Saturday, December 22, 2012

Rwanda: Tuve Mu Magambo Tujye Mu Bikorwa

Inkuru ya Abdallah Akishuli
Tariki ya 22 Ukuboza, 2012

FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KUBW'AMAGAMBO NTAN'UBWO IZAVANWAHO N'AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA.
IRIBURIRO

1.      Iyi nyandiko ndayigutuye Muvandimwe wanjye nkunda Bwana Déo Mushayidi wowe wabaye uwambere mu kumva ko kwegera abanyarwanda ariyo nkingi nyakuri yo kubabohora.
2.      Ndayigutuye wowe Madame Ingabire Victoire Umuhoza wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga ugasiga ibyiza byose byari bigukikije harimo umuryango wawe n’imirimo yawe ukarusha ubutwari abagabo mwari mufatanije urugamba ukiyemeza gutangaho igitambo ubuzima bwawe ubuha igihugu cyawe.
3.     Ndayigutuye Bwana Bernard Ntaganda wabashije kwerekana ibyo utekereza kandi utari uyobewe ingaruka zari gukurikiraho.
4.   Ndayigutuye Padiri Thomas Nahimana wowe wabashije kunyereka uburemere bw’ikibatsi kikugurumanamo ngasanga gihwanyije ubukana n’ikingurumanamo.
5.   Ndayibatuye banyamuryango ba PDP IMANZI mutaciwe intege n’ifungwa ry’uwatubimburiye mugakomeza gutera ikirenge muke.
6.   Ndayibatuye mwebwe mwese mutagoheka mushaka icyabohora abanyarwanda.
                                 

Banyarwanda banayarwanda kazi munyotewe n'impinduramatwara mu Rwanda!

Hashize igihe kinini benshi muri mwe hamwe nanjye dukurikirana ibikorwa bya politiki bikorwa n'abanyarwanda batavuga rumwe n'ubutegetsi cyane cyane abakorera hanze y'igihugu kubw'umwihariko ku mugabane w'i Burayi ndetse na Amerika tutibagiwe no muri RD Congo. Aha ndashaka kuvuga ibikorwa by'umutwe wa FDLR.

Iyo witegereje ibikorwa by'abanyamashyaka akorera hanze y'u Rwanda usanga ibyinshi ari ukwizengurukaho ntacyo bageraho gifatika uretse kwiyamamaza mu bitangazamakuru binyuranye  nabyo bitagera kuri rubanda rwa giseseka mu Rwanda ari narwo rubangamiwe cyane n'igitugu cya buriya butegetsi.

Njye rero nsanga niba koko abanyamashyaka bacu bagamije guhirika buriya butegetsi bw'agatsiko ka Kagame hari ibyo bari bakwiye kumenya byabafasha kubigeraho.

Muri byinshi byadufasha kugera kuri iyo ntego ndifuza kubagezaho ibintu cumi na bitanu mbona ari ingenzi kurusha ibindi.

Ibyo bintu uko ari cumi na bitanu nkaba nabigabanyijemo ibice bitatu, buri gice kikaba kigizwe n'ibintu bitanu.

Ndibwira ko buri wese unyotewe n'impinduka abashije kubizirikana byamufasha kwiha icyerekezo cyo gufata ingamba zihamye.

Ntabatindiye rero dore uko biteye:

1. IGICE CYA MBERE:

IBINTU BITANU B'INGENZI BYATUMYE FPR IFATA UBUTEGETSI

1. Inkunga y'igihugu cya Uganda

Leta ya Uganda yafashije ku buryo bugaragara umuryango wa FPR inkotanyi cyane cyane mu kuwuha ibikoresho bya gisirikari  birimo abasirikari b’abanyarwanda bahoze ari aba NRA,  intwaro, imyambaro, ibimodoka bya gisirikari ndetse n’ibindi bikoresho binyuranye,  ibyo bikaba ari byo byawufashije kugaba igitero ku Rwanda kuwa mbere Ukwakira mu mwaka w’igihumbi kimwe maganacyenda na mirongo icyenda.

Ibyo ntibyaciriye aho nk’uko umunyamakuru Florenti Kampayana yakundaga kubivuga ahubwo igihugu cya Uganda cyari indiri y’inkotanyi kuko niho zari zifite ibindiro by’inyuma mbere na nyuma y’uko zifata igice kinini cy’u Rwanda zikubaka ibirindiro bihamye.

N’ubwo Ingabo z'Inkotanyi zaje kubona ibirindiro ku ubutaka bw’u Rwanda ntizahise zicuka kuko zakomeje kujya zikorera amanama, ibitaramo ndetse na za fundraising(ikusanyamali) mu Bugande ku umugaragaro.  Ibyo rero nibyo byazihaye icyizere gihagije cyo kuzegukana intsinzi ishingiye ku ntamabara y’amasasu.

2.Kugira ingabo

Kugira ingabo byatumye Habyarimana yemera gushyikirana n’Inkotanyi kandi bituma ahindura imvugo aho kuzita abaganda yemera ko ari abanyarwanda. Muribuka ko yigeze kuvuga ko u Rwanda rwuzuye, rumeze nk’ikirahure cy’amazi ku buryo wongeyeho igitonyanga yameneka yose.

Kugira ingabo kwa FPR byatumye yemera ko ari abanyarwanda ndetse yicara kumeza amwe n’inkotanyi i Arusha muri Tanzaniya ahava yemeye isaranganya n’igabana ry’ubutegetsi. Ibyo byose yabyemejwe n’urusaku rw’imbunda. Ndibuka ko inkotanyi zakundaga kwita imbunda akazina ka Rifle (umusifuzi) bishaka kuvuga ko ariko kazaca urubanza.

3. ubumwe mu banyamuryango

FPR yakoresheje ubuhanga buhanitse mu rwego rwa sensibilisation ishyira imyumvire y’abanyamuryango bayo ku rugero rumwe, bakabona ibintu kimwe, ibubakamo ubuvandimwe burenze urugero, yunga abari bafitanye utubazo, ibatoza gusaranganya umitungo yabo bwite, utunze agafasha umukene, ndetse ibatoza no kurwananaho mu bundi buryo nko gushakira akazi abatagafite, gucumbikira abatagira icumbi, maze bose bumva ibintu kimwe, intero iba itabaro, udatabaye akagemura, uwo binaniye byose akitwa ikigwari kandi nawe bikamutera isoni akaba atahiga abasore bateranye.

4. Ukwitanga kurenze urugero

Abanyamuryango ba FPR bamaze gucengerwa n’amatwara y’umuryango bashyize imbere inyungu z’umuryango bazirutisha izabo bwite ku buryo bamwe mu bataribarabashije kujya ku rugamba  bataye imirimo yabo bwite bajya gukorera icyama nta mushahara, hari abajyaga kwikorera amasasu bayegereza urugamba, hari abajyaga hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda gukora imirimo y’icyama nko gushaka abasore batabara, imisanzu ndetse no gukora ubukangurambaga. Ibyo byose babikoraga nta mafaranga ya mission bahawe nta n’ayo bateganya kuzahabwa. Bagendaga bacumbika mu banyamuryango kandi batabyinubira ahubwo wasangaga baterwa ishema n’icyo kizere bagiriwe.

Muri uku kwitanga birenze urugero ninaho FPR yakuye umutungo wo  gukomeza urugamba idakomeje kurangamira inkunga ya Président MUSEVENI

6. Ibyitso

Ubwo Habyarimana yirirwaga avuga ko FPR yabashoyemo ibyitso ntiyabeshyaga kuko byari bihari. Mu Rwanda rwagati hari abakada ibihumbi bitanu bahawe amahugurwa ahagije; abo akaba aribo bakoraga ubukangurambaga mubaturage mu buryo bw’ibanga rikomeye ndetse bakanakusanya imisanzu nyuma bakayohereza mu biro bikuru by’icyama.

Hari ikindi gice cy’abanyapolitike n’abasirikari bari mu butegetsi  bwa Habyarimana cyangwa bari muri opposition FPR yabashije kwiyegereza bemera gukorana nayo ndetse banayifasha gushegesha ubutegetsi bw’ikinani kugeza ubwo kinanuye. Ngirango buri wese aribuka uruhare rwa MDR, PSD na PL mu gushyigikira FPR.

2. IGICE CYA KABIRI

IBINTU BITANU BIDINDIZA OPOSITION NYARWANDA

1. Ubuhezanguni

Byaragaragaye kenshi ko abantu benshi bavuga ko bifuza ko ibintu bihinduka bakigoswe n’amarangamutima ashingiye ku bwoko ibyo bigatuma bahorana urwikekwe hagati yabo n’abo badasangiye ubwoko ndetse n’uturere. Iyo witegereje uburyo amashyaka avuka n’abayayoboka mu udutsiko bikwereka aho ibitekerezo byabo biba bishingiye ibyo bigahamywa n’ibyo bandika ku mbuga zinyuranye mu bitekerezo bitagira umurongo ufatika cyangwa se uhoraho.

Birumvikana ko abenshi babiterwa n’amateka mabi abanyarwanda baciyemo ariko ikibabaje ni uko buri wese yireba ku giti cye ntarebe na mugenzi we ko nawe yababaye. Umuhutu ati abatutsi baratwishe, ariko ntashake kubihera aho byatangiriye. Umututsi nawe ati badukoreye Génocide ariko ntiyemere ko yahorewe birenze urugero.

2. Kutagira ingabo

Paul Kagame ni umuntu warezwe n’igisirikari ku buryo kimutemba mu ngingo; kugeza ubu ntikiramutenguha kuko nicyo kimugize akagirwamana. Azi neza ko amagambo y’abasivire atahangana n’urusaku rwa AK47; yizeye inkunga y’abanyamerika n’abongereza kubera uturimo tuzamura ubukungu bwabo abakorera. Ibyo ari nabyo bituma amatwi ye ayavuniramo ibiti.

Mu gihe rero azi neza ko abavuga bavugira kure kandi amajwi yabo ntarenge umutaru nta na rimwe yabaha agaciro ngo yemere gushyikirana nabo cyangwa se ngo adohore igitugu akandamisha abanyarwanda.

3. Umwiryane no guhuzagurika

Amashyaka menshi ya opposition arangwa n’umwiryanye n’urwikekwe bidafite ishingiro; ujya kumva ngo ishyaka runaka ryacitsemo ibice bibiri kubera ko hari abumva ibintu mu buryo ubu n’ubu abandi bakabyumva muri ubu. Wajya kumva ngo ba runaka bakorana n’inkotanyi kandi wenda atari byo ahubwo ari uko imyumvire yabo itajyanye.

Amashyaka menshi n’abayagize usanga aterekana neza umurongo wa politike uhamye  yihaye ku buryo ibyo bidaha ikizere abanyarwanda ngo bayashyigikire kubera gutinya ingaruka yabakururira.

Nibutse ko umwiryane utagarukira mu mashyaka imbere gusa ahubwo usanga n’amashyaka ubwayo ashinjana ibintu bidafututse bamwe bita abandi ngo ni za baringa.

Ishingwa ry’amashyaka mashyashya rya buri munsi naryo rigaragaza uguhuzagurika kw’abanyepolitike ba opposition kuko baba batazirikanye rya jambo rivuga ngo Divide and rule (ryanisha utegeke).

Ibi rero (ryanisha utegeke) ubundi ni umurimo wagombye gukorwa na Kagame ariko ntibyirirwa bimugora kuko opposition iba yabimukoreye.

4. Ukwikunda

Abanyapolitiki benshi barangwa no kwikunda  ku buryo bahisemo kuvugira kure y’abo bavugira; ibi nabyita ko bafite politiki yo gushora abaturage ngo batege imitwe Kagame ayimene bo bigaramiye mu bususuruke i Burayi bityo babone uko bandika za Déclarations zitarenga umutaru. Politiki nk’iyo ubona ari imitwe cyangwa umurengwe wo gutunga za ordinateurs munzu noneho umuntu yabura icyo akora akajya kuyikiniraho ashyushya imitwe y’abantu yandika ko iminsi ya Kagame ibaze nyamara ntacyo yerekana kiyigabanya.

5. Ubukene

Amashyaka menshi nako hafi ya yose nta mutungo agira kandi nta n’ubwo ashyiraho umwete wo gushaka uburyo uwo mutungo waboneka. Iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko batahwemye kubivuga ko umutungo ukenewe ariko abantu ntibabyitabire.

Aba rero ntibamenya aho bipfira kuko nabo ubwabo bataragera ku rwego rwo kwitangira ibyo bemera. Bibwira ko kubivuga gusa bihagije ntibibuke ko hagomba n’ibikorwa.

3. IGICE CYA GATATU

IBINTU BITANU BYAHIRIKA FPR MU GIHE KITARAMBIRANYE

1. Kugira ubumwe muri opposition

Igihe cyose abanyapolitiki bacu batazumva ko gukorera hamwe ari ngombwa  ntibazabasha guhirika ingoma y’igitugu (baca umugani ngo abahigi benshi bayobya uburari).

Nibadashyirahamwe ntibizorohera abanyarwanda kubashyigikira kuko babura uwo bahitamo n’uwo bareka.

Kwirirwa bacuranwa abayoboke nibyo bituma abanyarwanda babatakariza icyizere kuko usanga abenshi muri bo ari abahanga mu kuvuga ariko mu ngiro akaba ari zero.

Umunsi abanyepolitiki bacu babashije kuba intangarugero mu guhuriza hamwe imbaraga zabo bizatanga icyizere ko bashobora no kubanisha abanyarwanda. Nibitaba ibyo bazajya biruka amahanga ngo barasobanura imigabo n’imigambi bahave bacyuye umunyu.

2. Gushinga umutwe w’ingabo uhamye

Dukurikije imiterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’imyumvire y’inkotanyi n’abambari babo biragaragara ko nta mishyikirano ishoboka hatabayeho urusaku rw’imbunda kubera impamvu zikurikira :

1.    Ubu amahanga yirirwa avuga imyato Inkotanyi ko ari abadahigwa ku rugamba bigatuma nazo zicinya icyara ko ntawazitsimbura.

2.    Amahanga azishyigikiye ntashobora kugira icyo amarira opposition mu gihe abona ko nayo idashinga, kubera ibigambo byinshi naho ibikorwa ari zero.

3.    Nta kindi kintu cyaha icyizere abanyarwanda cyavanaho iriya ngoma uretse kumva ko hari ingabo zihagazeho zishobora guhangana n’inkotanyi.

4.    Gushinga umutwe w’ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma amahanga ashyigikiye Kagame yemera ko opposition iriho kandi ko ibiganiro ari ngombwa.

5.    Kugira ingabo nicyo kintu cyonyine cyatuma abanyarwanda benshi barushaho kugirira icyizere opposition nyarwanda bigatuma bayishyigikira ndetse bakanayitera n’inkunga bayiha imisanzu.

3. Gushinga ikigega cy’umutungo

Umutungo ni ngombwa ku rugamba urwo arirwo rwose. Opposition nyarwanda ntishobora guhangana n’ubutegetsi bwa Kagame bufite umutungo utagira ingano naho yo nta kantu na gato yibitseho; ni ngombwa rero ko amashyaka ya opposition yiyegeranya akiga gukorera hamwe adatatanya imbaraga zayo, noneho agashyiraho ikigega cy’umutungo kigamije kubohora u Rwanda.

Icyo kigega nicyo cyajya cyakira imisanzu y’abanyarwanda n’iy’abandi baterankunga.

Igice kimwe cy’amafaranga yaboneka cyakora imirimo ya buri munsi ijyanye n’urugamba, ikindi gice kigakora mu ishoramari kugirango akomeze kubyara umusaruro hateganijwe ko hari igihe urugamba rwaba rurerure bityo abatanga imisanzu bakaba barambirwa bikabaviramo gucika intege.

4. Gushaka igihugu cyashyigikira opposition nyarwanda

Mu rugamba urwo arirwo rwose ni ngombwa kugira igihugu byibura kimwe gihana imbibi n’icyanyu cyemera kubatera inkunga igaragara kugirango mubashe gukora ibikorwa byanyu nta nkomyi.

Ibyo bitanga icyizere ku bantu  bari mu gihugu rwagati babashyigikiye kuko baba bumva mubari hafi kandi umunsi uwo ariwo wose mwabasha kubageraho.

Ibyo kandi byorohera n’abantu banyu bakorera mu gihugu imbere kubageraho bazanye inkunga n’amaraporo ndetse n’abakorera bushake bakabageraho ku buryo bworoshye. Niyo bibaye ngombwa ko mugaba ibitero mubitera muturuka hafi, bityo mwashaka gusubira inyuma (repli tactique/withdraw) ntibibagore.

Ariko muri iki gihe hakurikijwe umwuka uri mu karere biragoye kubona igihugu cyakwiyemeza kubaha ibirindiro kuko ibihugu strategiques nka Uganda, u Burundi ndetse na RD-Congo usanga bifitanye ubumwe bukomeye n’u Rwanda ku buryo n'iyo byakwemera kuguha ibirindiro bishobora guca inyuma akaba aribyo bikugambanira. Tanzania nayo kubera kwanga amahane ntibyoroshye cyane kukwemerera kuguha ibirindiro dore ko no gutera wambutse umugezi w’Akagera usumana ubukana bwinshi bitoroshye.

Ibyo ariko ntawe byaca intege abantu baganira n’ibyo bihugu haba hari imbogamizi hari ubundi buryo butari munsi ya bune bufatika (efficace) ariko akaba atari byiza kubushyira ahagaragara kuko bwahumura umwanzi bigatuma ahahanga ijisho.

6.    Kugira ibyitso mubutegetsi

Kuva isi yaremwa nta muntu urakuraho ubutegetsi adafitemo ibyitso bimushyigikiye ari nabyo bimukorera imirimo y’ubutasi munda y’ingoma; niyo mpamvu opposition nayo igomba gukora uko ishoboye igashaka ibyitso mu butegetsi, mu gisirikari ndetse no mu gipolisi. Ibyo kandi ntibigoye kubera ko, uretse ubwoba bwibasiye abanyarwanda, ndibwira ko abifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda aribo benshi.

Kugirango ariko abantu bari mu butegetsi bemere gukorana na opposition ni uko nayo yabanza ikagaragaza ko ishinga atari amagambo gusa aha ndashaka kuvuga nko gutangiza byabikorwa navuze haruguru. Ariko cyane cyane itangiriye ku gikorwa kijyanye no kugarura ubumwe nyakuri mu bantu barwanya ubutegetsi. Kuko abantu barangwa n’umwiryane ntibashobora guhumuriza abandi.

UMWANZURO

Banyarwanda banyarwandakazi, 

Uyu ni umwe mu misanzu yanjye myinshi nteganya guha igihugu cyanjye nk’uko ntahwemye kwitanga uko nshoboye uhereye ku rugamba rwa mbere nagiyeho rw’inkotanyi ngatabaruka ntageze ku ntego nari narabeshywe kimwe n’abandi benshi tubyumva kimwe baba bakibeshya FPR ko bayirimo nyamara umutimanama wabo uri ahandi, baba barafashe indi nzira yo kugaragaza aho bahagaze hatandukanye na  FPR . Ndizeza igihugu cyanjye ko nzakitangira uko nshoboye ndetse ko niteguye no kugiha amaraso aho kugirango imbwa zizayanywere ubusa.

Numva mu gihe igihugu cyanjye kitarabohoka aho nabonera amahoro ari mu mva cyangwa muri gereza.

Ndasaba umuntu wese wumva ibintu kimwe na njye ko yabimbwira ndetse tukanajya n’inama y’uko twafatanya kugirango igihugu cyacu kibohoke.

Ndambiwe gukorera politiki kure y’u Rwanda,

Ndambiwe gukorera politiki mu nyandiko nta bikorwa.


Wifuza kunyandikira ugira ibyo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo, adresse yanjye ni "abdallah.akishuli@yahoo.com". Telefone : 00262639030023

Cyangwa ukansanga kuri Facebook: Abdallah Akishuli.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home