Rwanda: Madame Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe igifungo cy'agasomborotso cy'imyaka umunani
Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta
butabera buharangwa!
Ntawe ugishidikanya
ko ubucamanza mu Rwanda
bubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe
n’ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru,
rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n’ababuranira Madame Victoire
Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye
ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by’ibikorwa bishobora kuba byarabaye mbere y’uko itegeko
ribihana rijyaho, cyangwa se kwakira ibirego rudafitiye ubushobozi.
Byagaragaye ko
impapuro zitemewe zavuye mu Buholandi, zigenewe kwerekana imikoranire hagati ya
Madame Victoire Ingabire n’umutwe w’inyeshyamba FDLR, ari impimbano.
Umushinjacyaha ntiyigeze ashyira ahagaragara ibimenyetso bihama Madame Victoire
Ingabire. Kuba Urukiko Rukuru rwaragiye rwirengagiza ibyo rugezwaho
n’ababuranira Madame Victoire Ingabire, kuba
urubanza rutagendera ku mategeko agenga imiburanishirize y’imanza, no kuba
Urukiko Rukuru rwiha uburenganzira bwo kwakira
ibirego by’ibikorwa byabaye itegeko ribihana ritarajyaho, ibyo byose
bigaragaza ko Urukiko Rukuru rwashyize inzitizi mu rubanza rwa Madame Victoire
Ingabire.
N’ubwo ubutegetsi
bwa Pahulo Kagame bwateganyaga ko urubanza rwa Madame Victoire Ingabire rujya
mu rwego rw’imanza zisanzwe, byagiye bigaragara kenshi ko ubutegetsi bwivanze
muri ruriya rubanza.
Kuba umutangabuhamya Michel Habimana, wari waje gushinjura Madame
Victoire Ingabire, ahohoterwa mu buroko, avoka we umuburanira adashobora
kumugeraho, kandi urukiko rutabizi, ibyo byatumye Madame Victoire Ingabire ava
mu rubanza ku mugaragaro kw’italiki ya 16 Mata 2012. Michel Habimana yaje
gusobanurira urukiko ibyamubayeho, n’ukuntu icyumba yarimo cyajagajazwe. Mu
gusaba kugira icyo ageza ku rukiko, Madame Victoire Umuhoza yasobanuye ko
ibyabaye kuri Michel Habimana birenze urugero, ko hari inzitizi nyinshi
zagaragaye mu rubanza rwe, ko nta kizere afite ko abatangabuhamya bandi
bazahabwa urubuga bahabwa n’amategeko bwo gushinjura uregwa. Yafashe rero
icyemezo cyo kutazongera kwitaba urukiko, kubera ko abona nta butabera ashobora
kubona mu Rwanda; kubera
ko ubucamanza bubogamye kandi butigenga.
Ibyaha Madame
Victoire Ingabire, umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, aregwa, birimo guhungabanya
umutekano wa Leta, kubiba amacakubiri, n’ingengabitekerezo ya Jenoside,
byagaragaye ko ari umugambi w’ubutegetsi wo kumucecekesha burundu, kubera ko
atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu by’ukuri, uru rubanza ni urwa politiki.
Madame Ingabire
Victoire arazira ko yatinyutse kuvugira ku butaka bw’u Rwanda ko
ubutegetsi bwa Pahulo Kagame burenganya rubanda ibi birenze urugero, ko hagomba
ubwiyunge mu Banyarwanda, ko hifuzwa ubutabera
burengera abiciwe bose, ko kandi abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi
bwabaye, babiryozwa. Ubutegetsi rero bugamije gutera ubwoba abandi Banyarwanda
bafite igitekerezo cyo guhaguruka nka Madamu Victoire Ingabire, bakiyemeza
guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR. Ubutegetsi buragaragaza ko butemera
na gato kugirana imishyikirano n’amashyaka atavuga rumwe nabwo, mu miyoborerere
y’igihugu.
Kuri FDU-Inkingi,
biragaragara ko ubutegetsi bwa Kigali
butazigera bufungura ku bwende bwabwo urubuga rwa politiki. Nyuma y’imyaka
ibiri n’igice irenga ishyaka ryacu FDU-Inkingi ryatse kwemerwa nk’ishyaka
ryemewe mu gihugu, kugeza magingo aya, ubwo burenganzira bukaba butaratangwa,
biragaragara ko ishyaka ryacu ritazigera ryemerwa n’ubutegetsi bwa Prezida Pahulo
Kagame. Kuva Leta icira Madamu Victoire Ingabire igihano gikomeye cyo gufungwa,
kandi yariyatashye yimirije imbere kwandikisha ishyaka no kwiyamamariza mu
mwanya wa Perezida y’igihugu, ubutegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame buragaciye
ku mugaragaro kandi ku buryo budasubirwaho, ko inzira ya demokarasi, inzira
y’ubutabera, ukwishyira ukizana n’ubwiyunge ku Banyarwanda, ntacyo bububwiye na
gato. Tukaba dusaba abantu bose bakunda amahoro kandi bifuza ko imihererekane
y’ubutegetsi mu Rwanda yagenda
mu nzira ya demokarasi, ko bamagana iyi mikirize y’urubanza.
Ubutegetsi bwa
Kigali, yego bumaze gushyira ku kagozi Madamu Victoire Ingabire rumucira
igihano cy’igifungo kiremereye, ariko buribeshya ntibushobora kuvutsa Abanyarwanda
ukwizera Madame Victoire Ingabire yabibye mu Banyarwanda, azanakomeza kubera
urumuri.
N’ubwo bigaragara
ko ubutegetsi bw’i Kigali
bushyira imbere ingufu, bugamije kurwanya igitekerezo cyose kigamije gukemura
mu bwumvikane ibibazo bya politiki, FDU-Inkingi ntizagwa muri uwo mutego.
Inzira y’ingufu no kumena amaraso ntizigera iba inzira ya politiki yacu. Ni
ubutegetsi bwa Kigali
buzayidushoramo, sitwe tuzayihitamo. N’ubwo Perezida Pahulo Kagame yagaragaje
kenshi ko adatinya kumena amaraso kugirango akomeze politiki ye y’igitugu, FDU-Inkingi
irahamya ko akaga Abanyarwanda bagize karenze kamere; amaraso yamenetse ni
menshi. FDU-Inkingi iharanira ko isimburana ry’ubuyobozi bw’igihugu bukorwa
binyuze mu nzira y’imishyikirano. FDU-Inkingi irasaba Perezida Kagame kwemera
mu mutuzo imishyikirano n’andi mashyaka ya politiki arwanya imitegekere mibi
y’igihugu yagize akarima ke.
Niyo mpamvu FDU-Inkingi
ihamagariye Abanyarwanda ku buryo buranguruye kwima amatwi ingamba zose zizakoreshwa
n’ubutegetsi na ba rutwitsi batazatinda kwigaragaza, buririye kuri iyi mikirize
iteye isoni y’uru rubanza n’uku gufunga urubuga rwa politiki, ngo barohe mu
ntambara Abanyarwanda kugira ngo bagume cyangwa bajye ku butegetsi. Nyabuneka Banyarwanda
mushishoze, inzira y’intambara no kuvusha andi maraso, ku bantu bazi Leta ya
Kagame, ni yo mahirwe ye. Si inzira yo kubohora abaturage twe dushobora
guhitamo ku bwende bwacu kuko tuzi ko yagumisha Abanyarwanda ku ngoyi igihe
kirekire aho kubagarurira agaciro.
Igihe cy’impindura
y’ubuyobozi bw’igihugu cyageze. Prezida Pahulo Kagame ari mu mayira abiri kandi
niwe uzagena inzira ahitiyemo abanyarwanda. Ashobora guhitamo inzira
y’imishyikirano n’amashyaka ya politiki atavugarumwe na Leta ye kugira ngo
tugenere hamwe imiyoborere y’ubuyobozi bw’igihugu: icyo gihe azaguma ku
butegetsi. Ashobora na none guhitamo gukurura Abanyarwanda mu ntambara. Ni amahitamo ye, ariko amenye ko icyo gihe we na hehe n’ubuyobozi
bw’igihugu.
Intabaza yavuze,
Mwidishyi!
Bikorewe i Lausanne mu
Busuwisi, tariki ya 30 Ukwakira 2012.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home