RWANDA: IBISABWA BYOSE KUGIRANGO UMUTWE W’INGABO UJYEHO BIRAHARI IKIBURA NI IMBARUTSO
The Freedom Fighter
Tariki ya 26 Ukuboza 2012
Ijambo ry’ibanze
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Dushubije amaso inyuma turasanga hagati ya
Mata na Nyakanga 1994 abanyarwanda batagira ingano bakomoka mu moko yose agize
abanyarwanda barishwe n’impande zombi zari zishyamiranye arizo MRND na FPR, ingabo
z’umuryango w’abibumbye zari zigize umutwe wa MINUAR zirebera,
Turasanga kandi ingabo
z’igihugu cy’ubufaransa zaje mu gikorwa cyiswe opération turquoise zikagarukira
mu gace gato cyane ko mu burengerazuba bw’u Rwanda, zitarabashije gukumira
ubwicanyi bwakorwaga n’interahamwe ndetse n’Ingabo za FPR-Inkotanyi zagendaga
zunyuguza aho zacaga hose,
Iyo MINUAR kandi ikaba
itarabujije impunzi z’I Kibeho gupfa, ntinabuze Ruhengerei na Gisenyi guterwa
itabi.
Mwibuke ko amahanga duhora
duhanze amaso atigeze ahagarika ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanyarwanda
zitabarika muri Congo (rapport mapping) ahubwo yabirenzeho agaha Paul Kagame igikombe
cy’imiyoborere myiza hejuru y’amagufa n’imirambo y’abana b’u Rwanda.
Mwitegereze neza imyitwarire
y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibumbiye muri MONUSCO igizwe n’abasirikari
basaga 17000 ibererekera ingabo za RDF zitwikiriye izina rya M23 zikica
urw’agashinyaguro abaturage bo muburasirazuba bwa Congo biganjemo abanyekongo ndetse n’abanyarwanda
bahahungiye batagira ingano izo ngabo zirebera.
Musubize amaso inyuma
muribuka ko guhera mu mwaka w’1990 ingabo z’u Rwanda uko zagiye zisimburana zitahwemye
gutandukira ku nshingano zazo arizo zo kurinda umuturage ahubwo zikarenga akaba
arizo zimuhungabanyiriza umutekano zitaretse no kumwica urw’agashinyaguro.
Mufungure amaso murabona ko
ibihugu by’ibihangange bifite ijambo kurusha ibindi mu muryango w’abibumbye
bidashishikajwe no kurangiza intambara mukarere k’ibiyaga bigari kubera inyungu
bisarura mu itemba ry’imivu y’amaraso y’abaturage batuye ako karere.
Nimurangiza mukore icyegeranyo murabona impamvu.
Dukwiye guhamagara
abanyarwanda bafite ubushake tugafata ingamba zihamye zo kurengera inzirakarengane
z’abanyarwanda zitagira kirengera dushyiraho umutwe w’ingabo ugamije kurengera
abaturage.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Aho ibihe bigeze bimaze
kugaragara ko mumaze gusobanukirwa y’uko ingoma ya FPR-Inkotanyi yabuze gihana
bitewe n’uko inzira zose zageragejwe kugeza ubu ntacyo zatanze.
Inshuro nyinshi abatavuga
rumwe nayo bagiye bayisaba ko habaho ibiganiro hagati yayo nabo kugirango
hagire ibikosorwa ariko ikanga amatwi ikayavuniramo ibiti.
Muri iyi minsi amahanga
yashyizeho akayo agerageza gufatira ubutegetsi bwa FPR ibihano kubera intambara
y’urudaca yashoyemo akarere kose k’Afrika y’ibiyaga bigari aho gucogora
ukagirango bakojeje agati mu ntozi.
Simpamya ko amahanga nta
bushobozi afite bwo gukumira ibikorwa bya FPR-Inkotanyi haba ku gitugu
n’iterabwoba ishyira ku banyarwanda cyangwa se ku bitero igaba ku baturanyi. Ahubwo
ndahamya ko ayo mahanga afatanyije nayo
muri ubwo bugizi bwa nabi kubera inyungu ashobora kuba akura mu itemba
ry’amaraso y’abirabura. Ibi ndabivugira
ko iyo abapfa mu karere k’iwacu baba ari uruhu rwera LONI iba yarabonye umuti
mu maguru mashya.
Ibyo bisabwa ni ibihe ?
Ibyo bisabwa ni: Impamvu, ubushake n’uburyo
1. Impamvu :
Impamvu zifatika ni nyinshi
zituma tubona ko hakwiye kujyaho umutwe w’ingabo kandi igishimishije ni uko
zizwi na buri wese, ku buryo bitasaba imbaraga nyinshi kuzibutsa abantu.
Iz'ingenzi ni :
(a) Ivangura rikabije mu gutanga imyanya
no kuzamurwa mu ntera haba
mu gisilikare, mu gipolisi no mu nzego za leta muri rusange, aho abavuye Uganda bihariye imyanya ikomeye yose, kandi
muri bo ushatse kugaragaza inyungu za benshi akabizira kimwe n'abafrancophones;
(b) Ihuzagurika rikabije mu bijyanye
n'uburezi ku buryo nta education nyayo abana b'u Rwanda bakibona;
(c) Ubujura bukabije butakigirwa n'ibanga
bukorwa n'agatsiko ka bake (Indege za perezida zigura mu ma 100 milliard buri
yose, agaciro fund katagira itegeko rigashyiraho cyangwa se rikagenga);
(d) Kubuza abana b'u Rwanda gushyingura ababo bazize amaherere,
ndavuga abahutu bishwe n'ingabo za FPR n'iza leta y'u rwanda kimwe n'abatutsi biganjemo abagogwe
bishwe n'ingabo za FPR na RDF;
(e) Gushinja ibinyoma abana b'u Rwanda no
kubangamira ubwisanzure bw'ubucamaza mu gihugu;
(f) Gucunaguzwa kw'abacitse kw'icumu rya
genocide y'abatutsi n'iry'ubwicanyi bw'abahutu, kandi FPR ikabikora ibizi
inabishaka, uvuze akabizira;
(g) Gufataho IBUKA ingwate ikagirwa
igikoresho cya propagande ya FPR ikirengagiza inyungu z'abacitse ku icumu yitwa
ko ihagarariye;
(h) Kuba imiryango y'abacitse ku icumu rya
genocide isa n'iyagizwe iy’abatutsi gusa kandi n'abahutu baracitse ku icumu
ry’ubwicanyi bwa FPR (naryo ni ivangura ribi cyane);
(i) Kuba ubutegetsi bwa FPR bwaragwije
abanzi ku bihugu duturanye
no kunanirwa kubana neza n'amahanga;
(j) Kubangamira ubusugire bw'igihugu
cy'abaturanyi no gushoza intambara mu baturanyi ba RDC;
(k) Kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru
mu gihugu no kubangamira, gufunga no guhotora abatangazamakuru bigenga
n'abaharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu;
(l) Kunangira leta ikanga kwandika
amashyaka atavuga rumwe nayo iyasaba kubanza kwemera kuba ibikoresho byayo,
ayanze agacibwa burundu;
(m) Kuba leta yitwaza ingufu za gisilikare
igatera ubwoba abaturage ibakangisha ko FPR yafashe igihugu ku ngufu ko nta
wayitinyuka (ibi perezida Kagame arabyigamba, n'abandi bafatanyije kwiba
igihugu);
(n) Kuba Ingabo, Polisi, Iperereza ryose
by'igihugu bikorera umuntu umwe gusa n'ishyaka rimwe gusa;
(o) Kuba buri munyarwanda wese ategekwa
gutanga umusanzu muri FPR kugira ngo agire amahoro mu mirimo ye cyangwa
ubucuruzi bwe, kabone n'iyo yaba abarizwa mu rindi shyaka; etc. (n'ibindi,
n'ibindi tutarondora ngo turangize)
2. Ubushake
Ubushake burahari,
kuko iyo witegereje umubare w'abantu leta iriho imaze kwivugana, uhita ubona ko
abanyarwanda n’ubwo batavugira ku mugaragaro bashobora guhaguruka ari benshi
ahubwo twarabatereranye.
Gusa ntitwirengagize ko mu
gihugu hari iterabwoba rikabije, ridatuma umuntu ahaguruka, ndetse n'abari
hanze bamwe bakaba barakuwe umutima n'ubuhotozi ndengakamere bukorwa na leta
y'u Rwanda ku banyarwanda baba abo mu gihugu
cyangwa se abo hanze.
Kuba abanyarwanda bafite
ubushake byo biragaragarira buri wese kuko aho ibihe bigeze, si aho gukinishwa.
Tugomba kwirinda abahezanguni bamwe bumva babohoza abahutu gusa,
abandi nabo bakumva babohoza abatutsi gusa!!!
Aba ntibashobora gutuma FPR itsindwa kuko basenya
kimwe nayo.
Tugomba gutsinda intambara
yo mu mitima yacu yo kwemera gukorana no kwegerana n'uwo tudahuje ubwoko kandi
nta buriganya.
Aha niho ipfundo ryose riri,
kandi na FPR ya Kagame irakora ibishoboka byose ngo abahutu n'abatutsi bakomeze
bangane, ikabateranya uko ishoboye ibeshya amahanga ko ariyo izi kubunga kandi
ibateranya.
Mureke rero tuyime iyo
turufu isenyesha.
3.Uburyo
Igihe cyose hari ubushake,
ubushobozi buba buhari, nta kabuza. Ubushobozi buva mu bantu. Nimurebe ubukwe
iyo abantu batwerereye ukuntu buhita butaha ndetse bukarangira mu munezero
mwinshi.
Nimwitegereze imisanzu FPR
yaka uko iba ingana, murebe iyo abantu bishyize hamwe ibintu bageraho uko
bingana. Ndabeshya se?
Ndibuka cyera abanyakigali
bafanaga ikipe ya Kiyovu bigeze kubwirwa ko Kiyovu ishaka kugura abakinnyi
babaga i Burundi muli Vitalo bitwaga Muvala na Tindo,
hakaba hari hakenewe miliyoni ebyiri n'igice.
Mu kanya nk'ako guhumbya
abafana impande zose bivuye inyuma baratanga ndetse ziranarenga mu gihe
kitarenze icyumweru. Benshi twari tukiri bato ariko
twarakurikiraga.
None se murumva ubushobozi
bwaburira he abantu bishyize hamwe ? Icyangombwa ni ukugira ubushake no
kumenya icyo wifuza kugeraho.
Umwanzuro
Baca umugani ngo umusonga w’undi ntukubuza gusinzira. Niyo mpamvu
abiyumvamo umusonga mbabwira nti igihe
ni iki cyo gushyiraho umutwe w’ingabo ugamije kurengera abaturage b’u
Rwanda kuko izindi ngabo zose nk’uko
amateka abitwereka zaba
iz’u Rwanda, zaba iz’umuryango w’abibumbye cyangwa iz’amahanga byazinaniye.
Nk’uko twagiye tubibona mu ngero zitagira ingano, bimaze kugaragara ko
amahanga atabara abaturage bayo, akanatabara udutsiko tuzayafasha gusahura
ibihugu byatwo, ko adatabara abanyamahanga; cyane cyane iyo ari abirabura ho
bihumira ku mirari.
Nta kindi amahangsa amarira abirabura bari mu kaga uretse kohereza
ingabo kuza kwifotoreza
hejuru y’imirambo y’ababyeyi no gusambanya imfubyi zishukishwa amadorari ziba
zahembewe ubusa. Ingero ntawe utazizi muri twe.
Ni muri urwo rwego rero
mpamagarira abantu bose tubyumva kimwe ko twakwisuganya tugashyiraho uwo mutwe
vuba na bwangu.
Ibi nsanga ari ihame
ridakuka tudashobora kuvutswa n’uwo ariwe wese yaba umwera cyangwa umwirabura.
Nsanga ntaruhushya tugomba
gusaba ibihugu byiyita ibihangange nk’uko nabyo ntawe bigisha inama iyo bishaka
kurengera abaturage n’inyungu zabyo.
Si ngombwa ko dutegereza ko
amashyaka abidukorera kuko nayo afite byinshi biyategereje yananiwe gukemura.
Abana b’u Rwanda bumva bibareba kandi babifitiye ubushake
ni baze twiyegeranye dutangize icyo gikorwa kizahumuriza abanyarwanda.
Ndi tayari kubakorera
umurimo wo guhuza ibikorwa byabo uhereye none kugeza igihe cyose bizaba bikiri
ngombwa.
Ndasaba buri wese wifuza
gutanga umuganda we kugirango iki gikorwa kijye imbere ko yabinyereka kuri iyi
adresse:
Tél.: 00262639030023
Skype: Abdallah.Akishuli
Icyitonderwa :
Ndashaka abari tayari sinshaka
indorerezi. Ndashaka abo dufatanya gushaka imiti y’imbogamizi sinshaka
abazimbwira kuko nanjye nzizi bihagije. Ndangije nifuriza abanyarwanda bose
umwaka mushya muhire w’2013 tuzawurye ntuzaturye.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home