Thursday, December 27, 2012

RWANDA: IBISABWA BYOSE KUGIRANGO UMUTWE W’INGABO UJYEHO BIRAHARI IKIBURA NI IMBARUTSO


Inkuru ya Abdallah Akishuli
The Freedom Fighter
Tariki ya 26 Ukuboza 2012

Ijambo ry’ibanze


Banyarwanda,  Banyarwandakazi,

Dushubije  amaso inyuma turasanga hagati ya Mata na Nyakanga 1994 abanyarwanda batagira ingano bakomoka mu moko yose agize abanyarwanda barishwe n’impande zombi zari zishyamiranye arizo MRND na FPR, ingabo z’umuryango w’abibumbye zari zigize umutwe wa MINUAR zirebera,

Turasanga kandi ingabo z’igihugu cy’ubufaransa zaje mu gikorwa cyiswe opération turquoise zikagarukira mu gace gato cyane ko mu burengerazuba bw’u Rwanda, zitarabashije gukumira ubwicanyi bwakorwaga n’interahamwe ndetse n’Ingabo za FPR-Inkotanyi zagendaga zunyuguza aho zacaga hose, 

Iyo MINUAR kandi ikaba itarabujije impunzi z’I Kibeho gupfa, ntinabuze Ruhengerei na Gisenyi guterwa itabi.

Mwibuke ko amahanga duhora duhanze amaso atigeze ahagarika ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanyarwanda zitabarika muri Congo (rapport mapping) ahubwo  yabirenzeho agaha Paul Kagame igikombe cy’imiyoborere myiza hejuru y’amagufa n’imirambo y’abana b’u Rwanda.

Mwitegereze neza imyitwarire y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibumbiye muri MONUSCO igizwe n’abasirikari basaga 17000 ibererekera ingabo za RDF zitwikiriye izina rya M23 zikica urw’agashinyaguro abaturage bo muburasirazuba bwa Congo biganjemo   abanyekongo ndetse n’abanyarwanda bahahungiye batagira ingano izo ngabo zirebera.

Musubize amaso inyuma muribuka ko guhera mu mwaka w’1990 ingabo z’u Rwanda uko zagiye zisimburana zitahwemye gutandukira ku nshingano zazo arizo zo kurinda umuturage ahubwo zikarenga akaba arizo zimuhungabanyiriza umutekano zitaretse no kumwica urw’agashinyaguro.

Mufungure amaso murabona ko ibihugu by’ibihangange bifite ijambo kurusha ibindi mu muryango w’abibumbye bidashishikajwe no kurangiza intambara mukarere k’ibiyaga bigari kubera inyungu bisarura mu itemba ry’imivu y’amaraso y’abaturage batuye ako karere. Nimurangiza mukore icyegeranyo murabona impamvu.
Dukwiye guhamagara abanyarwanda bafite ubushake tugafata ingamba zihamye zo kurengera inzirakarengane z’abanyarwanda zitagira kirengera dushyiraho umutwe w’ingabo ugamije kurengera abaturage.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Aho ibihe bigeze bimaze kugaragara ko mumaze gusobanukirwa y’uko ingoma ya FPR-Inkotanyi yabuze gihana bitewe n’uko inzira zose zageragejwe kugeza ubu ntacyo zatanze.

Inshuro nyinshi abatavuga rumwe nayo bagiye bayisaba ko habaho ibiganiro hagati yayo nabo kugirango hagire ibikosorwa ariko ikanga amatwi ikayavuniramo ibiti. 

Muri iyi minsi amahanga yashyizeho akayo agerageza gufatira ubutegetsi bwa FPR ibihano kubera intambara y’urudaca yashoyemo akarere kose k’Afrika y’ibiyaga bigari aho gucogora ukagirango bakojeje agati mu ntozi.

Simpamya ko amahanga nta bushobozi afite bwo gukumira ibikorwa bya FPR-Inkotanyi haba ku gitugu n’iterabwoba ishyira ku banyarwanda cyangwa se ku bitero igaba ku baturanyi. Ahubwo ndahamya ko ayo mahanga afatanyije  nayo muri ubwo bugizi bwa nabi kubera inyungu ashobora kuba akura mu itemba ry’amaraso y’abirabura.  Ibi ndabivugira ko iyo abapfa mu karere k’iwacu baba ari uruhu rwera LONI iba yarabonye umuti mu maguru mashya.

Ibyo bisabwa ni ibihe ?

Ibyo bisabwa ni: Impamvu, ubushake n’uburyo

1.    Impamvu :

Impamvu zifatika ni nyinshi zituma tubona ko hakwiye kujyaho umutwe w’ingabo kandi igishimishije ni uko zizwi na buri wese, ku buryo bitasaba imbaraga nyinshi kuzibutsa abantu.

Iz'ingenzi ni :

(a)             Ivangura rikabije mu gutanga imyanya no kuzamurwa mu ntera         haba mu gisilikare, mu gipolisi no mu nzego za leta muri rusange, aho abavuye Uganda bihariye imyanya ikomeye yose, kandi muri bo ushatse kugaragaza inyungu za benshi akabizira kimwe n'abafrancophones;

(b)            Ihuzagurika rikabije mu bijyanye n'uburezi ku buryo nta education nyayo abana b'u Rwanda bakibona;

(c)             Ubujura bukabije butakigirwa n'ibanga bukorwa n'agatsiko ka bake (Indege za perezida zigura mu ma 100 milliard buri yose, agaciro fund katagira itegeko rigashyiraho cyangwa se rikagenga);

(d)            Kubuza abana b'u Rwanda gushyingura ababo bazize amaherere, ndavuga abahutu bishwe n'ingabo za FPR n'iza leta y'u rwanda kimwe n'abatutsi biganjemo abagogwe bishwe n'ingabo za FPR na RDF;

(e)             Gushinja ibinyoma abana b'u Rwanda no kubangamira ubwisanzure bw'ubucamaza mu gihugu;

(f)              Gucunaguzwa kw'abacitse kw'icumu rya genocide y'abatutsi n'iry'ubwicanyi bw'abahutu, kandi FPR ikabikora ibizi inabishaka, uvuze akabizira;

(g)            Gufataho IBUKA ingwate ikagirwa igikoresho cya propagande ya FPR ikirengagiza inyungu z'abacitse ku icumu yitwa ko ihagarariye;

(h)            Kuba imiryango y'abacitse ku icumu rya genocide isa n'iyagizwe iy’abatutsi gusa kandi n'abahutu baracitse ku icumu ry’ubwicanyi bwa FPR (naryo ni ivangura ribi cyane);

(i)              Kuba ubutegetsi bwa FPR bwaragwije abanzi ku bihugu           duturanye no kunanirwa kubana neza n'amahanga;

(j)              Kubangamira ubusugire bw'igihugu cy'abaturanyi no gushoza intambara mu baturanyi ba RDC;

(k)            Kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu no kubangamira, gufunga no guhotora abatangazamakuru bigenga n'abaharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu;

(l)              Kunangira leta ikanga kwandika amashyaka atavuga rumwe nayo iyasaba kubanza kwemera kuba ibikoresho byayo, ayanze agacibwa burundu;

(m)         Kuba leta yitwaza ingufu za gisilikare igatera ubwoba abaturage ibakangisha ko FPR yafashe igihugu ku ngufu ko nta wayitinyuka (ibi perezida Kagame arabyigamba, n'abandi bafatanyije kwiba igihugu);

(n)            Kuba Ingabo, Polisi, Iperereza ryose by'igihugu bikorera umuntu umwe gusa n'ishyaka rimwe gusa;

(o)            Kuba buri munyarwanda wese ategekwa gutanga umusanzu muri FPR kugira ngo agire amahoro mu mirimo ye cyangwa ubucuruzi bwe, kabone n'iyo yaba abarizwa mu rindi shyaka; etc. (n'ibindi, n'ibindi tutarondora ngo turangize)

2. Ubushake

 Ubushake burahari, kuko iyo witegereje umubare w'abantu leta iriho imaze kwivugana, uhita ubona ko abanyarwanda n’ubwo batavugira ku mugaragaro bashobora guhaguruka ari benshi ahubwo twarabatereranye.

Gusa ntitwirengagize ko mu gihugu hari iterabwoba rikabije, ridatuma umuntu ahaguruka, ndetse n'abari hanze bamwe bakaba barakuwe umutima n'ubuhotozi ndengakamere bukorwa na leta y'u Rwanda ku banyarwanda baba abo mu gihugu cyangwa se abo hanze.

Kuba abanyarwanda bafite ubushake byo biragaragarira buri wese kuko aho ibihe bigeze, si aho gukinishwa.

Tugomba kwirinda abahezanguni bamwe bumva babohoza abahutu gusa, abandi nabo bakumva babohoza abatutsi gusa!!!

Aba ntibashobora gutuma FPR itsindwa kuko basenya kimwe nayo.

Tugomba gutsinda intambara yo mu mitima yacu yo kwemera gukorana no kwegerana n'uwo tudahuje ubwoko kandi nta buriganya.

Aha niho ipfundo ryose riri, kandi na FPR ya Kagame irakora ibishoboka byose ngo abahutu n'abatutsi bakomeze bangane, ikabateranya uko ishoboye ibeshya amahanga ko ariyo izi kubunga kandi ibateranya.

Mureke rero tuyime iyo turufu isenyesha.

3.Uburyo

Igihe cyose hari ubushake, ubushobozi buba buhari, nta kabuza. Ubushobozi buva mu bantu. Nimurebe ubukwe iyo abantu batwerereye ukuntu buhita butaha ndetse bukarangira mu munezero mwinshi.

Nimwitegereze imisanzu FPR yaka uko iba ingana, murebe iyo abantu bishyize hamwe ibintu bageraho uko bingana. Ndabeshya se?

Ndibuka cyera abanyakigali bafanaga ikipe ya Kiyovu bigeze kubwirwa ko Kiyovu ishaka kugura abakinnyi babaga i Burundi muli Vitalo bitwaga Muvala na Tindo, hakaba hari hakenewe miliyoni ebyiri n'igice.

Mu kanya nk'ako guhumbya abafana impande zose bivuye inyuma baratanga ndetse ziranarenga mu gihe kitarenze icyumweru. Benshi twari tukiri bato ariko twarakurikiraga.

None se murumva ubushobozi bwaburira he abantu bishyize hamwe ? Icyangombwa ni ukugira ubushake no kumenya icyo wifuza kugeraho.

Umwanzuro

Baca umugani ngo umusonga w’undi ntukubuza gusinzira. Niyo mpamvu abiyumvamo umusonga mbabwira nti igihe ni iki cyo gushyiraho umutwe w’ingabo ugamije kurengera abaturage b’u Rwanda kuko izindi ngabo zose  nk’uko amateka abitwereka  zaba iz’u Rwanda, zaba iz’umuryango w’abibumbye  cyangwa iz’amahanga byazinaniye.

Nk’uko twagiye tubibona mu ngero zitagira ingano, bimaze kugaragara ko amahanga atabara abaturage bayo, akanatabara udutsiko tuzayafasha gusahura ibihugu byatwo, ko adatabara abanyamahanga; cyane cyane iyo ari abirabura ho bihumira ku mirari.

Nta kindi amahangsa amarira abirabura bari mu kaga uretse kohereza ingabo  kuza kwifotoreza hejuru y’imirambo y’ababyeyi no gusambanya imfubyi zishukishwa amadorari ziba zahembewe ubusa. Ingero ntawe utazizi muri twe.

Nk’uko nabivuze mu nyandiko yanjye ibanziriza iyingiyi, niyemeje guha umusanzu igihugu cyanjye ntarebye igiciro bizantwara kabone n’iyo cyaba kingana ubuzima bwanjye.

Ni muri urwo rwego rero mpamagarira abantu bose tubyumva kimwe ko twakwisuganya tugashyiraho uwo mutwe vuba na bwangu.

Ibi nsanga ari ihame ridakuka tudashobora kuvutswa n’uwo ariwe wese yaba umwera cyangwa umwirabura.

Nsanga ntaruhushya tugomba gusaba ibihugu byiyita ibihangange nk’uko nabyo ntawe bigisha inama iyo bishaka kurengera abaturage n’inyungu zabyo.

Si ngombwa ko dutegereza ko amashyaka abidukorera kuko nayo afite byinshi biyategereje yananiwe gukemura.

Abana b’u Rwanda bumva bibareba kandi babifitiye ubushake ni baze twiyegeranye dutangize icyo gikorwa kizahumuriza abanyarwanda.

Ndi tayari kubakorera umurimo wo guhuza ibikorwa byabo uhereye none kugeza igihe cyose bizaba bikiri ngombwa.

Ndasaba buri wese wifuza gutanga umuganda we kugirango iki gikorwa kijye imbere ko yabinyereka kuri iyi adresse:

Tél.: 00262639030023
Skype: Abdallah.Akishuli

Icyitonderwa : 

Ndashaka abari tayari sinshaka indorerezi. Ndashaka abo dufatanya gushaka imiti y’imbogamizi sinshaka abazimbwira kuko nanjye nzizi bihagije. Ndangije nifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire w’2013 tuzawurye ntuzaturye.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home