugasozaho vino... yari kubakunda ra... ngo ni uko muri «za matutsi»? Ubwo se mwibwira ko iyo mwahuraga mugaritse amadigi, uruhu rwanyu rubegerana nk’urw’uruhinja,... abana b’inyenzi n’abuzukuru bazo batabahekenyeraga amenyo? Umugani wa Kagame «mwararenzwe» maze mugambanira uwabahaye amata, Yuvenali Habyarimana n’abo mwasangiye akabisi n’agahiye b’abahutu.

Umwana w’umwega rero ntakina. Yabatanzeho igitambo ngo yifatire ubutegetsi none arashaka gusubizaho ubwami bw’Abega agasimburwa na Cyomoro cyavukanye imbuto!

Izivugwa n’abashakashatsi Lugan na Strizek. Abatabizi rero, Jenoside yakorewe abatutsi ni umusingi w’ubutegetsi bwa Kagame naho amagufa y’abacu ni imitsindo yabwo. Imitekereze n’umugambi wa wa Kagame n’agatsiko ke mu gutanga abatutsi bari mu Rwanda usobanurwa neza n’umudage Dr. Strizek  [  9  ] ati: «Kagame yakoze ibishoboka byose kugirango abicwaga badatabarwa. Mu mutwe we harimo jenoside yakorewe abayahudi. Yatekerezaga ko agize amahirwe abatutsi bari mu Rwanda bose bakicwa bagashira, bikemezwa ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi yaba atsinze urugamba». Strizek arangiza avuga ati ibyo Kagame n’agatsiko bakoze ni «Ibikorwa bya Satani»!

Ingabo za Habyarimana, MINUAR, Ambasaderi JMV Ndagijimana na F. Twagiramgu wari uhagariye opozisiyo ntacyo batakoze ngo barengere abicwaga. Ariko Kagame n’abanyamerika baranga [  11  ]. B. Lugan yanzura agaragaraza ko ari yo mpamvu Kagame n’agatsiko ke bakunda byasaze jenoside yakorewe abatutsi kuko ubutegetsi bwabo no kwemerwa kwabo mu rubuga rw’amahanga nk’a bayobozi b’ibyamamare bishingiye kuri yo.

Aha ntawakwiyibagiza ko mu iyicwa ry’abatutsi, imirambo yabo irundwa ku mihanda nk’amasiteri y’inkwi, Kagame yarabifitemo inyungu za gisirikari zigaragara. Ni ho yahereye avuza indura, nyamara arikurira ayingona, ngo abahutu barigukorera jenoside abatutsi. Ariko akangira, agatsembera abamubwiraga bati reka tujye kubatabara! Muri aka kazi k’amashitani «abatekinisiye» ba Kagame bagize uruhare rukomeye mu kwerekera ibira by’abahutu uko batema amajosi nk’abagesa amasaka nk’uko biherutse kwemezwa n’uwahoze ari maneko wa Kagame, Mjr Micombero [  12  ] guhera kuri 18´- 25´ no guhera kuri 35´.

Impamvu TPIR ifunguye ukuriye abahutu, Jenereli Augustin Ndindiriyimana, hagati mu gihe cyo kwibuka no kunamira abacikacumu ni ukubwira abatutsi n’abanyamahanga batazi ukuri bati «va ku giti, dore umuntu».

B.      BATUTSI, MUVE KU GITI DORE UMUNTU!

Mu by’ukuri abacamanza ba TPIR batanga «impanuro» ebyiri. Bariyama Kagame n’agatsiko ke (a), baranasaba abatutsi bose babuze ababo muri jenoside yabakorewe gufata ingamba za kigabo bagashikiriza ubutabera umwanzi wabo w’ukuri. (b)

a.      Kagame n’agatsiko ke nibarekeraho kubyina ku mubyimba abacikacumu!

Berinari Luga ati «muri iyi sabukuru y’imyaka 20 jenoside yakorewe abatusi ibaye, Kagame n’agatsiko ke bari gutitira kuko ibimenyetso byose bihari ubu bigaragaza nta gushidikanya ko ari bo bayiteye.» Ni yo mpamvu bazamuye ijwi no gutera ubwoba mu bikorwa biitatu : abahutu bose bagomba kwemera icyaha cya jenoside muri gahunda ya ndi umunyarwanda ; icynamo kigomba kumara umwaka wose ; kwica umuntu wese ushaka kugaragaza ukuri.

Abahutu bose bagomba kwemera icyaha cyakozwe na Kagame n’agatsiko ke [  13  ]. Kagame n’agatsiko ke batekereza ko abahutu bose nibemezwa icyaha bagasa n’aho babyemeye ubwabo, bakanasaba n’imbabazi  ko ari bo bateguye, bagatangiza ndetse ko ari bo banze ko abicwaga batabarwa bitazabazwa agatsiko kabikoze, ahubwo bizabazwa ababyiyemereye. Wa mugani ngo «biyemereye icyaha» nta rundi rubanza nk’uko Amerika «yatekinitse Kambada Yohani», «akibuka bitereko yasheshe! Mbese koko aho ibihe bigeze iryo turufu rizakora ?  Njye mbona bizaterwa n’uko ababuze ababo muri jenoside bazabyifatamo.

Kugirango Kagame n’agatsiko ke bagaragare nkaho bakunda abatutsi, barengera inyungu z’abacikacumu, bategetse ko icyunamo kigomba kuzamara umwaka wose. Aha naho ni ukugirango akomeze gucengeza mu tangazamakuru mpuzamahanga ko jenoside yakorewe abatutsi iruta izindi zose zabayeho kandi ko ari igihangange kuko ari we «wayihagaritse». Gusa imyitwarire ya Kagame n’agatsiko ke, ku bize ubushakashatsi bw’abanyabyaha (criminologie) bibahamya icyaha aho kubagira abere. Ngo umunyacyaha aboneka buri gihe ahabereye icyaha, ahasura... ngo yumve ibihavugirwa. Kandi ngo nushaka kumenya umwana wakosheje, uzamubwirwa n’uko yitanguranwa ngo «sinjye wabikoze». Kagame n’agatsiko ke ni byo bibereyemo!

Naho kuba Kagame ashaka kwica umuntu wese  [   14  ] ushaka kugaragaza ukuri, birumvikana. Kuko iyo Karegeya, Kayumba, Micombero, Rudasingwa... n’abandi batutsi  bavuga ko Kagame n’agatsiko ke ari bo bahanuye indege ya Habyarimana bagatangiza  jenoside, baba  «barigutuka icyabavanye mu bucakara»: Jenoside yakorewe abatutsi irakarama, nisugugire nisagambe kandi izahore yibukwa ibihe bidashira kuko hari abo yavanye mu bucakara!

Kubera ibi bikorwa byose rero,TPIR ifunguye Ndindiriyimana igamije «gucubya» ubukana bwa Kagame yafashe agamije gukomeza kubeshya abatutsi n’abanyamahanga. TPIR irikubwira «Kagame n’inzego ze» ngo nimurekeraho kubeshya twarabamenye.

b.      Ababuze ababo nibahaguruke barwanye umwanzi wabo w’ukuri.

Hari interuro eshatu zituma nubaha Perezide w’u Rwanda Pawulo Kagame : «Injiji ziba mu bize»; « Mu Rwanda nta kudeta ishoboka ubu, kudeta zari izo mu gihe cya Habyarimana»; « Nta bwoko ku Isi bugira ubuntu nk’abanyarwanda, batanga amafaranga yabo ntibanabaze icyo azakoreshwa». Kuri izi nteruro uko ari eshatu ndongeraho iyanjye imwe ya kane. Nta bwoko ku Isi nabonye b’w’ «ibigoryi» nk’Abatutsi!

None  se hari ahandi kuri iyi Si mwigeza kubona abantu baririmbira, bakabyinira, bakamamaza umuntu wabiciye ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abana kandi babizi neza nkuko abatutsi b’i Rwanda babikora?

Igihe nari mu Buganda, mu 2003, nahahuriye n’umucikacumu twarituziranye mu Rwanda mbere ya jenoside arigusaba ubuhingiro muri icyo gihugu. Mu gihe twarimo «tuyaga», nakanyujijemo mubwira «indo» nti «ari ko shya ... urabona ko abatutsi ari abagome gusumbya abahutu ?» Na we ati «kubera iki ?». Ndamusubiza nti «none se ku butegetsi bwa Habyara... ntiwaryaga, ukaryama, ukarongora ... wariwarigeze uhunga?» Na we mukunsubiza yankuriye inzira ku murima ati : «icyo abatutsi twese twemeranyaho ni uko aho gutegekwa n’imbwa z’abahutu, twakwemera tugategekwa na Kagame tuzi neza ko yateguye jenoside yacu, akayitangiza, akanga n’uko twatabarwa.»  Nararuciye ndarumira. Magingo aya.

Kuri iyi mitekerereze y’abatutsi ni ho mpera  mvuga nti « aho bigeze ubu, aho kuba umututsi naba umutwa ». Urugero ni nka Luwiza Mushikiwabo bivugwa ko Kagame ari we wishe musaza we LANDO ariko NTIBIMUBUZE kwirirwa «amusigatiye»[  15  ]. Ndakwinginze, ongera wumve ubu buhamya bwa Musonera.


Baca umugani ngo «umukobwa aba umwe ... agatukisha bose». Ariko iyo bigeze ku wundi uvuga ga ngo «akamasa kazaca inka kazivukamo » mpita ntekereza Abatutsi n’umwami wabo Pawulo Kagame  [  16  ]. Nta kaga, nta muvumo uba mubi nko kumva abahisi n’abagenzi bavuga bati «so ni umujura, araroga, ni umwicanyi ruharwa,...» nk’ibivugwa ubu kuri «SE» w’abitwaga IMFURA kera, abatutsi.

 Iriya nteruro nzayisiba mbonye Ibuka itakibyinira ngo inasingize Kagame kuberako ngo «yahagaritse jenoside yakorewe abatutsi».

TWANZURE.

Kuba Paul Kagame n’agatsiko ke baratanze abatusi ho igitambo nta we ukibishidikanyaho. Ikibabaje ni uko abenshi muri bo bakimubyinira. Urugero ni nka Mushikiwabo n’abacikacumu bibumbiye muri Ibuka. Ibi byo kubyinira umwicanyi ubizi neza ni byo abantu basanzwe, batari ibimanuka, badasobanukirwa.

Abacamanza ba Arusha na bo ntibasobanukiwe n’iyi myitwarire ya gitutsi. Gufungura Ndindiriyimana mu gihe cyo kwibuka rero ni ukwibutsa mu kinyabupfura abatutsi umwanzi wabo w’ukuri uwo ari we, kandi ko bagomba kwikubita agashyi bakitandukanya na we.

Ndagira ngo nibutse Dr. Dusingizemungu ko abatutsi babaga mu Rwanda mbere ya jenoside bari «abanzi» kimwe n’abahutu b’Inyenzi-nkotanyi. Ikibabaje ni uko bamwe mu bahutu b’injiji baragiye bica inzirakarengane z’abatutsi babahora ibitero by’Inyenzi-nkotanyi. Ikindi kibabaje ni uko bamwe mu batutsi b’injiji bari mu Rwanda bakurikiye «akarimi ka muhekura» k’Inyenzi-nkotanyi, nkuko Micombero JMV abisobanura neza, nuko bamwe muri bo bakitanga, abandi batanga abana babo n’amafaranga byo gushyigikira umwanzi wabo muri ubwo bujibwe bakarwanya abo basangiye akabisi n’agahiye, abahutu.

Ngo «igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda». Ingaruka z’ubu bujibwe bwa bamwe muri twe ni jenoside nemera yakorewe abanyarwanda, abahutu n’abatutsi, bari mu Rwanda muri 1994 ikozwe na Kagame n’agatsiko ke k’abicanyi kabuhariwe.

Icya nyuma Dr.  Dusingizemungu n’abacikacumu batagomba kwiyibagiza ni uko kuva  mu mwaka w’ 1959 kurinda zifata ubutegetsi mu 1994, Inyenzi-nkotanyi zashakishije  jonoside yakorerwa abatutsi nk’iturufu ryo kwaka ubutegetsi «rubanda-nyamwinshi» kurinda ziyibonye. Ni wo «mutego w’umwanzi» Habyarimana yahoraga yibutsa abanyarwanda mu gihe cy’imvuru.  Uwo mutego ni «abatekinisiye» b’abakomando bo guteranya abari inshuti zigasubiranamo, bica abantu nka Gatabazi, Gapyisi, Bucyana,..batega mine na grenades, maze umwanzi-rusahuriramunduru akabona icyaho cyo kwisubiza ubutegetsi. Umutego ni ukuvanga inzirakarengane n’abasirikari badashinzwe kuzirinda kugirango izo nzirakarengane zibe «intego ya gisirikari yo kuraswaho».

Uwo mutego abahutu n’abatutsi babaga mu Rwanda mbere ya jenoside bawuguyemo Kagame n’agatsiko ke bamaze kwivugana Habyarimana. Kandi ntibyaribyoroshye na mba kuwusimbuka cyangwa kuwutegura.

Wowe ubyumva gute ?

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home